Digiqole ad

Abantu bagize uruhare mu iterambere rya fashion mu Rwanda ( Igice 2)

 Abantu bagize uruhare mu iterambere rya fashion mu Rwanda ( Igice 2)

Mu gice cya mbere cy’urutonde rw’abantu bagize uruhare mu iterambere rya Fashion, twagarutse ku urugendo rw’uruganda rw’imideli ‘ Fashion industry ‘ mu Rwanda ndetse  n’amateka y’abagize uruhare mu guteza imbere urwo ruganda.

Mu gice cya kabiri cy’iyi  turagaruka ku bantu bagize uruhare mu kuzamura uru ruganda.

IRAGUHA Francis

Iraguha Francis  ni umuyobozi w’inzu itunganya imyambaro itandukanye izwi nka Francis Zahabu. Mu 2011 ubwo iyi nzu itunganya imyambaro yafunguraga imiryango icyo gihe yari ifite intego yo gukora imideli mishya kandi irimo ubuhanga bwerekana inkomoko y’ibyo bakora hagendewe ku kwihesha agaciro.

FRANCIS ZAHABU
FRANCIS ZAHABU

Mu bihangano bitandukanye Francis Zahabu yashyize hanze umukenyero uvuguruye ni kimwe mu bihangano byamamaye cyane. nk’uko tubikesha www. igihe.com, Iraguha Francis aganira n’icyo kinyamakuru, yagize ati ” Nkora uyu mudeli, nifuzaga ko gukenyera bitazacika kuko bibereye Abanyarwanda. Mu buhanzi bwacu dushyira imbere no kwihesha agacuro no gusigasira umuco, tukabigeraho twihangira umurimo.”

Ubu Francis ni icyitegererezo ku banyarwanda benshi by’umwihariko abakunda ibijyanye n’imideli no kwambara neza.

NDAYISHIMIYE Claude

Ndayishimiye Claude ni umwe mu bagize uruhare rukomeye  mu iterambere rya fashion mu Rwanda. uretse kuba ari umutoza w’abamurika imideli mishya’ model ‘, nawe ubwe yabaye umurika imideli ukomeye cyane.

Claude Ndayishimiye
Claude Ndayishimiye

Urubuga www. wikirwanda.org ruvuga ko Claude yinjiye mu mwuga wo kumurika imideli cyera ku wa 14 gashyantare 2002 ni bwo Claude yakoze imyiyereko ye ya mbere, ibizwi nka Defilé de mode.

Mu 2002, mu imurika ry’imideli y’uwitwa Pathé’O, Claude yabashije gutoranywa mu bahungu bari kwiyerekana mu mideli itandukanye yahimbwe na  Pathé’O  imbere ya Perezida wa Repubulika Paul Kagame  ndetse na Madamu Jeannette Kagame.

Mu 2005 yitabirirye imurika ry’imideli ryari ryateguwe na Rosalie Gicanda, igitaramo kibera muri Centre Culturel Franco-Rwandais.

Mu 2009, Claude yashinze agence y’abantu berekana imideli ‘ models ‘, ayita Premier Model Agency (PMA) muri uyu mwuka kandi Claude  yabaye Top Model mu marushanwa yari yateguwe n’umuhanzi w’imideli witwa daddy  de Maximo.

Mu 2012 , Claude abicishije muri kompanyi ye (PMA) , yateguye amarushanwa y’abasore n’inkumi berekana imideli

Claude NDAYISHIMIYE ni indorerwamo ya benshi ndetse ndetse akaba umuhanga wo kwerekana imideli itandukanye.

 

JODY Phibi

JODY PHIBI
JODY PHIBI

Muyoboke Phibi uzwi nka Jody  Phibi ni umuhanzi Nyarwanda ukunze kuririmba indirimbo ziri mu njyana ya Afro Pop ndetse na R&B, ni umwe mu bahanzi Nyarwanda bafite impano nyinshi,  uretse kuba ari umuririmbyi mwiza kandi ufite ijwi ryihariye  ubu Jody yerekana ko afite n’indi mpano idasanzwe yo kwifotoza ndetse no kumurika imideli.

Kubera ubuhanga agaragaza mu myambarire ye ndetse na video ashyira hanze ziba ziganjemo imyambarire idasanzwe , ibyo byose n’ibyo bikomeza ku mugira umuntu w’icyitegererezo cya benshi mu bijyanye n’imyambarire.

HARERIMANA  Gamarielle

Harerimana Gamarielle ni umuhanga mu kwerekana imideli ndetse akaba inkingi ya mwamba mu bayoboye uruganda rw’imideli cyane cyane mu gice cy’aberekana ibihangano abahanzi b’imideli baba bahanze.

Gamarielle  kandi ni umutoza w’abamurika imideli ‘ models’  mu Rwanda.

GAMARIELLE
GAMARIELLE

 

NTAWIREMA Celestin

Ntawirema Celestin  ni umuyobozi wa Iris pro film ari nayo  itegura  igitaramo cya Rwanda cultural fashion show, iki ni igitaramo gihuriza hamwe abahanzi ndetse n’aberekana imideli itandukanye.

Benshi mu ba model bakomeye mu Rwanda bakunze kugaragara muri iki gitaramo ngarukamwaka.

Guhera mu 2013 ni bwo igitaramo cya mbere cya Rwanda cultural fashion show cyabaye kuva icyo gihe kiba ngarukamwaka ndetse n’izina Celestin rikomeza kugaruka mu matwi ya benshi nk’umwe mu bakomeza kumenyekanisha fashion mu Rwanda.

NTAWIREMA CELESTIN
NTAWIREMA CELESTIN

Robert KAYIHURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Noneho iki cyegeranyo kirambesha ni gute Phibi ari umumodel cg agira iterambere rya kimodel kandi atabikoramo no bino ni ukubesha ese ubundi model ni iki francis he is designer not model celestin is project manager nuko abikorana na model but he is not also claude ni nyiri agency ese ba daddy barihe?ba ciccy barihe?

Comments are closed.

en_USEnglish