Digiqole ad

Abantu bagize uruhare mu iterambere rya fashion mu Rwanda (igice I)

 Abantu bagize uruhare mu iterambere rya fashion mu Rwanda (igice I)

Dady De Maximo

Uruganda rw’imideli “Fashion industry” mu Rwanda ni uruganda rukura buri mwaka, usubije amaso inyuma usanga hari hari abantu bakoze akazi kenshi kugira ngo rube rugeze aho rugeze ubu.

Mu imurika ry'imideli, berekana imyenda ya SM.
Kumurika imideli mu Rwanda biragenda hitera imbere.

Mu mateka y’Abanyarwanda usanga hari imyambaro Abanyarwanda basa n’abari bahuriyeho ikoze mu mpu n’ibikmoka ku biti, gusa ntibyoroshye kumenya ngo ni nde wayihimbye.

Nyuma, umwaduko w’abazungu waje kuzana indi myenda igezweho yiganjemo imikenyero, ikabutura, amakoti, amashati, amapantalo n’ibindi, gusa hafi ya byose byahimbwe n’abanyamahanga.

Uyu munsi amateka atwereka ko ‘fashion’ ari umuco Abanyarwanda batiye mu bindi bihugu. Gusa, mu mwaka wa 1993 ubwo hatorwaga Nyampinga wa mbere w’u Rwanda, byaje gutiza imbaraga abantu bamwe biyemeza gushyira imbaraga zabo mu bijyanye no guhimba ndetse no kwerekana imideli, byatumye n’abakunzi b’imideli nabo barushaho kwiyongera.

Mu mwaka wa 2005, ubwo hatangiraga kumvikana imbaraga nshya mu ruganda rwo guhimba no kwerekana imideli, abazi neza icyo ‘fashion’ ari cyo bahurije hamwe imbaraga, biyemeza gukora cyane ngo barusheho kwagura ndetse no gukundisha fashion Abanyarwanda.

Mu gice cya mbere cy’iyi nkuru igaruka ku bantu bagize uruhare mu iterambere ry’uruganda rw’imideli mu Rwanda, turagaruka ku bantu bagize uruhare mu kuzamura uru ruganda.

DADY DE MAXIMO

Guhera mu mwaka wa 2005, nibwo izina DADY DE MAXIMO ryatangiye kumvikana cyane mu bitangazamukuru bitandukanye, benshi batangira gukunda ndetse no gukoresha bimwe mu bihangano yabaga yahimbye.

Dady yabaye umuhanzi w’imyenda isanzwe n’iy’ubugeni, ni rwiyemezamirimo ndetse akaba n’umutoza w’abamurika imideli benshi. Uyu ndetse akaba yaragize uruhare runini mu kumenyekanisha ndetse no gukundisha abantu fashion.

Dady De Maximo
Dady De Maximo

Dady De Maximo ufite Kompanyi (company) yise ‘Dadmax agence’ ikora imideli ndetse ikanatoza abamurika imideli, iyi ikaba ari imwe muri Kompanyi  mpuzamahanga zagize uruhare runini mu gutoza, ndetse no kuzamura impano nyinshi z’abakora n’abamurika imideli.

Mu 2008, Dady de Maximo Mwicira-Mitali yahawe igihembo cya gatatu muri Africa, mu iserukiramuco ryitwa ‘Afric Collection’.

Mu 2008 kandi yatumiwe n’umuryango w’Ubwami bw’Ubuholande mu gusangira n’Umwamikazi w’Ubuholandi, icyo gihe Umwamikazi HM The Queen Béatrix yahuye n’abahanzi n’abafatanyabikorwa b’umuryango ‘Prince Claus Fund’ bagize ibikorwa by’indashyikirwa mu bihugu byabo, ndetse n’aho bakoze hose ku Isi.

Dady yateguye amaserukiramuco yo kumurika imideli yise “Rwanda Fashion Festival” akora Edition eshatu, mu mwaka wa 2009, 2010 na 2011.

Mu 2011, yahawe ikindi gihembo n’ihuriro (groupe) rya za Ambasade z’ibihugu byose by’Afurika mu Buholandi.

Dady kandi niwe munyarwanda wa mbere werekanye ibihangano bye by’ubugeni n’imyambaro muri “World Fashion Week Africa Fashion Reception” muri France inshuro ebyiri zikurikirana, mu 2013 na 2014, ndetse amaze gukorera mu bihugu byinshi birenga 30 ku Isi.

Dady de Maximo avuga ko gukoresha impano yo guhimba imyambaro mu gutabariza imbabare n’impunzi, byatumye mu mwaka wa 2015 atorwa n’ikigo “Center of Art on Migration Politics” cyo ku mugabane w’Uburayi nk’umwe mu bagize inama nkuru y’ubutegetsi yacyo.

Ubu Dady de Maximo ni icyitegererezo ku Banyarwanda benshi, by’umwihariko urubyiruko rukunda ibijyanye n’imideli no kwambara neza.

John BUNYESHULI

John Bunyeshuli ni umuyobozi wa Kigali Fashion Week, kimwe mu bitaramo byo kwerekana imideli bikomeye mu Rwanda, kuko gihuriza hamwe abahanzi ndetse n’aberekana imideli.

Mu mwaka wa 2011, nibwo igitaramo cya mbere cyo kumurika imideli kizwi nka Kigali Fashion Week cyabaye, kuva icyo gihe cyabaye ngaruka mwaka, ubu kimaze kuba inshuro esheshatu.

John Bunyeshuli.
John Bunyeshuli.

Hari aberekana imideli benshi bagiye bigaragariza muri iki gitaramo, bamwe bikabahesha amahirwe yo kumenyekana ku rwego mpuzamahanga.

UMUTONIWASE Joselyne

Joselyne Umutoniwase ni umuyobozi wa Rwanda Clothing, iyi ikaba ari inzu isanzwe itunganya imyambaro itandukanye.

Mu mwaka wa 2010, ubwo iyi nzu itunganya imyambaro yafunguraga imiryango, yafashije benshi gusobanukirwa  imyambarire.

Joselyne UMUTONIWASE
Joselyne UMUTONIWASE

Rwanda clothing kandi itegura ibitaramo bitandukanye byo kumurika imideli, ibi byafashije abamurika imideli benshi kwigaragaza. Ubu Joselyne akomeje kuzamura uruganda rw’imideli  mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

Happy UMURERWA

Happy Umurerwa ni umumuritsi w’imideli wabigize umwuga, yerekana imyenda akanamamaza ibintu bitandukanye. Afite ibigwi n’amateka aremereye cyane yo kumurika imideli mu Rwanda.

Happy Umurerwa
Happy Umurerwa

Umurerwa ukunze gukorera cyane akazi ke muri Afrika y’Epfo, mu mujyi wa Cape Town, yagiye akorana na Kompanyi mpuzamahanga nka Ford Models, Next Model Canada, n’izindi.

Happy Umurerwa ni indorerwamo ya benshi, ndetse akomeje kumenyekanisha u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.

Cynthia RUPARI

Cynthia Rupari ni umuhanzi w’imideli, yatangiye kumurika imideli mu 2006, ubu ahimba imideli (fashion designer).

Mu mwaka wa 2008, yaserukiye u Rwanda muri Tanzania mu marushanwa ya East Africa Model Search, ndetse aza no guserukira u Rwanda muri Congo Kinshasa muri ‘Miss great lakes’ aho yanabaye igisonga cya mbere cya Miss wegukanye iri rushanwa. Mu 2009 yiyamamarije kuba Miss Rwanda.

Mu 2012, Rupari yaserukiye u Rwanda i Abidjan muri ivory cost, aho yari agiye kwerekana collection y’imyenda ye ku butumire bwa L’ong Heye yari yateguye icyo bise Prix Heye.

cynthia Rupari
cynthia Rupari

Mu 2014, Rupari yateguye igiramo cyo kumurika imideli i Burundi yari yise ‘DIEU CREA LA FEMME’.

Ibirori byahuruje abanyamideli bakomeye muri Africa byitwa ‘Guèssè Fashion Show’ mu mwaka ushize wa 2016 byabereye muri Guinea, murwa mukuru wa Conakry, Rupari Cynthia yegukanye igihembo gikomeye mu imurika ry’imideli ryahuje abasaga 30 bakomeye muri Africa.

Ubu kandi Cynthia Rupali ni umwe mu bahanzi b’imideli bakomeye cyane  mu Rwanda.

Robert Kayihura
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Reba uburyo DADY DE MAXIMO aba yisize ka tiro hahahah????????

    • DADY niba ari n’umupede ibyo arabyemerewe KD ni uburenganzira bwe ntacyo bikurebaho

Comments are closed.

en_USEnglish