Rwanda: Ibihe by’ingenzi byaranze uruganda rw’imideli mu mwaka wa 2016
Uruganda rw’imideli “Fashion Industry” mu Rwanda ni urwego rukomeje gutera imbere cyane. Buri gihe uko umwaka urangiye abahanzi b’imideli barushaho kwikuba inshuro nyinshi ugereranyije n’abari basanzwe bakora uwo mwuga. Fashion ni inzira yoroshye yo kwerekana ibyiyumviro byawe ubicishije mu myambarire.
Dusubije amaso inyuma mu mwaka wa 2016, uruganda rw’imideli mu Rwanda rwaragutse cyane. Inzu zimwe na zimwe zihanga imyambaro nazo zirigaragaza, Abanyamideli, Abafotozi (photographers), abatunganya ubwiza nabo baramenyekanye cyane, ariko kandi n’abashoramari nabo bakomeza guha ikizera ndetse no gushora akayabo mu ruganda rw’imideli mu Rwanda.
Mu urugendo rw’amezi 12 ibukiranya n’Umuseke bimwe mu ibihe by’ingenzi byaranze uruganda rw’imideli mu Rwanda mu mwaka wa 2016.
Leta y’ u Rwanda yorohereje abifuza gucuruza ndetse no guhaha ibikorerwa mu Rwanda
Kongera imisoro y’imyenda ndetse n’inkweto za byakoreshejwe bizwi nka ‘Caguwa’, ni kimwe mu byatije ingufu abahanzi b’imideli. Ni umwanzuro wemejwe n’abakuru b’ibuhugu bya Afurika y’Iburasirazuba muri Werurwe, utangira kubahirizwa muri Nyakanga.
Inzu zitunganya imideli zariyongereye ndetse abahanzi b’imideli barushaho gukora cyane ngo berekane ubushobozi bwabo, ndetse no guha ikizere abifuza kwambara no gukoresha bimwe mu bihangano baba bahanze.
Amazina mashya y’abahanzi b’imideli yaramenyekanye
Umwaka wa 2016, wafunguriye isoko rinini abahanzi b’imideli mu Rwanda. Byatumye amazina mashya nayo atari amenyerewe mu ruganda rw’imideli mu Rwanda nayo arushaho kumenyekana cyane. Sonia Mugabo ni rimwe mu mazina yamenyekanye cyane mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Sonia Mugabo ni imwe mu mpano zari zaratsikamiwe na Caguwa, ariko aho Leta itangiriye guca imyambaro ya Caguwa ubu zikaba ziri kwigaragaza kurushaho.
Umubare munini w’ibitaramo byo kumurika Imideli
Umwaka wa 2016, ni umwaka utazibagirana mu mateka ya Fashion mu Rwanda, dore ko ari umwaka wasize ibitaramo byinshi bikomeye.
Aha, twavuga nka Kigali fashion week , Rwanda cultural fashion show, collective Rw cyahuje abanyamideli bo mu Rwanda n’abari bavuye mu bihugu bitandukanye ku isi, Rwanda wedding expo, n’ibindi byinshi bya fashion byasize amateka ndetse bigatanga ikizere ko abahanzi b’imdeli mu Rwanda bashoboye.
Shaldon Kopman ni rimwe mu mazina akomeye y’abahanzi b’imideli waje kwerekana ibihangano bye mu gitaramo cya ‘collective Rw’, uyu ndetse akaba afite inzu ikomeye isanzwe itunganya imyambaro izwi ku izina rya Naked Ape.
Abatunganya ubwiza nabo baramenyekanye cyane
Bamwe mu bihebeye umwuga wo gusiga ndetse no guha abantu ubwiza nabo baramenyekanye cyane kugeza ubwo batwara n’ibihembo bitandunye ku rwego mpuzamahanga.
Mu gikorwa cyo gutanga ibihembo bitandukanye by’abitwaye neza mu ruganda rw’imideli muri Africa y’Iburasirazuba kizwi nka ASFA (Abryanz style and fashion Awards) gisanzwe kibera mu gihugu cya Uganda, cyasize umunyarwandazi Claudine Mwangachuchu atwaye igihembo cya ‘makeup artistes 2016’.
Abandi Banyarwanda begukanye igihembo muri ibi bihembo ni ‘NIB Studio’ yegukanye igihembo muri category ya ‘africa’s lifestyle/fashion photography of the year’, iyi ikaba ari studio imenyerewe mu gufata amafoto anogeye ijisho.
PHOTO
Miss Akiwacu Colombe yagaragaje uburanga bwe mu myambarire yo ku mazi
Mu ijoro ryo kuwa Kabiri tariki ya 22 Ugushyingo 2016, abakobwa bahataniraga ikamba rya ‘Miss Supranational’ biyerekanye bambaye imyambaro yo kumazi ‘Bikini’, ndetse na Miss Akiwacu Colombe wari uhagarariye u Rwanda nawe yiyerekanye muri uyu mwambaro nta cyo yikanga.
Kubera ko ba Miss bamubanjirije bagiye bahagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga nka Mutesi Aurore, Neema Umwali n’abandi batakunze kwambara iyi myambaro kubera ngo “umuco nyarwanda”, byatumye ababonye amafoto ya Akiwacu Colombe bayavugaho byinshi, gusa yagaragaraga neza cyane.
Ndetse bamwe ntibatinye kuvuga ko Miss Akiwacu Colombe ngo yaba yaratandukiriye agata indangagaciro z’umunyarwanda w’Abanyarwandakazi.
Made in Rwanda expo 2016
Made in Rwanda, ni imurikagurisha ryateguwe na Guverinoma y’u Rwanda ifatanyije n’abikorera, mu rwego rwo kugaragaza ibyo ibicuruzwa n’ibihangano bikorerwa mu Rwanda.
Iri murikagurisha ryabaye kabiri mu mwaka wa 2016, ni uburyo kandi bwa Guverinoma bwo gushakira abaguzi inganda zo mu Rwanda, no gushishikariza abanyarwanda kugura iby’iwabo. Politike y’ubukungu ikomeye cyane kuko Leta ishaka kugabanya ikinyuranyo cy’ibitumizwa mu mahanga n’ibyoherezwayo (Trade deficit) kiri hajuru cyane, bigatuma ifaranga rirushaho gutakaza agaciro.
Made in Rwanda expo yahaye umwanya umunyarwanda wese wifuzaga kugaragaza ibyo akora, ibi rero bikaba byarafashije abahanzi b’imideli kwerekana intambwe bagezeho mu gukora imyambaro, inkweto, imirimbo y’ubwiza, ibikomoka ku mpu, n’ibindi.
Izina Stromae ryari rimenyerewe muri muzika ryaje kumvikana no muri fashion
Collection Mosaert, niryo zina ryahawe icyiciro cya gatatu cy’imideli yakozwe na Barbier afatanije na Stromae. Iki cyiciro cyigizwe n’amakabutura, imipira ya Polo ndetse n’amasogisi.
Umwaka wa 2016 wari umwaka ugizwe n’ibikorwa byinshi mu ruganda rw’imideli, byinshi byarakozwe ndetse benshi baramenyekanye, ariko kandi urugendo rurakomeje ndetse twizeye ko muri uyu mwaka wa 2017 tuzarushaho kubona impano nshya ndetse n’ibikorwa byinshi.
Robert Kayihura
UM– USEKE.RW