Gicumbi: Mbere yo gusubira ku ishuri, bigaragaje mu myambaro ya Made In Rwanda
Mu mpera z’iki cyumweru dusoje, urubyiruko rwiga mu mashuri yisumbuye rwitegura gusubira mu masomo bakoze imyiyerekano bamabye imyenda ikorerwa mu Rwanda izwi nka Made in Rwanda.
Ni mu bikorwa byo kwigisha uru rubyiruko kugaragaza ibijyanye n’imideri, aho urubyiruko rwateraniye mu kigo cy’urubyiruko cya Gicumbi rwigaragaza muri iyi myambaro.
Uretse kuba uru rubyiruko rwanerekanaga ibikorerwa mu Rwanda, abasore n’inkumi bitabiriye iki gikorwa bavuga ko kibafasha no kwirinda ingeso mbi kuko baba babonye ibyo bahugiramo bifite akamaro.
Umuhuzabikorwa w’ Ikigo cy’urubyiruko cy’akarere ka Gicumbi, Rwamucyo Evode avuga ko iki gikorwa cyateguwe mu rwego rwo gusezera ku banyeshuri bagiye gutangira amasomo yabo mu mwaka w’amashuri wa 2017.
Ashishikariza ababyeyi guha rugari abana babo bakagana ibi bikorwa byo kumurika imideri kuko hari benshi bitunze. Avuga ko iki kigo ayoboye kizakomeza gutoza urubyiruko umuco n’imyitwarire iboneye.
Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte avuga ko ubuyobozi buzakomeza gushyiraho ingamba zihamye zo kurinda urubyiruko ibikorwa byabangiriza ejo habo nk’ibiyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Yasabye uru rubyiruko kuzarangwa n’imyitwarire myiza mu masomo yabo bagiye kujyamo, abakangurira gukoresha imbaraga mu bikorwa byabo kuko ari bo Rwanda rw’ejo.
Evence NGIRABATWARE
UM– USEKE.RW/GICUMBI