Hashize igihe kitari gito nsoma cyangwa se nkumva inkuru zivuga ku muco nyarwanda, ngasanga inyinshi zigarukira ku myambarire n’imbyino bya kinyarwanda. Hanyuma bikantera kwibaza niba hagati y’umuco nyarwanda n’imyambarire cyangwa imbyino za kinyarwanda twashyiramo ikimenyetso cya bihwanye. Bikunze no kugaragara cyane mu bukwe, aho bavuga ko basaba bya kinyarwanda, yenda ugasanga ibyo bise ibya kinyarwanda […]Irambuye
Intambara ya mbere y’Isi irangiye (1914-1918), u Rwanda rwahuye n’inzara ikomeye yayogoje cyane cyane igice cy’Amajyaruguru y’u Rwanda ahitwaga mu Bugoyi, ubu ni mu Ntara yUburengerazuba mu duce twa Rubavu na Nyabihu n’ahandi bituranye. Kubera ubukana bw’iyi nzara yatangiye gahoro gahoro, abaturage barasuhutse bajya guhingira ibiribwa mu duce tw’Ubushiru, Uburera, no mu Budaha kuko ho […]Irambuye
.Radiyo Rwanda Radiyo rukumbi ibyo yavugaga byabaga ari nk’ihame .Yumva adafite ijwi ryiza nubwo benshi barimukundiye .Perezida yirukanye umunyamakuru kuko yakerereje amakuru .Umushoferi yatinze gutwara abanyamakuru bamufunga imyaka itatu… Abakunze kumva Radio Rwanda mu myaka yashize bumvaga umugabo usoma ingingo z’amakuru yarangiza ati “Muri aya makuru muri kumwe naaaa Amabilis Sibomana”. Uyu yaranzwe no gukunda akazi mbere […]Irambuye
Socrates yari umuhanga w’Umugereki ufatwa nk’uwa mbere mu bari bazi gutekereza neza, bagafata ibitekerezo bakabiha umurongo mu buryo bwumvikana kurusha abandi babayeho ku Isi. Abanyabwenge bo mu Burayi benshi bakurikije imitekerereze ya Socrates. Uyu mugabo utarigeze wandika igitabo na kimwe nk’uko bimeze kuri Yesu na Conficius, ibitekerezo bye byanditswe n’abanyeshuri be bakurikije ibitekerezo bye. Babiri […]Irambuye
Mu bwami bwinshi ariko cyane cyane ubwo muri aka Karere k’Africa y’Ibiyaga bigari, buri bwami bwagiraga ingoma bitaga Ingoma ngabe yafatwaga nka kimwe mu bimenyetso bikomeye bwarangaga ubuhangange n’ubusugire bw’ubwami runaka. Ingoma Ngabe Kalinga yabaye ikirango gikomeye cy’Ubwami bw’Abanyiginya guhera mu binyejana byinshi byaranze amateka y’u Rwanda. Yari ifite icyubahiro gikomeye nk’icyo baha umuntu w’igikomerezwa. […]Irambuye
Rwanda Kigali Convention Center ni inyubako iri hafi kuzura iri ku Kimihurura, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali. Ifite umwihariko mu nyubako zose ziri kubakwa muri Kigali. Uko yubatse bifitanye isano n’umurage ndangamuco w’u Rwanda. Uwatunganyije igishushanyo cyayo ngo yasabwe n’umukuru w’igihugu kubanza gusura ingoro y’umurage y’i Huye, akigera mu Rwanda. Nk’uko abyivugira […]Irambuye
Golda Meir ni umugore wakoze imirimo myinshi mu gihugu cye cya Israel. Yabaye Minisitiri w’intebe wa mbere w’umugore, yitabye Imana muri 1978. Golda yakoze imirimo myinshi muri Leta yamenyekanye cyane mu 1972 ubwo ibyihebe by’Abanyepalestine byagabaga igitero muri Hoteli yari icumbikiye abakinnyi b’umukino ngororamubiri i Munich bari mu mikino Olempiki bicamo 11. Abakoze ibi, Golda yategetse ko bashakishwa […]Irambuye
Idi Amin Dada yamaze imyaka umunani gusa ku butegetsi (1971 – 1979) ariko yavuzweho byinshi cyane kubera imiyoborere ye, bamwe bavuga ko yaryaga abantu. Jaffar Remo Amin umwe mu bana be 54 bazwi, mu cyumweru gishize Jaffar yaganiriye n’umunyamakuru Julian Rubavu wahaye Umuseke ikiganiro bagiranye. Ahakana cyane byinshi bibi byavuzwe kuri se. Idi Amin Dada […]Irambuye
Guhera mu myaka ibiri ishize, abashakashatsi mu bisigaratongo (archeologists) batangiye kwiga intimatima y’uturemangingo fatizo yitwa DNA y’abami ba kera ba Misiri(pharaohs) bayikuye ku mirambo yabo yumishijwe(mummies). Bari bagamije kureba niba ibivugwa ko abami ba Misiri ba kera ndetse n’abanyamisiri muri rusange bari abirabura ari ukuri gushingiye ku bushakashatsi bwa siyansi. Bakoresheje igice cy’ingirabuzima ziranga igitsina gabo […]Irambuye
Ntabwo Abanyarwanda ba kera babagaho nk’abantu b’ubu. Ubu ubuzima bw’ibihugu ahenshi bushingiye ku ngufu za Politiki. Ariko mu Rwanda rwo hambere, Abanyarwanda babagaho bishingiye ku bintu by’ibanze bakoraga kugira ngo bamwe bagirire abandi akamaro bitewe n’imirimo bakoraga. Ibyo buri wese yakoraga byaramutuganga we n’umuryango we ariko bigatuma atabera abandi umutwaro. Ku musaruro buri nzu, urugo […]Irambuye