Inkomoko y’insigamugani “Aho ga karago usize akabando kawe”
Uyu mugani bawuca iyo bacira umuntu amarenga banga kumumwaza ku cyo yirengage nibwo bamubwira mu kinyabupfura, bati “Aho ga karago usize akabando kawe !” Iyi nsigamugani yakomotse ku magambo Bushaku w’i Bwishaza (Kibuye) yabwiye Ruhararamanzi w’i Buberuka (Byumba), amufatanye n’umugore we mu buriri abaguye gitumo; n’uko babuze ukobabikika nyamugore ashyira mucuti we mu karago aramusohokana; ariko akabando yaje yitwaje gasigara mu nzu; byabaye ahagana mu mwaka w’i 1900.
Bushaku na Ruhararamanzi baruzuraga cyane kandi bombi bakamenya gusetsa, bakaba bari no mu mutwe w’ingabo za Rwabugili zitwa Ingangurarugo.
Bukeye Ruhararamanzi akungikana n’umugore wa Bushaku; akajya amwoherereza intashyo rwihishwa. Rimwe rero Ruhararamanzi agenderera Bushaku; agezeyo asanga adahari; ariko yagiye bugufi.
Yiganirira n’umugore we, bigeza aho amusaba ko baryamana, Muka-Bushaku aranga; ariko bitewe n’uko azi ko umugabo atagannye kure. Aramusezeranya, ati “Uzaze umaze kabiri hari aho azaba yazindukiye ha kure.”
Ruhararamanzi arataha asiga atumye uwo mugore ngo amubwirire umugabo ko yaje ntahamusange. Mu mataha y’inka (ku mugoroba) Bushaku aratunguka; umugore amubwira ko Ruhararamanzi yaje ntahamusange.
Nyamugore ariko ntiyahingukiriza umugabo we ko azagaruka nyuma y’iminsi ibiri, kugira ngo Bushaku atazagungira akaguma aho isezerano rigapfa.
Ya minsi ishize, Ruhararamanzi araza asanga Bushaku yazindutse koko; ariko ubwo yageze mu nzira ararwara yanga kuzindukana indwara, arakimirana agaruka iwe.
Hagati aho, Ruhararamanzi aganira n’umugore, bimaze akanya baheza abari aho bajya kuryama. Haciyeho akanya abari ku irembo babona Bushaku aragarutse.
Umugaragu w’umugore we abonye ko azagusanga Ruhararamanzi aryamye yikanyira mu rugo; ahagarara mu muryango aburira nyirabuja ko umugabo aje.
Muka-Bushaku abwira Ruhararamanzi, ati “Igumire aha ku buriri ndamurindagiza, ninsohoka ngutware mu karago” dore ko kera nta mugore wo mu bakomeye wasohokaga atitwikiriye akarago.
N’uko Bushaku araza asuhuza umugore, amubwira n’uko yageze mu nzira akananirwa akagaruka. Umugore amuha inzoga baraganira; ariko akamurindagiza. Naho Bushaku akaba yakebutse akabando iruhande rwe arakitegereza asanga ari aka Ruhararamanzi; arenzaho arabyihorera.
Bigeza aho muka Bushaku agana haruguru ashyira Ruhararamanzi mu karago; bajyamo bombi aramusohokana. Bushaku na we, kugira ngo amenyeshe Ruhararamanzi ko yamumenye, dore ko bombi basetsaga cyane yivugisha mu marenga, ati “Aho ga karago wagenda wagira usize akabando kawe!” Ni nk’aho yamubwiye, ati “Erega naka wisiga ikikuranga nabimenye!”
Ruhararamanzi abyumvise aratwarwa akubita igitwenge, Bushaku na we biba uko. Ruhararamanzi ava mu karago bararamukanya; baricara banywa inzoga babihindura ibitwenge, naho umugore aho ari aradagadwa ariko Bushaku ntiyabyitaho asa n’ubizimanganya kuko yari incuti ikomeye ya Ruhararamanzi.
Kuva ubwo rero, baba babonye umuntu ushaka kwigira nyoni nyinshi nyamara ibye byamenyekanye, bakamubwirira mu marenga banga kumumwaza, bati “Aho ga karago usize akabando kawe!” Ni ukuvuga ko gusiga akabando ari nko gusiga ikikuranga.
Source: Gakondo
ububiko.umusekehost.com
0 Comment
Mbega ubupfuraa yo aba bagabo ndabashimye cyane pe ari abubu babaa barahise bajya mumanza bagasaba gatanya murabona kera ukuntu babaga bazi kubaka? umugabo aha agaciro umugore akagaha n’inshuti ye ni byiza gusa ndabakunze pe
Mbega. ubwo arinjye bacakiye nagira nte weeeeeeeeee.
yes, erega cyera bari bazi umuco naho abubu umuntu aragirana n’umuvandimwe we akabazo bakabigira bire bire! gusa uwagarura abasaza n’abakecuru bakera!|
Comments are closed.