Digiqole ad

Gisagara: Waruvumu na Rumana ibiti ndangamateka ntakorwaho

Umuvumu ni igiti cyari gifite byinshi kivuze mu myumvire y’abanyarwanda. Hari ahantu mu Rwanda uzasanga bita, cyangwa bitaga, ku Mana. Bene aha hakunze kuba akenshi hateye cyangwa harahoze igiti cy’umuvumu. Waruvumu na Rumana ni bimwe mu biti bisigaye byihariye aya mateka bigihagaze. Aho biri naho bamwe bahita ku Mana.

Igiti cya Waruvumu abaturage baracyubaha ntawahirahira agitema
Igiti cya Rumana abaturage baracyubaha ntawahirahira agitema

Kera ku ngoma za cyami hari ubwo hateraga ibyorezo, nk’izuba rigatera amapfa cyangwa udusimba tukaduka tukangiza imyaka, abanyamahanga bateye u Rwanda, indwara idasanzwe cyangwa ikindi cyose cyahungabanyaga u Rwanda n’abanyarwanda. Hari imihango yakorwaga mu kumenya intsinzi (umuti) yabyo.

Abaraguzi n’abapfumu bizewe bifashishaga amatungo nk’intama, inkoko na cyane cyane ikimasa, itungo bakaribaga barishakamo intsinzi. Iyo iri tungo ryeraga (ryagaragazaga intsinzi), ibisigazwa by’iryo tungo ntabwo byaribwaga, babitabikaga ahantu bakahatera igiti cy’umuvumu kitagomba kuzatemwa, aha hantu hakitwa ‘ku Mana’.

Byari umuco, byari imigenzo ya ba sogokuru bacu, byari ukuri muri icyo gihe.

Akateye kambuye u Rwanda byose, ibyakorwaga byitwa ibipagani, kuragura biracika himikwa Yesu/Yezu n’intumwa y’imana Muhammad (Imana imuhe amahoro n’imigisha) ibiti byo ku Mana biratemwa, amateka aracika. Bicye mu bisigaye harimo ibiti byitwa Waruvumu na Rumana biri mu murenge wa Mamba mu karere ka Gisagara. Abatuye aha baracyubaha ibi biti ntibashobora kubitema.

Ibi biti bibiri biri ahahoze hitwa mu “Buhanga Ndara” agace kari kagize ahari ubu imirenge ya Mamba na Gikonko muri Gisagara, cyera baravugaga ngo ni “Mu Buhanga ahaba abahanga”.

Iyo witegereje ibi biti aho biri usanga harahoze ibindi biti byinshi ariko barabitemaguye. Waruvumu na Rumana byo ntibikorwaho kandi bihora bitoshye. Abatuye aha bavuga ko ari ibiti ndangamateka batakoraho.

Ku giti cya Rumana ngo niho imiryango y’Abaganwa (umuryango w’abami i Burundi) bazaga kuraguriza no kubandwa. Aho kiri ntabwo ari kure y’u Burundi, nubwo hari mu Rwanda kuva cyera, ariko iyo miryango ngo niho yazaga gukorera iyo mihango nk’uko umwe mu basaza utuye aha hafi witwa Viateur Mazina abivuga, ntabwo yigeze abona abo barundi babandwa kuri iki giti ariko ayo mateka ngo yayumvanye se na sekuru.

Ku giti cya Waruvumu ho ngo hari ihuriro ry’abanyarwanda bo mu Buhanga Ndara nk’uko Mazina abyemeza, gusa ngo kuva mu 1951, bwo yararebaga, nibwo abihaye Imana b’abazungu batangiye kuhaca abanyarwanda ngo ntibakahateranire.

Ati “Ba musenyeri Pelodin n’abandi bapadiri b’abanyarwanda nka Gafuku Baritazari n’abandi bajyaga baza bakirirwa hariya kuri Waruvumu, bagateka inyama n’ibitoki bakarya nimugoroba bakatsa amamodoka bagataha. Ariko barabujije abantu kuhasubira.

Nyuma ngo baje guca abanyarwanda kuri iki giti Waruvumu burundu, ngo ntibazongere kucyegera. Kugeza mu myaka ya za 80 (1980).

Aha ni mu mashami y'igiti cya Waruvumu
Aha ni mu mashami y’igiti cya Waruvumu

Igiti cy’umuvumu ubusanzwe cyahoze ari igiti gifite icyo gisobanuye mu muco w’abanyarwanda. Umuvumu niwo wubakaga inkike z’urugo rwa Kinyarwanda, niwo wubakaga ibikingi by’amarembo, umuvumu bawukanagamo (gukana/gereranya no kudoda) impuzu (umwambaro wa cyera), umuvumu kandi bawukoragamo ibiremo; ikiremo wakigereranya n’igitambaro ab’ubu bihanaguza amazi (essuie-main), icyo gihe nabo bihanaguzaga ikiremo gikoze mu muvumu.

Umuvumu wakorwagamo ubwato bwambutsaga abantu inzuzi, ugakorwamo imivure bengeragamo inzoga n’imitobe y’abana, n’imivure mito inyana z’imitavu zashokeragamo, umuvumu wabazwagamo amasekuru, igiti cy’umuvumu kigakorwamo ibyansi bishyirwamo umweereera (amata), kigakorwamo kandi imbehe (gereranya n’isahani) bariraho ndetse hari abawukoragamo indosho zo kurisha. Aha ntitwiriwe tugaruka ku mumaro munini w’ibibabi byawo.

Mu gihugu hose aho imihango y’ibwami yateraniraga bahashyiraga igiti cy’umuvumu nk’ikimenyetso gikomeye cy’ahabereye ibirori by’umwami.

Umwe mu basaza baganiriye n’Umuseke avuga ko ku Muhima wa Kigali hahoze iriba ryitwaga “iriba rya Rwezangoro” ryaberagaho imihango ya cyami yitwa imihango y’ishora (gusimburana kw’abami). Kuri iri riba habaga hateye igiti cy’umuvumu. Gusa ubu usibye n’iriba igiti nacyo ntiwakihabona.

 Faustin NSENGIYUMVA
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • eeeeeh aha ho mwahageze gute!? uziko nanjye nkizi

  • nukuri dukomeze dusigasire amateka yacu, ntakintu kizi nko kubona hari ibintu bimaze imyaka amagana bikiriho, kandi tunashimira umuseke.com kudushakira ubumenyi kuri uyu murage tuba dufite ariko abenshi tutazi ibyawo

  • nonese ko kiriziya yakuye kirazira ubu ibintu byose bikaba byarabaye ibya kizungu! gusa reka tube ducungiye kuri ibi biti bitumenyesha bike mu byakinyarwanda nubwo nabyo biri hafi yo gucika

  • Ariko se minisiteri y’ umuco kuki idakurikirana bino biti cyakoza umuseke muzajye mudukurikirana ni biba ngombwa mu bigeze i bukuru.

  • Aya mateka niyo tuba dushaka y’umwimerere murakoze kandi kutugezaho amateka ya rumana na waruvumu.

Comments are closed.

en_USEnglish