Digiqole ad

Amwe mu matariki y'ingenzi yaranze urugamba rwo kwibohora

Tariki ya 1 Ukwakira, ni itariki yibutsa itangira ry’urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiye mu 1990, ubwo ingabo zari iza FPR Inkotanyi, APR, zahagurukiye kubohora u Rwanda ndetse zihagarika jenoside yakorewe abatutsi.

Uwambaye ingofero n'umwambaro w'iicyatsi kibisi ni Paul Kagame, uwambaye ingofero ya kaki inyuma ya Kagame ni Maj Gen Frank Mugambage (Rda amb. in UG), uwambaye agapira kenda kuba umukara imbere ni Col Tom Byabagamba, uwambaye agapira k'ubururu inyuma ya Kagame ni Maj. Lydia (ubu akora mu biro bya Perezida), uwambaye agapira k'umweru ni Col. Happy Ruvusha, naho uwambaye ingofero y'umukara ku ruhande ni Maj. Kanyoni (Ubu abarizwa mu ngabo zavuye ku rugerero).
Uwambaye ingofero y’umukara n’ishati y’icyatsi kibisi ni Paul Kagame, uwambaye ingofero ya kaki inyuma ya Kagame ni Major General Frank Mugambage (Ubu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Ugunda), uwambaye umwabaro w’icyatsi kibisi hose n’agapira umukara imbere ni Col. Tom Byabagamba, umukobwa wambaye agapira k’ubururu inyuma ya Kagame ni Maj. Lydia (ubu akora mu biro bya Perezida ), uwambaye agapira k’umweru ni Col. Happy Ruvusha, naho uwambaye ingofero y’umukara ku ruhande  rw’imoso ni Maj. Kanyoni (Ubu abarizwa mu ngabo zavuye ku rugerero).

Mu mwaka wa 1990.

Tariki ya 1 Ukwakira : Umupaka wa Kagitumba wagabweho igitero. Cyabaye ikimenyetso cy’itangira ry’urugamba rwamaze
imyaka ine nyuma y’uko abari bagize umuryango FPR Inkotanyi biyemeje kubohora igihugu hifashishijwe inzira y’intambara.
APR, ishami rya gisirikare rya FPR, ku ikubitiro ryari riyobowe na Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema wari uyoboye uru
rugamba.

Bageze i Kagitumba, Rwigema yasobanuye mu magambo make impamvu y’urugamba rwari rutangiye, avuga ko mu
mateka y’u Rwanda ubuyobozi bubi ari bwo bwazanye amacakubiri n’ibindi bibazo byose byari byugarije u Rwanda.
Yababwiye ko akazi kabo kagomba ubwitange, yagize ati “Abafite ubwoba basubire inyuma, kuko intambara dutangiye
ikomeye … kandi ntimwibeshye ngo hari abandi bazayidufasha atari Abanyarwanda ubwabo.”

Mu gihe kingana n’iminsi 14 ya mbere y’urugamba, bamwe mu bayobozi bakuru ba APR barishwe bitera icyuho gikomeye mu
buyobozi, ndetse n’umuhate utangira kugabanuka ku basirikare bari basigaye. Mu bishwe harimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’Inkotanyi, Jenerali Majoro Fred Gisa Rwigema wishwe arasiwe Nyabwishongwezi nk’uko amakuru yatangajwe icyo gihe yabyemeje, yarashwe tariki ya 2 Ukwakira 1990.

Abari bamuri hafi bavuga ko ijambo rya nyuma yavuze rigira riti “Aduyi amenipiga”(ugenekereje bivuga ngo “umwanzi arandashe).
Nyuma yo gucika intege kw’aba basirikare kubera urupfu rwa Rwigema, kuwa 20 Ukwakira 1990, Paul Kagame wari
Majoro yavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika aho yari ku ishuri maze akomeza kuyobora urugamba rwo kubohora u Rwanda, azana uburyo bushya bw’imirwanire n’izindi mpinduka nyinshi zatumye APR itsinda uru rugamba.

Tariki ya 4 Ukwakira : Ingabo z’Abafaransa 300 zageze mu Rwanda mu butumwa bwo kurinda Abafaransa bari mu gihugu
ndetse icyo gihe nibwo batayo ya 9 y’ingabo za RPA zafashe Umujyi wa Nyagatare. Mu ijoro ryo ku itariki ya 4 rishyira kuwa 5 Ukwakira, Guverinoma ya Habyarimana yavuze ko Inkontanyi zateye Umujyi wa Kigali. Yahise ifunga Abatutsi basaga ibihumbi 10, n’abandi banyapolitiki benshi mu bice bitandukanye by’u Rwanda.

Tariki ya 5 Ukwakira : Abasirikare 535 b’Ababiligi n’abaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitwaga Zaire
baje gutera ingabo mu bitugu ingabo za Habyarimana.

Tariki ya 6 ni ya 7 : Batayo ya 4 y’ingabo za RPA yafashe Gabiro.

Tariki ya 8 Ukwakira : Nyuma y’isibaniro n’Inkotanyi i Kagitumba, ingabo za FAR (Force d’ Armé Rwandaise) zishe Abahima
1,000 bo mu Mutara bo mu bwoko bw’Abatutsi.

Tariki ya 11 kugera kuri 13 Ukwakira : Mu Rwanda hakozwe ubwicanyi bwahitanye Abatutsi bagera kuri 400 mu cyahoze ari
Komini Kibilira ku Gisenyi, aho byiswe igerageza rya jenoside.

Tariki ya 23 Ukwakira : I Ryabega habereye urupfu rwa bamwe mu basirikare bakomeye mu Nkotanyi barimo Major
Bunyenyezi na Major Bayingana, baguye mu mutego wa FAR.

Tariki ya 1 Ugushyingo : Hatangiye intambara yo mu ishyamba, ndetse ku itariki ya 3, Inkotanyi zifata umuhanda ujya Gatuna.

Tariki ya 13 Ugushyingo : Perezida Habyarimana yemereye amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi gukora, ndetse anavuga ko ubwoko bugomba gukurwa mu ndangamuntu n’ubwo bitigeze bikorwa.

Mu mwaka wa 1991

Tariki ya 3 Mutarama : APR-Inkontanyi yahinduye isura y’imirwano igaba igitero gikomeye mu duce twa Gatuna na Kaniga mu
rwego rwo kwima inzira ibikoresho by’ingabo za FAR.

Tariki ya 7 Mutarama : Abanyarwanda benshi bakatiwe igihano cy’urupfu bitwa ibyitso by’Inkontanyi.

Tariki 23 Mutarama : Inkotanyi zafashe Umujyi wa Ruhengeri zifungura imfungwa ; Kuri iyi tariki kandi habayeho guhagarika intambara, hashyirwaho GOM (Umutwe w’indorerezi w’abasirikari wari uhuje Inkotanyi na FAR). Mu mpera za Mutarama kugera mu ntangiriro za Werurwe, hishwe Abagogwe bo mu bwoko bw’Abatutsi bari hagati ya Magana atanu n’igihumbi.

Tariki ya 16 Nzeri : Habayeho imishyikirano ya Leta y’u Rwanda na FPR-Inkotanyi ibera mu cyahoze ari Zayire (RDC) ahitwa
Nsele-Gbadolite.

Mu mwaka wa 1992

Werurwe: Hashinzwe ishyaka rya CDR, icyo gihe hishwe Abatutsi bagera kuri 300 mu Bugesera.

Muri Gicurasi : Igitero gikomeye cya RPA cyafashe zimwe muri komini, bituma abaturage basaga ibihumbi 350 bava mu byabo.

Kanama : Abatutsi benshi barishwe ku Kibuye.

Ugushyingo : Leon Mugesera yavuze ijambo ku Kabaya aho yakanguriraga Abahutu gutsemba Abatutsi, avuga ko bazasubizwa aho yavugaga ko bakomoka muri Abisiniya (Ethiopia) banyujijwe mu mugezi wa Nyabarongo.

Mu mwaka wa 1993.

Tariki ya 8 Gashyantare : RPA yigaruriye igice kinini cy’igihugu iza no gusubira inyuma, mu rwego rwo kumvisha amahanga ko Abatutsi bakomeje kwicwa urubozo n’ubuyobozi bwari buriho.

Tariki ya 8 Werurwe : Hasohotse Raporo Mpuzamanga yerekanaga uruhare rw’ibiro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda
mu bwicanyi bwakorewe Abagogwe muri Perefegitura za Gisenyi na Ruhengeri.

Tariki ya 7 Mata : Guverinoma ya Habyarimana yakiriye iyo raporo, ihakana byimazeyo ibyari biyikubiyemo.

Kanama : Hatangiye Radio RTLM yacishagaho ibiganiro bibiba urwango rukomeye mu Bahutu, aho bigishwaga ko Umututsi
aho ava akagera ari umwanzi kandi ko kwica umututsi ari nko kwica inzoka.

Tariki ya 4 Kanama : RPA na Guverinoma y’u Rwanda byasabwaga kubahiriza imyanzuro yari ikubiye mu masezerano ya Arusha, guverinoma yari iriho yakomeje gutoza imitwe yakoze Jenoside irimo Interahamwe, Impuzamigambi ndetse n’abandi
bambari bagombaga gukora ubwicanyi.

Tariki ya 28 Ukuboza : Batayo ya gatatu y’ingabo za RPA (abasirikare 600) yageze i Kigali muri CND, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa amasezerano ya Arusha.

Mu mwaka wa 1994

Tariki ya 6 Mata : Indege yari itwaye Perezida Habyarimana yarashwe saa mbiri n’igice z’ijoro (8h30’) ubwo yagarukaga i
Kigali ivuye I Dar-es-Salaam muri Tanzania. Yarashwe ubwo yiteguraga kugwa ku Kibuga cy’indege cya Kigali i Kanombe, Habyarimana apfana na Ntaryamira Cyprien wari Perezida w’u Burundi, kuko yari yasabye mugenzi we ko yamufasha akihutisha urugendo (indege ya Ntaryamira ngo yari ishaje) agasubira I Burundi bwangu.

Tariki ya 7 Mata : Minisitiri w’Intebe muri Leta ya Habyarimana, Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga
barishwe. Hishwe kandi n’abandi banyapolitiki batavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho. Iki gihe Jenoside yahise ishyirwa mu bikorwa mu bice bya Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.

Tariki ya 8 Mata : Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.

Tariki ya 14 Mata : U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza
tariki ya 20 uwa nyuma yari amaze kuva mu Rwanda.

Tariki ya 18 Mata : RPA yashenye inyubako yakoreragamo radiyo RTLM yashinjwaga kwirakwiza umwuka mubi w’urwango
mu Banyarwanda.

Tariki ya 19 Mata : Perezida w’inzibacyuho Sindikubwabo Theodore wasimbuye Perezida Habyarimana, yatanze
imbwirwaruhame I Butare aho avuka ashishikariza abaturage guhaguruka bakica Abatutsi ; bidatinze, umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise atangira guhigwa bukware ndetse akicwa.

Tariki ya 21 Mata : Inkotanyi zabohoye Perefegitura ya Byumba.

Tariki ya 21 na 22 Mata : Akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu mwanzuro wako wa 1912, kategetse ingabo Loni kuva
mu Rwanda hagasigara 270.

Tariki ya 30 Mata : RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uherereye ku mupaka wa Tanzaniya.

Tariki ya 16 Gicurasi : RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.

Tariki ya 22 Gicurasi : RPA yafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali n’ikigo cya gisirikare cya Kanombe.

Tariki ya 29 Gicurasi : RPA yafashe Umujyi wa Nyanza.

Tariki ya 2 Kamena : RPA yabohoye Kabgayi, ikiza abahigwaga bari baraturutse mu bice bitandukanye by’igihugu
bahahungiye kuko bari bizeye ko Imana yaho bajyaga birahira yari kubarengera.

Tariki ya 13 Kamena : RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, gusa muri icyo gihe, iyi
guverinoma yari yamaze kwerekeza ku Gisenyi tariki ya 10 Kamena.

Tariki ya 21 Kamena : Mu gushyira mu bikorwa umwanzuro wa Loni wa 929, Ingabo za mbere z’Abafaransa zageze ku mipaka
y’u Rwanda na Zaire muri gahunda yiswe “Operation Turquoise”.

Tariki ya 28  Kemena: I Genève mu Busuwisi, Loni yashize ahagaragara raporo yemeza ko mu Rwanda harimo gukorerwa Jenoside y’Abatutsi.

Tariki ya 4 Nyakanga : RPA yabohoye Umujyi wa Kigali nyuma yo kubohora Butare ku ya 3 uko kwezi. Guverinoma yari iriho
yahise yerekeza mu buhungiro muri Zayire.

Tariki ya 14 Nyakanga : RPA yabohoye Umujyi wa Ruhengeri.

Tariki ya 17 Nyakanga : RPA yabohoye Umujyi wa Gisenyi.

Tariki ya 19 Nyakanga : Hashinzwe Guverinoma y’Ubumwe bw’Abanyarwanda. Ngayo amwe mu mateka n’ ibikorwa bitandukanye by’ingenzi byaranze urugamba rwo kubohora u Rwanda.

N’ubwo uru rugamba rwatangiriye i Kagitumba, hari n’ibindi bice by’igihugu Inkotanyi zagiye zishyiramo ibirindiro kugirango
zitegure urugamba neza, ari nabyo byabagejeje ku ntsinzi nyayo. Hamwe muri ho ni ku Murindi wa Byumba, ubu ni mu
Karere ka Gicumbi.

Iyi nkuru yakozwe hifashishijwe imbuga za interineti zitandukanye zanditse kuri aya mateka.

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • aya matariki yagakwiye rwose kujya muri curriculum zo kwigiramo kubanyeshuri bo muri secondaire kuko namateka meza cyane kandi tugomba kumenya kuko yatugejeje aho turi ubu iyo batitanga ngo bamwe bahasige ubuzima ubu u rwanda ruba rwabaye amatongo, , turashima intwari zauu duhereye kuri president wacu ,  

    • Nukuri amateka yacu  ibyo twanyuzemo byose byagakwiye kugira icyo bidusigira!!!, gusa nagirango nkosoreho gato kumuntu wanditse ino nkuru, yavuzeko kwitariki ya 08/10/1990 ingabo za habyarimana zishe abahima! mubyukuri tuvuze ngo zishe abahima ntaho twaba dutandukaniye ,nabitaga banyamutara ngo ni abahima, kuko babitaga abahima kugirango bavuge ko atari abene gihugu!!!! rero ntago zishe abahima ahubwo zishe abatutsi bari batuye mumutara kuko twe turabizi neza kuko twari duhari icyo gihe ,ingabo za habyarimana ziri kumwe ni zabazayirwa hamwe nabaturage babahutu bari batuye muri ibyo bice higanjemo abarera, mumasaha ya saa sita kwitariki ya 08/10/1990 bagose ibice kuva cyabayaga kanyeganyege,gakirage,kiboga,mihingo,bushoga,na cyonyo , bakoresheje za brinde,imbunda nini za morotien batangiye gutera amakompora mumarashi(mumago bari batuyemo abatazi amaranshi ni ibice by’inzuri byatuzwagamo abantu baborozi rerohafi yabose babaga ari abo mubwoko bwabatutsi habyarimana rero yabitaga abahima kugirango bavuge ko atari abene gihugu) batera ninyuma kugirango hatagira uhunga, bahise bajya mubaturage bari batuye muri ibyo bice barabarasa baratemagura kugeza naho ninka barazitemaga inyana bakazitwikira mubiraro , mbese abantu barokotse aho banyuragamo bakiruka bakabakurikiza amasasu ugize imana ntirimufate akaruhukira muri parke yakagera kuko yari ibegereye icyo gihe hishwe abantu beshi kandi mugihe gito kuko bari bazanye ingufu nyinshi, twahaburiye abavandimwe benshi!!!!  rero nshuti zacu muge mwandika mwabanje kumenya neza no gusesengura .

  • nubwo ingabo zacu zaciye mu bikomeye ariko zaratsinze kandi umugabo nyamugabo agaragararira mu bikorwa

  • Itariki ya 30/4/1994 Gerard gahima na Dusaidi Claude bandikiye Loni bavugako ntacyo Loni igomba kujya gutabara mu Rwanda kuko jenoside yarangiye ko ntamututsi numwe usigaye mu Rwanda. Abavugako Loni yabatereranye bagombye kumenya nibi.Les faits sont tétus nkuko perezida yabyivugiye.

  • Uriya  w’inyuma wambaye akagofero k’icyatsi kibisi  k’urugara we  ni nde?uwandusha amakuru yayampa.Murakoze kuduha aya amakuru.

  • sha dore ngizo inkotanyi bavuze ureke bimwe byinzira bwoba zabeshyaka abaturage:turakwibuka afande kuri command ibereye umugaba wingabo kandi winaraibonye kurugamba/ ariko ubwo iyo utabaho muzehe rwose ubu tuba turihe,warakoze mana kuduha uyu rusumba ntwari?

  • IZAMARERE NDAZIKUNDA NUKO ZAHASHIRIYE ARIKO MWAKOZE IBYUBUTWARI NONE DUFITE IJAMBO MURWAGASABO

  • Murambi ya Byumba?? iyo muvuga Murambi wa Rukarabankaba Gatete!! Aluta Continua!!!

  • umva  urakoze  cyane  kudusogongeza  kuri amwe mumatariki  yingenzi y’urugamba  erega   namateka  yere  kana  ko bitari byoroshe  kubohora u Rwanda  rwari  ruri  mumababoko yabicanyi abazungu  barebera gusa  basa naho  basifura  umupira  yewe ibyabaye  mana  ntibigasubire  ukundi no  kw’isi  yose.

  • abanyarwanda twese tugomba gushimira izo ntwari zatanze ubuzima bwazo
    kugira ngo tugire amahoro arambye, none rero twese abanyarwanda
    ntidukwiriye kwemerera umuntu wese washaka kudusubiza inyuma aho
    twavuye, nshimira abantu bose bagize uruhare rukomeye harimo abari
    kurugamba ndetse hari nabatanze imitungo yabo ngo urugamba rugende neza.Mana fasha abanyarwanda Mana fasha urwanda.

    • Aya matariki yakwanditswe mu  bitabo by’amateka abana bakayiga mu ishuri ko ari meza cyane..naho Sindikuwabo we yavuze ko abanyabutare bigize ba Ntibindeba

  • Muri 92 Igitero cyafashe Komini nyinshi muri Byumba cyabaye muri Kamena 1992 gifata Kiyombe, Cyumba, Kivuye, Muvumba, then Mukarange, Butaro , Nyuma y;Igitero cya taliki 8 Gashyantare 93 Inkotanyi zagaragaje ubutwari zisubira inyuma maze hashyirwaho DMZ cg Zone tampon. Turshimira Inkotanyi ko aho zageraga hose zakanguriraga abaturage gutuza, tukanenga EXFAR ko bashishikarizaga abaturage guhunga kugeza zibagejeje Congo Brazaville kandi abasigaranye n’Inkotanyi bari bamerewe neza

  • inkotanyi ndabakunda nkabura icyo mbitura ariko mbasabira ku uwiteka ngo azabampere ijuru le 295 /1994 mu ndokora sinzabibagirwa afande ibingira na bagenzi be imana izahe umugisha turabakunda ngabo zacu  k nyakubahwa paul kagame irintwari nyagasani yaragutoranyije pe mwarakoze ineza yanyu ntizashira ku mitima ya banyarwanda ubutwari bwanyu tuzabuvuga ibigwi naba zadukomoka ho bose tuzakomeza tubaratire ubwo butwari imana ibarinde aho muri hose

Comments are closed.

en_USEnglish