Digiqole ad

Intambara ya Israel na Palestine imaze imyaka 66 ikomoka he?

Israel na Palestine, ibihugu bibiri bito byose bihuriye ku butaka bumwe, imyaka ishize ari 66 ubushyamirane bushingiye ku gutega ibisasu, kurasa ibisasu biremereye bya roketi bikorwa na Palestine kuri Israel n’ ibitero bya misile zambuka imipaka, ibitero by’indege n’ibimodoka by’intambara bigabwa na Israel kuri kuri Palestine, ngayo nguko ni uko ako gace ko mu Uburasirazuba bwo Hagati kirirwa, bukira bugacya.

Abasirikare ba Israel bahanganye n'Abanyepalistine
Abasirikare ba Israel bahanganye n’Abanyepalistine

Mu 1956 ubushyamirane ku muyoboro wa Suez (Canal de Suez), aka na ko ni umuyoboro munini w’amazi wacukuwe na Ferdinand de Lesseps, utangira gukora mu 1869, ukaba uhuza inyanja ya Mediterane n’inyanja Itukura, uyu waje guteza amakimbirane bituma mu 1967 haba intambara y’iminsi itandatu.

Iyo ntambara yangiye tariki 5-10 Kamena 1967, impamvu yayo ni uko igihugu cya Misiri cyabujije ubwato bwa Israel kugera mu gace kitwa Tiran, itegeko ryashyizweho tariki ya 23 Gicurasi 1967. Ibi byarakaje Israel itangaza intambara, irwana n’ibihugu bitatu by’Abarabu aribyo Misiri, Yordaniya na Syria.

Mu gihe gito gusa kitarenze iminsi itandatu, Israel yari yamaze gusenya indege nyinshi n’ibikoresho bya gisirikare by’ibihugu yarwanaga na byo, Abarabu bamanika amaboko. Ibyo byaje gutuma Misiri itakaza agace ka Gaza n’Umwigimbakirwa wa Sinai (Sinai Peninsula), igihugu cya Syria cyatakaje ibisiza bya Golan na ho Yordaniya itakaza agace ka Cisjordanie n’igece cy’Umujyi wa kera wa Yeruzalemu y’Iburasirazuba (Jerusalem Est).

Ubuso bw’igihugu cya Israel bwikubye gatatu ndetse Israel ihita yiha ububasha bwo kugira Yeruzalemu umurwa mukuru wayo, nta bwumvikane bubayeho n’Umuryango Mpuzamahanga.

Mu 1973 haje kuba  intambara y’itiriwe umunsi mukuru wa “YOM KIPPUR”, uyu ukaba ari umunsi w’ikiruhuko muri Israel, bitewe n’inzika Syria na Misiri byari bifite ku bw’uduce byambuwe mu ntambara y’iminsi 6, ibi bihugu byagabiye ibitero icyarimwe ku buryo butunguranye ariko Israel ibasha kubyigaranzura ndetse inagaba ibitero imbere muri ibyo bihugu haza kubaho imishyikirano.

Mu 1982 intambara yeruye na Libani, guhera mu 1986 “intifada” ya mbere n’iya kabiri mu mwaka w’i 2000. “ Intifada” ni ntambara y’amabuye ikorwa n’Abarabu imbere y’ingabo kabuhariwe z’Abayahudi.

Abayahudi b’Abanyapalestine bapfa iki?

Mu Burasirazuba bwo Hagati, nyuma y’imyaka 2000 batagira gakondo, leta ya Israel yashinzwe ku butaka bwahoze ari ubwa Palestine, Abanyapalestine bikangura igihugu cyabo cyaciwemo kabiri, ariko bakomeza kwiringira ko ibihugu by’Abarabu bizabafasha kubohoza ubutaka bwabo.

Ubushyamiranye hagati ya leta ya Israel na leta ya Palestine na n’ubu itaremerwa ni imwe mu ntambara zirambye cyane, iki kibazo n’ubu gisa n’aho kitazabonerwa umuti yaba ejo cyangwa ejo bundi.

Impamvu 3 nyamukuru zizingiyeho amakimbirane y’ibi bihugu mu mateka

Urwango ruhambaye ku baturage b’Abayahudi rwakwirakwijwe mu batuye umugabane w’Uburayi guhera mu kinyejana cya 19 biturutse muri Pologne no mu gihugu cyUburusiya, mu byiswe kwamagana abimukira “Antisemitism”. Uru rwango rwaje gukwira umugabane w’Uburayi wose Abayahudi batangira guhohoterwa, abandi bakicwa.

Akarengane kakorewe Umuyahudi “Capitain Dreyfus” ubwo mu gihugu cy’Ubufaransa yahawe igihano cy’urupfu kitavuzweho rumwe, kaganishaje ku ngengabitekerezo yo gushaka uko Abayahudi bagira igihugu “Sionism”, ibyo mu Rwanda dukunze kuvuga ngo ‘Gusubira I Siyoni” cyangwa I “Yeruzalemu” gushinga igihugu cy’abayahudi nabo bakongera gutura mu butaka bw’abasekuru na ba sekuruza babo.

Umunyamakuru w’Umuyahudi, Theodor Herzl, yagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza amatwara y’iki gitekerezo, nyuma y’igitabo cye “Etat juif” nyuma y’imyaka isaga 2000, Abayahudi ubwabo ntibumvaga ko ari ibintu bishoboka, biciyemo ibice, bamwe bumva ishingwa rya Leta ya Israel ari ukwigerezaho abandi bumva ko ari igitekerezo kireba bene wabo mu idini rya “Judaism” bakemeza ko Judaism ari idini ariko ntaho bihuriye no gushinga leta.

Aho bavukiye mu bihugu by’Uburayi nko mu Bufaransa, mu Budage n’ahandi, niho bumvaga ko ariho igihugu cyabo, iby’ishingwa rya leta ya Israel ntibyari bibafasheho.

Mu ntambara ya mbere y’Isi, mu 1917 “Arthur Balfour” , wari Minister w’Intebe mu Bwongereza yasabye ko hashingwa agace kamwe gahurijemo Abayahudi muri Palestine, ariko byari kure mu gutekereza ku ishingwa rya leta ya Israel, ibi bikaba byari bikurikiye isenyuka ry’ubwami bw’aba “Ottoman”, (Turukiya) bwari bwarigaruriye Uburasirazuba bwo hagati.

Mu ntambara ya Mbere y’Isi, mu masezerano yakozwe mu ibanga mu 1916, Ubufaransa n’Ubwongereza bahise bigabanya ibihugu bagenzura, Ubwongereza bwifatira Palestine, Ubufaransa bufata Syria na Liban.

Izi ni zo impamvu eshatu z’amateka, zibumbiyemo urwango rwo guhangana gukomeye hagati y’Abarabu bakomoka muri Palestine n’Abayahudi bari barataye inkomoko bagakwira Isi yose cyane mu bihugu by’Uburayi nyuma bakaza kuremerwa leta ya Israel.

Amasezerano yo mu 1916 yatumye Abongereza n’Abafaransa bigarurira ibice byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ariko icyemezo cya Balfour cyo gushinga ‘Foyer juif’ muri Palestine cyaje gutuma noneho Abayuhidi benshi batangira kwimukira muri Palestine, cyane cyane guhera mu 1930, ubwo urwango muri bo rwafataga intera ihambaye mu matwara ya “Hitler” n’Abanazi be, mu gihugu cy’Ubudage.

Abayahudi n’Abarabu batangiye guhangana, Ubwongereza bwahawe uburenganzira n’Umuryango w’Abibumbye, ngo bukemure icyo kibazo mu maguru mashya.

Abayahudi bashakaga igice cyabo kigenga muri Palestine, Abarabu b’Abanyapalestine bari bahasanzwe ibi ntibabikozwaga. Mu 1947 Ubwongereza bwemeye ko icyo kibazo kiburenze, bugisubiza Umuryango w’Abibumbye ariko hari nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi mu bihugu byinshi by’Uburayi, ikozwe n’Abanazi ba Hitler.

Umuryango w’Abibumbye watangiye umugambi wo kugabanyamo Palestine ibihugu bibiri, icy’Abarabu kigakomeza kwitwa Pelestine, ikindi gice kigahabwa Abayahudi kitwa Israel.

Umujyi wa Yeruzalemu wo wari kugenzurwa n’Umuryango w’Abibumbye, ibi Abayahudi barabyemeye ariko ako kanya ibihugu by’Abarabu bituranye na Israel bitera utwatsi icyo cyemezo.

Mu 1948 nibwo mandat y’Abongereza yari irangiye muri Palestine mu gihe cy’Ubukoloni (mandate yari uburenganzira ibihugu byahabwaga bwo kugenzura no kurebera ibindi bice).

Mandat y’Abongereza irangiye, ako kanya Abayahudi bahise batangaza ko bashinze Israel nk’igihugu cyigenga, Abanyepalestine bafashijwe n’ibihugu byose bikikije Israel, batangira intambara yeruye kuri Israel nshya.

Nyamara nubwo Israel yatuwe n’abaturage bari baramenenganiye i Burayi, yemewe nka leta mu gihe na n’ubu Palestine kidafatwa nk’igihugu cyigenga, ahubwo ibaho mu mitwe ya bamwe, nguko uko abenshi ku Isi bahagera bagasanga Palestine ihanganye na Israel mu Burasirazuba bwo Hagati kugeza ubu.

Mu byishimo byinshi by’Abayahudi I “Tel-aviv” ku itariki 14 Gicurasi 1948, David Ben Gurion wabaye Minisitiri wa mbere wa Israel yatangaje ku muragaro ishingwa rya Leta ya Israel, abatarabashije gukurikira ibirori imbona nkubone, babikurikirana kuri radio zabo.

David Ben Gurion yagize ati “Hagendewe ku mwanzuro w’Umuryango w’Abibumbye, bidasubirwaho dutangaje leta y’Abayahudi mu butaka bwa Israel.”

Aha nyuma y’ibinyejana 20, byari birangiye Abayahudi babonye igihugu babarizwamo, nyuma y’imyaka itatu gusa ubutegetsi bw’Abanazi buhirimye.

Mu ntambara ya kabiri y’Isi, mu myaka itatu Abayahudi bagera kuri miliyoni eshatu barishwe muri Jenoside yabakorewe, ingengabitekerezo n’urwango rukaba rwarongejwe umurego n’Abanazi.

Tariki ya 14 Gicurasi 1948,  umunsi Abayahudi bishimira ko babonye leta yabo, ku baturage b’Abarabu bari batuye muri Palestine bawita “Nakba”, bivuze umunsi mutindi, intangiro y’amakuba yataje ibihumbi byinshi mu miryango y’Abanyepalistine kwerekeza iy’ubuhungiro, benshi muri bo babuvukiyemo kugeza magingo aya.

Icyo gihe ibihumbi 700 by’Abarabu b’Abanyepalestine barirukanwe, bamwe bahunga intambara, ariko abandi bahambirizwa ku ngufu n’ingabo z’Abayahudi, abafashe iy’ubuhungiro, abenshi mu mitima bari bavuze ko bari kugaruka mu gihugu bita ko na bo ari iwabo, nyamara bari beshyaga, kuko benshi muri bo ubutaka bari batuyeho uwakwibeshya agakandagizamo ikirenge yagirirwa nabi bikomeye.

Abahunze bakiriho, kimwe n’abo babyaye, inzozi ni imwe, bizera ko umunsi umwe bazasubira muri Palestine yabo. Palestine bo bita ko ari Palestine, ariko ikitwa Israel mu Bayahudi ubu.

Abarabu b’Abanyepalestine n’Abayahudi bahanganye ku butaka bumwe mu myaka igiye gukabakaba 70. Intambara, ubugizi bwa nabi, imitwe y’iterabwoba, kwigumura kw’abaturage mu ntambara y’amabuye yiswe “ intifada” ibitero by’ubwiyahuzi, no guhora ku mpande zombi rimwe na rimwe hari igihe haba icyizere ko izo mvururu n’amakimbirane bizasozwa n’imishyikirano, ariko ryari?

Mu 1949, Israel imaze gushingwa, Abanyepalestine barirukanwe, abandi bahungira mu bihugu bituranye nka Libani, Syria.

Abanyepalestine berekejwe mu duce tubiri, “Cisjordania”, yagenzurwaga na “Jordania” na “Gaza” yagenzurwaga na “Misiri”, impunzi ntizagiye kure, zagumye hafi y’imipaka y’igihugu gishya cyari kimaze gushingwa ku butaka bwabo.

Umunsi ku wundi bibwiraga ko bucya bahita bataha, igitekerezo cyo kumva ko ubutaka bavukiyeho, nabo barazwe n’abasogokuruza babo, ingoma n’izindi, ibisekuruza bitabarika, bidashoboka ko bwatwarwa n’abandi na bo bavuga ko ari ubwabo. Ntibabyiyumvishaga, ariko uko imyaka itaha bagiye ba byumva neza ko baheze ishyanga nubwo inzozi zo gutaha ku ngufu, n’ubu zitigeze zibayoyokama.

Byageze mu 1967, mu nkambi zavukiyemo Abanyepalestine zarahindutse imijyi, urubyiruko rwavukiye muri iyi mijyi rwatojwe ko mu buzima bwabo bagomba guhangana n’Abayahudi bisubije igihugu Palestine, yiswe “Israel” ubu.

Source:Film documentaires zivuga kuri iki kibazo, na Wikipedia

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • kabisa wagerageje. ubutaha uzongereho n”utundi comme ca benshi tubimenye

  • NONE SE MBERE Y’UKO ABAYAHUDI  BATATANIRA HIRYA NO HINO BARI ARAMBUWE IGIHUGU CYABO BATE MUDUSOBANURIRE N’UKUNTU BAJE GUTATANIRA HIRYA NO HINO MU MAHANGA.

    • Mu mwaka wa 70, birikanywe n’abaroma bahategekaga

  • Birabaje,nagahomamunwa guhuguzwa ubutaka n`ubuturo bwawe!!

  • Nkurikije ibyo nsomye ndumva abayahudi barashinze leta ya Israel ku butaka bwari ubw’abasokuruza babo ariko se, ninde wari warabubirukanyeho? Icyo ntiwagisobanuye.hanyuma se aba bari babutuyeho mbere yuko iyi Leta ishingwa bo bahageze Gute? icyo nacyo ntiwagisobanuye. Noneho ni ukuvuga ko abayahudi bagarutse ku butaka bwabo bari barambuwe.hano hari igisubizo cyoroshye.Isiraheli izareke abo barabu bagaruke baturane n’abayahudi, ariko nanone abo barabu bemere kugaruka bumva ko bagomba guturana, kuko bose bisanze ku butaka bumwe nyamara byakozwe n’abasokuruza babo , muri iki gihe rero bakwiyunga aho guhangana ahubwo bagakosora ayo makosa yakozwe n’abo bakomokaho.naho bakomeje gutya ndasanga nta terambere ryaba ririho kuko kwaba uri ukugendera ku bitekerezo bishaje: ibintu bidafiye aho biganisha isi ya none.

  • Ibyo kwirukana Abisraeli mu gihugu cyabo byo byabaye mu mwaka wa 70 bikozwe n’Abaroma kuko Abisraeli bari babigumuyeho ngo ntibashaka ko bababera abategetsi, Roma rero yari igihangange icyo gihe yarabateye yica abarenga 1,200,000 by’abaturage abandi babirukanira mu bihugu byose maze Yerusalemu barayitwika, ubwo nibwo Abisraeli baherutse ikitwaga Israeli.

  • Ariko njya nibaza rimwe na rimwe niba ar’ubwenge bw’abantu bunaniwe, niba ari za nyungu njya numva ngo za buri umwe, nta gisubizo mbona kabisa. Nkubu, usoma iyi nkuru wese ari bwemere ko igihe tweretswe ko ari bwo yatangiriye arahita abyemera atyo. Ariko se n’ukuri ? Ukuri n’ukuhe ! Twifashishije Ivanjiri ndetse na Koran ndemeza ko iyi ntambara yatangiye igihe Yakobo na nyina bariganyaga umugisha wa Esawu, Samson yarwanye iyi ntambara, Dawidi yarayirwanye, Yezu na Muhamadi bose amahoro y’Umuremyi abe kuri bo, ntacyo bayikozeho uretse ko Yezu we yabajijwe mu marenga ngo mbese urukuta rugabanya Abisiraheri n’abanyepalestinne ruzasenywe ? Abasomyi ba Bibiliya mumfashe kugeza ku basomyi icyo yabasubije, uretse ko nibuka ko uwo bwiriragaho atarambuka yararaga aho ageze. Iyi ntambara ndahamya ntashidikanya ko izarangizwa n’Uwaremye ijuru n’is naho kubw’abantu ndabahakaniye.

  • kuki palestine batamanika amaboko babona Islael bayitsinda koko uretse gukomeza kwicisha abaturage gusa

  • Bavandi iyi ntambara ntabwo yoroshye. gusa jye nungutse byinshi nibazaga intandaro yayo. mwanditsi rero niba hari ubu bushakashatsi wakoze uzaduhe neza imvano yayo yuzuye , ndabikwisabiye ubwanjye cg uzandangire ibitabo nabisomamo kuko iyi ntambara irambabaza kd mbona nta herezo mbona.  murakoze

  • MUVANDIMWE  wanditse iyi nkuru njye hari icyo ngushimira ko ufite umwete wo gusoma no kwandika.nkaba nagirango nkwisabire ushakishe inkomoko y ‘abo wita abisiraheli batuye muri kiriya gihugu , kuko ukuri ni uko igihugu Atari icyabariya bazungu bitwa abisiraheli kuko bari kubutaka bwa isiraheli kandi ntanubwo ari icy abariya barabu ba abanya palestines , nibyo bose bararwana ,ariko ukuri ni uko muri bariya bose ntanumwe ukomoka kuri ba Yakobo bahawe kiriya gihugu n Uwiteka. dore kiriya gihugu cyitwaga kanani abanyakanani babagamo bagomeye Uwiteka  agiha beneyakobo nabo arababwira ati si uko mukiranuka ahubwo ni uko banyiri iki gihugu bakoze ibyo nanga urunuka namwe rero nimugenza gutyo kizabaruka nkuko kirutse abanyakanani. ubwo bene Yakobo barakigabiwe baragitegeka barororoka ariko bitabujije ko hari hakirimo n abanyakanani ariko bari munsi y’ubuyobozi bwa bene YAKOBO  aribo bisiraheli. abakomoka kuri abo banyakanani rero kugeza magingo aya nabo bari muri kiriya gihugu  ni abirabura bitwa cananaites. bene yakobo rero bari abirabura si bariya bazungu baturutse muri Europe ntanubwo ari bariya barabu baturutse muri middle east n ibindi bihugu bya asia. uko Africa yaruguru igizwe n abarabu baje baturuka muri asia bakarwanda n aba pharaoh muri Egypt hamwe n abandi banyafurika bahabaga nyuma bakagenda babatsinda bakahajyana bakororoka  ni cyo kimwe n abarabu batuye isiraheli nako yitwaga palestina kuko yongeye guhabwa izina rya isiraheli muri 1948 igihe bariya bazungu ba Europe bahazaga noneho mubufatanye naza America ,ONU kikemerwa ko ari igihugu, abo bazungu barwanye n abanya palestina bagenda babambura ahantu hanini cyane hafi gutwara igihugu cyose, niho rero amakimbirane aturuka kuko nawe ibaze umuntu aje agatwara 85% by igihugu cyawe ubwo wowe ntimwaba abanzi? ndavuga ko bacyambuye abarabu nubwo nabo Atari kavukire yabo kuko original Israelites ni abirabura. urugero turebe nka egypty murabona abarabu baraje barwana n abirabura banyiraho  ari nako abirabura bari bahatuye bagendaga biyizira muri ibi bihugu bikikije Nil river bitewe nuko ubutayu bwari buri kwiyongera muri za Egypt na za sudan kandi ntabuzima bushoboka mu butayu ,nuko babonye aho bari batuye hari kumarwa nubutayu bahitamo kujya bimukira munkengero za Nil aho ubuzima bushoboka kuko nil bayifataga nk isoko y ubuzima bwabo namwe murabizi ko tuvuga ngo amazi ni ubuzima, ubwo rero ibyo bibazo by ubutayu ,n intambara barwanaga n abo barabu hamwe n abagiliki kandi , n abaroma  baguye bapfa abandi bakiyizira muri ibi bihugu hafi ya ni ( muri mahanga kw isi yarwaniraga egypty kuko ni igihugu cy amateka cyategetse isi buri wese yaraharwaniraga ngo azayiyitirire rero ,kandi acukumbure n ubuhanga bw abaho) cyo kimwe rero nabazungu bashatse kwigabiza isiraheli byari murwego rwo kwiyandikaho amateka yayo noneho babyitwaze bakandamiza abantu kuko bazitwaza ko batoranyijwe n Imana bityo abantu bumve ko ntawe ukwiriye kubarwanya kuko  icyo bakora cyose bashyigikiwe n uwiteka. ibi byose rero ni politics zimwe nka zazindi abazungu ba abakoloni baje bigize ababwiriza iyobokamana ariko umugambi wabo nyawe ari uwo gucamo ibice abanyafurika kugira babone uko babarya utwabo, rero baje bitwaje ijambo ry Imana kuko bari baziko abirabura bafitanye amateka n Imana bityo rero kubinjirira byakorohera mugihe wishushanyije ko uri umukozi w Imana bazakumvira ntibakurwanye bityo ukazagera kumugambi wawe..rero intambara ihuza abatuye isiraheli nabanya Palestine ni uko umuzungu yumva isiraheli agomba kuyigira igihugu cye kandi ntawundi ugomba kumuburanya ngo ashake ko bagisangira ,kandi ukuri nawe Atari icye ,kuko igihe kizagera original Israelites basubire kubutaka bwabo kandi bano batataniye mu bice byinshi kwisi cyane cyane muri Africa kuko isirael nubundi yari muri Africa nti nkaho yari ifatanye na egypty kuko iriya canal de suez ibitandukanya ntago ari naturel ni artificial yaciwe n abanyaburayi  kugirango isirael bayitandukanye burundu na Africa ,no kugirango boroshye ubucuruzi n ingendo zo mumazi ya hariya. rero ya miryango 12 y abisiraheli yatandukaniye mubihugu cyane cyani ibyibituranyi ubwo niza Egypt , Ethiopia, east Africa , etc. nicyo gituma muri Ethiopia hari abayahudi bemerewe kujya gutura muri isirael kuko ari igihugu cy abasekuruza babo aba banyethiopian babisiraheli  rero usanga abantu bavuga ngo ni abakomoka kuri salomon yabyaranye na wa mwami kazi sheba ariko aba sibo gusa, hari abakomoka kuri salomo na sheba koko ,aba wababonera no kuri wa mwami wa Ethiopia witwaga haie Selassie abarasta bakomoraho uburasta ,ariko kandi hari n abandi banya Ethiopia b’ abayahudi kandi badakomoka kuri salomon ibi bigaragaza neza ko abisirael batari abazungu nagato , kuko aba mvuga aha ni abisiraheli bahungiye muri Ethiopia kuko ni hafi ,rero mbere barabeshyaga ngo aba banyetiopia b abayuda bakomotse kuri salomon ngo yari umuzungu ngo ariko bo babaye abirabura kubera umwamikazi w I sheba yari umwirabura ,nyamara ibi byose ni amayeri yo guhisha amateka y abirabura uko ari ,kuko birazwi ko aba banya Ethiopia b abayahudi harimo abaturuka kuri salomon nabaturuka kubandi bisiraheli aba bose bakwibwirira abakurambere babo iyo ubabajije. rero wowe wanditse iyi nkuri uzacukumbure ushakishe abisiraheli kavukire babdi bo kubwa yakobo nyuma uzabona koko nyiri kiriya gihugu w ukuri. uzarebe ba Aburahamu aho baturutse muri Ur muri Iraq na magingo aya abantu batuye muri Ur ni abirabura ,Ur y ‘abakaludaya, ugende urebe pharaoh arero Mose aziko ari umuhungu w umukobwa we , kandi turabizi ko abanyegiputa bari abirabura bivuzengo niba pharaoh yaragizengo Mose ni umwuzukuru we yagombaga kuba yirabura nawe. urebe uburyo bene se wa Yozefu bamwitiranyije n umunyegiputa,urebe uburyo miriamu na aroni barakariye Mose ubwo yashakaga umunyethiopia kazi  hanyuma Uwiteka akabateza ibibembe kuko bavuze Mose nabi, kuburyo ubonako abanya ethipia , abisiraheli bari abantu bafite ibyo bapfana bya hafi, basabanaga abageni, bagahana inka, cyo kimwe n abanya egiputa kuku birya bihugu abantu bari begeranye basabana amazi ,bari umwe basa kuko no muri bibiriya hari aho abagiliki bitiranyije Sawuli n abanya egiputa ariko we akababwira ko ari umwisiraheli, hari bibiliya zivuga ko Dawidi yari agahungu k inzobe, nose waba inzobe uri umuzungu? ko inzobe ziba abirabura. kuburyo niyo ugiye muri Iraq (babuloni) bakwereka ibishushanyo bigaragaza igihe abisiraheili bajyanwaga bunyago muri babuloni, ubona bari abantubafite umusatsi w injwiri, bamwe bafite n ibituta nonese umuzungu yagize injwiri ryari? ibituta byo birazwi ko kuva nakera kugeza ubu ari uburyo umwirabura akoresha mugufataneza umusatsi we , samusoni muri bibiliya ngo umusatsi we ntiwigeze wo goshwa kuva yavuka ngo wari uboshyemo imiba irindwi izi ni dreads nosese mwabonye hari umuzungu umusatsi we baboha ukamumaza n igihe koko? uroroshye uhita uhambuka ariko umwirabura we kudasokoza gusa birahagije ngo umusatsi we ukure wiboha. nanditse ikinyamakuru mwihangane , ariko rwose dukwiye gucukumbura tukamenya amateka ahishwe utazabona kuri TV kuko izi zitegekwa nabashaka ko tutasobanukirwa amateka y abirabura 

  • @umuseke. Ndagushimye cyane kubera iyi nkuru. Aliko mwongere mudutarire indi  inkuru maze mudufashe kumenya ibi bikurikira: ICYA MBERE. Abisraheli mbere y’uko batatana bari batuye he? ICYA KABIRI: Ese bamaze gutatanywa, hagafatwa icyemezo cy’uko bakwiye guhabwa igihugu, kuki bahawe kuba mu butaka bw”abanyepalestina, aho gusubira ku butaka babagamo mbere y’uko batatanywa? I  TURATEGEREJE, MURAKOZE.

  • ndabashimiye kubwizi nkuru zamateka ,abislaheri nabaparestina  bavindimwe bose nibene abrahamu ariko abaparestina bakomoka kumuja hagayi naho abislaheri bakomoka ku mugore wiswzerano sara  kwa isac umwana wisezerano ,ubutaka rero nubwabene isac ,gakondo niya isac ,usibye ko bashobora guturana kuko ubu turikungoma ya kristo yesu ,muri kristo yesu ntamuyuda ntamugiriki atalibyo bene isac bafite isezerano  bene ishimayeri ntibazabashobora nagato.

  • Ndagushimiye kubw’iyi nkuru. Gusa ongeraho nibibura kugira ngo dusobanukirwe neza. Leta ya Israel ko yariho kera twabyize mu mateka yavuyeho ite? yari ituwe nabande icyo gihe? Mbese ni bande bayishenye? Abarokotse bajyanywe he? None se ko hari abavuga ko Leta ya Israel kugira ngo yongere kubakwa, abayahudi bari baratataniye hirya no hino bateranije amafaranga bakagura intwaro ni bindi byose bazakenera, barangiza bakagura umusozi umwe akaba ariwo bahereyeho bagura Leta yabo, byo hari icyo ubiziho?Aya mateka turayakeneye cyane, kuko harihenshi agenda ahura n’ubuhanuzi bwanditswe muri Biblia. Nibishoboka muzaduhurize ubwo buhanuzi n’amateka y’ubwoko bw’Abayahudi.

  • None ubwambere babahe abayahudi none kanani irihe canke irimugihugu kihe none bene yakobo binjiye kanani ubu hitwa nde jew abayahudi bosubizwa ivyabo harimwo nu musozi sinai mumisiri

  • Nosaba ko umuntu wese ari kwisi gusengera isirael imana ya aburahamu akayizigama mana hezagira isirael muri vyose

Comments are closed.

en_USEnglish