Senateri Antoine Mugesera wabonye ari mukuru ibihe bikomeye u Rwanda rwagiye runyuramo, avuga ko amacakubiri yaje mu Banyarwanda ayareba azanywe n’Abazungu, ku buryo ngo abavuga ko yaje kera baba babeshya. Mu kiganiro Mugesera Antoine yatanze tariki ya 10 Mata 2015 mu muhango wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ‘Camp Kigali’, yavuze […]Irambuye
Mu Ngoro y’Umurage i Cairo mu Misiri, hasurwa ibimenyetso by’umurage byinshi birimo n’imigogo ya ba Pharaon. Mu Rwanda ntibisanzwe ko hasurwa umugogo w’Umwami mu Ngoro y’umurage ariko byakorwa. Byahera ku wa Cyirima II Rujugira mu Ngoro y’umurage ya Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Ni icyifuzo mu byakongera ibisurwa mu ngoro z’umurage mu Rwanda. Mu Ngoro y’Umurage […]Irambuye
Kwiga ibyataburuwe mu matongo ni rimwe mu mashami y’amateka, afasha abahanga kumenya uko aba kera babagaho, ibyo baryaga, uko basenganga, uko bivuraga, ndetse n’uko barwanaga intambara. Muri iyi minsi abahanga bo mu Bwongereza bavumbuye imibiri y’abantu 1300 bari bashyinguye mu mva imwe. Muri aba bantu bivugwa ko baba baraguye munsi y’ubutaka bwa Kaminuza ya Cambridge ngo harimo […]Irambuye
* Umurage w’Abadage ntukamire uw’Abami b’u Rwanda Iyo ukurikiye abavuga uko Kigali, nk’umurwa mukuru, yagiye itera imbere, usanga kenshi bahera ku mateka y’umudage witwa Dr Richard Kandt. Nyamara ibi bishobora kugira ingaruka mu kwibagiza ko Kigali yabaye umurwa mukuru kuva ku ngoma ya Cyirima Rugwe, muri 1345 ! Kigali itarahinduye izina si iyashinzwe n’abakoloni Ubwo […]Irambuye
Mu Rwanda rw’ubu bavuga kenshi ko abanyarwanda bakwiye kurangwa n’indangagaciro bitwararika ndetse no kugira za kirazira baziririza. Gusa hari benshi babivuga batazizi neza cyangwa se abazibwirwa ntibasobanukirwe neza izo ari zo. Indangagaciro z’umuco nyarwanda zari iki? Indangagaciro z’umuco nyarwanda zari imigenzo myiza y’imbonezabupfura abanyarwanda bose bari bahuriyeho kandi bagombaga kubahiriza kugira ngo babashe kubahana, kubana […]Irambuye
Inama y’abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa 20 Werurwe 2015 yemeje “Umushinga w’Itegeko rigena Ibungabungwa ry’Umurage Ndangamuco n’Ubumenyi Gakondo”. Ubwo bigeze aho « umushinga w’itegeko » wemezwa, biratanga icyizere ko n’itegeko nyirizina riri hafi. Uyu mushinga w’itegeko wari umaze imyaka 27 utekerejwe ! Itegeko ryaherukaga rijyanye n’amategeko mu kurengera umurage ndangamuco w’u Rwanda, ni iteka ryo ku gihe cy’ubukoloni ryo mu […]Irambuye
*Mu gihe cy’imyaka 21 Abanyarwanda bikubye kabiri bava kuri miliyoni ebyiri baba enye Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, abakoloni b’Ababiligi ndetse n’ubutegetsi bwari mu Rwanda icyo gihe, bashyize imbaraga mu gutuma hatazongera kugira ikintu gituma hari abanyarwanda benshi bapfa baba bazira intambara cyangwa inzara. Izi ngufu zatumye imibereho y’abanyarwanda iba myiza kurushaho bituma, indwara zicaga […]Irambuye
Intambara hagati yibihugu byombi zagiye zikomoka ahanini ku bushyamirane aho buri gihugu cyashakaga kwereka ikindi ko kikirusha amaboko. Ariko muri izo ntambara izari zikomeye cyane ni izabaye ku gitero cyiswe icyo ku Muharuro ndetse n’igitero cya Rwategana. Mu gitero cya mbere cyiswe icyo ku Muharuro, Abarundi batsinze Abanyarwanda, ariko aba nabo baza kwihorera mu gitero […]Irambuye
Urebye mu Mateka y’Abanyafrika ba mbere y’umwaduko w’ Abazungu, usanga bari bafite imyumvire iri hejuru cyane mu nzego zose harimo n’ubuvuzi. Mu gitabo cya Nicolas yise La société africaine et ses reactions à l’impact occidental ku ipaji ya 248 yanditse ko umuco w’Abanyafrica wari ufite imizi ihamye kandi yabafashaga gutera imbere mu buzima bwabo bwa […]Irambuye
Idini ni uburyo abantu bahitamo gusenga Imana cyangwa ikintu cyose bemera ko ari ikinyabubasha kubarusha. Muri uku gusenga, bamwe bahitamo izina runaka bita Imana basenga, imihango bazajya bakora ijyanye n’uko babyemera, aho bazajya babikorera n’uburyo bazabikoramo. Hari n’abandika ibitabo rukana birimo inyigisho runaka bemera ko arizo zigomba kugena imyemerere yabo, imitekerereze ndetse n’imigirire yabo kandi […]Irambuye