Digiqole ad

Indangagaciro na Kirazira bavuga urabizi? Bisome hano

 Indangagaciro na Kirazira bavuga urabizi? Bisome hano

Mu Rwanda rw’ubu bavuga kenshi ko abanyarwanda bakwiye kurangwa n’indangagaciro bitwararika ndetse no kugira za kirazira baziririza. Gusa hari benshi babivuga batazizi neza cyangwa se abazibwirwa ntibasobanukirwe neza izo ari zo.

Indangagaciro z’umuco nyarwanda zari iki? 

Indangagaciro z’umuco nyarwanda zari imigenzo myiza y’imbonezabupfura abanyarwanda bose bari bahuriyeho kandi bagombaga kubahiriza kugira ngo babashe kubahana, kubana neza, gusobeka ubumwe, kubana mu mahoro no kugira ishema, ishyaka, icyubahiro n’igitinyiro.

Kugira ngo Abanyarwanda bagire Indangagaciro basangiye kandi banagire uburyo bunoze bwo kuzitoza abato. Bari barashyizeho irerero (Itorero) ribatoza, hanashyirwaho umurongo wo kurinda izo Ndangagaciro, uwo murongo warindaga witwaga n’Indangagaciro yitwa KIRAZIRA, kirazira yashyiriweho kugira ngo buri wese amenye aho atagomba kurenga.

Itorero ryari irerero abakurambere b’abanyarwanda bihangiye bashingiye ku mibereho, imibanire n’imitekerereze gakondo no ku biranga umuco w’igihugu cy’u Rwanda, bagamije gutoza abanyarwanda imyumvire, imyifatire n’imyitwarire iboneye ndetse n’imigenzo myiza byimakaza ubumwe, ubwangamugayo, amahoro ituze n’umutekano mu muryango mugari w’abanyarwanda.

Zimwe mu Ndangagaciro remezo zaranze abakurambere zikwiye no kuturanga ubu:

Ubumwe,
Ishyaka
Ubutwari
Kwiyoroshya no kwicisha bugufi,
Ubuntu
Gukunda Igihugu,
Kuvugisha ukuri,
Ubwitange,
Ubupfura,
Kugira Urukundo
Kubaha ubuzima
Kudacogora,
Kubana neza na bose nta vangura,
Ubworoherane Ubushishozi
Kwanga Umugayo
Kubaha abakuru no kumvira,……..

Izi Ndangagaciro nizo zatumye u Rwanda rugira amahoro, icyubahiro n’igitinyiro mu bituranyi ndetse bituma n’abakoloni bataruvogera byoroshye.

Izo Ndangagaciro zishingiye ku byiciro bitatu by’ingenzi:

*Imibereho n’imibanire y’abanyarwanda,

*Gukunda Igihugu n’Imiyoborere myiza,

*Umurimo n’Iterambere

Izi ni zimwe mu ndangagaciro z’Umuco nyarwanda buri munyarwanda ahamagariwe kwimakaza mu bihe turimo, twubaka u Rwanda rwa none n’urw’ejo:

 

Indangagaciro z’ Imibereho n’imibanire y’abanyarwanda:

Umutima, Umutima-nama, Ubutwari
Ubumwe, Ubunyarwanda, Ubumuntu
Ubufatanye, Ubwiyunge,
Urukundo, Gutabarana, Kunyurwa
Ubusabane, Kujya inama
Kuzuza amasezerano, Gushima no gushimira
Ubudahemuka, Kwihangana, Gushishoza
Kuba intabera,
Kwiyubaha, Kwigirira icyizere, Ikinyabupfura
Urugwiro. Impuhwe
Imbabazi. Ubwuzu,….

Indangagaciro zo Gukunda Igihugu n’Imiyoborere:

Urukundo rw’Igihugu, Ubutwari, Ubwitange
Kuzuza inshingano, Gukorera mu mucyo
Kurwanya akarengane, Kugira ubushishozi, Kwakira neza abakugana
Kurwanya ruswa, Gucunga neza ibya rubanda, Kugira Ishyaka
Kubungabunga umutekano,……….

 

Indangagaciro z’Umurimo n’Iterambere:

Gushishikarira umurimo, Gukorera ku ntego
Gukorera hamwe, Gukora ku gihe
Kurangiza ibyo watangiye, Kwishimira ibyagezweho
Gukora umurimo unoze kandi ufite ireme
Guhanga imirimo mishya no kuvugurura imikorere
Gukorera kuri gahunda
Kwihutisha umurimo………

 

Kirazira buri munyarwanda agomba kwirinda:

Gusenya Ubumwe,
Kugambanira Igihugu
Kudatinya umugayo
Kubiba amacakubiri
Kubiba ingengabitekerezo ya jenoside
Kwiyandarika
Kutigirira icyizere
Inda nini, umururumba, ubusambo
Agasuzuguro
Kwiyemera Kwikuza
Kwirata
Kugira umwanda
Kwironda
Amacakubiri n’ivangura
Gukorera mu dutsiko
Kubogama,
Gusabiriza
Kwiyandarika
Kubeshya
Ruswa
Inzangano,
Kutubahiriza igihe
Ubunebwe
Gutsimbarara ku kibi,
Ubugwari.
Ubuhemu
Kurangarana abantu
Gutonesha
Kutagira gahunda
Kugambanira igihugu
Kutagisha inama
Kunyereza umutungo w’igihugu
Kutagira ishyaka muri gahunda z’iterambere ry’igihugu
Kutubahiriza amategeko
Kutitanga mu bikorwa
Kudashishikara
Kudakora neza, Gukerererwa
Kurenganya, Guhubuka Kudashishoza
Kugaya no gusuzugura imirimo

 

Byateguwe n’inzobere mu mateka Prof. Antoine NYAGAHENE

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Hari n’izindi mwibagiwe ariko:
    – Gushyira imbere ubusambanyi
    – Ukwishongora
    – Kurya ruswa ariko ntibivugwe
    – guhotora…
    – kwirengegiza uburenganzira bw,abacitse ku icumu…

    • KIRAZIRA IKIZIRA.
      KIRIZIYA YAKUYE KIRAZIRA.

Comments are closed.

en_USEnglish