Mu bihugu bimaze gutera imbere uhasanga ingoro z’umurage zinyuranye. Buri ngoro igira umwihariko. No mu Rwanda hatangiye kugaragara ingoro z’umurage zifite umwihariko. Amateka y’ingabo nayo ari mu bishyirwa mu ngoro y’umurage. Nko mu gihugu cya Misiri, mu murwa mukuru, Cairo, hari ingoro y’umurage ya gisirikari irimo amateka y’ingabo kuva ku gihe cya ba Farawo kugeza […]Irambuye
Mu bigize umurage ndangamuco w’u Rwanda, harimo n’ibimenyetso biranga imibereho y’abatubanjirije n’ibikoresho bifashishaga mu mirimo inyuranye. Mu gitabo “Rwanda, Umurage ndangamuco kuva kera kugeza magingo aya” cya Prof Kanimba Misago Celestin afatanyije na Lode Van Pee muri 2008, hagaragaramo iby’uwo murage umaze igihe kirekire cyane. Ku rupapuro rwa 39 rw’icyo gitabo, aba banditsi bagaragaza iby’ibihe […]Irambuye
Ikigo cy’igihugu cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda (INMR), cyashyizeho urutonde rw’agateganyo rw’ahantu hari ibimenyetso by’umurage ndangamateka na ndangamuco mu gihugu cyose mu 2008. Gereza ya Kigali, ikunze kwitirirwa umwaka yubatswemo wa 1930, nayo iri kuri urwo rutonde, nk’ikimenyetso cy’umurage ndangamateka. Mu bisobanuro birebana n’iyi gereza, inyandiko ya INMR ivuga ko iyo gereza ikunze kwitwa 1930, iri […]Irambuye
Hari mu bihe Roma yari ifite ibibazo by’imitegekere aho abajenerali bakomeye bashakaga buri wese kwigarurira igice kinini cy’Ubwami bw’abami bwa Roma( Roman Empire). Muri icyo gihe, abajenerali batatu bari bakoze icyo abahanga bita Roman triumvirate, aribo Octave, Antoine (Mark Antony) na Lepide bari bahanganye na Sextus Pompey, Menas na Menecrates. Iby’urukundo hagati ya Antoine n’umwamikazi […]Irambuye
Mu gihe cy’iminsi ibiri (8–9/11/1923) Adolph Hitler n’inshuti ze zigera ku munani n’abarwanyi bo mu ishyaka ry’Aba Nazi bagerageje guhirika Republika ya Weimar (Federal republic) yayoboraga Ubudage. Habaye imirwano y’igihe gito, uyu mugambi warapfubye Adolph Hitler na bagenzi be barafungwa. Uku kugerageza guhirika ubutegetsi byiswe ‘Beer Hall Putsch’ cyangwa ‘Munich Putsch’. Ijambo riza kwamamara gutyo, ababigerageje […]Irambuye
Abize amateka mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye baribuka isomo bize ry’amateka y’ubwami bwa Kush. Ubu bwami bwari bufite umurwa mukuru witwaga Meroe wari ukize ku mabuye y’agaciro, k’ubucuruzi bw’umunyu, abacakara, ubucuzi n’ubuhinzi mu kibaya cy’Uruzi rwa Nili. Umuntu wa mbere wise uyu murwa izina Meroe ni umwami w’Abaperesi, Cambyses, wakunze uyu murwa agahitamo kuwita […]Irambuye
“Si vis pacem, para bellum”. ni imvugo y’Ikilatini yakoreshejwe cyera ivuga ko ‘ushaka amahoro ategura intambara’. Ibi byagiye bigarukwaho kenshi mu kwibaza niba koko intambara ariyo itanga amahoro cyangwa hari amahoro yabaho nta ntambara yabaye. Umuntu umwe wese avuga ko nta keza k’intambara ariko ibihugu byose bigahora biyiteuye. Abanyamateka bavuga iyi mvugo yavanywe mu gitabo […]Irambuye
*Bajyanywe ku gahato bagezeyo barwana ishyaka cyane *Batahanye intsinzi baruhuka umwaka wose muri Kenya *Yibuka ko yajyanye n’abanyarwanda barenga 20 *Yari umuyobozi wa ‘unite’ y’abasirikare ku rugamba Rwamigabo Yeremiya atuye mu mudugudu wa Muhororo Akagari ka Buhoro Umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango, avuga ko bamujyanye ku gahato kurwana intambara ya kabiri y’isi mu […]Irambuye
Nyuma y’imyaka itatu abarwanyi bashenye amazu yari abitse inyandik za kera ndetse n’ibirango by’umuco ndetse n’amateka y’Umujyi wa Toumbuktu muri Mali, ubu batangiye kuwubaka no gusana amarimbi ashyinguwemo abanyabwenge b’Abasilamu bagishaka mu misigiti yaho mu binyajana byinshi nyuma ya Yesu Kristu. Biravugwa ko bitarenze muri Nyakanga uyu mwaka aya mazu akomeye mu mateka y’Africa azaba […]Irambuye
Rabbi(Umwigisha) Shmuley Boteach mu gitekerezo yanditse ku kinyamakuru The Observer arasaba ko Papa Pius XII wategekaga Vatikan na Kiliziya Gatolika mu gihe Jenoside yakorewe Abayahudi yakorwaga(1935-1945) atagirwa Umutagatifu kuko yarebereye uko Abayahudi bicwaga ntagire icyo avuga cyangwa akora bigatiza umurindi Abanazi. Nk’umuhanga mu nyigisho za Kiyahudi na Talmud, Boteach atangira ashimira Papa Francis uriho ubu […]Irambuye