Digiqole ad

Ni gute Amadini yahuza abantu n’Imana kandi yarananiwe kubahuza ubwabo?

Idini ni uburyo abantu bahitamo gusenga Imana cyangwa ikintu cyose bemera ko ari ikinyabubasha kubarusha. Muri uku gusenga, bamwe bahitamo izina runaka bita Imana basenga, imihango bazajya bakora ijyanye n’uko babyemera, aho bazajya babikorera n’uburyo bazabikoramo.

Uko bigaragara amadini yananowe guhuza abantu  ngo basenge Imana Imwe
Uko bigaragara amadini yananiwe guhuza abantu ngo basenge Imana Imwe kandi babane mu mahoro

Hari n’abandika ibitabo rukana birimo inyigisho runaka bemera ko arizo zigomba kugena imyemerere yabo, imitekerereze ndetse n’imigirire yabo kandi hagashyirwaho n’ibihano runaka byigamije gutuma buri wese wemeye gukurikiza amahame ari muri ibyo bitabo adateshuka ngo ayice, yayica bakamukebura atagaruka mu murongo bakamuhana byisumbuyeho.

Ikibazo ariko nibaza ni akamaro amadini afitiye abantu mu bijyanye no kubahuza bakaba umuryango umwe wa kimuntu, ufite indangagaciro zirimo urukundo, ubworoherane n’ubwuzuzanye.

Mbanje kwisegura ku bantu! Nemera ko hari itandukaniro rinini hagati yo kwemera Imana no kwemera cyangwa kuba mu idini runaka.

Imana ibaye ariyo yashyizeho idini, yaba yarashyizeho idini rimwe kuko nayo ari IMWE.

Ariko kuba hariho amadini menshi bigaragaza ko abantu bahuzagurika mu mitekerereze yabo cyane cyane iyo biganisha ku Mana. Ku rundi ruhande, iyo biganisha ku nyungu zabo basangiye babyumva kimwe.

Idini rero ntabwo rishingiye ku Mana ahubwo rishingiye kubyo abantu bemeranywaho ku nyungu zabo nk’itsinda ribona ibintu kimwe.

Umuhanga w’Umufaransa uzwi ku izina rya Voltaire (François-Marie Arouet)   yigeze kuvuga ati: “ If it comes about money, everyone is in the same religion.”

Yesu Kristu nta dini yigeze ashinga. Yaraje yigisha abantu urukundo gusa.  Aho kugira ngo bayoboke inzira yo gukundana yabigishije, ahubwo bamushinje kwangisha rubanda Kayizari bityo abanyamadini( Abafalisayo b’icyo gihe) baramugambanira aricwa.

Abafalisayo nabo bari igice kimwe cy’Idini ry’Abayahudi kandi n’ubwo bavugaga ko bakurikiza amategeko basigiwe na Mose nabo ntibumvikanaga ku kamaro kayo ndetse ngo bayakurikize  mu buryo bumwe.

Kuva umwami Constantin yabatizwa akaba Umukristo, Politiki yinjiye mu idini ry’Abagatolika kugeza n’ubu.

Abenshi muri twe bazi Intambara y’Abanyamisaraba (Guerres croisades) yatangiye muri 1095 aho Papa Urbain II yasabye Abagatolika kwirara mu Basilamu bakabica babaziza ko ngo bigaruriye Ubutaka butagatifu i Yeruzalemu.

Uko izo ntambara z’Abanyamisaraba zakomezaga kuba niko n’Abasilamu bihoreraga ku Bakirisitu uyu munsi hagatsinda aba, ejo hagatinda bariya  gutyo gutyo…ariko ku mpande zombi bagasenya ibikorwa remezo ndetse abagore n’abana bakahasiga ubuzima.

Birazwi ko haba muri Jenoside yakorewe Abayahudi(1935-1945) ndetse no muri Jenoside yakorewe Abatutsi(Mata-Nyakanga 1994), abanyamadini bagizemo uruhare rugaragara mu kwangisha abantu abandi kandi ngo ari abashumba b’intama z’Imana!

Hari igihe mu Burayi bamaze imyaka irenga ijana Abaprotestanti barwana n’Abagatolika mu cyiswe Geurre de Cent Ans(1337-1453). Nubwo iyi ntambara yari ifite isura ya Politike ariko abanyamadini bayigizemo uruhare runini.

Ibihugu byagaragaye cyane muri iyi Ntambara ni Ubufaransa n’Ubwongereza.

Ubwo Espagne na Portugal byari ibihangange  mu Burayi, ibi bihugu byagize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo y’uko abari batuye Africa muri kiriya gihe  batatekerezaga nk’abandi, nta majyambere bagira, bityo ko kubacuruza bakaba abacakara aribyo byari bugirire akamaro Isi y’icyo gihe(n’ubwo n’ubu bitacitse burundu).

Imana ntabwo ari umuntu ngo yibeshye. Ariko ikibabaza ni uko abavuga ko bayikorera bya bugufi aribo babiba amacakubiri mu bantu.

Niba Bibiliya ari igitabo cyahumetse n’Imana hanyuma kikandikwa n’abantu ni gute twakwizera ko ibirimo ari ukuri kudasubirwaho?

Ese koko Imana niyo yategetse ko abantu bari bagize imiryango y’abantu bagambaniye Daniel,bajunywa bari kumwe na benewabo  mu mwobo w’intare zishonje nk’uko byanditse mu gitabo cya Daniel?

Ikindi Abasilamu bavuga ko imwe mu nkingi ya mwamba igize imyizerere yabo ari  ugukunda abantu no gufasha abakene n’abababaye. Nonese kuki muri iri dini rikomoka muri Aziya nk’uko n’Ubukristu ariho bukomoka, harimo abantu bica abandi bitwaje ko ariko Allah abishaka?

Muri twe ninde utarumva cyangwa ngo asome ibyo Boko Haram, ISIS, Al Shabab n’indi mitwe bita Imitwe y’iterabwoba ivuga cyangwa yandika ko ibyo ikora ari ugushaka kwa Allah?

Yego wenda hari ubwo ibinyamakuru byo mu Burengerazuba bw’Isi bibikabiriza ariko burya nta kabura imvano!

Mu mwaka ushize ubwo Israel yagabaga ibitero muri Palestine, abasirikare ba IDF(Israeli Defense Forces) babanzaga gusengerwa naba Rabbi(abigisha  mu idini ry’Abayahudi) kugira ngo batsinde kandi barimbure abanzi babo, ariko igitangaje n’uko bicaga abana bato n’abagore badafite uruhare mu makimbirane Israel ifitanye na Hamas.

Ku  rundi ruhande Abanyapalestina nabo basengaga Allah ngo azafashe  Hamas kwihimura  kuri Israel.

Bamwe uyu munsi bagasenga Imana abandi ejo bagasenga Allah, umuntu akibaza niba hariho Imana ebyiri zifita amazina atandukanye zihanganye ku rugamba bikamushobera!

Ubu koko ninde wakwihandagaza akavuga ko Abarokore bo mu Rwanda bararaga basakuriza abaturanyi babo bacuranga abandi bahimbaza, ari Imana yabaga yabatumye kandi Bibiliya ivuga ko Imana atari Imana y’akaduruvayo?

Imana nk’uko abayigisha babivuga, iba Hose(Omnipresent). Niba aribyo koko, kuki abantu bubatse amazu  manini bazajya bahuriramo bakayisenga? Ese ni uko aho bubatse ariya mazu ariho hayibera hafi kuhagera, cyangwa n’uko ari ko abantu babyumva ubwabo bakabyemeranywaho gutyo?

Yaba Yesu Kristu, yaba Muhammad(Imana ibane nawe), yaba Buddha, yaba Conficius, yaba Gandhi bose bigishije urukundo.

Ariko nta kintu kibabaza nko kumva abakuru b’amadini babuza inkumi cyangwa umusore gushakana n’uwo akunda ngo kuko badahuje idini, ngo byaba ari ugushaka mu banyamahanga, abandi babita abatarakebwe, abakafili, ab’Isi n’andi mazina yumvikanisha ubudasa mu bantu!

Kubera amadini, hari imyambaro abantu bagomba kwambara yihariye, ibiryo byihariye, akazi badashobora gukora n’akandi bakora, uburyo bwo kwiyogoshesha bwihariye, ibitabo byihariye, amashusho  n’ibitabo runaka byihariye n’ibindi n’ibindi bitandukanya abari muri iri dini n’abari muri ririya dini…

Hari na bamwe bemera guhara ubuzima bwabo cyangwa kwirukanwa ku kazi kubera idini.

Uzumva abantu bavuga ngo Abayahudi ni ubwoko bw’Imana! Gute se? Ubwo se abandi bo ni ubwoko bwa Shitani?

Niba amadini nta bumwe afitanye hagati yabo cyangwa ngo abyubake mu bantu,  ni gute yatuma twiyunga n’Imana?

Ubundi se hari utanga icyo adafite? Hari n’abihandagaza bakavuga ngo kugira ngo Imana ikwemere ugomba kugira icyo wigomwa harimo n’amafaranga bita Icya cumi nk’aho Imana ikeneye amafaranga y’abantu.

Ikibabaje ni uko nyuma bayarwaniramo kandi aribo ngo Imana yahaye inkoni y’Ubushumba.

Tekereza kumva abantu babeshyera Yesu ngo yise Abapagani ihene, abamukurikiye abita Intama!

Habaye hari umuntu usoma iyi nkuru uzi Igiheburayo cya kera yatubwira niba harimo ijambo rivuga ‘ihene’ cyangwa ‘intama’ nk’uko ababyigisha babivuga.

Niba koko amadini abereyeho guhuza abantu n’Imana, aya macakubiri yose ari mu Isi ko usanga abanyamadini bayafitemo uruhere ruziguye cyangwa rutaziguye?

Ese buriya byashoboka ko abatuye Isi babana batandukanye mu madini ariko bakoroherana?

Dushingiye kubyo twabonye haruguru, igisubizo kuri iki kibazo kiragoye.

NIZEYIMANA Jean Pierre

UM– USEKE.RW

9 Comments

  • Ndabanza mbakosore gato.Umwami CONSTANTIN ntabwo yabanje kubatizwa kugirango abe UMUKRISTU.Yabatijwe agiye gupfa.Gusa yivanze mu byidini kugirango empire ye idasenyuka.Yagirango ahuze ABAKRISTU n’ABAPAGANI.Ikindi nkosora,ni aho mwavuze ngo YEZU nta dini yagiraga.Idini se ni iki?Ni ihuriro (organisation) y’abantu basenga.
    YEZU rero yasize ashinze organisation ayigisha n’uburyo bwo G– USENGA butandukanye n’ubwandi madini yariho.Babanje kwitwa LA VOIE (THE WAY),nyuma bitwa ABAKRISTU.YESU niwe washinze IDINI RY’UKURI.Ryari rimwe.Ariko Kubera gushaka IBYUBAHIRO n’AMAFRANGA,haje kuvuka amadini yigisha IBINYOMA (ubutatu,Roho idapfa,etc…).AMADINI rero nta kindi aba yishakira.Ni amafranga,ibyubahiro,kwivanga muri politics bigatuma bakora na GENOCIDE.Ntabwo ari IMANA bashaka.Bakoresha BIBLE kugirango ibahahire.Mujye mwibaza niba PASTORS n’ABAPADIRI bitwara nka YEZU cyangwa na PAULO,PETERO,YOHANA,etc…Birirwaga babwiriza ku buntu,bakikorera ngo bitunge (IBYAKOZWE 20:33).Nta CYACUMI basabaga,nta mushahara wa buri kwezi basabaga.Mbisubiremo,PASTORS n’ABAPADIRI ntabwo bakorera imana.Nkuko BIBLE ibivuga,bakorera INDA zabo (Bisome muri ABAROMA 16:18).Niyo mpamvu badashobora KUBA IDINI RIMWE.

    • Ubwo se koko nkawe wanditse iyi message wunguye iki abayisomye ?? Ibyo uvuga kuri COSTANTIN uramubeshyera cyane kuko yahindutse umukristu mbere y’uko apfa atanarwaye
      kandi yabitewe n’urugamba yari arimo kurwana hanyuma abona Umusaraba mukirere wanditseho ko iyo ntambara azayitsinda. Ikindi utazi ni uko akimara guhinduka yanze guhutaza abakristu cyangwa abapagani basanzwe ahubwo bose yabahaye uburenganzira bungana bwo gukora imigenzo yabo. Ikigaragara ni uko ibyo ushingiraho bidashingiye ku kuri na busa ahubwo bishingiye kumyemerere y’idini runaka. Ayo madini yigisha ibinyoma nayo urayabeshyera (Ubutatu na roho idapfa) kuko ni imyemerere yabo kandi ishingiye kuri Bibiliya; none se niba Roho ipfa, ku munsi w’imperuka Imana izongera ireme cyangwa izakangura igisanzwe kiriho igisubize ubuzima ??!!! Inshinga GUPFA uzi icyo aricyo ? Gusebya Abapadiri n’Abapasiteri; harya nkubaze, Ko YESU yagendaga n’amaguru cyangwa ubwato, wowe aho ugiye nibyo ukoresha gusa ?? Ubuzima bw’ikigihe bukeneye amafaranga gusa hari abakabya ariko nawe nturi miseke igoroye !!!! None se wowe ko urangije kubacira urubanza uri intungane ?? Ikigaragara ni uko uri Umuhamya wa YEHOVA kandi ibyo uvuga bivanze n’ubujiji bukabije !!! Niba ushaka kujya impaka mumyemerere uzabanze ukuze ubwenge bwawe mu by’amadini naho kugendera kubipapirano wumvise cyangwa wigishijwe ntaho byakugeza. Ndangije nkubaza impamvu Imana yaremye imitwe y’ingabo zo mu ijuru n’impamvu yoherereje Umwuka wera ngo utuyobore, utwigishe kandi utwibutse ibyo Umwami Yesu yari yarakoze. Ese nta Bibiliya yari yaranditswe ??

  • Hagire unsobanulira kuki muli bible halimo ibice 2. Isezerano rishya n’iryakera? Irishya lyabayeho kubwa Yezu cg nyuma amaze kugenda? Niba ali nyuma kuki balishizeho kandi Yezu atakibaho? Ryashizweho n’abande?

  • Cyusa@ ikibazo ufite gifute ishingiro. Mubumenyi mfite ndakubwira uku mbizi. Isezerano rya kera, ryahanuraga ivuka ry’umukiza Yesu Christ. Yesu yaravutse, yuzuza iubuhanuzi bwamyvuzweho. Ajya gupfa, yasize atanze isezerano rya mwuka wera, avugako agiye ariko azagaruka kujyana abamwizeye bakamwemera. Ngiryo isezerano ryishya icyo risobanuye. Kugaruka k’umukiza yesu.

    Amen!

  • umuntu wihanukira akavuga cyane ku myemerere aca urubanza uwo si uwanjye
    kuko n’uwanditse yashoje adusizemo urujijo nagirango agiye gutanga igisubizo.
    gusa jye nemera ko imana ibaho. ibyo kwitandukanya no gutandukanya abandi
    byazanywe n’inda. icya cumi cyaratangwaga(ibarura) yemwe n’amaturo mu kiragano gishya aratangwa(ibyak n’int) ariko ibyo akoreshwa ni byo bitandukana. haragowe uyakoresha ibitagenwe.

  • Buri muntu mu itorero abe uwejejwe muri ryo,abantu bakijijwe byukuri iyo bahuye baramenyana kandi bakavuga rumwe niyo badahuje idini ,. Ariko iyo abantu bahuye ari abanyamadini gusa nta nta gakiza bafite, bivuga nta rukundo rw’Imana rubarimo barahangana amaherezo bikavamo kurwana.Umuntu wiyunze n ‘Imana imuhuza n’ abandi bafatanije muri urwo rugendo noneho bakera imbuto zizana n’ abandi,iryo niryo vugabutumwa rikenewe aho gusebya abandi wagombye kwera imbuto noneho bakazigusoromaho nabo bagahinduka.Yesu abagirire neza!

  • Ndashimira cyane isesengura ryakozwe n’umwanditsi w’iyi nkuru. Harimo ubwenge bwinshi cyane! Jye ni ko mbibona. Gusa ibi bisigire isomo ku muntu wese uri busome iyi nkuru. Kuko abantu bafashe Imana uko itari, bagafata Yezu cyangwa Yesu uko atari; ahubwo bagafata ibintu byose bakabihuza n’irari ryabo rijyanye n’imitekerereze yabo.

    Imana yaremye abantu ibatandukanyije mu buryo babona ibintu. Ntawe rero wari ukwiye gusebya cyangwa gupinga imyemerere y’undi. Gusa njye sinemeranya na gato n’uwica undi, akamurwanya, akamwangisha abandi, yarangiza ngo yabikoze mu izina ry’Imana.Iyo MANA NTIBAHO.

    Imana ni umwuka n’abayisenga nabo bayisengere mu kuri no mumwuka.Ni uko rero ntimugire umweenda n’umwe mugira uretse uw’URUKUNDO.

    Murakoze. Imitimanama(IMANA) yanyu ikomeze kubayobora.

  • njye maze gusobanukirwa nibyo byose nafashe umwanzuro wo kuva mu idini iryo ari ryo ryose icyakora si uko aribyo byari bigiye kumpa agakiza ahubwo nuko namenyeko yesu yaducunguye twese ntacyo twakoze,kubwibyo kumwemera no kuimwizera birampagije aho naba ndi hose.gusa nabari mumadini simbaveba kuko niko babyumva ndetse n’imana ntibaveba kuko niko babisanze.NIMUNYURWE NIBYO YESU YAKOZE KUKO TWE NTACYO TWAKORA NGO TUBE INTUNGANE.

  • <> Luka 24:44-48
    Nshuti zanjye! Ibitekerezo byanyu nibyiza, abantu dukwiriye kuzirikana ko icyo Yesu ashaka kumuntu wese utuye kw’isi tutitaye kucyo aricyo(icyubahiro) uko asa(umwirabura or umuzungu), ikihutirwa kurenza ibindi ni Kwihana ukababarirwa ibyaha uwo ni umurimo ukorwa n’Imana yonyine ifata icyubahiro cy’umuntu ikagishira hasi mu mukungugu ikamukorera icyo we ubwe atabasha kwikorera( kubabarirwa, gukira k’umutima,guhabwa ubugingo).

    Menya ko ntacyo padili cg pastori bagufasha ni ibyawe n’Imana yawe.
    Umuntu azabazwa ibye, Padili cg Pasrori ntibagakwiye kudukerereza Yesu urupfurwe rwakinguriye buri umwe wese inzira yo kwigerera ku mugeraho.

    Igitangaje rero nuko amadini yamaze guhusha intego, igikwiriye buri wese ni umushikirano uhamye hagati y’umunyabyaha(twebwe abantu) n’Imana.

Comments are closed.

en_USEnglish