Digiqole ad

Amateka y’intambara ebyiri hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Intambara  hagati yibihugu byombi zagiye zikomoka ahanini ku bushyamirane aho buri gihugu cyashakaga kwereka ikindi ko kikirusha amaboko. Ariko muri izo ntambara izari zikomeye cyane ni izabaye ku gitero cyiswe icyo ku Muharuro ndetse n’igitero cya Rwategana.

Abarundi bahiraga barwana n'Abanyarwanda mu bihe byo hambere y'umwaduko w'Abazungu
Abarundi bahiraga barwana n’Abanyarwanda mu bihe byo hambere y’umwaduko w’Abazungu

Mu gitero cya  mbere cyiswe icyo ku Muharuro, Abarundi batsinze Abanyarwanda, ariko aba nabo baza kwihorera mu gitero cya kabiri cyiswe icya Rwategana.

a.Igitero ku Muharuro

Ingabo z’Abashakamba bashyizwe ku rugerero rwa Nyaruteja ku Kanyaru(ubu ni mu Karere Gisagara mu Murenge wa Nyanza). Ubundi urwo rugerero rukaba rwari rugenewe ingabo z’i Bwami zabaga zikitoza kurwana.

Naho ku ruhande rw’Abarundi ahitwa Kamigara, umwami Ntare yari yarahashinze nawe urugerero rwari rugizwe n’ingabo ze zamurindaga zitwaga Inzobe.

Amateka avuga ko bagiye bakozanyaho kenshi ariko ntihagire abatsimbura abandi ku buryo Akanyaru ariko kakomeje kuba urugabano hagati y’ibihugu byombi.

Ariko siko byagenze ku rugerero rwari rugizwe n’ingabo zitwa Inyaruguru zikaba zari ziyobowe na Nyarwaya wa Nyamutezi mwene Mbyariyingabo na Nyiramuhanda.

Umunsi umwe abarwanyi b’Abarundi binjiye mu Rwanda bagera ku musozi wa Coko maze umwe akubita inkoni hasi by’imitsindo anihishwa n’amaganya asa naho ari u Rwanda runiha ati “Rwanda uzageza he kubura ukurengera ?”

Senyamudigi (wari umutware w’Inyaruguru mbere y’uko Nyarwaya Nyamutezi aziyobora) ntiyabimenya ariko umuntu umwe arabimenya abibwira umwami, babibajije Senyamudigi basanga atabizi niko guhita bamunyaga, maze Inyaruguru ziyoborwa na Nyarwaya Nyamutezi wahise ahindura ibintu maze umwanzi ntiyongera kuvogera igihugu ndetse nyuma mu ntambara Abanyarwanda barwanye n’Abarundi bayobowe ba Nyarwanya bambura u Burundi intara ya Buyenzi.

Gahindiro yababajwe cyane n’igitero cyiswe ku Muharuro aho ingabo ze zatsinzwe ziyobowe na Rugaju rwa Mutimbo.

Abashakamba, Abakemba n’Uruyange ni zo ngabo zonyine zitakozweho muri icyo gitero, naho umutware Nyarwaya Nyamutezi mu ngabo ze Inyaruguru ngo yagarukanye n’abantu batatu gusa abandi bashize.

Gahindiro ntabwo yabashije kubyihanganira, yohereza igitero cya kabiri ngo ahore ariko biba bibi kurusha icya mbere noneho n’Abakemba nabo bagerwaho n’amakuba.

Bavuga ko umutware w’Abakemba  Kabaka ka Kavotwa ka Sharangabo ya Cyilima aba yaratashye ari muzima kuko yagerageje kwirwanaho akarokoka ariko yanga gutaha bwa kabiri ingabo ze zatsinzwe yumva ko Yuhi yamwita imbwa nawe yemera kugwa ku rugamba i Burundi.

Ibyo bitero bibiri u Rwanda rwagiriyemo amakuba byahowe ku ngoma ya Rwogera mu gitero cyiswe Rwategana.

b.Igitero cya Rwagetana

Mu mibanire y’ u Rwanda n’u Burundi hariho umugenzo wari wemerewe gukorwa n’u Burundi ku Rwanda, nta kindi gihugu cyari cyemerewe kuwukora ku Rwanda.

Uwo mugenzo wabaga mu rwimo rw’umwami w’  Rwanda mushya. Uwo muhango wari mu bwiru bw’u Burundi ukabategeka ko iyo himye umwami mushya w’u Rwanda, Abarundi bagombaga kwambuka umupaka bakinjira mu Rwanda bagatwika amazu yegereye aho bakabyita ko ari ugucanira umwami w’u Rwanda  maze u Rwanda rukabyihorera kuko bari barabyumvikanyeho.

Igihe kimwe ariko u Bugesera bwigeze kwigana u Burundi bukora uwo muhango biwuviramo gusenyuka burundu.

Ariko noneho mu rwimo rwa Mutara  Rwogera(Se wa Rwabugiri) ntabwo cyari cya gitero cy’umuhango gusa, ahubwo Abarundi bari bagabye igitero karahabutaka cyari kigamije kwinjira mu Rwanda bagatwika umurwa mukuru wari ku Mukingo wa Mwanabiri bityo u Burundi bukaba bucishije bugufi u Rwanda.

Hagati aho ariko umutasi  w’umunyarwanda witwaga Ruhiso abwira ibwami ku ko hari igitero u Burundi bwateguraga ku Rwanda  ariko agira ingorane zo kubibumvisha kuko yari amaze igihe kinini avuga ibyo guterwa kw’u Rwanda ntibibe, nuko batekereza ko ari kubeshya nk’ibisanzwe.

Ruhiso abonye amagambo avuze batayahaye agaciro ararira. Umugabekazi Nyiramavugo II Nyiramongi (wayoboraga icyo gihe bitewe nuko Rwogera yari akiri muto) abonye Ruhiso arira ati: “Ibintu bigomba kuba byakomeye!”

Ati “umutasi wanjye yajyaga avuga iby’ibitero by’u Burundi ariko ntarire, none ubwo arize ntabwo byakomeye!  ahubwo ni ukurinda inkiko bikomeye kuko ‘inkiko ishobora kubyara umugaru.”

Mu gihe Abanyarwanda bakiri mu cyunamo cy’amezi ane bategereje kwimika umwami mushya, Abarundi bo bari bamaze ayo mezi ingabo zabo ziri gushyira imfunzo mu Kanyaru kugira ngo zizabone uko zizayambukiraho ziteye u Rwanda; bagombaga gutera ku munsi ukurikira uwo ukwezi kwahindutse inzora maze ingabo zikambabuka ziturutse ku burebure bwose bw’ umupaka w’u Rwanda n’ u Burundi kuva mu Bugesera kugeza mu Bugarama.

Iki gitero cyiganaga ikigeze kugabwa na Ntare III Kivimira nawe wigeze kugaba igitero ku Rwanda kimeze nk’icyo ku ngoma ya Yuhi III Mazimpaka kikagera no ku Kibuye kinyaga inka, ariko kubera ko icyo gihe Ntare Kivimira nawe yari ku mpembe(ku rugamba) arapfa agwa i Kami muri Nyaruguru.  Ni uko igitero cy’Abarundi cyo ku ngoma ya Ntare IV Rugamba cyagenze.

Uko Ruhiso yakabivuze, Abarundi  bambutse  buhoro kugira ngo ingabo z’u Rwanda zirinze inkiko zitabimenya ku buryo ingabo z’u Rwanda zamenye ko iz’u Burundi zambutse mu gitondo  ni uko ziza  zibakurikiye.

Ingabo z’u Burundi zambutse zerekeza ku Mukingo wa Mwanabiri hafi yo mu Ruhango gutwika umurwa mukuru zihura n’ ingabo z’ u Rwanda zavaga ibwami bahurira n’iz’u Burundi zari imbere ahitwa Gikoro hafi ya Buhimba muri Butare zirabatatanya.

Abarundi bagize ngo basubire inyuma bahura n’iz’u Rwanda zari zirinze inkiko zazamutse zibakurikiye kuko zari zamaze kumenya ko zambutse rwihishwa, bityo Abarundi baba baragoswe burundu ku buryo nta n’umwe warokotse ngo asubire i Burundi.

Iyo ntsinzi yahoye cya gitero cyo ku Muharuro ingabo z’u Rwanda zagiriyemo icyorezo ku ngoma ya Gahindiro bituma abasizi benshi bo mu Rwanda bashimagiza Rwogera n’ingabo ze, mu gihe mu Burundi bari bari mu kigandaro cy’abantu babo bateye ntihagire n’umwe urokoka.

Ibyo bimenyekanira mu gisigo cyitwa ‘Mpoze Abarira’ cy’ umusizi w’Umurundi Mitali nawe wapfushije umuhungu we muri icyo gitero yatuye umukobwa wa Ntare wapfushije umugabo muri icyo gitero bari bamaze igihe gito bashyingiwe.

Uyu mugabo yari yashegeye gutabara maze agwa ku rugamba nk’abandi bituma uwo mugore wari akiri umugeni agira agahinda ashaka kwiyahura bamutura icyo gisigo cyo kumuhoza.

Igitero cya Rwategana n’igitero cyo ku Muharuro byeretse u Rwanda n’u Burundi ko nta gihugu muri byo gishobora gutera ikindi kikivogereye imbere ngo bishoboke.

Byatumye nyuma bajya barwanira mu nkiko gusa.

Joselyne UWASE

Source: Gakondo.com

UM– USEKE.RW

 

11 Comments

  • Ibyo byabaye amateka ubu u Rwanda n’Uburundi ntibyapfa kurwana kuko uretse kuba bihuje umuco n’ururimi ubu ni ibihugu bitagereranywa mu iterembere no mu mbaraga.Gusa ntawakwifuza ko byarwana kuko i Burundi twarashyingiranye

  • Baravuga ngo “tuli abavukanyi twonse limwe, none se twapf iki ko twashyingiranye, ntibizongera.

  • icyo gitero cyitwa Rwagetana ntabwo ari Rwategana mukosore

  • ntibikabeh ukundi

  • Muraho neza Nizeyimana n’Uwase Joselyne ! Nabibutsaga ko mwakosora kuri paragraphe ya gatanu aho mwanditse ngo Nyarwaya wa Nyamutezi ntabwo ari byo. Ayo mazina yombi nay’uriya mugabo yitwaga Nyarwaya Nyamutezi. Kdi umukurambere wanjye nawe mwanditse ko ari Mbyariyingabo ntabwo nabyo mbyemera. Yitwa MBYAYINGABO we akaba mwene Murinzi musaza wa Nyirabagabe umusindi w’umunyabuhoro. Murakoze

  • Ba ibintu vyoba ivyo! Nkunda histoire caaaane canecane iyaranze Grands Lacs Africains. Ico nzi neza nuko intara ya Kirundo yiswe iryo zina kubw’abantu benshi bahaguye( Kurundarunda) kandi yambuwe mu ntambara U Burundi bwatsinzemwo U Rwanda.

  • Ibi ni ibya kera ubu ntibakoraho ndakurahiye.

  • None kuki uzanye iby,ibi bitero mu gihe hanuka urunturuntu hagati y,ibihugu byombi? Ngaho uzashyireho n’amateka yo mu twicarabami twa nyatuteja.

  • ni ryari se uburundi

    bwanyaganye nu u rwanda?

  • mû mateka yose nta gihe u Rwanda rwigeze rutsinda uburundi nubu turacyafitanye i kibazo cy ubutaka buri Kirundo na kayanza u Burundi bwanyaze u Rwanda. murabyibuka hari intambara yamagambo y i kirwa cya mazane hagati y uburundi n urwanda muri za 2006. nubu intambara yatangiye abari kayanza kuwa 5 batewe n inyeshyamba zivuye mu rwanda ngo za FPL nubwo bazisubije inyuma intambara yari ikomeye. please history is not a propaganda

  • ahubwo nibarebe uburyo bagenza nkurunziza nahubundi dushobora kurwana vuba kandi sibyiza rwose ariko niho arimo kuganisha

Comments are closed.

en_USEnglish