Kigali yabaye Umurwa w’u Rwanda kuva mu 1345 si mu 1907
* Umurage w’Abadage ntukamire uw’Abami b’u Rwanda
Iyo ukurikiye abavuga uko Kigali, nk’umurwa mukuru, yagiye itera imbere, usanga kenshi bahera ku mateka y’umudage witwa Dr Richard Kandt. Nyamara ibi bishobora kugira ingaruka mu kwibagiza ko Kigali yabaye umurwa mukuru kuva ku ngoma ya Cyirima Rugwe, muri 1345 !
Kigali itarahinduye izina si iyashinzwe n’abakoloni
Ubwo Kigali yizihizaga imyaka ijana, muri 2007, mu makuru yatangajwe ashingiye ku magambo yavuzwe n’abayobozi, mu bihe bitandukanye by’iminsi mikuru, hagaragaye ko ivuka rya Kigali ari igihe umuzungu yahubatse inzu n’ibikoresho bitari bisanzwe ku banyarwanda. Muri 1907. Guha agaciro ibimenyetso byasizwe n’umunyamahanga si bibi. Nabyo byinjira mu mateka n’umurage w’aho bibarizwa.
Ariko ni na byiza gushyira imbere umurage wasizwe n’Abami b’ibihangange bari bafite icyicaro gikuru i Kigali, mbere y’ubukoloni.
Ibi umujyi wa Kigali wabyigira no ku yindi mijyi nka Roma mu Butaliyani banafitanye umubano. Abize amateka y’Abaromani bazi ko bababwiraga uko Roma yavutse bashingiye ku migani y’abana b’impanga Remus na Romulus. Kigali yo si imigani. Ni ibyabaye bifitiwe gihamya.
Ababizi neza babihe umwanya maze bamenyekanishe abami baribafite Kigali nk’umurwa w’ubwami. Banabwire abanyarwanda n’abanyamahanga inkomoko y’izina rya Kigali. Ni n’amahire kuko mu gihe ahantu henshi mu gihugu hagiye hahindura inyito, Kigali nk’umurwa mukuru ntirahindura izina kugeza ubu.
Umurage wa Kigali guhera 1345 !
Ku rubuga rwa Internet rw’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, haragaragara ibi ku mateka ya Kigali mbere y’ubukoloni:
“Kigali yari mu turere dukikije uruzi rwa Nyabarongo turimo Bumbogo, Buriza na Bwanacyambwe aho abami b’inka b’izina rya mbere (Cyirima/Mutara) bayoboreraga imihango ikomeye y’I bwami. (…) ubuvanganzo bwo mu kinyejana cya 16 butubwira uko umwami Kigeri Mukobanya yatsinze Buriza na Bumbogo maze umwami w’Ubugesera akamuha umusozi wa Kigali nk’umurwa w’ubwami bwe. Uwamusimbuye ari we Mibambwe I Mutabazi, yatsinze Bugesera maze icyitwaga Ubwanacyambwe bwo mu majyepfo bwomekwa ku Rwanda.”
Abahanga bazi iby’aya mateka bakore ibishoboka bayavuge, abanyarwanda n’abanyamahanga bamenye uko Kigali itatangiranye na 1907, ko ahubwo yigeze kuba umurwa mukuru no ku ngoma y’abami.
Abatabizi bafata gusa iby’uko Dr Richard Kandt ariwe wahanze Kigali.
Ibi ndabishingira no ku nyandiko y’umuhanga mu by’umuco n’amateka akaba n’Intiti mu Nteko y’ururimi n’umuco, Rose-Marie Mukarutabana, yanatangajwe mu kinyamakuru Jeune Afrique muri 2007. Aha Rose-Marie agaragaza ko inkomoko ya Kigali, nk’umurwa mukuru w’ubwami, iri ku ngoma ya Cyirima I Rugwe, wategetse guhera 1345 (ugendeye ku gihe gitangwa na Padiri Alexis Kgame). Bikanashimangirwa na Bwana Antoine Mugesera, mu nyandiko ye aho avuga ko Cyilima Rugwe yatuye ku musozi wa Kigali, akahubakira Umugore we Nyankuge.
Kuba iby’amateka y’abadage byarabungabungiwe mu nzu ikiri umutungo wabo kugeza ubu, ahazwi nko kwa Kandt, Cyahafi, hakanaba ingoro y’umurage w’igihugu; ntibyabuza ko no ku musozi wa Kigali hashyirwa ingoro y’umurage igaragaza ivuka ry’umurwa mukuru utangaza amahanga muri iki gihe.
Inyandiko ya Steven Mutangana
@mutangana2
Nawe watwoherereza inyandiko yawe kuri [email protected]
24 Comments
Mukunda kuyobya abaturage, abanyoro bamaze gutsida umwami bakanahamwirukansa agahungira muri Congo n’ingabo ze (amateka yisubiramo, ubanza ahari afata imyaka nka 600) ntabwo abami babonye ko ari ngombwa kongera kuhatura…sinamenya icyatumye bafata decision yo kutahagaruka, niba ari ukubera Nyamirambo cg se Nyabugogo simbizi…Ubwo wazanyarukira mu Ndara wenda zaguha amakuru arambuye dore ko zimwe zikinariho !
Kugirango twemere ibyo ushaka kuvugisha amateka, uzatuzanire iteka Cyilima yaciye rihindura Kigali Umurwa w’ubutegetsi bwe n’abazamukurikira ! Niba atari ibyo kandi, ubwo ni ukuvuga ko urimo kudoda ibiremo….Ni henshi abami b’Abanyiginya bagiye batura mu Rwanda rw’ubu kandi hose siko abantu basaba ngo hitwe imirwa mikuru, ari uko bimeze twahera hariya i Nkotsi tukahita ko ariwo murwa w’u Rwanda !
Grow up !
@Tungurusumu uranyemeje icyampa ngo duhure unsobanurire amateka y’ukuntu Gisenyi,Kibuye,Cyangungu byashinzwe.
Byose tuba turimo kwishakisha…! Byashinzwe nk’uko ubu dufite intara y’amajyaruguru, intara y’amagepfo (cyangwa amajyepfo, niba utsimbarara), intara y’u…tukagira akarere ka Musanze, akarere ka Rusizi (cyangwa se Ruzizi niba utsimbarara), tukagira akarere ka, ka…..abatsimbarara cyangwa se abashaka ko abatsimbarara nabo biyumva mu badatsimbarara bahitamo kuvuga ngo “icyahoze ari…” ntumbaze niba icyo cyahoze ari igiki…!
Kugirango rero ibi byose ubyumve, n’impamvu byagiye bihinduka(rwa), biragusaba kubanza kwiga isomo rya Political Philosophy and how ideologies are shaped !
Ubu harabantu bavukiye Ruhengeri,Cyangugu cyangwa Gikongoro kandi itakibaho.
Oya Mutangana we, uramutse ugendeye kuri ibyo ubwo aho abami bose b’u Rwanda bagiye baba haba ari umurwa mukuru. Ngarutse ku gitekerezo cya Tungurusumu, Cyirima Rugwe yarahabaye muri icyo kinyejana ndetse yabaga mku musozi wa Kigali hejuru ya Nyamirambo( Mbibutse ko izina Nyamirambo ryakomotse ku mirambo myinshi y’abanyarwanda ubwo abanyoro babicaga cyane), Rugwe rero yatewe n’abanyoro maze baramunesha bituma ahunga yambuka Nyabarongo, baramukurikirana ku geza i Ntendezi ya Rusizi hubu ari naho bamutsinze maze aratanga. Haje kuza umusada w’u Burundi maza basubiza inyuma abanyoro bari bamaze kwigarurira u Rwanda, abenshi muribo bahungiye mu Mukindo wa Makwaza, bita mu NDARA ubu ni muri Gisagara yubu. Mbibutse ko icyo gitero cy’abanyoro cyahitanye Rugwe cyari icya 2.
@ Blaise, amateka atubwira ko ziriya Ndara ari zimwe mu ngabo z’abanyoro zari zishushubikanije umwami n’ingabo ze (i Gisaka, Bugesera byanze kumutabara) bari bahunze berekeje i Bunyabungo…Udukoryo twa Nyungwe rero twarabagoye hanyuma mu gusubira inyuma kwabo, abo Banyoro bararorongotanye (barayobaguritse), barararirana, babuze icyerekezo cy’aho bari baturutse ngo bagere kuri benewabo bahitamo kwigumira epfo hariya, baratura, baratuza, baratunganirwa kugera n’uyu munsi…Ese ubwo bo si Abanyarwanda ra !? (Jye simbizi, wabaza Leon Mugesera umena Lunettes ze akajyana ibimene byazo mu rukiko) !!
Ha ha ha ibimene se bya lunette byatugeza kuyahe mateka tubwire rata wowe uzi ibyo hambere nakumvise
@Tungurusumu. Ko uzi amateka menshi wafashe urubuga mu ibi binyamakuru uksjya utwiyigishiriza byinshi ku mateka ko numvishe uyazi udategwa na hato plz? Byaba ari umusanzu uhaye urwakubyaye naho ibi binyamakuru byo byibera muri ba gitifu beguye na APR na Rayon. Urakoze
Njye KIGALI ihinduriwe izina najya gutura ku Kamonyi!!
hari benshi bazi amateka y’u Rwanda cyane kandi na Mutangana ndabona agerageza byibura araruta benshi dore ko niyo turi kuvugana gutya tuyajyaho impaka tuba nabyo ari byiza bituma iibyo umwanditsi yibagiwe nabyo tubyibukiranya , gusa reka mbakosoreho gato, umusaza MUGESERA w’umunnyamateka ntabwo ari Leon ni Antoine. Leon Mugesera afungiye kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi naho Mugesera Antoine we ni umunyamateka cyane rwose ni umusaza ujijutse
Wa mwanditsi we ndabona utangiye urugendo rurerure ariko ubanze usome cyane wige no gusesengura. Icyo nakubwira ni uko Kigali yabaye umurwa w’u Rwanda kuva ku bwigenge muri 1962.
Kubera ko mbere yari Astrida.
Kigali yabaye umurwa wurwanda kuva nyibonyemo ikibanza
rata ni wowe uvuze ukuri, umurwa mukuru mwiza n’uwo umuntu afitemo akabanza, yarangiza akahubaka akanegeka (inegeka,amanegeka)
@Tungurusumu: Reka twungurane ibitekerezo hatajemo imvugo ko uwanditse iyi nkuru yari agamije “kuyobya abaturage” nk’uko wabivuze kuko nta gihamya na mba ubifitiye, hanyuma ureke no kwishongora aho usoza post yawe uvuga ngo “Grow up.” Ibi byombi ntibyari ngombwa rwose. Ngarutse ku nkuru ubwayo rero, ndumva jye aho ruzingiye ari aha: ese igihe u Rwanda rwayoborwaga n’abami b’ Abanyiginya, umurwa mukuru warwo wemezwaga ute ? Ese wari uri ahantu hamwe hadahinduka cyangwa wahindukaga uko umwami mushya yimye ? Ese wabaga ahantu hamwe cyangwa umuntu yavuga ko ahaberaga imihango ikomeye yo ku rwego rw’igihugu hafatwa nk’umurwa mukuru (urugero : aho bakuriraga Gicurasi)? Jye numva ibi bibazo kimwe n’ibindi bya ngombwa bimaze kubonerwa ibisubizo bishingiye ku bushakashatsi bwimbitse, ariho umuntu yavuga niba kuba abami b’u Rwanda baratuye kuri uriya musozi bivuga ko icyo gihe hari umurwa mukuru w’u Rwanda nk’uko uwanditse iyi nkuru abivuga cyangwa ataribyo nk’uko wowe ubivuga. Reka dusangire ijambo murakoze.
Dez uvuze ijambo ryiza nanjye nari kubwira Tungurusumu, wamugani n’ubwo yaba azi amateka neza gute, si ngombwa kubwira umuntu ngo arayobya abandi, MUKOSORE GUSA, kuvuga ngo nibakure cg bajye bakura WOWE UNGANA UTE MU BUMENYI ESE NTUKENEYE GUKURA, si byiza, kuvuga ngo hari abagitsimbarara ku mvugo (ibyo ntibikureba na gato, komereza kuri sujet uriho wikwigisha abantu gukunda ibyo ukunda) kuzanamo iby’amalunette ya Mugesera (kandi nawe wibeshye Mugesera uwo ariwe) ni HS total, naho umunyamakuru, yakoze kuko atumye byibura iki kiganiro kibaho, nanjye nishimiye gusoma comments zanyu harimo n’iza Tungurusumu rwose numva munyunguye ubumenyi ntari mfite. MURAKOZE
Ngo : “Kigali yabaye Umurwa w’u Rwanda kuva mu 1345 si mu 1907”. Niba atari ugushaka kunjijisha jyewe muturage ntabwo wari kwandika uyu mutwe nk’interuro yemeza, igaragara nk’aho ari ihame ridakuka ! Hari ubundi buryo wandika iyo ushaka ko abantu bagira debate ku gitekerezo uzanye cyane cyane iyo wifuza ko cyemerwa, ntabwo rero utangira igitekerezo cyawe ugiha umutwe-ndakuka !
Birazwi ko Mugesera a na Mugesera b batandukanye, ndetse na ideologies zabo ziratandukanye cyane, ahandi batandukaniye ni uko ubu umwe yambaye Lunettes undi akaba ntazo yambaye !
Iyo usoma ibyanditswe n’abandi ntugashake kumva ibyo ushaka kumva. Ibi byitwa Intellectual Honesty
@Nturo: Nkurikije ubujiji ugaragaza icyo kibanza ntuzatinda kugitakaza! Hano haravugwa umurwa mukuru w’u Rwanda si umurwa mukuru wa NTURO!
Ku bazi gusoma, musome hano http://www.jeuneafrique.com/Article/LIN22107centeserian0/actualite-afriquecentenaire-s.html
@Dez urakoze. Mu gusangira ibitekerezo abazi ubwenge ntibagira imvugo nk’iriya. Ugize neza gutanga ibitekerezo byubaka abanyabwenge. Reka mbasangize iyi nyandiko ndende ya Mme Rose-Marie http://www.dlblanc.com/Gakondo/fr/RMM/KigaliCapitale.php
Umunsi mwiza ku basomyi ba Umuseke.rw
@Kabera, urakoze. Abasoma n’abatanga ibitekerezo babanze bitegereze neza batitiranya amazina y’abari mu nyandiko.
@Tungurusumu, ariko hariya wavuze ko Abanyoro bateye kungoma ya Kirima Rugwe wibeshye kuko bateye bwa mbere ku ngoma y’umuhungu we Kigeri Mukobanya wanabashije kubasubizayo, abanyoro bongera gutera ku ngoma ya kurikiyeho ni ukuvuga ku ngoma ya Mibambwe I Mutabazi I Sekarongoro bayobowe n’umwami wabo witwaga Cwa, icyo gihe banesheje abanyarwanda bahungira inyuma y’ishyamba rya Nyungwe. Bamaze kwirema amaboko Mibambwe Mutabazi Skarongoro yarongeye aratera, noneho atsinsura abanyoro n’umwami wabo Cwa arahagwa. Bivugwa ko urwo rugamba rwarimo ubugome bukabije cyane. Kubera ko abanyoro barwanishaga uburyo bwo kugenda batwika(tactique de la terre brulée) batege icyorezo ku banyarwanda. Bakaba baranadusigiye insigamigani ivuga ngo: “UTAZI AKARAYE I FUMBWE ARAZA IFU”, aha bavugaga Fumbwe yo muri za Kibungo.
Murakoze
Urakoze kunkosora nibyo koko ! i Fumbwe ni hariya hirya mu burasirazuba, si za Kibungo nk’ uko ubivuga…Werekeza i Rwamagana, n’ugera ahantu hitwa Nyagasambu (harema isoko) uzakebuke ibumoso bwawe uterere amaso ruguru, uzabona umusozi ujya kuba muremure (urumbaraje hejuru ya Nyagasambu iyo)…iyo niyo Fumbwe wavugaga !
Gira impagarike !
Biyitaga umurwa mukuru kuyihe yindi?
Comments are closed.