Digiqole ad

Abanyarwanda bari bazi kwivura indwara mbere y’umwaduko w’Abazungu

Urebye mu Mateka y’Abanyafrika ba mbere  y’umwaduko w’ Abazungu, usanga bari bafite imyumvire iri hejuru cyane mu nzego zose harimo n’ubuvuzi.

Guterekera byari uburyo Abanyarwanda bakoreshaga basaba abazimu kubarinda ibiza n'ibizazane
Guterekera byari uburyo Abanyarwanda bakoreshaga basaba abazimu kubarinda ibiza n’ibizazane

Mu gitabo cya Nicolas yise La société africaine et ses reactions à l’impact occidental ku ipaji ya 248 yanditse ko umuco w’Abanyafrica wari ufite imizi ihamye  kandi yabafashaga gutera imbere mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Ku byerekeye Abanyarwanda , ubuzima bwabo babushingiraga ku Mana(twahisemo kwandika Imana n’inyuguti nkuru kuko twemera ko Abanyarwanda bari bafite Imana y’i Rwanda basengaga) no ku bupfumu.

Ubuzima bw’abanyarwanda hakubiyemo n’uburyo bivuraga, bwajyaniranaga n’imihango yo kuraguza, guterekera no kubandwa ariko byose bigakorwa kuri gahunda no mu mucyo hashingiwe ku bumenyi abariho kiriya gihe bari bafite.

Abanditsi b’Amateka bo mu Burayi cyangwa se intiti z’abanyafrika ariko zinjiwemo n’imyumvire ya kizungu bamezaga ko ubuvuzi  bw’Abanyafrika nta mahame afatika bwagenderagaho ahubwo ko byasaga no gutomboza, byaba amahire umurwayi agakira, bitaba ibyo agapfa.

Mu Rwanda rwo hambere, abakuru bararebye basanga imwe mu ntwaro yafasha abana babo kuramba ari uko hashyirwaho za kirazira zirinda abantu kwitwara uko bishakiye ku buryo byabakururira akaga.

Muri izi kirazira harimo kandi n’imirongo ngenderwaho yagenaga uko babana hagati yabo ndetse n’uko bashyikirana n’Ishoborabyose.

Abanyarwanda kandi bemeraga ko Imana ikorera mu Mwami wabategekaga kuko n’ubundi ariyo ngo yamushyiragaho.

Kubera ububasha yabaga yarahawe n’Imana, Umwami yatumaga igihugu cyera imyaka, kikarumbuka, inka zikabyara, abagore bakibaruka, igihugu kigasugira kigasagamba.

Aloys Bigirumwami mu gitabo cye yise Imihango y’imigenzo niy’imizililizo mu Rwanda, Igitabo cya 2 Kuraguza, Guterekera, Kubandwa Nyabingi, ku ipaji ya 122 yanditse ko Abanyarwanda baterekeraga abazimu bagamije kubacururutsa ngo batazabateza ibyago birimo ibyorezo mu nka, kutabyara, n’ibindi.

Ku Banyarwanda, nta ndwara yashoboraga guterwa na za Microbes cyangwa za Virus ahubwo bemeraga ko indwara izo arizo zose ziterwa n’abazimu baba barakaye kubera ko batabaterekereye ngo babagushe neza.

Mu rwego rwo guhangana no kuvura indwara runaka yabaga yagaragaye, Abanyarwanda babanzaga gukoresha imiti y’ibyatsi bavuguse nyuma babona  ntacyo bitanze, bakajya kubaza abapfumu(twagereranya n’abahanuzi bo mu madini y’ubu) icyateye kiriya kibazo n’icyo bakora ngo ibintu bisubire mu buryo.

Nubwo Abanyarwanda bafataga abapfumu nk’abaganga, ku rundi ruhande barabatinyaga ndetse akenshi bakabafata nka ba Nyirabayazana b’ibyago byabageragaho.

Mu rwego rwo kurwanya ko izi ndwara, abaganga gakondo bari bafite uburyo  twagereranya n’urukingo bwo kurasaga umuntu mu gahanga, ku nda cyangwa ahandi hantu babonaga ko  ibyago byakwinjirira.

Iyi ni impinga Abanyarwanda bakoreshaga baragura. Utu tuntu ni inzuzi bakoreshaga bakareba niba zeze cyangwa zirabuye
Iyi ni impinga Abanyarwanda bakoreshaga baragura. Utu tuntu ni inzuzi bakoreshaga bakareba niba zeze cyangwa zirabuye

Ababaga barwaye amaso babacaga indasago ku maso, abandi bakabarasaga ku nda bityo amaraso yabaga yipfunditse agasohoka, ameze neza agakomeza gutembera.

Mu mihati yose bashyiragaho, Abanyarwanda batinyaga urupfu kandi ni mu gihe kuko rwabatwaraga ubuzima.

Umuco wa Ruzungu wangije ubumenyi gakondo bw’Abanyarwanda mu buvuzi

Aho Abazungu baziye mu Rwanda mu mpera z’Ikinyejana cya 19 nyuma ya Yesu, Abanyarwanda bisanze bajwemo n’umuco wa ruzungu.

Abanyarwanda ku ikubitiro banze kwakira uyu muco ariko baza kuganzwa kubera amaburakindi.

Bashingiye ku ngengabitekerezo z’iwabo, Abazungu bemeje ko ubuvuzi gakondo bw’Abanyarwanda nta shingiro  bwari bufite ahubwo ko bwari bwuzuyemo ubuswa n’umwanda.

Uwitwa Junod mu gitabo cye yise Moers et Coutumes des Bantous. Vie d’une tribu sud Africaine T.II Vie Mentale, ku ipaji ya 432 yaranditse ati: “ Ubuvuzi bw’Abanyafrika b’aba Bantu bwuzuyemo imigenzo ya gipagani myinshi n’ubuswa bwinshi ku buryo ntawakwizera ko bwavura umuntu agakira. Ibyaba byiza ni uko  ubu buvuzi bw’aba bantu(negres) bwasimbuzwa ubugezweho bwazanywe natwe.”

Abakoloni bafashije Abamisiyonari kumvikanisha ko ubuvuzi bw’Abanyafrika ari ubuswa gusa kandi ko ibyiza ari uko byasimbuzwa ubwabo.

Kubera iyo mpamvu, guterekera no kuraguza byahise bicibwa, wafatwa ubikora bakaguca ndetse ukanahanwa rimwe na rimwe.

Bavugaga ko abaterekera cyangwa abaraguza ari ‘ibihomora’(les barbares).

Muri make, mbere y’uko Abazungu baza muri Africa muri rusange no mu Rwanda by’umwihariko,Abanyarwanda bari bafite uburyo busobanutse bwo gusuzuma no kuvura indwara bahuraga nazo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Kimwe mu bintu byerekana ko ibyo Abanyarwanda bakoraga byo kubaza abazimu icyabaga cyateye indwara runaka, ni uko n’ubu abaganga bazi ko ibibazo byo mu mutwe bishobora kugira ingaruka ku ngingo z’umubiri runaka bityo umuntu akarwara(les maladies psychosomatiques).

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Ububuvuzi bwa gakondo bwabagaho mu Rwanda kandi n’ubu buracyariho. Ariko rero tujye dutandukanya ibintu. Kuraguza, guterekera no kubandwa ntabwo ari ubuvuzi bwa gakondo. Ni imihango yakorwaga n’abanyarwanda ariko ugasanga harimo n’ubujiji. Uretse ko kuraguza byo usanga n’abantu bize bitwa ko bajijutse babyirukiramo.

    Ariko kubandwa no guterekera byo rwose ni ubujiji kandi bisa naho ubu byacitse mu Rwanda.

    Tureke kujya twishyiramo buri gihe ko abazungu badukoreye nabi. Njye mbona hari naho BADUKIJIJE IBIBI.

Comments are closed.

en_USEnglish