Digiqole ad

1953-1978: Imyaka Abanyarwanda biyongereye cyane mu Mateka

 1953-1978: Imyaka Abanyarwanda biyongereye cyane mu Mateka

Abanyarwanda mu myaka 21 bikubye kabiri

*Mu gihe cy’imyaka 21 Abanyarwanda bikubye kabiri bava kuri miliyoni ebyiri baba enye

Nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi, abakoloni b’Ababiligi ndetse n’ubutegetsi bwari mu Rwanda icyo gihe, bashyize imbaraga mu gutuma hatazongera kugira ikintu gituma hari abanyarwanda benshi bapfa baba bazira intambara cyangwa inzara.

Abanyarwanda mu myaka 21 bikubye kabiri
Abanyarwanda mu myaka 21 (1957 – 1978) bikubye kabiri

Izi ngufu zatumye imibereho y’abanyarwanda iba myiza kurushaho bituma, indwara zicaga cyane cyane abana n’abagore ziragabanuka, abagabo nabo barushaho kubaho neza ugereranyije na mbere. Ibi byose byatumye habaho kubyara abana benshi, abaturage bariyongera ugereranyije n’ubuso bw’u Rwanda.

Nubwo bwose mu 1959 habayeho imidugararo yatumye hari abanyarwanda bava mu byabo bagahungira hanze ndetse no mu gihugu imbere kandi ikaba hari abo yahitanye, muri rusange abanyarwanda bakomeje kuvuka ari benshi.

Iyo usuzumye inyandiko za Leta , usanga zivuga ko muri iriya myaka abanyarwanda biyongereye cyane kuko bari bafite imibereho myiza (ibyo kurya n’aho kuba), ariko  ku rundi ruhande, inyandiko z’abanyamateka zigeragaza ko imidugararo ya hato na hato (1959, 1963/64 na muri 1972/73) yatumye hari abanyarwanda bapfa abandi bagahunga.

Kimwe mu bintu byagoye ubutegetsi bw’u Rwanda bwa nyuma y’ubwigenge muri 1962 ni umuvuduko ugaragara w’ubwiyongere bw’abaturage.

Umuhanga mu bukungu  witwaga Malthus yanditse ko iyo abaturage biyongera ku muvuduko uruta uwo ubukungu bwiyongeraho, ubukungu budashobora kuzamuka kuko abaturage baba bakeneye ibirenze ibyo ubukungu bw’igihugu bushobora gutanga.

Mu gitabo cyanditswe n’abari bagize Ikigo cy’igihugu kiga ku bibazo biterwa n’ubwiyongere bw’abaturage( Office National de la Population, ONAPO) cyitwa Le Problème démographique au Rwanda et le cadre de sa solution, Vol 1, banditse ko guhera muri 1957 kugeza muri 1978 umubare w’abanyarwanda wikubye kabiri mu gihe cy’imyaka 21 gusa. Muri 1957 abanyarwanda bari 2 468 449 ariko muri 1978 babaye 4 831 527.

Ibarura  ry’abaturage ryabaye muri 1978 ryerekanye ko abanyarwanda biyongeraga ku muvuduko wa 3,7% buri mwaka.

Kubera ko iki kibazo cyateje inkeke abategetsi, bahisemo, ku ikubitiro, gushyiraho politike yo kwimura abantu babavana ahantu hatuwe cyane babimurira ahandi hadatuwe.

Nyuma baje gusanga uyu muti utarambye, ahubwo bashyiraho politike yo kuringaniza imbyaro, iyi abaturage bakunze kuyita ONAPO kuko ari cyo kigo cyari kiyishinzwe.

Bashyizeho kandi za politike z’ubukungu zigamije gutuma abantu babona ibyo bahugiraho bityo umubare w’inda zisamwa n’izivuka ukagabanuka.

Ikibabaje ni uko izo politike ntacyo zagezeho kuko kugira ngo zigere kucyo byasabaga igihe kirekire ndetse n’ubushobozi  mu bukungu bwinshi.

Politike y’imbaturabukungu y’imyaka icumi(Plan Décennal)

Kubera ibibazo u Rwanda rwari ruvuyemo, Umuryango w’Abibumbye wasabye Ububiligi gushyiraho Politike y’ubukungu igamije kuzahura ubukungu bw’u Rwanda bityo imibereho y’abaturage ikarushaho kuba myiza.

*Ibyakozwe mu rwego rw’imibereho myiza y’abaturage:

Hashyizweho ibigo bitandukanye nk’ikitwa Fonds du Bien Etre Indigène(FBI), l’Oeuvre de la Maternité et de l’Enfance Indigène, Le Fonds du Roi des Belges, Le Fonds Colonial des Invalides n’ibindi bigo.

Muri Plan Decinnal bibanze cyane mu gushishikariza abantu kugira isuku, kurya neza no kwirinda indwara ziterwa n’isuki nke.

Mu rwego rw’ubuvuzi, hashyizweho uburyo bwo kubaka amavuriro menshi no kongera umubare w’abaganga. Hashyizweho kandi amashuri yigisha ubuvuzi.

Muri 1959, buri teritwari(ubu twavuga Intara) yari ifite ibitaro bimwe bya Leta, hakiyongeraho ibitaro bya Nyanza na Muhororo.

Kiliziya Gatolika yari ifite ibitaro bibiri aribyo bya Mibilizi na Kabgayi.

Abaporoso nabo bari bafite ibitaro bine aribyo: Kigeme, Shyira, Ngoma na Gahini.

Ibigo by’inganda nabyo byari bifite ibitaro bibiri aribyo: Rwinkwavu na Rutongo.

Kugira ngo ibi bitaro byari bikeneye abaganga bityo biba ngombwa ko hubakwa amashuri y’ubuvuzi ahitwa Astrida, i Kigali no mu Ruhengeri, i Kabgayi, Ibuye no  ku Kigeme.

Imiti yageraga mu Rwanda yabaga iturutse i Léopoldiville, muri Kongo( ubu ni i Kinshasa muri DRC).

Kubera iyi mihati, indwara nka Malaria ziragabanutse kuko habayeho n’uburyo bwo gutera imiti mu bishanga mu rwego rwo kwirukana imibu itera Malaria.

*Ibyakozwe mu bukungu

 Plan décinnal yishyize ingufu mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.  Kubera ko mbere ya 1950, igihugu cyari cyarayogojwe n’amapfa(inzara za hato na hato), byabaye ngombwa ko hashyirwaho gahunda zo guhinga ibihingwa ngandurarugo ndetse na ngengabukungu.

Nubwo hari akamaro byabagiriye, ariko abanyarwanda barakubititse! Kugira ngo ibyo abategetsi b’abakoloni bifuzaga bigerweho, byabaye ngombwa ko bashyira igitugu ku banyarwanda ngo bahinge ibihingwa runaka, kandi abenshi ntiyumvishaga impamvu n’akamari kabyo.

Mu bijyanye n’ubworozi, naho habayemo ikibazo cyo kumvisha abatware ko bagombaga kugabana  inka n’abagaragu babo.

Kumvisha umutware wari utunze amashyo menshi y’inka ko agomba kugabana agasigana inka mbarwa, byari ingorabahizi ku Mwami Rudahigwa n’abari bagize Inama nkuru y’Igihugu(Conseil Supérieur du Pays).

Nubwo ari uko byagenze rugikubita, abanyarwanda bagiye bamenyera izi mpinduka gahoro gahoro, bityo batangira gukora cyane batera imbere, barabyara barororoka.

*Ibyakozwe mu bucuzi n’itumanaho

Kubera ko igihugu cyari gitangiye gutera imbere mu bucuruzi, ubukorikori n’ibindi, byabaye ngombwa ko hubakwa imihanda yahuzaga ibice by’ingenzi mu korohereza ubucuruzi bw’imbere mu gihugu ndetse ibihingwa ngengabukungu nabyo bitangira kujyanwa hanze gucuruzwa.

Muri 1959, hari umuhanda wahuzaga Ruanda-Urundi wacaga Astrida(Butare) wahuje Usumbura(Bujumbura y’ubu) na Kigali.

Muri make imyaka ya 1953 kugeza 1978 yabayemo impinduka mu bukungu, ubuzima, politiki, n’imibereho myiza y’abaturage ku buryo byabaye imbarutso y’ubwiyongere  bw’abaturage bwihuse cyane mu mateka y’u Rwanda kurusha ikindi gihe cyose.

Mu myaka ya za 1963/64 na 1973/74 habayemo imvururu zahitanye ubuzima bw’abanyarwanda abandi bakava mu byabo, muri rusange imyaka yabanjirije iriya yatumye abanyarwanda biyongera cyane.

Ikintu k’ingezi cyakomye mu nkokora kwiyongera kw’abaturage mu Rwanda ni imvururu za politike mbi yo kuvangura abanyarwanda, imvururu zahitanye bamwe, abandi benshi barahunga ndetse biza gushyira ku bwicanyi ndengakamere bwa Jenoside yakoerwe Abatutsi mu 1994.

Kuba abaturage biyongera ku buso buto ubwabyo ni ikibazo mu bukungu, ariko bishobora no kuba igisubizo iyo abo baturage bize, bagakunda igihugu cyabo bityo ntibabe bwa buro bwinshi butaryoshya umusururu ahubwo bagakoresha imbaraga n’ubumenyi bwabo mu kubaka igihugu.

Hifashishijwe Igitabo: L’évolution de la population Rwandaise de 1922 à 1978, Contribution à l’histoire démographique du Rwanda, cyanditswe na Bagaye Uwamahoro Marie Chantal

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Murakoze kutugezaho iyi nkuru.Kuko ubundi batubwiraga ko leta za kera ntacyo zamariraga abaturage.

Comments are closed.

en_USEnglish