Ubwongereza: Bavumbuye imibiri y’abantu 1,300 mu butaka bwa Kaminuza ya Cambridge
Kwiga ibyataburuwe mu matongo ni rimwe mu mashami y’amateka, afasha abahanga kumenya uko aba kera babagaho, ibyo baryaga, uko basenganga, uko bivuraga, ndetse n’uko barwanaga intambara. Muri iyi minsi abahanga bo mu Bwongereza bavumbuye imibiri y’abantu 1300 bari bashyinguye mu mva imwe. Muri aba bantu bivugwa ko baba baraguye munsi y’ubutaka bwa Kaminuza ya Cambridge ngo harimo intiti zahigishaga, abarwayi ndetse n’abantu batagitaga aho baba.
Iyi mva babasanzemo ngo yubatswe muri 1195 mu nsi y’ishuri rya Kaminuza ya Cambridge Universiry ryitwaga St John’s College.
Igishishikaje abanyamateka ni uko gusuzuma iyi mibiri ndetse n’ibice bituranye n’aho bayisanze, bizabafasha kumenya ibyo baryaga, banywaga, ndetse n’ibyo bambaraga.
Bivugwa ko abapfuye baba barazize kuba bari barwaye barembye kandi nta bushobozi bafite bwo kwivuza.
Kubera ko bari bari mu kaga, bahisemo kujya hano kuko hari na kiriziya ngo basenge Imana nyuma baza kuhagwa ndetse barahashyingurwa. Kuvumbura imibiri y’abantu 1,300 ku bahanga ni ikintu gikomeye cyane.
Abahanga bemeza ko nyuma yo gusesengura uturemangingo fatizo tw’iyi mibiri bazamenya igitsina cya buri wese mu baguye muri iriya mva.
Bamaze amezi atandatu bacukura buri cyumba kigize imva basanga mo imibiri y’abantu babayeho hagati y’ikinyejana cya 13 na 15 nyuma ya Yesu.
Umuhanga Cessford avuga ko ku mibiri bamaze gusuzuma, basanzwe itari yarangiritse cyane wenda kubera amabuye ba nyakwigendera baba barakubiswe.
Mailonline
UM– USEKE.RW
4 Comments
isi irikoreye
Kabisa isi irikoreye ariko umunsi yatuye bizaba ari akaga!
Ahahahaah ubwose babwiwe niki ko aho hantu hashyinguye kandi bajya kuhubaka barabanje kuhasiza sha amayeri aba miriyisi ntawayamenya ariko ibibera mubwihisho byose harigihe bizajya ahagaragara
Buriya abahanga,mubyubuzima bakore iyo reseach,tuzamenya neza icyo bagushijeho ku buzima bwabo bantu n’uko babagaho!muricyo kinyagihumbi cya 13-15.Thx.
Comments are closed.