Digiqole ad

Umwami Cyirima II Rujugira yasurwa i Huye nk’uko ba Pharaon basurwa i Cairo

 Umwami Cyirima II Rujugira yasurwa i Huye nk’uko ba Pharaon basurwa i Cairo

Ingoro ndangamurage y’u Rwanda, Huye (photo, INMR)

Mu Ngoro y’Umurage i Cairo mu Misiri, hasurwa ibimenyetso by’umurage byinshi birimo n’imigogo ya ba Pharaon. Mu Rwanda ntibisanzwe ko hasurwa umugogo w’Umwami mu Ngoro y’umurage ariko byakorwa. Byahera ku wa Cyirima II Rujugira mu Ngoro y’umurage ya Huye, mu Ntara y’Amajyepfo. Ni icyifuzo mu byakongera ibisurwa mu ngoro z’umurage mu Rwanda.

Mu Ngoro y’Umurage y’i Cairo hari icyumba cyitwa “The Royal Momies” cyagenewe imigogo y’abami ba kera ba Misiri, yabungabunzwe igihe kirekire.

Abo bami ni ba Pharaon. Mbere yo kucyinjiramo ubanza kwishyura andi mafaranga yiyongera ku yo wishyuye ukinjira muri iyo ngoro.

Iyo ukigezemo usanga hari ibimenyetso binyuranye birimo n’imibiri y’abami bategetse mbere y’ivuka rya Yezu Kristu, yabungabunzwe. Muri bo twavuga nka Thoutmôsis II (1491-1479), Sethi I (1290-1280), Ramses II (1280-1215), Ramses V (1147 -1143).

 

Ramses II yagendeye mu ndege afite passport ye !

Ibisobanuro ku mibereho n’icyaba cyarateye urupfu rwa buri mu Pharaon, indwara baba bararwaye, ibikomere ku mubiri, n’ibindi barabikubwira, hagendewe ku bushakashatsi bwakozwe ku bice by’umubiri wabo.

Nka Pharaon Ramses V ngo yaba yararwaye indwara y’uruhu mu maso. Sethi I ngo yatanze afite imyaka 40. Ramses II ngo yaba yaratanze afite imyaka 80. Ngo yatanze yarakutse amenyo y’imbere. Ni we Pharaon wagenze mu ndege afite paseporo (Passport) ye (uko bajyanaga umubiri we hanze ya Misiri, babaga bakoze paseporo yanditseho amazina ye).

Umubiri we wakoreweho ubushakashatsi n’impuguke zo muri Kaminuza ya Michigan muri Leta zunze ubumwe za Amerika n’iz’i Paris mu Bufaransa, agarurwa mu Misiri.

Ubwo nasuraga iyo ngoro y’umurage ya Cairo mu myaka ibiri ishize, umukozi utanga ibisobanuro yadutangarije ko umigogo ya Farawo (Pharaon) wahawe icyubahiro nk’icy’umukuru w’igihugu ubwo wururutswaga indege I Burayi.

Iyo wasuye aba ba Farawo uva mu Misiri wumva hari ibidasanzwe wabonye mu mateka. Ibi byakorwa no mu Rwanda mu rwego rwo kongera ibisurwa mu ngoro z’umurage z’igihugu.

 

Cyirima II azasurwe i Huye

Cyirima II Rujugira ni umwami w’u Rwanda wategetse mu kinyejana cya 18. Nubwo imyaka itemezwa neza, hari abanyamateka banditse ko yaba yarategetse hagati ya 1675 na 1708.

Abanyamateka, Byanafashe Deo na Paul Rutayisire (mu gitabo « Histoire du Rwanda, des origines à la fin du XX e siècle ») bagaragaza ko yari umwami w’igihangange, wari ufite imitegekere n’ingabo zikomeye.

Ibyo dusoma mu gitabo “Rwanda, Umurage ndangamuco, kuva kera kugeza magingo aya” cyanditswe na Prof Kanimba P. Celestin na Lode Van Pee, bigaragaza ko imva y’Umwami Cyirima II Rujugira yataburuwe i Gaseke mu mwaka wa 1969.

Hari izindi nyandiko zivuga ko byaba byarakozwe n’abashakashatsi b’Ababiligi baba baratwaye umugogo we i Burayi hamwe n’ibyari mu mva ye, nyuma y’igihe bikaza kugarurwa mu Rwanda, bigoranye.

Kuri ubu, ibigize umugogo we byabungabunzwe, biri mu ngoro ndangamurage i Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Ariko ntibiri mu gice gisurwa n’abagera mu ngoro y’umurage.

Bitunganyijwe n’abahanga babizobereye, bimwe mu bice by’umugogo w’Umwami Cyirima II Rujugira byashyirwa ahabonwa na ba mukerarugendo. Byafasha iriya ngoro y’umurage kugaragaza ko ibitse ibimenyetso by’amateka bikomeye, byakurura abantu benshi, nk’uko no mu Misiri usanga abantu basura ba Farawo ku bwinshi.

Kubera ko ibyasigaye ari amagufwa gusa, yashyirwa mu isanduka, mu buryo bwubashywe, na we agasurwa, bityo amateka ye akajya abwirwa abakibyiruka n’abanyamahanga, mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku muco.

Steven Mutangana

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Muraho neza Steven

    One question, ngo Pharaon Ramses II yagendeye mundege afite passport. Harya indege zabayeho ryari? Igihe indege commercial zatangiye kubaho no gukora ni ryari? Iki ni icya Semuhanuka ndagahanuka.

  • Majambere Banza Usome Neza Ni Umugogo Wé Wahawe Passeport Bawujyanye Europe .
    Ariko c Ukiriho Amakuru ye Nunva Aje Ari Bwo Bamukera Rugendo Bakwiyongera Bashaka Kumubona Ari Muzima
    Steven Ubukurukira UzaDUHE Amakuru Yuwo Ukiriho.

  • mwa mbwira ubu ibibice by’umugogo by’ uyumwami babibonye gute? nacyane ko muriyimyanka yakera byaribigoye.

    • @Gakwandi Pascal, umwami iyo yitabaga iyamuremye (yatanze, gutanga) umugogo we wakorerwaga imihango yari igenwe mu bwiru, harimo no kuwosa bakoresheje imibavu (hari ibiti bimwe na bimwe byatwikwaga bikagira impumuro yihariye byakoreshwaga) hanyuma ukazategereza gushyingurwa n’undi mwami nk’uko ubwiru bwabigenaga.

      Ntandukiriye gato ariko, wazambariza REMA niba biriya biti byitwa kabaruka byashize bitemwa mu mashyamba kimeza ya Bugesera n’Umutara bikajyanwa kugurishwa Uganda na Ethiopia bikaruhukira Singapore cg Indinesia niba ntacyo Rose Mukankomeje yakora ngo bihagarare aho kubiharira Police yonyine !

  • Nange imva zabafrawo narazisuye.gusa natashye ntekerezako,abandi baturusha kubungabunga,amatrkayabo.

  • Nta cyemeza ko uwo mugogo wa Cyirima II Rujugira ari uwe koko.

    Hakwiye kubanza gukorwa ubushakashatsi bwimbitse tukamenya niba uwo mugogo bataburuye muri 1969 ari uwe koko.

  • Hi, Kirima Rujugira numwami wigihangange,wagaruye urwanda amahanga yari yiyemeje kuruzimya,igisaka cyateye,uburundi,ubugesera,indorwa,byarashobokaga ko urwanda ruzima nkuko ibindi bihugu byazimye,yarafite abana ijana,benshi bakaba abakuru bingabo,apanga urugamba neza,kuburyo ayo mahanga yose yayatsinze,ninaho havuye imvugo ngo urwanda ruratera ntiruterwa,yabaye nka HE Paul,ubu iyo atahaba nyuma ya 1994 tuba tutakiri igihugu

  • dukwiriye kubungabunga umurage w’amateka kuko ni inkingi ikomeye yo kumenya ibya kera. abanyarwanda twese dukwiriye kubigiramo uruhare kandi uzi ahantu nyaburanga akahavuga hakabungwabungwa. abakuru bafite ubucurabwenge bakabuvuga bukandikwa (code ésothérique).

    • Ngewe nasuye musée y’i Butare 1991; amagufa ya Kilima Rujugira yaria ho abantu bose bashobora kuyareba. Bazongere bayasubizeho

  • SInkayo yose se? Buriya kweli Musee irabura iki? byadufasha no kwinjiza akayabo k’amafaranga avuye muri ba Mukerarugendo ariko ikindi byadufasha kwiga amateka yacu natwe ubwacu.

  • Wenda abanyarwanda bazasura imva z’abayobozi bacu ba kera ariko ibyo ntibivuga ko isi yose izashidukira izo mva. Aba Pharaoh bo muri Egypt bafite impamvu nyinshi ituma abatuye isi bashaka kubamenya. Bamwe bavuzwe muri Bibiliya. Abandi bubatse za Pyramids. Aba Pharaoh bashinze imwe muri za Civilisations zambere zikomeye ku isi. Gukoresha kwandika cg alphabet nibo biturukaho. Abaturage babo bahimbye inyuguti za hieroglyhs zifite ibimenyetso berenga 300 nyuma bashyiraho uburyo bwo kubyoroshya hakoreshejwe ibimenyetso 24 aribyo alphabet y’abagereki yagendeyeho. batangije geometry (rhind and moscow papyrus), philosophy, astronomy na medecine byafashije Abaroma n’ Abagereki gukomeza civilisations zabo.
    Abafarawo barubahwa ku buryo umurambo (mummified) wa Ramses ujya gusuzumwa muri France kubera algues (algaes) zari ziwumereye nabi abasirikare bo muri france bawakiriye nk’abakira umuperezida cg umwami bo muri iki gihe. Kurashya ba mukerarugendo bisaba gukora ibintu by’inshi kuvuga ngo uyu ni umurambo w’uwahoze are umwami wacu ntabwo bihagije.

  • Hariya navuze algues nibeshye ni champignons cg mushroms nk’izi zitera ise kumubiri cg ibihushi ku mutwe. Umuseke turabakunda

  • mwiriwe mwazadukoreye ubushakashatsi kkumakuru ntafitiye gihamya avuga ko higeze kubaho umu pharaon w’umunyarwanda?

Comments are closed.

en_USEnglish