Umunyamerikakazi witwaga Diane Fossey wari uzwi ku izina rya Nyiramacibiri uyu munsi iyaba akiriho aba yujuje imyaka 82 y’amavuko. Uyu mugore azwi cyane mu kwita ku ingagi zo muri Pariki y’ibirunga aho yageze muri 1967. Muri uyu mwaka Diane Fossey yashinze ikigo cy’ubushashatsi mu Rwanda yise Karisoke Research center cyari giherereye hagati mu birunga. Kubera […]Irambuye
Mu gihe mu Rwanda nta Kinamico zikunze gukinwa zigaragaza umuco w’ubutwari waranze Abanyarwanda, Kalisa Rugano n’itorero rye, bagiye gushyira ahagaragara ikinamico bise “Rugari rwa Gasabo”. Kalisa Rugano umwanditsi akaba n’umutoza w’abakinnyi muri iki kinamico aganira na Umuseke, yatangaje ubwiza bw’iyi kinamico anagaragaza cyane cyane icyo abakuru ndetse n’abato bazitabira iyi kinamico bazungukiramo. Rugano aragira ati: […]Irambuye
Nyuma y’uko mu Rwanda hashyizweho Guverinoma nshya yari igizwe n’Abazungu banganya umubare n’Abanyarwanda mu cyiswe Coup d’Etat y’i Gitarama, havutse ikibazo cyo kumenya umwanya ubutegetsi bwa cyami buhagarariwe n’umwami ndetse n’ingoma ngabe Kalinga bufite mu Rwanda. Nk’uko Padiri Alèxis Kagame yabyanditse abagize iyi goverinoma barimo na Joseph Habyalimana bitaga Gitera bahise batangaza ko bashinze Leta […]Irambuye
U Rwanda uko rumeze ubu no kuba rugihari rumaze imyaka irenga igihumbi, si ku bw’abagabo cyangwa abana b’abahungu gusa batumye ruba igihugu gikomeye ntikizime nk’ibindi bihugu byari bigikikije. Ni byo abagabo n’abahungu babigizemo uruhare runini ariko hari uruhare rwagizwe na bashiki babo rudakunze kuvugwa ni yo mpamvu twifuje kuvuga bamwe muri abo bakobwa batanze umusanzu […]Irambuye
Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w’igitinyiro akoze icyaha aho kukimuhanira bakakigereka uwo bari kumwe by’amaherere, akaba ali we ugihanirwa, nibwo bagira bati “Abagabo bararya imbwa zikaryora”. Wakomotse kuri Sabuhoro bwa Rwishyura w’i Mukarange mu Buganza bugana u Mutara (Byumba) ahasaga umwaka w’i 1860. Ubwo hari ku ngoma ya Rwabugili, Sabuhoro uwo akaba yaravaga inda […]Irambuye
Itorero Indangamirwa rivuga ko mu rwego rwo kwagura umuco bagiye kwigisha abana ibijyanye no kubyina ndetse no kuririmba umuco Nyarwanda k’ubuntu. Itorero indangamirwa ni itorero ryavukiye mu kigo cy’amashuri cya ‘Saint Andre’, rikaba rihuza abana barangije muri iki kigo babarizwaga mu muryango w’abana bacitse ku icumu witwa “AERG” ubu bakaba bageze ku banyamuryango 60. Maurice […]Irambuye
Mu muco wa Kinyarwanda, umuhungu yasabirwaga umukobwa atigeze abona na rimwe, bakabana neza bagatunga bagatunganirwa. Ariko hari bimwe mu by’ingenzi umukobwa yabaga asabwa kugira ngo urugo rushinge rukomere, atabyuzuza bikaba byamuviramo gusendwa cyangwa se kubengwa agasubira i wabo bikaba byanamuviramo guhera ku ishyiga. Aloys Bigirumwami mi gitabo cye yise ”Imihango, imigenzo, imiziro n’imiziririzo, yerekana bimwe […]Irambuye
Uyu Paul MBARAGA ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigisha mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho riri mu mujyi wa Kigali. Nyuma y’igihe kirekire ahungutse ava mu U Budage dore icyo avuga kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’. Umunyarwanda ni igiti kimwe rukumbi cy’umwimerere kitaboneka ahandi ku Isi uretse aho Gihanga yakiremeye mu rwa Gasabo. Amashami yacyo […]Irambuye
Ubuhake bwanditsweho ibintu byinshi kandi bamwe bakabuvugaho ibi abandi bakabuvugaho biriya. Muri iyi nyandiko turifashisha ibyanditswe na Kayumba Charles mu gitabo cyahurije hamwe Abanyamateka bo mu Rwanda “les Defis de Historiographie Rwandaise,Faits et Controverses.” Ubuhake hari bamwe babona ko bwari uburyo Abatutsi bari barashyizeho ngo bakandamize Abahutu. Abenshi muri abo ni intiti z’abazungu zanditse ko […]Irambuye
Save ni umusozi uherereye mu akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo ubu. Save izwi cyane mu mateka y’ u Rwanda nk’agace katuwe n’abantu bahoraga mu mahane y’ urudaca ku buryo hahoraga imirwano hagati y’abagatuye. Mu gihe cy’ umwaduko w’abapadiri b’abamisiyoneri umusozi wa Save niwo watanzwe n’umwami Musinga awuha abapadiri yanga ko batura mu gihugu rwagati. […]Irambuye