Digiqole ad

GAHANGA GAHANGA WAZIZE IKI?

Burya ibintu byose si ngombwa kubivuga  kuko hari igihe abantu bashobora kubifata uko bitari, bikaba byakugiraho ingaruka mbi nk’uko byagendekeye umugabo umwe.

Ubundi se niyo kakuvugisha wowe, bundi buhe agahanga kavuze?
Ubundi se niyo kakuvugisha wowe, bundi buhe agahanga kavuze?

Byagenze gute?

Kera habayeho umugabo azindukira mu rugendo kare kare mu gitondo ajya gusura abantu. Ageze mu nzira abona agahanga k’umuntu wapfuye , akabaza yikinira ati: Gahanga gahanga wazire iki?.

Mu by’ukuri ntiyari azi ko kari bumusubize. Yagize atya yumva karamusubije kati: Wa mugabo we njye nazize urw’abagabo ariko wowe uzazira akanwa kawe!

Umugabo yumva aratangaye cyane  agira n’ubwoba yiruka ajya kubivuga i bwami kugira ngo baze barebe iryo shyano riguye mu Rwanda.

Ageze I bwami arasuhuza baramwikiriza aragenda n’imbere y’u Mwami avuga ukuntu agahanga kamuvugishije.

Abantu baratangara bati “ibyo ntabwo bishoboka”.  Umwami amuha ingabo ngo  zimuherekereze zirebe koko niba ibyo avuga ari ukuri hanyumna  zize zimubwire ukuri kwabyo.

Umugabo aragarukana n’ingabo z’I bwami basubira kureba ka gahanga. Akabonye akabaza kwa kundi  Ati:Gahanga gahanga wazize iki?.Agahanga karamwihorerera.Arongera  bwa kabiri .Nabwo karanga.

Ingabo zihita zifata uwo mugabo na ka gahanga zibajyanana i bwami. Agezeyo  umwami ategeka ko yongera akabaza ako gahanga ngo nawe yiyumvire ko kavuga koko!

Umugabo abikoze karamwihorera neza neza.Umwami ararakara ategeka ko uwo mugabo watinyutse kubeshya I bwami  yicwa.

Za ngabo bajyanye aba arizo zimwica ako kanya .Amaze gupfa ka gahanga gahita kabwira abari aho n’Umwami yumva kati “Uyu mugano namubwiye njye nazize urw’abagabo ko we azazira akanwa ke”

Umwami n’abari aho barumirwa bati uyu mugabo tumujijije ubusa .Ntabwo  byoroshye kwemera ko agahanga k’umuntu wapfuye kavuga.

Iki gitekerezo kirerekana ko burya atari byiza kuvuga ibintu byose umuntu adafitiye abagabo ngo nuko we wenyine yayumvise kandi wenda binagoye kucyemera.

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • wahora niki ko ejo nanjye umuntu yampamagaye ambaza inkuri nsanga yewe ntacyo nyiziho sukumbarira ye ava hasi anantumpa kuri nyirayo ngo mugire inama maze nanjye nigishyika cyinshi mba ndahurudutse mpamagaye nyirayo ntangira kumuhanura yeee!!! yansubizanye umujinya mwinshi ngo njye ndeba ibindeba ibitandeba ndebe hirya.

  • Ahaaaa!! ndumva ari danger, ariko rero ukuri ntikwazabaho kandi guca mu ziko ariko ntigushye.

    Nonese mwumvise atarazize ubusa koko! cyangwa ukuri?

  • Ubwo rero tujye tunanirwa kuvuga ukuri nyakuri ngo ni uko nta wundi wakumenye…ukuri si abagabo benshi UKURI NI UKURI kandi aho gupfa uzize kubika no guhishira ikinyoma cg ubugizi bwa nabi…wapfa uzize ukuri.
    Ibi ni byo bita kuba imfura.
    Nzeyimana J Pierre mbega we…ubwo se koko inyigisho utanze ni yo koko…oya Umugabo ni UWEMERA KURYAMIRA UBUGI BW’INTOREZO AHO GUHISHA CG KURYAMIRA UKURI.
    Wiyobya abantu…ikibi ni ukuvuga icyo utahagazeho ukanagihimba…Ubwo mu rugo iwanyu haje abantu bakomakomeye bagahitana umuryango wawe wowe ukarokoko kuko wihishe mu gahuru kari haruguru y’urugo…nuko aho abaicanyi bagendeye kuko ari wowe wabibonye cg wo kubihamya wenyine uzaceceka ngo kuko nta bagabo bo kubihamya…UKURI NI UKURI si ngombwa ko ukuvuga ashyigikirwa n’abantu benshi …Gira neza wigendere mwana wa mama ibindi Uwiteka arirebera

  • mubyukuri,agahanga ntaho kavuze;ahubwu uyu ni umugani nyungura nama,cyne kubantu babona akantu akariko kose ntigatinde mukanwa kabo gusa ntakabura imvano

    • Vuga ukuri ariko wihatira abandi kukwemera niba bigoranye amaherezo kuzatsinda. Gusa uwo we yavuze ibyo atabajijwe kandi bitari ngombwa bitanafite icyo bimaze. Ariko ntuzatinye ingaruka ngo uhishe ukuri gukenewe cg gucyiza plz!

Comments are closed.

en_USEnglish