Digiqole ad

Ibyago bibiri biruta ibindi byagwiririye u Rwanda byabaye muri Gicurasi

Mu mateka yose yabayeho mu Rwanda, ibyago biruta ibindi byagwiririye u Rwanda, mbese twavuga ko byabaye “iby’indengakamere”, kugeza ubu byabaye bibiri; ni nabyo byonyine Abanyarwanda basanze ko bikwiye kwibukwa igihe cyose ubuziraherezo, kugira ngw’ejo u Rwanda rutazongera kubigwamo.

arton200

Icyago cya mbere twavuga ni icyagwiriye u Rwanda mu bihe bisaga ikinyejana cya cumi na gatanu, ku ngoma y’umwami w’u Rwanda Ndahiro Cyamatare (1477 – 1510), ubwo umwami w’i Bushi Nsibura Nyebunga na nyina Nyiransibura bafatanije na bamwe mu Banyarwanda b’abagambanyi (kubera kurwanira ingoma) bagatera u Rwanda bakarutsinda, bagafata ingoma y’ingabe, yari Rwoga icyo gihe, ndetse bakica umwami n’umugabekazi kimwe n’abandi bakobwa bose b’i Bwami.

Ibyo byabereye mu Cyingogo, aho bise i Rubi rw’i Nyundo no mu Miko y’Abakobwa mu kwezi kwa Gicurasi.

Mu mateka bavuga ko icyo gihe, “u Rwanda rwubamye, abanzi bakaruyogoza, abantu bagashira, abasigaye bagakuka umutima, bagata umuco, imihango ikibagirana, ibyiza bigatuba, ibibi bigatubuka”.

Ngo icyo  gihe cyamaze imyaka cumi n’umwe yose, kugeza ubwo Abanyarwanda bake biswe “abaryankuna” bagiye kuzana “umutabazi” aho yari yarahungiye i Karagwe kwa nyirasenge Nyabunyana, akaba ari we uza kwunamura u Rwanda, akarwirukanamo abanyamahanga, abandi akabica, akima ingoma; uwo turi kuvuga aha ni Ruganzu Ndoli.

Kuva icyo gihe rero, Abanyarwanda batangiye gukora buri mwaka “Imihango y’Icyunamo cya Gicurasi” yo kwibuka urwo rupfu rw’umwami Ndahiro Cyamatare n’abantu be.

Muri uko kwezi kwose, Abanyarwanda babaga bari mu cyunamo, nta bukwe butaha, nta byishimo bibaho, n’ingoma zabaga ziziritse, ndetse n’amapfizi akavanwa mu nka. Iyo mihango, mu Bwiru, tuyisanga mu “nzira ya Gicurasi” .

Nyuma y’imihango ya Gicurasi hatagaho ukwezi kwa Kamena. Mu mboneko z’uku kwezi kwa Kamena, nibwo bakora “Imihango yo gukura Gicurasi”, aribyo bitaga “kwunamuka” cyangwa se gusohoka mu cyunamo cya rya curaburindi rya Gicurasi.

Iyo mihango yamaraga umunsi wose igakurikirwa n’icyo bitaga “ibirori bya Kamena”. Ingoma zikazishurwa, amakwe agataha, mbese ibyishimo bikaba byose. Ibyo byishimo byarakomezaga, ndetse bigahurirana no kwitegura indi mihango ikomeye yakorwaga mu kwezi gukurikiyeho kwa Nyakanga.

Muri Nyakanga rero, buri mwaka, bitangiriye i Bwami, habagaho “imihango y’Umu-ganura”. Iyo mihango ikomeye kandi miremire yo mu Bwiru, nkuko tuyisanga mu “ Nzira y’Umuganura”, yari ijyanye no kwibuka ibirori byabaye mu gihe cyo gusangira umutsima w’amasaka n’uburo (imbuto za Gihanga) byasaruwe bwa mbere u Rwanda rumaze “kwunamuka” cyangwa “kuzuka”, cyangwa se nkuko twabivuga ubu, rumaze “kwibohora”.

Ubwo byabaga ari gushimira Imana n’Abakurambere ndetse n’Abatabazi (Ruganzu Ndoli n’Abaryankuna) bagize uruhare mu kuvana u Rwanda muri rya curaburindi ry’igihe igihugu cyari cyaroramye, mbese bisa nkaho cyari cyaraguye mu kuzimu, noneho kikaba kizutse.

Mu Rwanda rwo hambere (Abazungu bataraca Imihango y’Ubwiru muri 1924), Imihango y’Umuganura yayoborwaga n’abiru bakurikira: Hari Abiru b’Abatsobe aribo bari bakuru, hagataho Abiru b’Abambogo bo kwa Musana aribo babibaga imbuto z’umuganura (amasaka n’uburo) kimwe n’Abiru bo kwa Myaka nabo bo mu Bumbogo.

Abiru baganuzaga Umwami n’Umugabekazi, Umwami nawe akaganuza igihugu cyose. Mbese tugerageje kubivuga mu magambo make, twavuga ko Imihango y’Umuganura cyangwa se Inzira y’Umuganura yari igizwe n’ibice 3 birimo gufata amasuka muri Kanama, kurya “umurorano” muri Mutarama hanyuma hakaza umuhango ubwawo nyirizina wo kurya umuganura muri Nyakanga.

Koko rero nkuko tubisanga mu nzira y’Umuganura baratangira bati: “Umuganura uturutsa muri Kanama. Uturukijwe no kwa Musana. Aribo bo kwa Myaka. Bakaza kwaka amasuka…”.

 Ibyo byakorwaga n’abiru b’Abambogo bazaga i Bwami kwaka amasuka yo guhingisha iwabo mu Bumbogo mu kubiba imbuto (za mbuto nkuru za Gihanga: amasaka n’uburo) zizakoreshwa mu Muganura. Ibyo rero byabaga mu kwezi kwa Kanama. Bitaratinda, muri Nzeri bakabiba. Ayo masaka, bita “amahore”, akera muri Mutarama-Gashyantare noneho akaba ariyo bakoresha “umurorano”.

 Muri uyu “murorano”, Abambogo bazanaga agakangara k’ayo masaka avanze n’uburo, noneho umutsima uvuyemo akaba ariwo Umwami aryaho ategura kuzakora “umuganura” nyirizina mu kwezi kwa Nyakanga. Nicyo gituma iyo mihango yo muri Mutarama yamaraga gushira, nanone muri Gashyantare Abambogo bakaza i Bwami gufata “Igitenga”.

[N.B.: “igitenga” ni ijambo ryihariye bakoreshaga mu Bwiru bavuga igitebo kinini cyabaga cyubashywe cyane cyatwarwaga n’Abiru b’Abambogo bo kwa Musana bashorewe n’Abiru b’Abatsobe, kikava i Bwami bakakijyana i Bumbogo, kikaba aricyo bazazanamo amasaka y’umuganura azoherezwa nanone i Bwami. Cyagendaga iteka kivugirwa n’ingoma, kikakirwa neza aho giciye hose, utacyubashye akicwa cyangwa akanyagwa ].

Ibyo tubisanga mu Nzira y’Umuganura, aho bavuga bati: “ukwezi (kwa Mutarama) kwajya gushira, bakabariranya n’igihe ukwezi kwa Gashyantare kuzabonekera, bakajya guhagurutsa igitenga. Akaza uwo kwa Musana akabwira Umutsobe, ati nje kwenda igitenga. Bati nuko.Umutsobe akabivuga ibwami”.

Amasaka bakoreshaga mu Muganura yo yabaga yeze muri Kamena na Nyakanga, ariyo bita amaka. Muri iyi mihango no mu birori byose bya Nyakanga, wabonaga ko Umwami ubwe ariwe utekera Rubanda, mu by’umuhango nyine: akarika, inkono yatura agaturira, akavuga umutsima, akagabura, agaha Abatware nabo bakajya kugaburira ingabo zabo, maze Urwand a rwose rugasangira kivandimwe.

Byabaye ngombwa ko turondora, nubwo ari mu magambo make bwose, uko iyo mihango  yakurikiranaga buri mwaka, kugira ngo twerekane uko Abanyarwanda bafataga ubuzima bw’Abantu n’ibintu kimwe n’amateka yabo uko bagiye bayanyuramo, batiyibagije n’amateka y’isi batuyeho n’ibibakikije, ari ibimera ari n’ibitamera, byose bakabyibukira mu mihango idakuka kugirango bitazibagirana cyangwa urubyaro rwabo ntirubikomeze (Cosmogony).

Icyo twakongeraho n’uko iyo mihango yose ya buri mwaka yerekana imyumvire gakondo y’Abanyarwanda ku mibereho y’Isi n’abantu n’ibiremwa byose, n’ikibazo cy’aho bava n’aho bajya (Cosmogony).

Muri iyo myumvire, nkuko tubisanga henshi kw’Isi, mu bantu ba kera, iyo mihango ishushanya ukuvuka (re-naissance cosmique), ugupfa (mort cosmique) no kuzuka (resurrection cosmique) kwa buri mwaka kw’ibintu byose n’Abantu.

Mu Rwanda, ukuvuka gutangirana n’umwaka muri Nzeri, byagera muri Gicurasi, Isi ikaba isa nkaho yubamye, yageze mu Kuzimu (solstice d’hiver), muri Kamena hagatangira icyunamuko, kijyana n’ibyishimo by’umuganura, dushimira Imana n’Abakurambere kuzageza mu Mpeshyi za Nyakanga na Kanama. Ni nkuko muri urwo rwego tudatangazwa n’uko igisibo, urupfu n’ukuzuka bya Kirisitu nabyo biba muri ayo mezi.

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Ikindi cyago cya kabiri cy’indengakamere cyagwiririye u Rwanda twavuga ko cyabaye muri ariya mezi yegereye Gicurasi ni Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni koko tuzi ko Jenoside yatangiye kw’itariki ya 7 Mata 1994 (twabihuza n’amatariki ya kizungu ya 7 avril 1994) kandi ikamara amezi atatu, ariyo Mata, Gicurasi na Kamena dukurikije ya mezi ya Kinyarwanda y’ubu.

Uretse rero bya bindi twabonye mu gice cya mbere by’ukuntu amezi ya kinyarwanda yahujwe n’aya kizungu bikamera nkaho ayo mezi agenda abusana, ibyaribyo byose turabona ko ari cya cyunamo cyo kwibuka urupfu rw’umwami Ndahiro Cyamatare, ari na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, byose bihura na kwa kwezi kwa Gicurasi kuva kera kose Abanyarwanda bari baragize indahiro.

Ku byerekeye Jenoside yo mu 1994, tuzi ko dukurikiza ya minsi 100 yamaze ku buryo tugeza mu mpera z’ukwezi kwa Kamena. Ndetse, ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwagize neza bushyiraho n’umunsi w’umuganura uba mu mezi akurikiraho yo muri za Nyakanga-Kanama.

N’ubwo iyo imihango yose idasa rwose ariko bigaragara ko hari ubushake bwo kudata umuco w’abakurambere nkuko bimeze kuri “gacaca” cyangwa se “ubudehe”, n’ibindi. Gusa byabaye ngombwa ko bihuzwa n’ibihe abantu baba bagezemo.

No kubyerekeye iby’icyunamo cya Gicurasi, byatumye nibaza niba abantu nanone batafatiraho, mu gihe twibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, tukongera tukibuka na wa muco wakorwaga n’Abakurambere muri Gicurasi mbere y’uko abakoloni bawuvanaho ndetse n’Abiru bakuru bakoraga iyo mihango bakabacira ishyanga, nka Gashamura ka Rukangirashyamba wo mu Bumbogo cyangwa Nturo ya Nyirimigabo wo mu Kabagali. Ibyaribyo byose nakwishimira no kumenya icyo abandi basomyi b’uru rubuga babivugaho.

References zimwe na zimwe wabisangamo:

– Kagame, Alexis, Un abrégé de l’ethnohistoire du Rwanda, Butare, 1972

– D’hertefelt, Marcel, La royauté sacrée de l’ancien Rwanda, Tervuren, 1964

– Mukarutabana, Rose-Marie, in Gakondo, WebSpinners, 2002-2003

– Nyagahene, Antoine, Alchimie et hermétisme à travers la culture des Banyarwanda, Colloque du GERLA, UNR, 1981.

 

Inyandiko ya: Prof Nyagahene Antoine

UM– USEKE.RW

0 Comment

  • IYI TOPIC YARI NIZA KANDI IYIBUKIJE ARIYA MATEKA NUBWO YARI MABI CYANE!GUSA WARI UGIYE KUBIHUZA, BIDAHJUYE NEZA N’ABWO BWOSE BIJYA KWEGERANA NO GUSA. KU BYO KWA NDAHIRO ARIKO, ABANYAMAHANGA NIBO BIGABIJE U RWANDA, NAHO IBYO MURI 94 BYO NI AGAHOMAMUNWA UKO ABANYARWANDA NIBO BISHE ABAVANDIMWE BABO!

  • Aya mateka yenda gusa koko.Ibyago bya mbere byatewe ni uko bishe umwami ibya kabiri biterwa ni uko bishe president.Aho bitanira ni uko umwami yishwe n,abanyamahanga naho president akicwa n,abanyarwanda.Icyunamo cyo ntigihura kuko umwami ni igihugu cyose cyunamaga buri munyarda abyiyumvamo naho icyunamo cy,ubu ni igice kimwe cy,abanyarda cyunama kubushake naho ikindi gice kibikorera gutinya ubutegetsi buriho.Uti kuki?Kuko bunamira gusa abatutsi kandi kiriya gihe harapfuye n,abahutu!!!

  • Jyewe icyo mvuga kuri iyi nkuru ni aho umwanditsi avuga ko ubuyobozi bw’igihugu cyacu bwagize neza bushyiraho umunsi w’umuganura!!! Jye nari nzi ko uwo munsi wahozeho.

  • Dusabe alice ibyo uvuze ndemeranya nawe 100per cent u rda rureba uruhande rumwe gusa urakoze cyane

  • ARIKO ABO BAHUTU MWIRIRWA MUSAKUZA NGO NABO BARAPFUYE NUBUHE BUTEGETSI BWA MURWANDA BWA TEGUYE GENOCIDE YABAHUTU IKINDI KO KUVA NAVUKA NTANARIMWE MURWANDA BAVUZE NGO MWICE ABAHUTU IBYO MUBIKURA HEHE?NGEWE MBONA MUBA MUGAMIJE GUSHAKA KWEREKANAKO HABAYE GENOCIDE EBYIRI NKABA MBONA MUKWIYE GUSOBANUKIRWA GENOCIDE ICYO BIVUZE NIBA ABAHUTU BARAPFUYE BIRASHOBOKA ARIKO NTAGO BYITWA GENOCIDE KUKO NTABUTEGETSI BWAYITEGUYE NAHO ABATUTSI BWARATEGUWE KANDI BUSHYIRWA MUBIKORWA NUBUYOBOZI BWIFASHISHIJE BAMWE MUBAHUTU NDETSE NINSORESORE ZABO NGEWE NIBWO NABONYE UMUNTU YICA UNDI KANDI NTACYO BAPFA NAWE IBAZE UKUNTU HABYARIMANA APFIRA IKIGAL ABATUTSI BIKAYENZI BAGASHIRA NDETSE NAHANDI MUGIHUGU NAHO WAKORA IKI? NAHO WABINTERA MURUSHINGE NTAGO NZIBAGIRWA UBUGOME BABIKORANYE

    • Ntukagire abo ukora mu nkovu wana! Niba utabizi ukomeze usenge ntuzabimenye. Ariko niba wumva ushaka kubimenya, uzabaririze ijambo “songamane” abarikorewe ari bande? Ese bamwe bahamagarwaga ngo bajye mu nama hatashye bangahe? cg bari ba nde?
      Ibi byo kwirengagiza kwa bamwe mu banyarwanda nibyo bituma hari abahakana jenoside.

      • UBUTEGETSI IYO BUTEGURA GENOCIDE BUTEGURA N’UBURYO BUZAYIHAKANA RERO NTIBITANGAJE KUBONA HARI ABACA KURUHANDE UKURI BAKUZI GENOCIDE IGIRA UBUSOBANURO BWAYO NDETSE N’UBWICANYI BUKAGIRA UBWABWO NIBA RERO ABNYARWANDA BIFUZA UBUMWE N’UBWIYUNGE BAREKA TUKUBAHA AMATEKA YACU KANDI TUKAREKA KUVANGA IBINTU.

        • NTBWO NARI NASOZA. TUKIRINDA KUVUGA IBINTU UKOBITARI TUYOBYA UBURAR. UBUNDI NTAMUNTU UTAGIRA AGACIRO NTANUMUNTU UTAGOMBA KWIBUKWA ARIKO GUSHAKA KUVANGA BAKOZE GENOCIDE MU IZINA RYABAHUTU BAKAYIGWAMO NABO BISHE BABAZIZA UKO IMANA YABAREMYE. NTABWO ARIBYO.

  • Ese uyu muntu wanditse IYI NKURU KO ATAVUGA AHO BYACIKIYE…NDETSE KO HAJISHE IPFUNDO RY’AMAHANO N’INZANGANO ZIRANGA BAMWE MU RI YA MOKO MAKURU Y’ABANYRWANDA…KWIBAGIRW IBYO KU RUCUNSHU NI NKO KUBONA UMUNTU WAGIZE IBYAGAO AGACIKA AMAGURU…HARI IKINTU ABA ABUZE…TWIJYE TWIINDA AMARANGAMUTIMA….buri kintu tukite izina ryacyo…

  • Rwose reka tujye tuganira nk’abantu dusangiye igihugu kandi tujye twibuka ko ukuri nta gisa nako. Rwose simpakanye jenoside yakorewe abatutsi kuko nari maze kuba mukuru ndeba. Ariko, ku rundi ruhande, munyemerere kandi nawe anyemerere nibarize NGWESO agire icyo atubwira ku byo BIKWETO amaze kuvuga. Kandi, byashoboka ko hari amakuru Ngweso yaba atazi neza; yemeye ko hari ayo atazi neza, umuntu yagerageza kumusobanurira amuha n’ingero zifatika.

  • Ni hatari

  • IVYABAYE NUKUVYIBAGIRA MUKAJA INAMA N’INGINGO MUKUBAKA URWANDA RW’EJO MUGA SUKUVUGA KO ABAGIZE URUHARE MURI GENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI BATOHANWA HANYUMA ABAHUYE NA GENOSIDE BAKOMEZE KWIHANGANA KUKO BIRYA VYABAHAYE ISOMO

  • ngweso na bikweto mwese reka mbasubize cyakora utanyurwa azabaze Imana kuko niyo yaturemye izi n’ibyabaye.Mu Rwanda habaye genocide yakorewe abatutsi twese tureba n’amaso abatazi ubugome yakoranywe bazabimenya bageze imbere y’umucamanza ukomeye kubona uruhinja rwicwa kuriya umukecuru umusaza bafomoza inda ababyeyi ngo habyarimana yapfuye induru zivuga batwika bacagagura abantu mo ibice warangiza ntubihe agaciro birababaje au fait nturi umuntu. ubumuntu nukubabazwa nikibi ukanaharanira ko kitazagaruka ukundi naho mwe aho kwihana munangira imitima yanyu nkaho ari mwe mwahemukiwe?Abahutu barapfuye nabyo ndabyemera yewe harimo nabapfuye barengana nkuko abatutsi bapfuye ariko se kuki mutareba realites yibintu jye naza mfite imbunda ngasanga iwacu harazimye imirambo ya data na mama nabandi irunzaho ubatuye iruhande ntacyo wakoze ngo unabahambishe nkakureka habayeho kwihorera kubari babifitiye ubushobozi nange iyo mba ndi mukuru mfite nubushobozi nari kuruhuka nishe abanga numuryango wange mwamaze ariko suko byari planifier nubutegetsi byatewe nabakoze genocide ntimuziko hari naho bageraga bagitema wasanga umuntu yica so na nyoko n’inshuti cg umuturanyi ukamureka icyo gihe unamuretse nawe yakwica bari barabaye inyamaswa naho kwibuka hibukwa nyine genocide nabayiguyemo kndi nabahutu barimo niba mutabizi muzabimenya naho izo ngengasi zanyu nihahandi ntitwabayeho ku bwanyu nikubw’Imana ubu ntituzongera gutega ijosi kndi nimutihana kurimbuka kurabategereje abo nkomerekeje mumbabarire kuko imitima yacu yaraboze mwige kubabarira mureke gushyushya abantu imitwe

  • Uyu Mugabo Prof Nyagahene ni umuhanga cyane kandi ibintu yandika bifitiye akamaro Urubyiruko,njye nshyigikiyeko icyunamo cya NDAHIRO Cyamatare cyajya kiba muri Gicurasi naho icya Genocide kigakomeza muri Nyakanga ntibihuzwe kuko bidasa,ariko na none byombi bigakorwa kuko ni amateka yacu

  • Imana Itubabarire Ifashe abanyarwanda Iduhindure Imitima n’imyumvire idukoremo umurimo wubumwe noguhuza abanyamahanga
    batazajya bakomeza kuduseka.Kandi ntituzongere gukora Ibizira nkibyo nibindi bijyanye numuvumo wo kuvusha amaraso.

  • Imana Itubabarire Ifashe abanyarwanda Iduhindure Imitima n’imyumvire idukoremo umurimo wubumwe noguhuza abanyamahanga
    batazajya bakomeza kuduseka.Kandi ntituzongere gukora Ibizira nkibyo nibindi bijyanye numuvumo wo kuvusha amaraso.Kandi mureke irisengesho rigaragare kurubuga.

  • Dusabe niba utunamira abazize Jenoside mfite ubwoba ko ukiyifuza. Kunama ni ibyigihugu. Ibi bintu birasa cyane. Habyara bivugwa ko yishwe nabafaransa kdi niba atari nabo ni benewabo kuko nta munyarwanda ukora misile kdi ahandi bisa izo mpfu zose zavuye kubugambanyi bwabanyarwanda ku nyungu zabanyamahanga. Ese ubundi nubwo batabivuze wibwira ko hapfuye umwami wenyine. Kangura yabitubwiye kera ngo umwami ntagenda wenyine. ngo navaho imbwebwe zizabarya, none imbwebwe ntiziremera ko ikibazo nazo kizireba. Prof. komeza usesengure. nubwo ntibuka neza ariko si igitangaz ko le 7 mata 1994.
    Gicurasi yari mu mboneko zayo. Buriya n’umuganura nawubonyemo ibihembwe byihinga MINAGRI ibirebe neza.

    • sha mujye mwicecekera utarabonye ntacyo yabonye gusa ubuyobozi bwarishije bwana ubwo hazatahirwa seti

  • Ngweso, wabawumvise Gikweto ibyo akubwiye?
    Bene nkamwe turabarambiwe.nimujye muri Congo gufata amasomo FRDC iri gutanga.

  • Reka nongere ngaruke. Uru rubuga ni rwiza mu gihe ariko twaba tuganira nk’abantu bakuze kandi mu kinyabupfura. Nasobanuje hejuru Ngweso ntiyagira icyo ansubiza. Reka nibarize Umucyo we numve ko twaganira. Mu by’ukuri ibyo Umucyo avuze birumvikana cg hari ukuri ko kumvikana byagira. Ariko tujye dukurikirana neza iby’igihugu cyacu. Ibibazo bikomeye tubona mu banyarwanda si iby’ejobundi. Uko mbyumva, abatuyobora badufashije, bagashatse ubumwe bw’abanyarwanda bahereye uko ibibazo byagiye bibaho kuva kera. Kuko njye numva ko ibya 1994 ari inkurikizi y’uruhererekane rw’ibyabaye kera bibi, abantu bihimuranaho cg bahemukirana kugeza 1994 ndetse na nyuma yaho ntibyahagaze. Ibyo rero kudashaka umuti urambye ntacyo bizatumarira pe. Umucyo anyemerere mpere kera, uko numvise avuga, ashobora kuba atari uwa kera cyane turi nko mukigero kimwe; ariko reka nkwibarize ikibazo kandi wihangane unsubize bitari guhangana ahubwo birimo kungurana ibitekerezo: Mu gihe cya cyami waba warumvise ko hari abo bacaga ubugabo? Ese wowe (simbikwifurije) wumvise umubyeyi wawe yaciwe ubugabo bakabumanika wakumva umerewe ute? Ese ibyagiye bikurikira waba ubifiteho amakuru neza (bitari ukwishyigikira cg gushyigikira uruhande urimo)? Ijambo naryo ngo ntibyari byaparanifiwe (planifier) cg ngo ntibyateguwe ese ugirango ryo buriya rirubaka!? Kwanza uwakoze ikibi kuki yagikoze? Ese ibyabaye 1959 byo ubiziho, 1972 se? Buriya rero hakenewe ko abanyarwanda tuganira atari ukuryaryana kandi tugahera mu mizi, cyane abantu ba kera bakatubwiza ukuri bicaranye kuko twe ba vuba akenshi tuvuga ibyo tubona n’ibyo batubwiye bagorekera mu bya politiki. Ikindi Umucyo, buriya mbere gato ya Jenoside yakorewe abatutsi, hari igice kimwe muri twe (abahutu cg abatutsi) bari baracukuye imyobo mu ngo zabo hirya no hino mu gihugu babwiraga abantu ko ari imisarani, ariko ugasanga n’umukene uburara agifite iwe, waba ubizi n’abaribo. None, muvandimwe ibyo gucibwa ubugabo, guhagurukira ku mpinja cg utwana duto batujomba icumu ku kirenge, ibi by’imyobo waba ubizi cg uzi gusa ibya 1994 cg mbereyaho gato. Niba usanzwe ubizi urabyumva ute mu mibanire y’abanyarwanda? Amahoro kuri twese.

  • Duharanire iterambere, twiyubake.

  • None se ibya Rucunchu byo ko ntacyo wabivuzeho? Nacyo ni icyago gikomeye cyahitanye umwami w’u Rwanda n’ibyegera bye kubera kanjogera washakaga ingoma! Hari mu kuhe kwezi niba hari ubizi? Wasanga nabyo ari muri gicurasi icyo nibuka ni umwaka: 18894( Jenoside y’abatutsi yabaye hashize imyaka 100 Rucunchu ibaye!Wagirango kwari ukwizihiza anniversaire.

  • Nanjye nshimiye Antoine Nyagahene.
    Ibi bitekerezo ni byiza kandi nitubizirikana tuzarushaho gusobanukirwa, tukazageraho tukaganura mu kwa gatandatu-muri Nyakanga, ariko itari iy’ubu nyine, nk’uko yabidusobanuriye.
    Birumvikana rero ko gushyira Umuganura mu moera z’ukwa munani, nk’uko byagenze uyu munsi (30/08/2013)ari ugutandukira, tunyuranya n’ibitekerezo cy’Abakurambere bashingiraho.
    Nongere nshimire Antoine waduhuguye, atwereka ko iyi mihango yari ishingiye ku bihe n’ibihembwe by’isi n’ijuru.
    RMM

    • Urakoze cyane Rose-Marie MUKARUTABANA byo gushyigikira iki gitekerezo nagize nkakigeza ku basomyi. Nkwandikiye cyane ngira ngo nkubwire ko ubu ngubu aribwo mbonye ko nawe wigeze kwandika uvuga nkibi navuze rwose. Nukuri ntabwo nari nashoboye kubibona mbere yuko nandika. Binteye kwumva ko ibyo tuvuga bishobora kuba aribyo rwose.Noneho rero dukwiye kuvuga ko ari ugushyigikirana.
      Please, nagiraga ngo nkubwire ko adresse email yawe nari mfite ntakiyifite. Ubishoboye wanyandikira kuri iyi email yanjye: [email protected], noneho tukaba twabivugaho kurushaho. Thx

Comments are closed.

en_USEnglish