Digiqole ad

Musee National irakangurira urubyiruko gusura umurage w’igihugu cyabo

Kugirango umuco nyarwanda wogere kandi ube inkingi igihugu cyubakiyeho kandi woye guta isura wahoranye birasaba imbaraga n’ubushake bya benewo,  ibi bikaba byagerwaho ari uko abanyarwanda b’ingeri zinyuranye by’umwihariko urubyiruko, basobanurirwa ireme umuco wari ufite mu bihe byashize ndetse nuko wifashe ubu bakanibukiranya ku mateka yaranze u Rwanda.

Ingoro y'inzu ndangamurage y'u Rwanda mu karere ka Huye
Ingoro y’inzu ndangamurage y’u Rwanda mu karere ka Huye

Imbaraga nyinshi zigomba gushyirwa mu rubyiruko rwaba urwiga cyangwa urutiga kuko bumva vuba kandi bafite imbaraga zo kuba bahindura imyifatire idahwitse ikunze kuboneka muri ibi bihe.

Ikigo cy’Ingoro z’Igihugu z’Umurage w’u Rwanda nk’inshingano gifite  gishingiye  ku ingingo ya  gatatu y’itegeko numero 51/2006 ryo kuwa 05/10/2006, cyihaye gahunda cyise INGORO Z’UMURAGE MU MASHURI yo kwegera urubyiruko rw’abanyeshuri  mu rwego rwo kubasobanurira ibimuritse  mu ngoro eshanu ziriho, kubakangurira kuza kuzisura no kubigisha ibyiza bikubiye mu muco nyarwanda.

Ku ikubitiro iyo gahunda yatangirijwe mu ntara y’amajyepfo mu karere ka Huye mu bigo by’amashuli y’isumbuye bigera kw’icumi ikaba izana komeza mu zindi ntara z’Igihugu mu rwego rwo kubumvisha neza amateka ndetse n’umurage w’abakurambere n’ibyiza biri mugusura Ingoro z’Umurage w’uRwanda..

Abanyeshuli nabo bahawe akanya babaza ibibazo ndetse batanga n’ibitekerezo kubyo babwiwe kugirango barusheho gusobanukirwa neza amateka y’u rwanda.

Muri rusange mu  ibigo byose abanyeshuli bagaragaje ko kuba iki kigo cyarabegereye hari byinshi bamenye batari bazi ndetse bibatera n’imbaraga n’ubushake byo gusura  Ingoro zitandukanye zigize iki kigo mu rwego rwo kurushaho kugira ubumenyi k’umuco n’amateka y’abakurambere

Iyi gahunda yo kuzenguruka ibigo by’amashuli ikaba yaratangiriye muri Huye icyiciro cya mbere cyatangiye muri WERURWE gisozwa muri KAMENA kikaba gishojwe haganirijwe abanyeshuri bagera 5,309 bakaba bazakomereza mu tundi turere tugize u Rwanda mu kwezi gutaha aho bazajya mu mashuri yo mu mujyi wa kigali.

Iyi gahunda ikaba igamije gufasha urubyiruko kumenya amateka n’umuco by’igihugu cyabo ari nabyo bisigasira gakondo nk’ikirango cy’umunyarwanda nyawe.

Abanyeshuri bo muri Pt Seminaire Virgo Fidelis
Abanyeshuri bo muri Pt Seminaire Virgo Fidelis
Abanyeshuri babaza ibibazo ku mateka n'umuco by'igihugu cyabo
Abanyeshuri babaza ibibazo ku mateka n’umuco by’igihugu cyabo
Abanyeshuri baritegereza ibikorwa bya Musee National
Abanyeshuri baritegereza ibikorwa bya Musee National

 

MUHIRWA J.Remy
UM– USEKE.RW

en_USEnglish