Digiqole ad

Wari uzi ko amezi y’umwaka wa Kinyarwanda ari 13? na Prof Nyagahene

Mbere ariko reka tubanze uko amezi ya Kinyarwanda yaje guhinduka bitewe no gukoresha aya ruzungu. Amezi y’umwaka wa kinyarwanda ni cumi n’atatu (13) aho kuba cumi n’abiri (12) nkuko biboneka mu kibariro cya kizungu.

Iyi ni inyandiko dukesha Prof Nyagahene Antoine uri hano ku ifoto
Iyi ni inyandiko dukesha Prof Nyagahene Antoine uri hano ku ifoto

Nkuko babivuga mu kinyarwanda, imfura y’amezi ni Nzeri, kuko ariyo itangira umwaka gakondo wa kinyarwanda.

Ayo mezi uko ari cumi n’atatu rero akurikirana atya: Nzeri, Ukwakira, Ugushyingo, Ukuboza, Mutarama, Gashyantare, Werurwe, Mata, Gicurasi, Kamena, Nyakanga, Tumba-Kanama na Tumba-Nyakime.

Birumvikana kandi koko, kuko ukwezi kwa kinyarwanda kwamaraga iminsi makumyabiri n’umunani gusa (28) kukaba kwarakurikizaga ukwezi ko kw’ijuru (imboneko, inzora, imyijima n’impera zako), kugakurikiza kandi ukwezi kw’umugore (-muntu) kimwe n’ukwezi kw’inka.

Abo bombi, nkuko babyarira amezi cyenda, ninako ukwezi kwabo kumara iminsi makumyabiri n’umunani (28).

Abaganga b’abantu kimwe n’Abatunzi b’inka babizi neza. Ukwezi kwa kizungu kwo kumara iminsi mirongo itatu, cyangwa se mirongo itatu n’umwe, ndetse ukwezi kwa kabiri ko (Fevrier/February) kumara iminsi makumyabiri n’umunani cyangwa makumyabiri n’icyenda hakurikijwe ko ari umwaka w’igiharwe cyangwa utari uw’igiharwe.

Biragaragara rero ko icyo kibariro cya kizungu kidahuye na busa n’icya kinyarwanda.

Uko bahinduye nabi mu gifaransa amezi ya Kinyarwanda

Sindamenya neza inkomoko y’ihindurwa ry’amezi y’ikinyarwanda mu gifaransa, ikigaragara gusa n’uko uwayahinduye yashatse kuyahuza n’ay’ikizungu.

Nzeri yatangiraga umwaka kimwe n’ibiba ry’imyaka ryo mu kwa cyenda mu kinyarwanda ayita Septembre mu gifaransa (cyangwa September mu cyongereza), naho Mutarama ayihuza na Janvier yo mu gifaransa (cyangwa se January mu cyongereza) itangira umwaka wa kizungu, bityo agenda ahindura amezi yose uko akurikirana ari mu kinyarwanda cyangwa se muri izo ndimi zindi zo mu mahanga.

Ibyo ariko ntacyo byari bitwaye kandi byari bigiye mu kuri, ikibazo cyabaye gusa aho uwahinduraga ayo mezi muri izo ndimi yageze mu mpera z’umwaka agasanga umwaka wa kinyarwanda ubara amezi cumi n’atatu naho uwa kizungu ubara amezi cumi n’abiri gusa.

Yahisemo rero gutakaza ukwezi kumwe kwa kinyarwanda, ari ko kwa nyuma, ukwa Tumba-Nyakime.

Uko amezi ya kinyarwanda yagiye abusana amaze guhindurwa mu gifaransa

Amezi ya kinyarwanda amaze guhindurwa mu gifaransa, ukwezi kwa Tumba-Nyakime kuvuyeho kandi tuzi ko ari kwo kwahuraga n’uko twakwita “ukwa munani” kw’ubu, ikibariro cy’umwaka wa kinyarwanda nacyo cyahereyeko gihinduka.

Birumvikana ko ukwezi kwitwa Nzeri kw’ubu kutari kugihuye neza na Nzeri yo mu kibariro cya mbere. Kubera ibyo rero, amezi yose yagiye abusana.

Birumvikana kandi ko bitabuze kugira ingaruka nyishi. Uretse ku mibarire y’ibihe bya kera n’ibintu byagiye biba mu mateka y’icyo gihe, ariko n’ibihe gakondo by’ihinga byaguye mu cyo nakwita nk’urwijiji.

Icyiza cyabyo n’uko Abanyarwanda baherako bamenya vuba uko bifata iyo habaye impinduka nk’izo.

Kugira ngo yenda ibintu byumvikane neza, umuntu yakora urutonde rw’ukuntu ayo mezi yagiye abusana, bityo n’ibibariro byose bya Kinyarwanda bigahinduka.

 

URUTONDE RW’AMEZI YA KINYARWANDA YA KERA N’AYUBU UKO YAHINDUWE MU NDIMI Z’AMAHANGA (IGIFARANSA) 

AMEZI YA KINYARWANDA Y’UBU

 

AMEZI YA KIZUNGU

AMEZI YA KINYARWANDA YA KERA

1. NZERI 9. 15 SEPTEMBRE   – 15 OCTOBRE 1. NZERI
2. UKWAKIRA 10. 15 OCTOBRE  –  15 NOVEMBRE 2. UKWAKIRA
3. UGUSHYINGO 11. 15 NOVEMBRE – 15 DECEMBRE 3. UGUSHYINGO
4. UKUBOZA 12. 15 DECEMBRE  –  15  JANVIER 4. UKUBOZA
5. MUTARAMA 1. 15 JANVIER  –  15  FEVRIER 5. MUTARAMA
6. GASHYANTARE                                                 2. 15 FEVRIER –  15  MARS 6. GASHYANTARE                                                
7. WERURWE                                                       3. 15 MARS  –  15  AVRIL 7. WERURWE                                                      
8. MATA                                                       4. 15 AVRIL  –  15  MAI 8. MATA                                                      
9. GICURASI 5. 15 MAI  –  15  JUIN 9. GICURASI
10. KAMENA 6. 15 JUIN – 15 JUILLET 10. KAMENA
11. NYAKANGA 7. 15 JUILLET – 15 AOUT 11. NYAKANGA
12. KANAMA 8. 15 AOUT  –  15  SEPTEMBRE 12. TUMBA KANAMA
1. NZERI 9. 15 SEPTEMBRE –  15 OCTOBRE 13. TUMBA NYAKIME
    1. NZERI                                                                                                                                                        

Ndetse iyo tugereranije n’uko byahinduwe mu Kirundi, dusanga koko iyo ibintu bigiye mu ndimi z’amahanga bigenda birushaho gupfapfana, bikaba byarushaho gutera urujijo.

Mwirebere namwe ibikurikira:           

  AMEZI MU KIRUNDI, MU KINYARWANDA NO MU GIFARANSA 

AMEZI MU KIRUNDI

AMEZI MU KINYARWANDA

AMEZI MU GIFARANSA

(no mu Cyongereza)

1. NZERO 1. MUTARAMA 1. JANVIER (January)
2. RUHUHUMA 2. GASHYANTARE 2. FEVRIER (February)
3. NTWARANTE 3. WERURWE 3. MARS (March)
4. NDAMUKIZA 4. MATA 4. AVRIL (April)
5. RUSAMA 5. GICURASI 5. MAI (May)
6. RUHESHI 6. KAMENA 6. JUIN (June)
7. MUKAKARO 7. NYAKANGA 7. JUILLET (July)
8. MYANDAGARO 8. KANAMA 8. AOUT (August)
9. NYAKANGA 9. NZERI 9. SEPTEMBRE (September)
10. GITUGUTU 10. UKWAKIRA 10. OCTOBRE (October)
11. MUNYONYO 11. UGUSHYINGO 11. NOVEMBRE (November)
12. KIGARAMA 12. UKUBOZA 12. DECEMBRE (December)

Kuvuga ko umwaka wa kinyarwanda (kimwe n’uwa kirundi) wamaraga amezi cumi n’atatu nabyo bigomba kwumvikana neza.

Mu Rwanda rwo hambere, hariho abantu b’abahanga cyangwa se “abamenyi b’ikirere” (twabagereranya na ba “meteorologues” cyangwa “meteorologists” b’ubu).

Abo nibo bamenyeshaga abantu bose cyane cyane ab’i Bwami, kuko abenshi bari abapfumu b’i Bwami, ibihe by’umwaka uko byagombaga gukurikirana, bakerekana ibihe by’ibiba, aribyo bitangira umwaka w’ihinga kugirango imyaka izashobore kurumbuka, ntiyicwe n’imvura cyangwa izuba kubera guhinga imburagihe.

Hano, abo bantu twanze kubita “abavubyi” kubera ko iryo ijambo kuva aho ubukristu buziye mu Rwanda ryatangiye kumvikana nabi, n’umuhango w’ubuvubyi ugahinduka igipagani.

Ibyari byo byose abo “bahanga b’ikirere” nibo bamenyaga ko umwaka uyu n’uyu uzagira amezi cumi n’abiri cyangwa cumi n’atatu hakurikijwe ko iminsi y’umwaka yiyongereye cyangwa yagabanutse kubera ko, nk’uko twabivuze haruguru, ukwezi kwose kwabaraga iminsi makumyabiri n’umunani (28) kandi nyamara mu by’ukuri amezi yose atangana.

Nkuko bizwi n’abahanga b’ubu, n’abahanga b’abanyarwanda bari babizi, bityo uko imyaka ihita indi igataha, bakamenya uko banonosora “ikibariro” cya buri mwaka n’uko ibihe by’ihinga biteye.

Inonosora ry’ikibariro cy’umwaka, abo “bahanga b’ikirere n’inyenyeri” ba kinyarwanda, bari baragishyize mu mpera z’umwaka, bakamenya iminsi bongeraho cyangwa bagabanyaho, kugirango ukwezi kwa Nzeri, arikwo kw’ibiba guhure neza n’ibihe byiza by’imvura n’izuba uko bizakurikirana mu mwaka wose.

Nicyo gituma rero hakurikijwe umwaka runaka, amezi ya Tumba Kanama na Tumba Nyakime yahindukaga ukwezi kumwe cyangwa akaba abiri. Iyo ayo mezi rero yabaga afatanijwe, umwaka wamaraga amezi cumi n’abiri.

Ndetse twakwongeraho ko iyo ingoma enye zabaga zishize (abami bane bakurikiranye : Mutara, Kigeli, Mibambwe, Yuhi, Cyilima), imihango y’uburumbuke yakorwaga ku ngoma ya Mutara cyangwa iya Cyilima, yajyanaga no gusubiza imyaka ku “bihe”, bijyanye n’ukuntu imibumbe n’inyenyeri byo mu kirere bihagaze mu bicu.

Ibyo byose byamenywaga na ba “bamenyi b’ikirere” (= “abavubyi”) babisomaga mu bicu bifashishije “amavubiro ya Gihanga”.

Tuzi ko mu kibariro cya kizungu (“calendrier julien”), iryo nonosora ry’ibihe by’umwaka bo barishyize mu kwa kabiri (FévrierFebruary) na nyuma y’imyaka ine (années bissextiles).

Abamenyi b’ikirere (“abavubyi) bareberaga mu mazi yuzuye muri icyo kibindi uko ibicu biri mu kirere biteye, n’uko biri kugenda. Ibyo bikabafasha kumenya igihe imvura izagwira n’ibihe byiza byo kubiba.

Iyi ni inyandiko y’umushakashatsi Prof Antoine Nyagahene

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • Iyi nyandiko ni sawa rwose ndayemeye! Abazungu batunyaze byinshi

  • Mwibeshye ariko, kuko mwasubiyemo ukwezi kwa cyenda kwa kizungu (15 SEPTEMBRE – 15 OCTOBRE)kuri tableau ya mbere,hanyuma kandintimwatubwiye igihe iri hinduka ryabereye, gusa icyo mbonye nuko iyo bavunga ngo twanga iby’iwacu bamenye ko aribo babyanze mbere kuko bigaragara ko amezi yacu yari akurikiranye neza mu buryo bufite logique ariko abazungu baraduhindurira, uwanyereka uwemeye ko bihinduka namubaza impamvu. Kwihesha agaciro bigaragarira no mu kudakurikiza imico y’abandi kandi tutazi impamvu yayo, tugomba gukunda ibyacu hagasigara kubinonosora ariko ari ibyacu.

  • BAJYE BADUHEMBERA AMEZI 13 RERO, URABONA………

  • Iyi nyandiko yuzuyemo ubuswa…uyu ni docteur mu biki? ko mutabitubwira…??? Arashaka kumvikanisha iki, iyi nyandiko ko ndeba ikomatanya ibintu byinshi bitanononsoye !!!! Doctor ni nde wakubwiye ko amezi y’ikinyarwanda yahinduwe mu gifaransa?? Ibi ni ukujijisha abasanzwe badatekereza neza ! Iyi system y’abanyarwanda bakoreshaga kera ntabwo yari accurate na mba cyane cyane ko bashingiraga ku bihe (imvura n’izuba), ibi nta mwanya bigifite muri iki gihe twugarijwe na fundamental climatic changes…!

    Get your facts together and then come back here doctor !!

    • Simbona icyo ujijije uyu mushakashatsi. Iryo bariro rya kizungu se ndeba wizirikabo ryabaye ”accurate” bitanyuze mu bushakashatsi bw’igihe kirekire, kandi babivnga n’amateka yabo. Ugombe kuba uri muri bamwe baterwa ipfunwe no kuba abanyarwanda. Mkataa kwao ni mtumwa.

    • – Wumva, Wumva, Wumva ?
      – Wumva ati:Vuga nta kibazo ndumva databuja
      – Ko uzi kumva, ubu wumvise mvuze ngo iki?
      – Uravuze ngo uyu muntu witwa Jovite agombe kuba ntacyo yumvise muri iriya nyamdiko y’uriya Mushakashatsi. Yise umuswa uriya mudocteri, akaba na profeseri, ndabona ahubwo uriya Jovite asa nkaho atigeze yiga cyangwa yize make. Nonese umuntu w’umunyarwanda utarashoboye kumva ko guhindaguranya amezi ya kinyarwanda ari ukugirango ahure na ya kizungu gusa byateye urujijo mu bihe Abanyarwanda bakurikizaga. Iyo abona ubungubu ibihe by’ihinga byarayoberanye agira ngo ni climate changes gusa. Mu Rwanda, ibyo byose byarivanze kubera igihu cyongereweho n’abakoloni. Ibyo byose byabaye gutoberwa amateka. Iyo agishobora kumva ukuntu ariya mezi ya kirundi bayahinduye nabi kurushaho, yenda aba yarumvise n’iby’u Rwanda. Yarahubutse…!

    • Burya disi umuswa niwe wita abandi abaswa. Nonese Jovite, warize mubyukuri? Prof naduhe ref atugire n’inama y’uko twabona ibyo bitabo. Sorry Jovith kuko wowe biragaragara ko no kubisoma utabyumva. Sorry.

  • Ni byiza cyane kubimenya, uretse ko mubabashye, iyi bakurikije ni calendrier gregorien, sinzi niba twayita iya kizungu koko kuko nabo sibo si bose bahise bayemera gutya.

    icyo nakongeraho gusa ni uko burya ku isi hariho za calendars nyinshi, ugasanga bazibagikanya ari ebyiri cg zirenze. Iriya ya gregoire w’i Roma n’izindi ziba zijyanye n’umuco w’ahantu. Ikosa twe twakoze ni uguhindura amezi nabi, twarangiza tukanavanaho burundu icyo kibariro/Calendar yacu, gusa nta rirarenga bikozwe neza ubu, icyi kibariro cya kinyarwanda kikajya gikoreshwa mu buhinzi n’iminsi mikuru y’umuco byaba ari byiza.
    Ntidukwiye kugira ipfunwe kuko sitwe twenyine, abashinwa niko babikora, Abayisiraheli niko babikora, aabahinde,abarabu bo MID East,abamaya, abayapani, n’abandi benshi

  • Umushakashatsi najya gutangaza iby’ubushakashatsi bwe, ajye ashyiramo Reference y’aho yakuye ibyo avuga.

    • Urakoze. Ni byiza koko gutangaza reference mu bushakashatsi kugira ngo hashobore no kubaho verification. Mu byukuri kuri iyi nyandiko yanjye, igabanijemo ibice bibiri. Mu gice gikurikira rero niho wasangamo quelques references zihuye ndetse n’izindi nyandiko nyinshi nanditse. Nizeye ko “Umuseke.com” utavuga ko nshaka kwikorera publicite mu mayeri. Thanks. Antoine

      • Courage Doctor,jye hari icyo unyunguye!

  • Nibyo Doctor! abashakashatsi mujye mutwibutsa ukuri kw’ibyashize kugirango
    twubake ejo hazaza heza kurushaho.Ariko
    amezi yo numva aya dukoresha ntacyo adutwaye
    gusa urakoze jye ntabyo nari nzi!

  • ariko iyo umuntu ari professor ntabwo wamupinga uri rubyogo nka jovine ahubwo washaka igitabo cye ukiyungura ubwenge kuko njye iyo unduta ndabyemera wangu nta mpamvu wapinga prof muzima uri rubyogo waho gusa mujye mwemera kabisa kandi ubu ari rugigana ubivuze wahita ubyemera ko aho ariho mwapfiriye.

  • Niba numvise neza, ngo hari igihe umwaka wa kinyarwanda wamaraga amezi 12 ubundi ukamara 13, kandi ngo buri kwezi kwamaraga iminsi 28. Ubwo ni ukuvuga ko hari imyaka yamaraga iminsi 364, indi ikamara iminsi 336 gusa.

    None se ko abazungu bo bagira imyaka igizwe n’iminsi 364, n’indi rimwe na rimwe igizwe n’iminsi 365, harimo umunsi umwe wo gukosora, kuki abanyarwanda nabo batakosoraga bongeraho umunsi umwe (from 364 to 365), ahubwo bagakuraho ukwezi kwose?

    None se uburebure bw’imyaka ya kinyarwanda bwongeraga guhura/guhwanya n’ibyabazungu cyangwa ntaho byari bihuriye?

  • Prof urumuhanga mubyamateka kweri ariko ndagusaba utugire inama zi mbitse kuburyo twamenya neza iryo hindurwa rya mezi nu buryo twabigendamoneza kuko ngewe ndabona guhinduka byaba bifitanye isano na climate change mwakoze.

  • Non se amezi y ikirundi ko mwanditse ko nayo bayahinduye mwondonsa umuco aho noshobora kubiraba(website,please!)

Comments are closed.

en_USEnglish