Digiqole ad

Minispoc igiye gutegura umunsi w'umuganura udasanzwe

Minisiteri y’umuco na Siporo (MINISPOC) ikaba igiye kongera gutegura umunsi w’umuganura kuburyo butari busanzwe bumenyerewe cyane, aho noneho ugiye kurushaho kwegerezwa abaturage nk’uko byahoze u Rwanda rukiyoborwa n’ubuyobozi bwa cyami.

Ku muganura Abanyarwanda baganura ibiribwa by'ubwoko butandukanye bejeje
Ku muganura Abanyarwanda baganura ibiribwa by’ubwoko butandukanye bejeje

Mu mateka y’u Rwanda, umunsi w’umuganura wari umunsi mukuru ukomeye haba i Bwami no ku baturarwanda muri rusange, kuri uwo munsi umwami yamurikirwaga umusaruro w’Abanyarwanda bavuye impande zose z’iguhugu, agasangira n’abaturage ndetse akishimana nabo.

Umunsi w’umuganura wari ufite akamaro ko gusangira no kwishimira umusaruro wabonetse, byakorwaga  mu gitaramo cyiswe icy’umuganura.

Uyu muganura ariko wagiraga n’undi mumaro wo kuzirikana umwami nka Nyir’uburumbuke bakamutura urutete rw’imyaka yeze.

Uyu muhango wakomeje gukorwa no mu yindi myaka yakurikiye ubutegetsi bw’umwaduko w’ abazungu, gusa ukaba waragiye uhindurirwa inyito n’uburyo bwo kuwizihiza.

Uyu mwaka Minisiteri ya Siporo n’Umuco (MINISPOC) ibinyujije mu kigo cy’ingoro z’umurage w’u Rwanda bari gutegura umunsi w’umuganura muri uyu mwaka, uzizihizwa tariki ya 09 Kanama 2013, mu murenge wa Bumbogo, Akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali.

Muri iki gihe n’ubwo u Rwanda rwizihiza uyu munsi ariko usanga utizihizwa nk’uko wizihizwaga  mu gihe cyo hambere, ubwo  wizihizwaga umwaka ushize wa 2012, mu Karere ka Nyanza mu Rukali,  Minisitiri w’intebe Dr. Pierre Damien Habumuremyi yasabye ko wajya wizihizwa n’Abanyarwanda bose uhereye mu nzego z’ibanze.

Ibi byahuriranye n’ubusabe bw’umuyobozi w’ingoro z’umurage w’u Rwanda,  Mulisa Alphonse nawe wari wasabye ko uyu munsi wagira agaciro nk’ako wahoranye mbere y’umwaduko w’abazungu, ugashyirwa ku rutonde rw’iminsi mikuru y’igihugu cy’u Rwanda , kandi ukizihizwa kuva ku rwego rw’igihugu kugera mu miryango ,bityo umuryango nyarwanda ukajya ubona umwanya wo kwishimira imihigo wahize unatekereza ku bindi bikorwa biri imbere.

Umwaka ushize ibirori byo kuwizihiza byaranzwe n’imyiyereko y’inka z’Inyambo, indirimbo, imbyino, ibisigo, inanga n’indi mikino ikubiyemo ibiranga umuco nyarwanda .

Minispoc.gov.rw

0 Comment

  • Leta yari ikwiye kureka abaturage bagahinga ibiribwa gakondo (ngandurarugo) byose byakoreshwaga mu muganura aribyo:
    – Amasaka
    – Amateke
    – Ibijumba
    – Imyumbati
    – Ibihaza
    – Ibishyimbo
    – Amashyaza
    – Ibigori

    Ibi bihingwa uko byose biri, birwanya inzara kandi byera hafi ya hose mu gihugu. Kubona rero abayobozi bacu hamwe na hamwe babuza abaturage guhinga bimwe muri ibi bihingwa, bizangira ingaruka itari nziza ndetse batume no mu baturage haduka inzara kandi bitari ngombwa.

    Ibyo guhinga ibigori gusa byari bikwiye gusubirwamo, bakareka abaturage bagahinga n’ibijumba n’amasaka ku bwinshi.

Comments are closed.

en_USEnglish