Digiqole ad

Alexandria: Inzu y’ibitabo ya kera kurusha izindi kw’Isi

Mu nkuru ziherutse UM– USEKE wigeze ku bagezaho urutonde rw’ibitabo icumi byagize uruhare rukomeye kurusha ibindi  mu bushakashatsi bwo kumenya imigabane y’Isi ndetse n’uduce twa kure tw’Isi.

Cyera cyane inzu y'ibitabo ya Alexandria ni uko ngo yari imeze
Cyera cyane inzu y’ibitabo ya Alexandria yari ibitse imizingo y’ubumenyi

Ubu tugiye kubagezaho inzu y’ibitabo yari ibitse ibitabo by’agaciro kurusha ibindi mw’isi ya kera

Amateka yayo

Ubundi umujyi wa Alexandria ukomora inyito ku Mwami w’Abami w’Igihangange witwaga Alexandre Le Grand wategetse agace kose gakubiyemo ibihugu bw’iki gihe nk’u Bugereki,Iraki ,Makedoniya ndetse na Turikiya. Uyu mujyi uherereye mu majyaruguru ya Misiri.

Nkuko igitabo kitwa Atlas of the Greek World kibivuga ,uwo mujyi witiriwe Alexandre Le Grand wahise uhinduka ihuriro ry’ubucuruzi ndetse uba n’ahantu intiti zose zo kw’Isi zahuriraga mu buhakashatsi bwazo.

Bivugwa ko icyo gihe Alexandria yari ituwe n’abantu bangana ni  ibihumbi magana icyenda (900.000).Bari benshi muri iki gihe.

Abami bari bagize umuryango witiriwe Pitoleme warazwe kuyobora uwo mujyi na Alexandre bubatse Inzu y’ibitabo ikomeye cyane kandi yatumye uwo mujyi usurwa cyane cyane n’intiti zabaga ndetse zije kwiga ibiri mu Nzu Ndengamurage yitwa mu Cyongereza Temple of the Muses nk’uko cya itabo gikomeza kibivuga.

Abanyamateka bavuga ko iyo nzu yari ibitse imizingo ya kera ikozwe mu mifunzo igera ku bihumbi magana arindwi(700.000) ,mu gihe indi nzu y’ibitabo ikomeye ya Kaminuza y’i Paris yitwa La Sorbonne bivugwa ko yari ibitse ibitabo igihumbi  magana arindwi (1 700) mu Kinyejana cya cumi na kane mbere y’uko Yesu aje ku Isi.

Ubutegetsi bwa Pitoleme bwageze naho bwohereza ingabo guhiga ibitabo bw’umwimerere  kugira ngo bubibike munzu y’ibitabo ya Alexandria. Iyo babusabaga kubisubiza bwafataga umwimererere bukawufotoza maze bugatanga Fotokopi bugasigarana umwimwimerere.

Intiti nyinshi zimaze kubona ko muri Alexandria habitse ibitabo by’agaciro zahise ziganayo zigamije kwiga ndsetse no gukora akazi kazo ndetse no kwandika.

Muri zo harimo izo twese twize mu mashuri kandi wenda twemeraga mu gihe hashize imyaka ikabakaba ibihumbi bitatu  zibaye hano kw’Isi

Muri zo harimo:

-Archimede (Ikinyejana cya gatatu mbere ya Yesu): Tumuzi nk’Umuhanga mu mibare  watumye hamenyekana ukuntu  ikoreshwa mu mibare bita Ekwasiyo,

-Arstarche w’i Samos (Ikinyejana cya gatatu mbere ya Yesu) :Yari umuhanga mu by’Ubumenyi bw’Inyenyeri (Astronomer).Afatwa nk’umuntu watangije kwiga umuvuduko isi ikoresha izenguruka izuba kandi akiga intera hagati y’izuba n’ukwezi.

Callimache: Niwe wari ushinzwe gushyira ibitabo ku murongo ndetse no gufasha abasomyi kubibona no kubisoma.Ibi ni akazi k’abahanga mu gusoma no kubika inyandiko.

Claude Ptolemée :Uyu inyandiko ze zo muri Geography na Astronomy zagize uruhare rukomeye mu bu shakashatsi bwa nyuma y’aho ndetse no  mu gihe kirekire cyakurikiyeho.

Eratosthène:We azwi nk’umuntu wagerageje kuvuga umuzenguruko w’Isi abikoranye ubuhanga bwinshi nkandi nta Telescope cyangwa Saterite afite.

-Euclide:Uyu afatwa nk’umuntu watangije ubushakashatsi  bwo bwiga imirasire ndetse n’ukuntu ikwirakira buzwi nka Optique Géometrique,

Gallién:Uyu we azwi nk’Umuganga w’umuhanga wa kera kurusha abandi.Bamwe usanga bamugereranya na Loius Pasteur w’Umufransa wavumbuye za Mikrobe ndetse n’imiti izirwanya.

-Binavugwa ko ariho Bibilya yitwaga Séptante yahinduriwe ivanwa mu Giheburayo ishyirwa mu Kigiriki n’intiti mirongo irindwi zayihinduye mu gihe cy’iminsi mirongo irindwi ari naho iryo jambo Séptante rikomoka.

‘Baje gutwika iyi nzu yari yuzuye ubwenge’

Ahagana mu kinyejana cya karindwi (640 mbere ya Yesu) umutwe w’indwanyi z’Abarabu waraje utwika iyo nzu y’ubwenge nk’uko bivugwa na  bamwe. Gusa hari n’abandi bavuga ko iyo nzu yatwitswe  n’Umwami w’abami Jules Cesar  mu mwaka wa 47 mbere ya Yesu.

Uko byaba byaragenze kose iyi nzu yari ifite agaciro kanini cyane. Abafilozofe nka Bertrand Russell bemeje ko ibitabo bya mugenzi wabo Aristote nabyo byaba byarahiriye muri iyo nzu. Inyandiko z’agaciro kanini z’Abanyamateka  nka Herodote, Thycydides  na Xénophon  ngo nazo  zahiye zigakongoka.

Nubwo bayitwikaga ariko ngo ntihaburaga ibisigisigi by’ubu bwenge birokoka abantu bashaka ubwenge bagakomeza kujya gusura iyi nzu y’ibitabo ya Alexandria.

Iyi nzu y’ibitabo ya cyera cyane bivugwa ko yangijwe inshuro 4, itwikwa. Nyuma ariko byagezeho yose irangirika burundu, abanyeshuri bakeneraga ubumenyi bakajya bakoresha iyo bise “ Inzu y’ibitabo y’akana” yari mu kandi gace k’umujyi wa Alexandria, iyi nayo iza gutwikwa na Papa Theophilus.

Mu mwaka wa 2002 nibwo ahari iriya nzu y’ibitabo ya mbere ya cyera cyane hongeye gufungurwa indi nzu igezweho y’ibitabo yiswe Bibliotheca Alexandrina mu rwego rwo kwibuka iyo ya cyera cyane yangijwe.

Bibliotheca Alexandrina yubatswe mu kwibuka iya kera yangijwe
Bibliotheca Alexandrina yubatswe mu kwibuka iya kera yangijwe/photo bookriot

Nizeyimana Jean Pierre
UM– USEKE.RW

0 Comment

  • aaaaaaaah!! mbega mbega very delighted mubyukuri Peter iyi nyandiko yawe iranshimije cyane unyibukije abahanga ba kera cyane! gusa mbabajwe niyinzu yahiye wenda iyo idashya ubwenge buba buge kure. uwangeza muri Bibliotheca Alexandrina nkihera ijisho. mukomereza aho!

    • muvandimwe wateguye iyi nkuru urakoze cyane kuriyi nkuru nziza,naho Aaron uramutse ushatse gutembera alexandria watubwira twazagufasha igihe wahageze kuko hari bamwe mubanyarwanda tuhiga,so my email:[email protected]

  • very exciting news. keep it up bazina

  • iyo nzu yatwitswe n’abarabu kubera ubugoryi bwabo kugirango ubwenge bundi bwibagirane havugwe CORAN yabo bari bamaze kwiyandikira

  • iyi nkuru ni nziza mukomerezaho mukangurira abantu gusoma no kwandika kuko ni kimwe mubyo abanyarwanda twize tubura, amasomero yabaye aho basomera inyandiko ya barman cg mucoma

  • urakoze kuduha ubumenyi.

    ariko ndagaya uyu wiyise qqq kuko iyo nzu yatwiswe mbere ya yesu kandi urabizi Muhamad (s.a.w) wahishuriwe quran yaje hashize imyaka 600… yesu(Imana imuhe amahoro nimigisha) avuye kwisi.

    rero abarabu ntibivuga ubwisilam. Murakoze.

  • Yewe, nibyo koko. Kwandika no gusoma ni byiza cyane kuko har’ ubumenyi n’ ubuhanga bwishi bwihishe mu bitabo bitandukanye abantu bagiye bandika. Ntabwo twabasha kuvumbura ibishya byiza kurushaho, tutanazi neza ibyahozeho n’ ibiriho. Ibyo byose biboneka mu bitabo bitandukanye byagiye byandikwa n’ abahanga muri buri rwego.

Comments are closed.

en_USEnglish