Imitwe y’Ingabo z’u Rwanda rwo hambere
Turi mu bihe Abanyarwanda bizihiza kwibohora ku ngoma zategekeshaga igitugu. Umuseke wifuje kubagezaho uko Imitwe y’Ingabo z’u Rwanda za kera yari yubatse.Turarebera hamwe na none icyatumaga zigira ubutwari buhambaye ku rugamba.
Ubundi mu Rwanda rwa kera imitwe y’ingabo yagibwagamo n’abagabo ndetse n’abahungu babo.Bisa naho umubyeyi yaragaga umwana we uwo murage w’ubutwari. Umwanditsi witwa R.Heremans yanditse ko buri Mwami w’u Rwanda yaremaga umutwe mushya w’Ingabo ze kandi akawushakira umugaba mukuru wawo.
Alexis Kagame (Inganji Kalinga, p 18) na Bernard Lugan(Histoire du Rwanda,de la Préhistoire à nos jours) banditse ko umutwe umwe w’ingabo wabaga ugizwe n’abantu bari hagati 150 na 250 mu gihe Erny (De Education Traditionelle à l ‘Enseignemrent Moderne au Rwanda, p 39) na Marcel d’Hertfelt (Le Rwanda, p 64-65) bo bemeza ko ingabo zigize umutwe umwe zabaga ziri hagati yi 100 na 200.
Mu gihe cyose Umwami yabaga ategeka hashoboraga kuvuka byibura imitwe itanu cyangwa ine yose ikaza isanga iyayibanjirije bukuzuzanya.
Eugène Ndaruhutse yatanze ingero zikurikira z’imitwe y’ingabo yaremye n’Abami:
- Abashakamba, baremye na Yuhi IV Gahindiro abaha uwitwa Nkusi ngo abayobore
- Inyambo II zaremye Kigeli IV Rwabugili aziha Rwampembwe ngo azigabe,
- Inyambo III nazo zaremye na Rwabugili aziha Cyitatire umuhungu wa Rwangeyo ngo aziyobore
- N’izindi n’izindi
Amasomo yigirwaga mu Itorero
- Ubupfura
Ingabo z’u Rwanda zahabwaga amasomo atandukaye zihayakura mu Itorero wageraranya n’ishuri ry’iki gihe.
Zigishwaga kugira imico myiza ikwiriye ingabo y ‘u Rwanda. Habaga hakubiyemo kugirira neza abakeneye ubufasha(twagereranya n’ibikorwa bya Army Week ingabo z’u Rwanda RDF zikorera abatishoboye muri iki gihe), hakabamo kandi no kumenya kwihangana mu bibazo. Aha ingabo z’u Rwanda za kera zigaga kudasubira inyuma ku rugamba ndetse no kudatarerana mugenzi wabo igihe asumbirijwe n’umwanzi.Ibi byose byatumaga Ingabo z’u Rwanda zikunda Abanyarwanda n’u Rwanda.
Bigishwaga na none kutaba igifura, kutarakazwa n’ubusa, kutaba umunyamusozi (wa muntu uvuga cyangwa agakora ibintu bitamwubahisha).
Jean Jacquet Maquet yanditse ko ‘Ingabo y’u Rwanda yagombaga buri gihe kuba imfura,yubaha kandi itishyira ku gasozi’ (Le systéme des relations sociales dans le Rwanda ancien ,p 135-141).
2.Ubutwari bwa Gisirikare.
Nubwo bwose ubutwali buvugwa ko bushobora kugaragarira mu myitwarire itandukanye y’umuntu, akenshi bugaragarira ku rugamba aho umntu aba ashobora gusiga ubuzima bwe ku nyungu z’abandi.
Ingabo z’u Rwanda rwo hambere zigiraga mu matorero imyitwarire ya gitwari ku urugamba hakubiyemo nko gusimbuka urukiramende, gusiganwa ku maguru hagamijwe kungerera ingabo ubumenyi buzayifasha gutsinda umwanzi cyangwa gutabara mugenzi wayo yugarijwe.
Zigaga no kumasha: Kumasha ni ukurasa ukoresheje umuheto, ukarasa umwambi ukawugeza kure. Ibi byajyanaga no kurasa intego ni ukuvuga ko bashingaga igiti ahantu kure maze abahungu bakarushanwa kugihamya.
Kuko morale ari ngombya mu gisirikare, ingabo z’u Rwanda za kera zigaga no guhamiriza no kwiyereka. Ibi byatumaga zunga ubumwe kandi zikumva ko zigize umuryango umwe. Babyitaga kwiyereka icumu, kwiyereka ingabo ndetse no kwiyereka umuheto.
Mu gihe cya Rwabugili, wakundaga ingabo ze cyane,hariho n’ibyitwaga kwinikiza aho ingabo imwe yatangiraga guhamiriza maze abandi babiri bakaza bamuherekeje baje kumukubita ingabo mu bitugu.
RDF nayo igira umuhamirizo ukomeye. Mu bihe bitandukanye dukunze kubona ingabo z’u Rwanda z’ubu zicinya akadiho, zashyizeho Morale. Ibi rero ni umurage mwiza w’Ingabo z’u Rwanda za kera.
Ubuvanganzo nyarwanda
Ingabo z’u Rwanda zari zizwi nk’ingabo zigizwe n’abantu bazi kuganira bya gipfura aho wasangaga abantu bakoresha ururimi rw’Ikinyarwanda,ariko ruzimije,rugoye kumva ku muntu udafite ubwo buhanga.
Padiri Bernardin Muzungu yanditse ko ururimi rw’Ikinyarwanda arirwo rwanyuzwagamo ibitekerezo n’umuco wa gitwari w’ingabo z’u Rwanda zo hambere(Nyaruguru, un example des anciennes armées sociales, p 3)
Ingabo z’ubu nazo nubwo bwose zikoresha ururimi rw’Icyongereza usanga zikoresha n’Ikinyarwanda. Abanyeshuri benda kujya muri za Kaminuza baca mu itorero ry’igihugu kugira ngo bige uburere mboneragihugu n’ibindi byinshi birimo ukuntu Ikinyarwanda gikoreshwa n’ubwo bwose baba bagiye muri za Kaminuza kwiga mu Cyongereza.
Mu ngabo za kera bigaga ubuhanga bwo kwivuga ibigwi, ibi byitwaga kwiga gusiga no kwivuga kw’ingabo. Bivugwako ubu bumenyi bwateye imbere cyane ku ngoma ya Ruganzu II Ndoli waje gushyiraho Inteko y’Abasizi b’i Bwami abigiriweho inama na Nyina Nyiraruganzu II Nyirarumaga(A.Coupez, Les récits historiques Rwandais, p21).
- Mbere y’uko dusoza iyi nkuru reka tubagezeho urutonde ruto rw’imwe mu mitwe y’ingabo zakera n’Abami baziremye:
- Ibisumizi bya RuganzuII Ndoli(1510-1543),
- Inzirabwoba za Mutara II Rwogera(?-1853)
- Ijuru ni Inyaruguru za Kigeli IV Rwabugili(1853-1895),
- Abakwiyumwami, Abashakamba n’Urugangazi za Mutara II Rwogera,
- Ingangirarugo za Kigeli IV Rwabugili
Muri make Ingabo z’u Rwanda zo mu gihe cya mbere yumwaduko w’Abazungu nta kintu kinini zitandukaniyeho n’Ingabo z’u Rwanda z’ubu uretse wenda imiterere y’ibikoresho byakoreshwaga kera n’ibikoreshwa ubu.
Icyitonderwa: Ibitabo byashyizwe muri iyi nkuru bivugwaho mu gitabo cy’uwitwa Eugène Ndaruhutse cyitwa Les Compagnies Amatorero dans le Rwanda Ancien et Contamporain
Nzeyimana Jean Pierre
UM– USEKE
7 Comments
inzarabwoba ntago zayoborwaga na nkoronko
Ko mutatubwira umwami wari ufite ingabo bitaga INKOTANYI????
Inkotanyi zari iza RWABUGIRI
Hari ibyo mwakosora: Kurushanwa kurasa kure ntabwo ari ukumasha ni ugutebanwanaho umutwe w’ingabo za Rwabugiri witwaga ingangurarugo
Ingabo bitaga indejuru yari zo kwa Rudahigwa?
Ingabo bitaga Indejuru Zari zo kwa Rudahigwa?
Mutubwire amateka yabega nuko babayeho numwami wumwega wo hambere ningabo ze uko zitwaga murakoze mumfashije mwampa igisubizo munyohereje kuri email yanjye cyangwa mukansubiriza hano
Comments are closed.