Digiqole ad

Nyiramacibiri ubu yari kuba yujuje imyaka 82

Umunyamerikakazi witwaga Diane Fossey wari uzwi ku izina rya Nyiramacibiri uyu munsi iyaba akiriho aba yujuje imyaka 82 y’amavuko. Uyu mugore azwi cyane mu kwita ku ingagi zo muri Pariki y’ibirunga aho yageze muri 1967. 

Dianne Fossey yagiriye akamaro kanini ingagi zo mu Rwanda
Dianne Fossey yagiriye akamaro kanini ingagi zo mu Rwanda

Muri uyu mwaka Diane Fossey yashinze ikigo cy’ubushashatsi  mu Rwanda yise Karisoke Research center cyari giherereye hagati  mu birunga.

Kubera ko ingagi zo muri Karisoke zari zarahahamuwe na barushimusi, byagoye Nyiramacibiri kuzimenyereza kugira ngo abone uko yiga imitekerereze yazo no kubaho kwazo.

Abanyeshuri be bazaga kwiga byarabagoraga kwihanganira imbeho, ibigunda n’imibu byo mu birunga.

Nyiramacibiri arwanya ba Rushimusi.

Nubwo  mu Rwanda hariho itegeko rihana ba Rushimusi ryo guhera muri 1920, ubutegetsi ntibwigeze bukurikirana ishyirwa mu bikorwa ryaryo kuko bitabujije ba Rushimusi kwibasira ingagi zabaga muri Pariki y’ibirunga haba ku ruhande rw’u Rwanda ndetse na Zayire yo muri kiriya gihe ( ubu ni Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo).

Yifashishije amafaranga yakuraga mu kigega cyitwaga Digit Fund, Nyiramacibiri yashyizeho abantu bazajya bajya gutegura imitego yatezwe na ba Rushimusi igamije gufata ingagi.

Muri iyo mihati ye, Dr Diane Fossey witwaga Nyiramacibiri yabashije gutuma ba rushimusi benshi bafatwa, baraburanishwa kandi bakatirwa ibihano ku buryo na n’ubu hari abakiri mu buroko.

Birazwi ko mu mwaka wa 1978  Nyiramacibiri yarwanyije abantu bari batumwe n’igihugu cy’Ubudage ngo bashimute ibyana bibiri by’ingagi  ariko bakamurusha imbaraga bakabijyana bamaze kwica ababyeyi babyo.

Ibyo byana byitwaga Coco na Pucker byaje gupfa bigeze mu bigo bororeramo ibikoko ahitwa Cologne mu Budage.

Urupfu rwa zimwe mu ngagi Nyiramacibiri yareze akabana nazo rwatumye yongera ingufu mu kurwanya ba rushimusi ku Isi hose cyane cyane abashimuta ingagi zo  mu birunga.

We na bagenzi be bakurikiranaga aho imitego yatezwe ingagi iri bakayitegura, kandi bagahana bihanukiriye ba Rushimusi bafashwe.

Hari n’ubwo bafatiraga imitungo ya ba Rushimusi harimo amatungo yabo ndetse bagatwika n’utururi ba Rushimusi babaga barubatse mu ishyamba ry’ibirunga.

Diane Fossey uzwi ku izina rya Nyiramacibiri yavukiye mu mujyi wa San Franscisco muri Califoriniya, USA. Se yitwaga George E .Fossey naho Nyina akitwa Kathryn Fossey.

Ababyeyi be batandukanye akiri muto aza kurerwa na Se wabo wamufataga nk’umwana we bwite.

Nyiramacibiri yize ibinyabuzima muri Kaminuza yitwa Devis University muri Califoriniya. Uyu mugore yakuze yikundira kubana n’ibisimba kandi byaje kumugirira akamaro ubwo yazaga kwiga ingagi zo  mu birunga by’u Rwanda na Kongo.

Muri 1980, Fossey yabonye impamyabumenyi y’ikirenga yitwa PhD mu binyabuzima yakuye muri Kaminuza ya  Cambridge mu Bwongereza. Muri uriya muhango yiswe izina ry’icyubahiro ry’umuntu ukomeye ku Isi wagize uruhare rukomeye mu gufasha Isi kumenya imibereho y’ingagi zo mu birunga.

Yitabye Imana muri 1985 yishwe n’abagizi ba nabi bamusanze mu nzu yakoreragamo ubushakashatsi. Yashyinguwe ahantu yari yarahisemo ko bazajya bashyingura ingagi ze zapfuye. Irimbi rye riherereye mu kirunga cya Karisoke.

U Rwanda n’amahanga uyu munsi rwibutse urupfu rw’uyu mugore udasanzwe wagize uruhare rutagereranywa mu kurinda ingagi zo  mu birunga zifatwa nk’inkingi mwamba y’ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku bukerarugendo.

Kuri Nyiramacibiri ingagi ni abana beza, bafite ubumuntu kandi bazi kubana neza n’abandi. Yemeraga ko ingagi zifitemo ubumuntu kurusha abantu.

Source: Internet

NIZEYIMANA Jean Pierre

ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Tujye tumwibuka kuko we yabonye mbere hose ko ingagi ari kimwe mu bigize ubukungu bw’igihugu cyacu.

  • uyu mudamu yakoze akazi gakomeye kandi kagomba kubera buri kiremwa urugero kuko ibi byashoborwa na bake!!!! IMANA izamuhe umugisha

  • ko nta muntu wafunzwe iriya myaka ukiri muri mabuso ra

  • Ese Abamwishe babashije kumenyekana?hari urubanza rwaciwe se?
    Igihe

  • musomba nurire nagizeurujijo, mbavuzekoyafwuye so yaguyehe? uwabahazinamareamacyiko.
    thx

  • Turamushimira cyane buryo ki yaharaniraga umutekano w’umutungo nyarwanda

Comments are closed.

en_USEnglish