Digiqole ad

1961:U Bubiligi bwasabwe na ONU gukoresha Kamarampaka mu Rwanda

Nyuma y’uko mu Rwanda hashyizweho Guverinoma nshya yari igizwe n’Abazungu banganya umubare n’Abanyarwanda mu cyiswe Coup d’Etat y’i Gitarama, havutse ikibazo cyo kumenya umwanya ubutegetsi bwa cyami  buhagarariwe n’umwami ndetse n’ingoma ngabe Kalinga bufite mu Rwanda.

Bamwe mu bari bagize Leta yo muri Reuubulika ya mbere
Aba ni abayobozi bari bahari igihe hatangazwaga Repubulika kuwa 28, Mutarama 1961

Nk’uko Padiri Alèxis Kagame yabyanditse abagize iyi goverinoma barimo na Joseph Habyalimana bitaga Gitera bahise batangaza ko bashinze Leta  mu nama yari irimo abantu bagera kuri 2 873 barimo ba Burugumesitiri n’abajyanama bitaga ba Konseye yabereye i Gitarama muri 1961 .

Abatumiwe bose bamaze kuhagera, Joseph Gitera wari ukuriye icyo ubu twakwita Inteko ishinga amategeko yafashe ijambo avuga ku mugaragaro ko ‘Kalinga iciwe mu Rwanda kandi ko umwami Kigeli atakiri umwami w’u Rwanda ukundi.’

Uku gukurwa ku ngoma igitaraganya bwatumye umwami Kigeli Ndahindurwa yandikira Umuryango w’Abibumbye avuga ko kiriya cyemezo kidahuje n’amategeko agenga uburyo ubutegetsi busimburana.

Mu gitabo cya Padiri A.Kagame cyitwa Un Abrégé de l’Histoire de Rwanda de 1853 à 1972, umuzingo wa II yanditse ko ONU ishingiye ku mwanzuro wayo No 1580 wo kuwa 20 Nzeri 1960 yasabye ubutegetsi bw’Ababiligi gusubiza Umwami ku butegetsi bwe kugeza abaturage bavuze niba bashaka ubwami cyangwa Repubulika.

ONU ikimara gufata uwo mwanzuro yawugejeje ku bategetsi b’Ababiligi ibasaba ko bategura amatora aho abaturage bazihitiramo ubutegetsi bifuza.

ONU kandi yashyizeho itsinda ry’indorerezi rizasuzuma uko ayo matora azagenda.

Kamarampaka yo ku wa 25 Nzeri 1961.

Ubutegetsi bw’Ababiligi bumaze kubona ko igitutu cya ONU gikaze, bwateguye amatora ya Kamarampaka kugira ngo abaturage bahitemo niba bagishaka ubwami cyangwa bashaka Repubulika.

Aya matora yateguwe mu gihe mu gihugu harimo urugomo rwakorerwaga abayoboke b’ishyaka rya UNAR babashinja gushyigikira ubwami.

Umwami kandi ntiyari mu Rwanda muri icyo gihe ndetse n’igihe yashakaga kugaruka Ababiligi bahise bamujyana i Burundi bamubuza kwinjira mu Rwanda.

A.Kagame avuga ko ubutegetsi bw’Ababiligi bwari bwamaze guheeza umwami mbere y’uko Kamarampaka irangira.

Yaranditse muri cya gitabo cye ku ipaji ya 326 ati “ Umutegetsi mukuru w’Ububiligi mu Rwanda (Résident spécial du Rwanda)  yari yarashyizeho inzitizi zose zishoboka zo kubuza umwami gutaha mbere y’uko amatora ya Kamarampaka arangira.”

  “… Le Résident Spécial du Rwanda avait paré  à toute eventuelité en installant des barrages sur toutes  les routes par lesquelles  le monarque déchu pouvait s’introduire au Rwanda…”

Amatora ya Kamarampaka arangiye ibarura ryasanze abarenga 80% badashaka ubwami.

Mu gitabo cya Col Guy Logiest cyitwa Mission au Rwanda, “un bilan dans la bagarre tutsi-hutu” yavuze ko hari indorerezi zashishikarizaga abatoraga guhitamo Repubulika.

Ati “ …Mu by’ukuri hari umuntu wari  uhagarariye amashyaka adashyigikiye UNAR wari ku muryango akongorera abatora ko bagomba guhitamo gutora Repubulika na Demokarasi aho gutora ubwami…”

Haranditse mu Gifaransa ngo “…En réalité  ce delegué des partis contre UNAR disait aussi comment il fallait voter pour la République et pour la Démocratie et non pour la monarchie…”

Dukurikije ibyo A.Kagame yanditse na G.Logiest biragaragara ko icyo bise Kamarampaka cyari uburyo amashyaka ya PARMEHUTU, APROSOMA, na RADER yakoresheje  kugira ngo yigizeyo umwami Kigeli Ndahindurwa.

Aya mashyaka kandi yafashijwe n’ubutegetsi bw’Ababiligi bifuzaga gushyiraho ubutegetsi buzatuma Ububiligi bukomeza kugira ijambo na nyuma y’ubwigenge bw’u Rwanda rwabonye umwaka wakurikiyeho wa 1962.

Ngayo amateka magufi yo kurangira kw’Ubwami mu Rwanda.

Sources:- A.Kagame, Un abrege de l’Histoire du Rwanda de 1853 a 1972, Tome II Editions Universitaires du Rwanda, Butare,1975, page 326

             -G.Logiest, Mission au Rwanda, Un Bilan dans la bagarre tutsi-hutu, Didier Hatier, Bruxelles ,1988                        p.198

NIZEYIMANA Jean Pierre
ububiko.umusekehost.com

en_USEnglish