Digiqole ad

Kalisa Rugano arashyira ahagaragara ikinamico igaragaza ubutwari bwaranze Abanyarwanda

Mu gihe mu Rwanda nta Kinamico zikunze gukinwa zigaragaza umuco w’ubutwari waranze Abanyarwanda, Kalisa Rugano n’itorero rye,  bagiye gushyira ahagaragara ikinamico bise “Rugari rwa Gasabo”.

Kalisa Rugano umwanditsi akaba n'umutoza w'abakinnyi b'ikinamico Rugali rwa Gasabo
Kalisa Rugano umwanditsi akaba n’umutoza w’abakinnyi b’ikinamico Rugali rwa Gasabo

Kalisa Rugano umwanditsi akaba n’umutoza w’abakinnyi muri iki kinamico aganira na Umuseke, yatangaje ubwiza bw’iyi kinamico anagaragaza cyane cyane icyo abakuru ndetse n’abato bazitabira iyi kinamico bazungukiramo.

Rugano aragira ati: ” Iyi Kinamico  twayiteguye  dushaka  kwerekana ubwitange bw’ Abanyarwanda bo hambere, tunongera kwibutsa abanyarwanda uko u Rwanda rwahoze mu bijyanye n’ umuco , by’ umwihariko tunagaragaza imivugire ndetse n’imikoreshereze y’ ikinyarwanda cy’umwimerere”.

Rugano akaba atangaza kandi ko, abana bazazana n’ababyeyi babo muri iyi kinamico,  bazungukiramo ubumenyi ku byaranze umuco w’ubwitange ndetse n’ubutwari, ndetse bikazanabaremamo  uwo muco kuko muri iyo kinamico hagaragaramo umwana ukina yitwa Robwa yitangira igihugu akakibera umucunguzi kandi akiri muto.

Hejuru y’ibyo kandi bazungukiramo imikoreshereze y’ikinyarwanda cy’umwimerere  ndetse bongere no kugikunda nk’ururimi rw’abakurambere, kuko akenshi abana barukunda ariko bakaba ahenshi batakigira umwanya wo kuruvuga kubera indimo zo hanze zisigaye zariganje mu mashuri bigamo.

Iyi kinamico ikazatangira gukinwa kuri uyu wa Kane tariki ya 16 Mutarama 2014 guhera Saa moya z’umugoroba ku Gicumbi cy’Umuco’’ ihema rinini riherereye muri sitade amahoro i Remera’’, ikazahakomereza kugeza ku Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2014, aho kwinjira bizaba ari amafaranga 5000frws ku bantu bakuru , naho ku bana n’ abanyeshuri  bikaba 1000frws bitwaje amakarita y’ ishuri.

Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • merci kuriiki kinamico mutumenyesheje , ku bwanjye njyiye gu sensibiliza abantu bazaze pe kandi ari benshi kuko umuco wacu ukwiye kumenyekana abantu bakawukunda,

  • Uyu musaza azashimirwe uburyo ashishikariza abanyarwanda umuco wabo!!

  • Nzaba mpari pe, nkunda ibihangano bya Rugano, biba birimo ubuhanga n’ubwenge cyane. Thanks Kalisa, Rugano

  • Ariko kali!!!!!!!!!!!!! Koko wabagahe ?????? Nabera sindabona ibihangano byawe ariko mbizi mu nkuru …………. abantu babiganira uburyo uri “ umunyabwenge“… ni ukuri ce 16 na 18 /01/2014 ntabwo namenye ko iyo mikino ihari ………………. kora imenyekanisha rihagije kuko nkunda ikinamico cyane kandi sinjye njyenyine …………, panga izindi gahunda vuba na bwangu , ariya mafaranga waka siyo uzakore 10.000; 5000frws na 1000,

Comments are closed.

en_USEnglish