Digiqole ad

“Twese turi amashami ya ‘Ndi Umunyarwanda’”- Paul Mbaraga

Uyu Paul MBARAGA ni Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda aho yigisha mu Ishuri ry’Itangazamakuru n’Itumanaho riri mu mujyi wa Kigali. Nyuma y’igihe kirekire ahungutse ava mu U Budage dore icyo avuga kuri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’.

Paul Mbaraga, Umwarimu muri Kaminuza y'u Rwanda akaba n'umunyamakuru w'inaribonye
Paul Mbaraga, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda akaba n’umunyamakuru w’inaribonye

Umunyarwanda ni igiti kimwe rukumbi cy’umwimerere kitaboneka ahandi ku Isi uretse aho Gihanga yakiremeye mu rwa Gasabo. Amashami yacyo agwiye mu Rwanda, ariko akaba maremare agakwira isi muri Diaspora.

Ishami rya ‘Ndi Umunyarwanda’ ni umuntu wese ushamikiye kuri kiriya giti kimwe rukumbi kimugaburira umusemburo w’umuco n’ifumbire  y’agaciro n’ubumenyingiro, Abanyarwanda duhuriraho bikadutandukanya n’andi mahanga. Icyo giti ntikigira ubwoko.

Amashami yacyo ashobora kugira imigenzo itandukanye ariko yose ahurira ku myemerere imwe kuko yonse umusemburo n’ifumbire kimwe. Ishami ryakiriye wa musemburo n’ifumbire rigaharanira kutarumba kugira ngo ubumwe bw’Abanyarwanda ariwo musokoro uri mu mutima wa cya giti utandura bigatuma kamere y’Umunyarwanda ihungabana.

Iryo shami rirabya indabo z’amajyambere ariryo shema ry’Abanyarwanda. Ishami ryakiriye wa musemburo n’ifumbire rikabyirenza rishobora kumunga andi mashami bikavamo ‘Gutatira Igihango’ cya mwene Kanyarwanda.

Abatekereje jenoside yo gutsemba Abatutsi ni ya mashami yakiriye umusemburo n’ifumbire akabyirenza. Bishe Abatutsi ari na ko basatira kurimbura Umunyarwanda. Igiti cya Kanyarwanda gikeneye amashami yacyo yose kugira ngo gitumbagire mu ruhando rw’amahanga, ibendera gihetse ribonekere isi yose.

Iryo bendera ubwaryo ni ikimenyetso cy’igihango Abanyarwanda bagiranye. Uvanyemo ibara rimwe ntabwo asigaye yaba aranga u Rwanda n’Abanyarwanda. Kimwe n’uko iyo Interahamwe zigera ku mugambi wazo wo kurimbura Abatutsi ngo ntihasigare n’uzabara inkuru, ntabwo Abahutu n’Abatwa bari gusigara bari kuzongera kwitwa Abanyarwanda uretse kubeshya amahanga.

Tuba Abanyarwanda iyo twuzuye turi abo turibo twese hatabuzemo n’umwe mubo twitiriwe: Umutwa, Umututsi n’Umuhutu kugeza ku moko gakondo twemeraga twahuriragamo y’Abasinga, Abazigaba n’ayandi.

Muri iki gihe tubwirizwa n’ubuyobozi bw’igihugu cyacu agaciro k’imbabazi tuzirikane ko kuba tuvuga imbabazi ni uko habayeho kubabaza no kubabara, bikaba ngombwa gusaba imbabazi kugira ngo turengere ko cya giti cya Kanyarwanda cyakomeza kugaburira amashami yacyo umusemburo n’ifumbire byiza.

Imbabazi zijyanye na jenoside ni umuti usharira, ni ikintu gikomeye, ariko ni uburyo bukwiye  kugira ngo Umunyarwanda akire ibikomere. Biragoye gufata umwanya wo gutera intambwe ngo ujye guha umuntu imbabazi waguhemukiye, atanazigusabye!

Hari ibyo tumenyereye cyangwa tuzi byadufasha: benshi mu Banyarwanda bari mu bemera uwo bita Jesus (Yesu cyangwa Yezu) mu Cyongereza, buri munsi bavuga isengesho uwo Mwana w’Imana yabigishije bagira bati “Ntuzaduhore ibyaha byacu nk’uko natwe tutabihora ababitugirira.

FPR-Inkotanyi na yo yabohoye u Rwanda ihagarika Jenoside ibwiriza ingabo zayo kwirinda ibikorwa byo kwihorera. Leta y’Ubumwe igiyeho yatekereje umuco wa Gacaca kugira ngo hakorwe Ubutabera bwunga butanga imbabazi.

Abanyeshuri b’i Nyange batewe n’Abacengezi bakanga kwitandukanya mu moko bemeza ko ari Abanyarwanda, ni ibimenyetso bikomeye bya  ‘Ndi Umunyarwanda’.

Buri wese kandi yisuzumye mu mateka ye yasanga hari ibihe yafashe ibyemezo ashimangira ihame rya ‘Ndi Umunyarwanda.’ Ubwanjye muri 1968 mu ishuri ry’i Nyamasheke (Cyangugu) nanze kwifatanya n’intagondwa z’Abahutu zakoraga iterabwoba ku Batutsi muri iryo shuri.

Byarampungabanyije biba ngombwa ko mpungira mu kigo cy’Abafurere b’Abayozefiti bayoboraga iryo shuri.

Izo ntagondwa nongeye guhurira na zo muri Kaminuza na Institut Pedagogique National i Butare muri 1973 na none zimenesha Abatutsi noneho na njye zinshyira kuri lisiti y’abahigwa.  Aho hose naziraga ko nabanaga n’abandi ntitaye ku moko yabo kandi sinitabire ibikorwa by’iterabwoba byameneshaga Abatutsi.

Mu ntangiro za 2002, maze imyaka 12 mu Budage,  nafashe  icyemezo ndakuka cyo gutaha mu Rwanda maze kwanga gusinya impapuro zo guhakana Ubunyarwanda nk’uko ubuyobozi bw’Ubudage bwabinsabaga kugira ngo bunyemerere ubwenegihugu bw’Ubudage.

Kuri jyewe rero ihame rya ‘Ndi Umunyarwanda’ si irya none, si icyaduka, ni ubuzima nabayemo. Naho ku ruhande rwa Leta ni intambwe mu zindi zatangiye Jenoside ikirangira. Nyamara hari benshi bagifite ipfunwe kubera ibikomere batewe na Jenoside n’Intambara.

Hari ipfunwe ry’urubyiruko riterwa n’ibyakozwe n’ababyeyi cyangwa abavandimwe bakuru babo. Hari ipfunwe ry’abatekereza ko akababaro kabo katumvikana. Gusaba imbabazi no kuzitanga ni uburyo bumwe mu gufasha gukunkumura iryo pfunwe rikiriho cyangwa rishobora gukomeza gukura mu mitima yakomerekejwe no kubura ababo cyangwa yasizwe isura mbi n’ababo bijanditse muri Jenoside.

Iryo pfunwe nanjye nari ndifite nza kwibohora ubwo nahawe amahirwe yo kubona urubuga rwiza rwo gusaba imbabazi imbere y’Abanyarwanda bari bateraniye mu Inama ya kabiri y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge yari iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul KAGAME mu tariki ya 26-28 Ukwakira, 2002.

Iyo nama yumvikanaga kandi ku ma radio, TVR no kuri Internet. Dore bimwe mubyo nasabiye imbabazi binanditse muri raporo y’iyi nama ku mapaji iya 161-162, kandi mfashe uyu mwanya w’iyi nyandiko kugira ngo mbisubiremo muri gahunda ya ‘Ndi Umunyarwanda’:

Mu gihe ababisha bari batangiye jenoside hano mu Rwanda, mu minsi ya mbere yakurikiye iyicwa ry’uwahoze ari Umukuru w’Igihugu, hari umunyamakuru wa Radio Rwanda wampamagaye mu Budage ati ‘Turashaka Umunyarwanda uri mu mahanga twabaza uko iyo ngiyo mukurikirana ibibera hano mu Rwanda.’  Namwemereye ko yambaza ubwanjye.

Iyo narindi twari tutarasobanukirwa neza ibiri kubera mu Rwanda niba ari jenoside cyangwa niba imirambo myinshi twari twatangiye kubona kuri za TV ari abantu baguye ku rugamba. Ijambo jenoside ryari ritarakoreshwa n’ibinyamakuru byavugaga inkuru z’i Rwanda.

Twumvaga ndetse icyo gihe ko na Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Bill Clinton yabuzaga serivisi z’umutekano ze gukoresha ijambo jenoside ku biri kubera mu Rwanda. Nta n’ibanga rya jenoside nari mfite ubwanjye. 

Aho namenyeye ko abantu bishwe muri iki gihugu bazira ubwoko bwabo gusa, narabyamaganye uko nshoboye aho mboneye umwanya hose.

Icyo nicuza ni uko n’ubwo nanjye nari umunyamakuru nashubije ibibazo bya wa munyamakuru wa Radio Rwanda mu magambo arimo amarangamutima ndetse n’uburakari cyangwa n’ubuhubutsi bigaragazwa n’uko icyo gihe nashinjaga FPR ko ari yo yongeye gushoza intambara imaze no kwivugana Umukuru w’Igihugu.

Muri iyo minsi havugwaga imishyikirano hagati y’abashyamiranye, FPR yanga kuvugana na Leta ya Kambanda ivuga ko ahubwo yakwemera kuvugana n’abasirikari. Ibyo na byo narabyamaganye mvuga ko FPR iri gushaka guca Abanyarwanda mo ibice, nshimangira ko ikwiye kuvugana na Leta yagiyeho.

Ibyo byatumye bavuga ko nari nshyigikiye Leta y’abicanyi.

Uwanyihanganira ariko yasanga nari mpangayikishijwe n’uko mu gihe cy’amarorerwa yari atangiye, Leta yari imaze kujyaho yagaragazaga ubushobozi bwayo mu guhagarika ubwicanyi.

Kuba Leta ya Kambanda yaba yaragiyeho mu buryo bunyuranyije n’amategeko, uburyo abari bayigize bari batoranyijwe, sinabitekerejeho cyane kuko nasangaga ko mu makuba nk’ayo, byari kurushaho gutera inkeke habayeho icyuho kirekire mu butegetsi, dore ko Perezida na Ministiri w’Intebe ndetse na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga bari bamaze kwicwa…

Ikijya kimbabaza ariko ni uko kubera kwitiranya ibintu n’abantu, hari abakunze kugerekera utarashyigikiye FPR ko ngo yanga Abatutsi.

Abatekereza batyo ndibwira ko basenyera FPR kuko FPR ntangiye kumenya ko ari Umuryango wakira Abanyarwanda bose bemeye amahame remezo yawo… Ndemera ariko ko abiyumvishije ko ndwanya FPR kandi bo ari yo batezeho kubohorwa, bumvise ko mbashinyagurira.

Icyo ntakwemera uko biri kose ariko, ni uwangerekera ko naba narahamagariye Abahutu kwica Abatutsi. Sinigeze nkoresha iyo mvugo.

Kwibutsa ibi byose ntibinshimishije kuko nzi ko hari abo byongera kubabaza cyangwa kurakaza, ariko sinasaba imbabazi ntabanje kwirega. Nahisemo kubivuga kuko bikomeye kandi bikaba byaratumye Abanyarwanda bamwe bambonamo isura idahuje n’ukuri kw’imyifatire yanjye.

Nari maze igihe rero nifuza gusaba imbabazi ingabo za APR kubera amagambo yanjye yaba yarumvikanye nk’amacantege ku rugamba. Nsabye imbabazi Abanyarwanda bose bababajwe n’imvugo yanjye maze gusesengura. Nsabye imbabazi FPR nageretseho urupfu rwa Perezida Habyarimana nta anketi yari yagaragaza ko ari impamo …

None kuri iyi nama ya kabiri ku bumwe n’ubwiyunge nsezeranyije Abanyarwanda bose ko ubu niyemeje kwimiriza imbere gufatanya n’abubaka u Rwanda. Abazashaka kurutera no kurusenya, nzafatanya namwe kubarwanya.

Murakoze.”

Umwanzuro:

Dusohotse mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko natangiyemo buriya buhamya igihe cy’iminota cumi, umwe mu bayobozi bakuru twabonanye yarambwiye ati “Wowe bari baraturahiye ko udashobora kuva ku izima ngo uhinduke.”

Nyuma ya ho nagerageje kumushaka ngo twongere dusubire kuri icyo kiganiro birangora n’ubu. Nashakaga kumubwira ko ikibi ari ukwisubiraho ugana mu mwijima. Jye navuye ku izima ry’igicu kitagaragazaga neza icyerekezo ndimo, ngaruka kota izuba ry’urwambyaye kandi mpasanga ubuyobozi bwiza bufite icyerekezo cy’umucyo mu majyambere n’urukundo ku Banyarwanda bose.

Nahamya ko mu myaka 11 ishize ntatatiye indahiro nahaye Abanyarwanda muri ririya jambo navugiye mu Nteko.

Ndi umuntu ariko, niba hari uwaba yarantahuyeho ikindi cyaha cyangwa ikosa naba narakoze ntatiye umuryango w’Abanyarwanda, na cyo ngisabiye imbabazi ariko nashima no kukimenya nkakiburana cyangwa nkisobanura.

“Iyo umuntu akubabaje uba umwikoreye, iyo umubabariye uba utuye uwo mutwaro. Uwahemutse na we igihe atabohotse ngo asabe imbabazi ahorana ikimwaro. Imbabazi ni ngombwa: gusaba imbabazi no kuzitanga bifite akamaro ku mpande zombi ariko ntawe ukwiye kubihatirwa.”

Paul MBARAGA umusomyi n’umukunzi wa ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Ok, Wowe, Rucagu n’abandi nkamwe mufite ibyo mwakoze mugomba gusaba imbabazi z’ibyo mwakoze, mwavuze cg uruhare rwose mwagize kubyabaye mu mazina yanyu bwite mutitwaje ubwoko bwanyu sibwo bwabatumye kd ntanuwabatoreye kuba abavugizi cg guhagararira ubwo bwoko mwitaje. Ndi Umunyarwanda ntakindi izadusigira uretse kongera kubona ibice mu Rda birenze 3 twari tuzi. Umwana wavutse 1995 azasaba imbabazi ziki? Mwe mwazisabye ni muvuge kuko mwagiriwe ikizere mutari mukwiye muri mumirimo gura remember ko Kagame ntanshuti ndetse nta n’Idini agira. Namara kubakoresha azabagororera ibyo yakoreye Kayumba, Partor Bizimungu n’abandi. Iyo ngengabitekerezo muzanye mwitegure kuryozwa ibyo izasiga mu Rwanda.

  • ukurikije uko Mbaraga yanditse nibyo birakwiye ko abanyarwanda dufata iyambere mukwiyubakira igihugu ibyo rero tuzabbigeraho igihe cyose tutishishanya kandi ibyo biva mukubwizanya ukuri muri Ndi umunyarwanda. ndabizi abiciwe biteguye gutanga imbabazi ariko mu gihe hari uwazisabye kuko ntiyazitanga atazanswe.

    • Bangahe se bamaze kwaka imbabazi ko nta numwe wari wavuga ko azitanze? Reba igihe gishize?
      Ese abenshi mu bicanye ko bakiriho kuki atari bo bajya kwisabira imbabazi zibyo bakoze? Ahubwo jye mbona aba ba Rucagu, Mbaraga, Bamporiki n’abandi nkabo basabira imbabazi utabatumye nta n’icyaha arangwaho gusa ngo ni uko ari umuhutu, mbona ari ubusazi, kandi ngo barize da! Ku isi yose no mu ijuru icyaha ni gatozi, umuntu abazwa cg azabazwa icyo yakoze. Ntawe usubiriza cg uzasubiriza undi. Murakoze

  • Uyu nawe ntagisiba mu itangazamakuru sinzi imyanya ashaka iyo ariyo. Yakwigishije ibyazi akareka kuzana blablabla. Bajye bavuga ibyabo bakoze bonyine be kwihisha mu mbaga y’abanyarwanda kubw’kimwaro cy’ibyo bakoze. Niko batangije genocede bayishoramo abantu ngo bizagaragare ko byakozwe nabanyarwanda none ngo twongere twishoremo tubakingire ikibaba. Turabiyamye

    • Toto, uyu mugabo afite ikibazo gikomeye ukurikije ibyo yanditse. Afite byinshi ahisha. Mbere y’uko ajya muri DW aho yahamyaga ko FPR ariyo yahanuye indege ya Habyarimana, yiyitaga umuntu wo muri za Gisenyi, ahaturukaga iwabo wa Kinani. Intambara irangiye ubu ni umunyakibuye. Ariko yeee. Ni avugishe ukuri kose wenda n’ibindi umuntu adashaka kuvugira hano.

  • NJye icyo mbona nuko gahunda ya Ndi umunyarwanda isobanutse rwose ariko hari icyo tutakwirengagiza kdi kozahorabo ibihe byose.
    MUNYARWANDA ni umuryango ubite abana batatu (3):1.Umwana w,umunyabwenge:INTITI
    2.Umwana ushakisha :UGERAGEZA
    3.Umwana w,umuswa: KIGORYI
    ubu bwoko bwose nubwo butandukanye buri mumuryango umwe,hari uwabyanga cg yabikunda ariko ntibishobora guhinduka.
    -Ubu bwoko bw,INTITI niyo atakwigishya muri kamere ye arishakishiriza ariko akamenya.
    -Ubwoko Bw, Ugerageza iyo ntacyo yigishijwe,ntashobora kwishakishiriza,ariko iyo yigishijwe neza arumva,agafata kdi akamenya.
    -ubwoko bw,ABASWA barangwa no *KUTUMVA:umubwira A akumva B.
    *KUDAFATA:avugako yumvise B,wamubaza icyo yumvise akagusubiza C.
    *KUTAMENYA:ntabasha gutandukanya n,ibigaragarira amaso ye,umwereka umutuku(rouge) we akabona icyatsi(vert).
    Abazungu rero bo bamaze kubona ko umuryango wacu ugizwe nibi byiciro,babyihishe inyuma bajyaniranya abo boroheje barabashuka babaha andi mazina ,babashyiramo ibitekerezo bizatuma barenga Kamere ya MUNYARWANDA y,umwimerere kugirango bazaboneko uko baduteza kumarana.
    Icyo mbona nuko iyi gahunda ya ndi UMUNYARWANDA iziye igihe kugirango iduhwitire,buri wese noneho yikebure ndetse anisuzume amenye neza ubwoko arimo ubwo aribwo ,ndetse anasobanukirwe n,abavandimwe aho baherereye,ariko sibyo gusa,hari nikindi tugomba kumenya,sinzi nimba navugako ari iterambere cg se ari ikiza mubindi.
    Nuko twese twagombye gusubira ku ivuko,ndetse n,umubyeyi wacu MUNYARWANDA(Njye ngereranya n,ubuyobozi)Twibuke ikitwaga KIRAZIRA,ikizira kiba ikizira koko,ubusanzwe ngo IBYAYE IKIBOZE IRAKIRIGATA,ariko ibyagaragaye cyane nuko ubu ibintu byahinduye isura IBYAYE IKIBOZE IRAGITA,umubyeyi wacu rero nawe niyikebuke kugirango abashe kuturerera hamwe kdi neza KIRAZIRA ibe KIRAZIORA nta MUbyeyi wo guta icyo yabyaye.
    Bavandimwe rero namwe NTITI nawe UGERAGEZA nimisubire ku isoko KIRAZIRA ibe KIRAZIRA mureke kugendana n,ibigiruka kuva kera ngo ntamuryango wabuze IKIGORYI,ariko kera IKIGORYI cyabaga icy,umuryango ukakibungabunga ukacyakira uko kiri bagaturana bagatuza,naho ibyubu,IKIGORYI ntikiri icy,Umuryango cyabaye icy,Umuhanda,ibi tubyamaganire kure abanyambaraga dusindagize abanyantegenke,abarwayi tubarwaze maze Twiyubakire UBUMWE bwa MUNYARWANDA butajegajega,mugire Umwaka mwiza 2014 muharanira kwisanga mumuryango mugari w,ABANYARWANDA.

  • Njye mbona iki gitekerezo ari kizima cyo gusaba imbabazi ariko urubyiruko sirwo rwagasabye imbabazi kandi banyirikubikora bahari bigaramiye. Reka mbahe example imwe njye nzi. RUCAGU Boniface yavuze ko yarari umunyamigabane muri RTLM kandi niyo yashumurizaga Abahutu kwica abatutsi kandi niwe wanagize uruhare runini mu kubicyisha kuko yaravugaga kandi hose mu Gihugu yarumvikanaga niwe ugomba gusaba imbabazi ariko nka BAMPORIKI niba yaragize ipfunwe ko papa we cg mwene wabo yishe njye mbona atagasabye imbabazi kuko icyaha ni gatozi. Ariko biriya byo kwirirwa babeshya abanyarwanda bibabariye ngo barasaba imbabazi kandi bashaka amariro njye mbona ataribyo rwose.

  • Paul Mbaraga we nawe arakabije burya umuntu iyo yikunda akunda nicyo aricyo ahubwo reka tumushimire. Nange bazampe urubuga mbaganirire ukuntu nanze kwihakana ubunyarwanda kandi byari kungeza ahantu hakomeye ubu najyaga kuba ngeze ku rwego rwa Colonel mu ngabo za Museveni. Njye navutse mu mwaka wa 1982 mvukira Nasho mu nkambi yimpunzi izo Obote wari Perezida wa Uganda yirukanye. mu wa 1986 twaje gusubira Uganda nyuma yihirikwa rwa Leta ya Obote. muri 1990 Inkotanyi zitera u Rwanda maze abanyayuganda twari duturanye baraduhagama cyane kuko twari dutuye ku mupaka ibyabaga byose twarabibonaga. Abana nabarimu ntibadukundaga pe. icyo gihe narindi mu mwaka wa 4 Primaire ariko twahoraga dukubitwa twe Abanyarwanda ngo Abatutsi bamaze Abahutu ku rugamba.

    Mu wa 1992 dukoze ikizamini cyo kutwinjiza mu wa 7 twakoze ikizamini batanga ibihembo ku munyeshuli wabaye uwa mbere barakinyima kandi ninjye wari wabatsinze ngiye kubaza Headmaster ambwira ko ntakibona kuko ndi Umunyarwanda ngo ngirango ninandika ibaruwa ivuga ko ntariwe nibwo bari bukimpe.

    Naramubwiye mucyongereza ko Iwas born a Munyarwanda and i will remain one even if i deny i will remain one. Take ur presents and leave me with my knowledge the one u gave it to will never defeat me in class. Ariko kuko byari byambabaje njye numvaga ntakongera kwigira muri ririya shuli ngirango Headmaster ahavuye. mu kwa 12 1992 nagiye mu Nkotanyi nkuko twabyitaga mfite imyaka 10 iby’Imana zange baranyakiriye nkora amahugurwa tuba twinjiye neza kandi urugamba ndurwana neza nza kuba demobilised muri 1995 ubwo basubizaga ba Kadogo mu buzima busanzwe.

    Ubwo nasubiye murugo Uganda ntangira S.1 muri 1996. muri 2000 ndangije S.6 nagiye mu Gisirikare cya UPDF njya kuri Cadet ariko nyine ubwoko bwange bukomeza kungendaho. tumazeyo amezi 8 baje kuduscreninga bashaka kudukuramo haza umugabo w’Umwarimu ambaza iwacu n’ubwoko bwange mubwira ko NDUMUNYARWANDA andeba ku maso numujinya ansubirishamo ndamusubiza nti NDUMUNYARWANDA.

    Yaransetse ambwira ko ndikigoryi ntarimo kushakira ibyiza ariko mubwira ko ntashobora kwihakana icyo ndicyo. Ambwira ko bashaka kutujyana ku ikosi muri Germany ngo niyandikishe ko ndi Umunyankore ngo nibwo bari bunjyane ndamuhakanira. Mwabantumwe njye byarankomereye kuko amahugurwa yarakomeye batangira kumparasinga bikomeye baza no kunyirukana mu Gisirikare nsigaje amezi abiri ngo nsoze amahugurwa. Nibwo naje mu Rwanda ubu ndumusirikare ku ipeti rwa Leautinant. Mureke tube Abanyarwanda ariko abakoze ibyaha babisabire imbabazi bareke kuturindagiza ngo dusabire imbabazi abakize ibyaha kandi bahari. Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish