Digiqole ad

Inkomoko y'imvugo "Abagabo bararya imbwa zikishyura"

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu w’igitinyiro akoze icyaha aho kukimuhanira bakakigereka uwo bari kumwe by’amaherere, akaba ali we ugihanirwa, nibwo bagira bati “Abagabo bararya imbwa zikaryora”. Wakomotse kuri Sabuhoro bwa Rwishyura w’i Mukarange mu Buganza bugana u Mutara (Byumba) ahasaga umwaka w’i 1860.

Ubwo hari ku ngoma ya Rwabugili, Sabuhoro uwo akaba yaravaga inda imwe n’uwitwa Nzigiye, bombi bakaba bene Rwishyura w’umugaragu wa Rwigenza.

Rwishyura amaze gupfa, Nzigiye aba ari we umusigarira mu buhake kuko yari azwi kurusha Sabuhoro, yari azi gushyenga no gusetsa mu biganiro no mu bitaramo bigatuma nyirabuja amutonesha byimazeyo, bigeza ubwo bajya baryamana kuko yamwigizeho “Nduhura” (=umugaragu umara nyirabuja ikigirigiri baryamanye).

N’uko muka Rwigenza amaze gukunda Nzigiye bitihishira bituma bagenzi be bamugirira ishyari. Bagumya kubihurahura. Bigeze aho barerura bamurega kuri shebuja.

Bati  “Buriya butoni Nzigiye afite ku mugore wawe nta handi abukura ni uko baryamana.”

Ubo Rwigenza ntiyabitaho kuko yakundaga uwo mugore cyane agakunda na Nzigiye kubera bya biganiro yagiraga. Ariko bagenzi ba Nzigiye ntibahurwa, bakomeza kumureguza bigeze aho Rwigenza arabyemera.

Rwigenza aza kubwira abo barezi ati “Ikizabinyemeza ni uko muzamugenzura mukamufata, naho gukeka gusa ntibyahana umuntu.”

Abarezi bati “Ibyo si agatinze ni ejo tukamugushyikiriza!”

N’uko bagenzi ba Nzigiye bakomeza kumugenza, bidateye kabiri Muka-Rwigenza atuma Sabuhoro kuri mukuru we; ati “Ugende umbwirire Nzigiye anyitabe vuba kandi muzagarukane.”

Sabuhoro aragenda arabimubwira koko baragarukana. Bageze kwa Rwigenza, Nzigiye aramukanya na Nyirabuja banzika ikiganiro barashyengashyenga by’abakumburanye; bigeza aho akaryana mu mpuzu no mw’ihururu karabuguga barabugwabugwa.

Muka-Rwigenza ahamagara Sabuhoro aramwongorera ati “Heza abari aho bose hasigare Nzigiye nawe gusa.”

Sabuhoro arabaheza; bamaze kugenda Nyirabuja aramubwira ati “Hagarara mu rugo uheze hekugira uwinjira mu nzu umu.”

Abarezi ba Nzigiye baba babikenze; bajya mu gico inyuma y’inzu barubikira, nyamugore na Nzigiye banzika ibyabo. Bamaze gushyikirana abubikizi baza biruka.

Nzigiye yumvise imirindi ahubuka ku buriri arasimbuka abacamo aranduruka. Sabuhoro asigara aho ahukwahukwa.

Babonye Nzigiye abasize bafata murumuna we; bamukubita inshyi bamushyira Rwigenza. Bamumugejejeho bati “Twafashe Nzigiye kuri ya magambo twavuganye araducika, none tukuzaniye murumuna we; kuko ari we wari ku muhezo.”

Rwigenza abyumvise ararakara ategeka ko baboha Sabuhoro kuko nawe atari karembe. Bamubohera mu nzu Muka-Rwigenza arimo.

Bakomeje kumushungera, bumva amagambo y’amatakirangoyi yavugaga , bituma Nyirabuja agira ibitwenge n’ubwo yari yamanjiriwe, afite ikimwaro araturika araseka.

Sabuhoro yumvise uwo mugore na we amusetse ariyumvira ati “Naruha sabutindi Sabuhoro naruha! Ubonye ngo uwasambanye acike uwo basambanye nawe yubahuke anseke!”

Arongera ati “Abagabo bararya imbwa zikaryora!” Abakoresha uyu mugani ariko iyo bashatse baravuga ngo “Abagabo bararya imbwa zikishyura.”

Abari aho bose baraturika baraseka inkwekwe isaguka inzu; bituma na Rwigenza ashira uburakari na we araseka, ndetse ategeka ko babohora Sabuhoro, baramubohora.

Amaze kuva ku ngoyi akurikira mukuru we bagenda uruhenu bajya gukeza i Jali kwa Gacinya ka Rwabika rwa Gahindiro. Nzigiye ahagabana inka z’amagumba ngo azaziguze; ariko aho kuziguza aziragirira iwe i Mukarange zirondoka zibyara inyana z’imishishe zisa na bike.

Bukeye Rwabugili yugamayo, abonye iyo mishishe Nyirakayogera muka Nzigiye afashe neza, bituma agabira umugabo we u Mutara wose n’inka zitwa urugaga.

Nzigiye aratunga aratunganirwa ya magambo ya Sabuhoro yavugiye ku ngoyi asetswe na Nyirabuja nayo abona umwanya mu bitaramo kwa mukuru we. Bitinze aramenyekana n’ibwami, bituma Rwabugili amugabira inka zitwaga Akarema.

N’uko kuva ubwo ayo magambo yakijije Sabuhoro aramamara, ahinduka umugani bacira ku muntu woroheje babonye yitiriwe icyaha cy’ukomeye bakagaragaza ako karengane, bagira bati “Abagabo bararya imbwa zikaryora.”

Ibirari by’Insigamigani
Roger Marc Rutindukanamurego
ububiko.umusekehost.com

0 Comment

  • Hari n’igihe imbwa zirya, abagabo tukishyura. Imbwa yanjye Hitireli (mfite imbwa yitwa Hitireli) yariye umujura wari waduteye iramukomeretsa bya hatari. Yaje yitwaje igunira ngo ayambike mu maso na yo imwereka aho ibera Hitireli. Izina ni ryo mbwa. Bukeye twamujyanye kuri Police bantegeka kubanza kumuvuza. Nishyuye arenga 40.000 ku nshinge ziboneka gusa muri Pharmacy Kipharma.

  • ha ha ha ha ha ha
    Ngo Izina ni ryo mbwa!!!!

  • hahahaha izina niryo mbwa pepepepepepepepepepeppepep

  • yayayaya sha urakoze Ruti kutugezaho aka kantu hari igihe umuntu akoresha ibintu atazi iyo biva niyo bigana

  • thanx Ruti utu tuntu tuba tudukeneye cyane kandi turatwubaka . big up umuseke.com

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish