Police y’u Rwanda iratangaza ko mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu, umunyamategeko Ntabwoba Toy Nzamwita yishwe arashwe n’Umupolisi nyuma yo kumuhagarika akinangira, ngo agakeka ko ashaka guhungabanya umutekano. Mu butumwa yacishije kuri Twitter, Police ivuga ko yicuza ku kuba uyu munyamategeko bivugwa ko yari yasinze yararashwe akahasiga ubuzima. Me Nzamwita Toy yarasiwe mu masangano […]Irambuye
2016 yabayemo byinshi binyuranye mu Rwanda no ku bireba u Rwanda. ni umwaka wabayemo ubwumvikane bucye hagati y’u Rwanda n’u Burundi, habaye impinduka mu bayobozi bakuru, habaye urubanza rw’abasirikare bakuru, u Rwanda rwakiriye inama ya Africa yunze ubumwe, rwakira abashyitsi bakomeye, runahura n’ikibazo cy’inzara mu bice by’Iburasirazuba kubera amapfa, rwakira indege zarwo za mbere nini […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu, umuryango ushinzwe kurwanya ruswa nk’akarengane, Transparency Internation Rwanda ufatanyije na Police y’ u Rwanda batangije ubukangurambaga bwiswe “Service Charter” buzaba bugamije gukangurira abantu kumenya uburenganzira bwabo mu nzego z’Ubugenzacyaha. Ingabire Marie Immculee uyobora uyu muryango urwanya ruswa avuga ko iyo umuturage adahawe serivisi vuba bishobora kumutera umutima wo gutanga ruswa. Transparency International […]Irambuye
Kuri uyu wa Gatanu Polisi y’igihugu yagaragaje ibyafashwe mu gikorwa cy’umukwabo wakozwe mu minsi ibiri kiswe “Operation Fagia Opson ll“ bifite agaciro ka miliyoni 140 Frw, bikaba byarafatiwe mu maduka agera kuri 83 yo bice butandukanye by’igihugu. Muri ibi bintu byafashwe, harimo amafumbire arengeje igihe, imiti yarangije igihe, inzoga zitujuje ubuziranenge, amavuta yangiza umubiri n’amata. […]Irambuye
Hehe no gutorerwa, abafite ubumuga bwo kutabona bwa mbere mu matora rusange bazatora bakoresheje inyandiko yabagenewe (abazi kuyikoresha) yitwa Braille. Ubu buryo buzakoreshwa bwa mbere mu matora ya Perezida wa Republika azaba tariki 04 Kanama 2017, nibwo bwa mbere buzaba bukoreshejwe mu matora nk’aya mu Rwanda. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’igihugu y’amatora Charles Munyaneza yabwiye […]Irambuye
Police y’u Rwanda ku Kicukiro muri iki gitondo yasubije umugabo Jean Luc Miravumba amafaranga angana n’ibihumbi ijana y’u Rwanda ndetse n’ibihumbi icumi na magana arindwi mirongo inani by’ama Euro (10 780 €) yose hamwe ni miliyoni icyenda n’ibihumbi magana atatu mu manyarwanda. Aya yari yayibwe n’umukozi umukorera mu rugo. Miravumba avuga avuga ko ayo mafaranga […]Irambuye
Karongi – Umuryango urwanya Ruswa n’akarengane Transparency International Rwanda, uravuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba, muri rusange ruswa igaragara cyane mu nzego zitanga service zikenerwa n’abantu benshi, nibura ngo abageze mu cyiciro cyo gushaka akazi bafite guhera ku myaka 18 kuzamura bagera kuri miliyoni 1,5 bahuye n’ikibazo cya ruswa. Hamurikwa ubushakashatsi bugaragaza uko ruswa yifashe mu […]Irambuye
Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kuri uyu wa gatatu, iragaragaza ko ubucuruzi bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka wa 2016 bwagabanutseho 5.92% ugereranyije iki gihembwe n’icya gatatu cy’umwaka ushize wa 2015, ndetse unagereranyije n’igihembwe cyakibanjirije bwasubiye inyuma mu gaciro kabarwa mu mafaranga. Mu mibare, mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka ubucuruzi bw’u […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu muri Gereza y’abagore ya Ngoma habayeho igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bagore bakoze Jenoside bazisaba abo bayikoreye barokotse. Bamwe bazihawe, gusa bamwe mu bazisabwaga bavuga ko bitari bikwiye ko aba bazisabira muri gereza ahubwo bari kuzisabira aho bayikoreye imbere y’imiryango yabo cyane abato bakumva neza icyo ababyeyi babo bafungiye, ngo byagabanya […]Irambuye
*Ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga cyamanutseho 5.1% *Inguzanyo zitishyurwa neza zigera kuri 7.5% *Inyungu y’amabanki imanukaho 2.8% *Key Repo Rate (ibipimo yifashisha mu kugurisha amafaranga ku banki z’ubucuruzi) ikurwa kuri 6.5, ishyirwa kuri 6.25 mu gihembwe cya mbere cya 2017. Kuri uyu wa gatatu, Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje imibare mishya ku buryo urwego rw’imari rw’u Rwanda […]Irambuye