Digiqole ad

Q3 2016: Isura y’ubucuruzi bw’u Rwanda bwamanutseho 5.92%

 Q3 2016: Isura y’ubucuruzi bw’u Rwanda bwamanutseho 5.92%

Ubucuruzi ku mupaka wa DRC

Raporo yashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kuri uyu wa gatatu, iragaragaza ko ubucuruzi bw’u Rwanda mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka wa 2016 bwagabanutseho 5.92% ugereranyije iki gihembwe n’icya gatatu cy’umwaka ushize wa 2015, ndetse unagereranyije n’igihembwe cyakibanjirije bwasubiye inyuma mu gaciro kabarwa mu mafaranga.

Mu mibare, mu gihembwe cya gatatu cy’uyu mwaka ubucuruzi bw’u Rwanda bufite agaciro k’amadolari ya America miliyoni 603.44, mu gihe mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka yari 626.53.

Imbonerahamwe igaragaza uburyo ibyo u Rwanda rutumiza n'ibyo rwohereza mu mhanga, n'ibyo rutumiza rukongera rukabyohereza mumahanga bihagaze kuva 2015.
Imbonerahamwe igaragaza uburyo ibyo u Rwanda rutumiza n’ibyo rwohereza mu mhanga, n’ibyo rutumiza rukongera rukabyohereza mumahanga bihagaze kuva 2015.

Ibyoherejwe mu mahanga muri kiriya gihembwe bifite agaciro ka miliyoni 112.24 z’amadolari, naho ibyatumijwe mu Rwanda bifite agaciro ka miliyoni 439.39 z’amadolari, mu gihe ibyo u Rwanda rwatumije narwo rukabicuruza hanze (re-exported) bifite agaciro ka miliyoni 51.52 z’amadolari ya America.

Ugereranyije umwaka ku wundi, ikinyuranyo cy’ibyoherejwe mu mahanga n’ibyatumijwe “Trade deficit” mu bihembwe bya gatatu by’imyaka yombi (2016 na 2015), iki kinyuranyo ngo cyaganutseho 14.19%.

Ibicuruzwa bwite u Rwanda rwohereje mu mahanga byagabanutseho 1.49% ugereranije igihembwe cya gatatu cya 2016 n’icya 2015, agaciro kabyo kavuye kuri miliyoni 114.24 z’amadolari zigera kuri miliyoni 112.52. Gusa, byazamutseho 22.01% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri.

Igabanuka ry’agaciro k’ibyoherezwa mu mahanga, ngo rifitanye isano n’igabanuka ry’ibiciro ku masoko mpuzamahanga.

Ibihugu bitanu u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa cyane muri kiriya gihembwe ni United Arab Emirates, Switzerland, Kenya, Democratic Republic of Congo na Singapore, ibi bihugu bifite 68.83% by’ibyo u Rwanda rwohereje mu mahanga bifite agaciro k’amadolari 77.46.

Ibyatumijwe mu mahanga byo byagabanyutseho 8.68% mu gihembwe cya gatatu cya 2016 ugereranyije n’igihembwe cya gatatu cya 2015, byavuye kuri miliyoni 481.15 z’amadolari bigera kuri miliyoni 439.39. Nanone, ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2016, byagabanutseho 9.19%.

Ibihugu u Rwanda rutumiramo ibicuruzwa cyane ni China, Uganda, Kenya, India na United Arab Emirates byihariye 55.09% (miliyoni 242.05 z’amadolari) by’ibyo u Rwanda rutumiza hanze byose.

Mu byatwaye amafaranga menshi u Rwanda mu gihembwe cya gatatu rubitumiza hanze, harimo imiti ya miliyoni 21.67 z’amadolari, Telefone zatwaye miliyoni 18.16 z’amadolari, inzitiramubu zatwaye zatwaye miliyoni 15.02 z’amadolari ya America n’ibindi.

Naho ibyo u Rwanda rugura, narwo rukongera rukabyohereza mu mahanga (re-exports) byazamutseho 12.04% ugereranyije igihembwe cya gatatu cya 2016, n’icya 2015. Agaciro kabyo kavuye kuri miliyoni 45.98, kagera kuri miliyoni 51.52 z’amadolari ya America. Byazamutseho kandi 2.15% ugereranyije n’igihembwe cya kabiri cya 2016.

Ibihugu u Rwanda rwoherezamo ibi bicuruzwa byiganjemo amavuta y’ibinyabiziga, Gaze, ibinyabiziga, ibiribwa n’ibindi, ni Democratic Republic of Congo (DRC), Burundi, Malawi, Kenya na Belgium. By’umwihariko, DRC yonyine yihariye 79.20% y’ibyo ibyo u Rwanda rugura narwo rukongera rukabyohereza mu mahanga.

UM– USEKE.RW

en_USEnglish