Digiqole ad

Kudahabwa serivisi vuba ni byo bituma umuturage ashobora guha ruswa Police-Immaculée

 Kudahabwa serivisi vuba ni byo bituma umuturage ashobora guha ruswa Police-Immaculée

Ingabire Marie Immculee avuga ko kuahwa serivisi vuba bishobora gutuma utekereza icyatuma uyihabwa

Kuri uyu wa Gatanu, umuryango ushinzwe kurwanya ruswa nk’akarengane, Transparency Internation Rwanda ufatanyije na Police y’ u Rwanda batangije ubukangurambaga bwiswe “Service Charter”  buzaba bugamije gukangurira abantu kumenya uburenganzira bwabo mu nzego z’Ubugenzacyaha. Ingabire Marie Immculee  uyobora uyu muryango urwanya ruswa avuga ko iyo umuturage adahawe serivisi vuba bishobora kumutera umutima wo gutanga ruswa.

Ingabire Marie Immculee avuga ko kuahwa serivisi vuba bishobora gutuma utekereza icyatuma uyihabwa
Ingabire Marie Immculee avuga ko kuahwa serivisi vuba bishobora gutuma utekereza icyatuma uyihabwa

Transparency International Rwanda isaba Abaturage  guharanira uburenganzira bwabo mu mitangire ya za Serivisi, ikavuga ko iyo umuntu amenye ibyo inzego za Leta zimugomba atajya yijandika mu bikorwa byo gutanga ruswa.

Ingabire Marie Immculee uyobora uyu muryango avuga ko muri iyi gahunda, ku biro byose  bya police hazashyirwa inyandiko igaragaza ibyo abaturage bagomba gukorerwa nta mananiza n’ibyo na bo bagomba kubahiriza.

Ati “ Umuturage iyo ataboneye Servisi vuba aho agomba kuyibonera, usanga ari ho hava urwikekwe, ni naho umuntu ashobora gushora Polisi muri Ruswa.”

Marie Immaculee yakomeje avuga ko ‘Servisi Charter’ ngo izanye igisubizo cy’ibyari byarananiranye.

Avuga ko bamwe mu baturage bakoraga amakosa cyangwa bakayakorerwa kubera kutamenya imbaraga baba bafite imbere y’inzego baba barishyiriyeho.

ACP Celestin Twahirwa ushinzwe ibikorwa bihuriweho na police n’abaturage (Commuty Policing) avuga ko ‘Service Charter’  izafasha police y’u Rwanda kumenyesha inshingano n’ububasha by’ubugenzacyaha.

Ati “ Service Charter yaje kugira ngo Abagenzacyaha bakore akazi kabo neza, batange service neza , ikagera ku bantu bose bayikeneye, kuko  iyo ni inshingano kandi ikomeye bagomba gukora kugira ngo igere ku bantu bose bayishaka.”

ACP Celestin Twahirwa avuga ko Abagenzacyaha basabwa kubahiriza neza icyo bashinzwe , ndetse bakanerekwa ingaruka zo kutubahiriza inshingano zabo.

Polisi ivuga ko ku mwaka bashyikiriza Ubushinjacyaha dosiye zirenga ibihumbi 20 z’abakekwaho ibyaha. Avuga ko hari n’abandi baha inama mu gukumira ibyaha bitari batarabishyira mu bikorwa

Polisi ivuga ko nta mwaka ushira hatagaragaye abapolisi bafatirwa muri cyaha cyo kwakira ruswa. Ubu bukangurambaga buzamara ukwezi.

Ku biro bya Police hose mu Rwanda hazamanikwa ubu burenganzira n'inshingano by'abaturage mu bugenzacyaha
Ku biro bya Police hose mu Rwanda hazamanikwa ubu burenganzira n’inshingano by’abaturage mu bugenzacyaha
Umuyobozi wa Police y'u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana ari mu batangije ubu bukangurambaga
Umuyobozi wa Police y’u Rwanda, IGP Emmanuel Gasana ari mu batangije ubu bukangurambaga
ACP Celestin Twahirwa  avuga ko umuturage akwiye kumenya uburenganzira bwe ariko ntiyirengagize n'inshingano
ACP Celestin Twahirwa avuga ko umuturage akwiye kumenya uburenganzira bwe ariko ntiyirengagize n’inshingano
Abayobozi batandukanye muri Police mu gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga
Abayobozi batandukanye muri Police mu gikorwa cyo gutangiza ubu bukangurambaga
Biteguye gutanga inyigisho muri ubu bukangurambaga buzamara ukwezi
Biteguye gutanga inyigisho muri ubu bukangurambaga buzamara ukwezi
Ingabire avuga ko ubu bukangurambaga buzavamo umuti wa sevisi mbi zatangirwaga mu bugenzacyaha
Ingabire avuga ko ubu bukangurambaga buzavamo umuti wa sevisi mbi zatangirwaga mu bugenzacyaha
Batangangije ubu bukangurambaga
Batangangije ubu bukangurambaga

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • Immaculee udasanzwe uzi umwanya afite mu butegetsi buriho, wagira ngo ahangayikishijwe n’abaturage bahutazwa n’abaryi ba ruswa kurusha uko ahangayikishijwe n’inyungu bwite z’abategetsi bakuru b’igihugu. Bizi nk’abantu bagiye bayobora RMC bakayisohokamo biruka kubera igitutu cye. Usibye we, hari undi muntu muzi wo muri sosiyete sivile wari watumirwa ikitaraganya mu mwiherero w’abayobozi ku itegeko rya His Excellency i Gabiro, atari kuri listi y’abagombaga gutumirwa mbere hose?

  • @ mwenengofero, ubwo se uvuze iki? Ibyo wanditse ntaho bihuriye na topic ubwayo. Ngo abayoboraga RMC bakayisohokamo biruka kubera igitutu cye? Abababa! !! Urakabya gusa. Ninde wagiye avuga ko ahunze igitutu cya Ingabire? Kuba HE yaramuhamagaje ahubwo byaguteye ishyari. Aho guhakana ibyo abandi bose bemera nawe uzandike izina nka Ingabire maze HE ajye aguhamagaza mu nama,naho ubundi ntawe utazi ko Ingabire yanga akarengane ndetse akanakarwanya yivuye inyuma. Abo yafashije kureng anurwa turahari kandi turi benshi tubimushimira, mujye mureka kuvuga ubusa rero. Muri ba ” ntamunoza” gusa

Comments are closed.

en_USEnglish