Digiqole ad

Abagore bakoze Jenoside bafungiye i Ngoma basabye imbabazi abarokotse

 Abagore bakoze Jenoside bafungiye i Ngoma basabye imbabazi abarokotse

Kuri uyu wa gatatu muri Gereza y’abagore ya Ngoma habayeho igikorwa cyo gusaba imbabazi ku bagore bakoze Jenoside bazisaba abo bayikoreye barokotse. Bamwe bazihawe, gusa bamwe mu bazisabwaga bavuga ko bitari bikwiye ko aba bazisabira muri gereza ahubwo bari kuzisabira aho bayikoreye imbere y’imiryango yabo cyane abato bakumva neza icyo ababyeyi babo bafungiye, ngo byagabanya urwikekwe bikimakaza ubwiyunge.

Abakoze jenoside barimo gusuhuza abashyitsi barimo imiryango yabo ndetse niyabo bakoreye jenoside
Abakoze jenoside bari gusuhuza bamwe mubo bakoreye jenoside

Umugororwa umwe niwe wasanze umuntu yagombaga gusaba imbabazi ataje, gusa nawe yemera ko yakoze Jenoside anabisabira imbabazi mu ruhame.

Bamwe mu bagombaga gutanga imbabazi ariko bavuga ko hari abazisabye nko kwiyerurutsa, ndetse ngo byari bikwiye ko baza bakazisabira imbere y’abana babo bakamenya icyo ababyeyi babo bafungiye bikavanaho urwikekwe rwa hato na hato hagati y’abafite ababo bafunze n’abarokotse jenoside.

Petero Sakindi warokotse Jenoside ati “Ihene yanjye naragiraga ubu yiriwe ubusa ngo naje hano, none ni ukuza bakagusaba imbabazi biyerurutsa.

Nk’ubu hari abana b’uyu wanyiciye bajya bantega natinze gutaha bakantera amabuye nkagomba guhamagara abaza kumperekeza. Abo bana babo nabo bakagombye kuba bari hano bakumva ibyo nyina yakoze kuko bahora bavuga ngo twafungishije nyina azira ubusa. Njye uyu munsi wapfuye ubusa.”

Bishop Gashagaza Deo umuyobozi mukuru wa Prison FellowShip Rwanda akaba na Komiseri muri komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge arinabo bategura ibi bikorwa, ku kibazo nk’iki cya Sakinfi yavuze ko ahubwo ibi aribyo byerekana ubushake bw’abanyarwanda mu kwiyunga.

Ati “Buriya no kuba nibura aza kumva ko bamusaba imbabazi ni ingenzi cyane bikwereka ko hari ubushake. Ubumwe n’ubwiyunge ni urugendo kwakundi umwe avuga ati runaka ntiyihannye neza cyangwa abana be ntibaje…… ibyo ni ibyerekana ko ubumwe n’ubwiyunge babushaka”.

SIP Uwantege Jeanne Chantal Umuyobozi ushinzwe abana n’abagore murwego rw’igihugu rw’amagereza (RCS ) we aravuga ko iki gikorwa ari kiza mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda.

Ngo hari na gahunda yo kuzatwara aba bemera gusaba imbabazi bakabikorera ku mirenge iwabo imbere y’abaturage bavukamo ari naho bakoreye Jenoside.

Imfungwa n'abagororwa muri gereza y'abagore ya Ngoma bari baje kumva uko bagenzi babo bakoze jenoside bemera icyaha bagasaba imbabazi
Imfungwa n’abagororwa muri gereza y’abagore ya Ngoma bari baje kumva uko bagenzi babo bakoze jenoside bemera icyaha bagasaba imbabazi
Bishop Gashagaza avuga ko ubumwe n'ubwiyunge ari urugendo
Bishop Gashagaza avuga ko ubumwe n’ubwiyunge ari urugendo
SIP Uwantege avuga ko igikorwa nk'iki gitanga ikizere
SIP Uwantege avuga ko igikorwa nk’iki gitanga ikizere
Sakindi Petero yagaye uko bamusabye imbabazi ngo yabonye ari ukwiyerurutsa
Sakindi Petero yagaye uko bamusabye imbabazi ngo yabonye ari ukwiyerurutsa
Uyu yasabye imbabazi ahagararanye n'umukobwa we avuga ibyo umwana we atari azi
Uyu yasabye imbabazi ahagararanye n’umukobwa we avuga ibyo yakoze umwana we atari azi
Nyuma yo kumenya ibyo atari azi kuri nyina mu gihe cya Jenoside yaturitse ararira
Nyuma yo kumenya ibyo atari azi kuri nyina mu gihe cya Jenoside yaturitse ararira

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW/Ngoma

21 Comments

  • niyihangane ibyo birasanzwe ubwo abimenye nibyiza agire uko yitwara

  • Itekinika.com kubera impamvu zikurikira: Turabona abakoze Genocide basaba imbabazi abo bayikoreye; ibyo ni byiza cyane nta ko bisa. Ariko ntitubona bamwe mu bacitse ku icumu bafungishije abantu ku maherere, babahimbiye ibyaha batakoze muri za Gacaca, ubu bakaba barakatiwe za burundu cyangwa imyaka n’imyaka bagiye kuborera muri Gereza bazira amaherere, benshi muri bo ndetse ubu bakaba barapfiriye muri izo Gereza, abandi bakaba baramugariyemo burundu n’uwabafungura ubu bakaba nta cyo bakwimarira, ariko ntiturabona numwe muri abo babafungishije babagerekaho ibyaha bya Genocide batakoze asaba imbabazi abo yafungishije bazira akamama? Itekinika.com

    • ibyo urabeshye kuko na gacaca wasangaga zirimo 90% abantu babaga basanzwe Mu imidugudu mbere ya genocide bityo ntanyungu babaga bafite mugufungisha abo babaga basangiye akagali ! ahubwo mwifuzaga ko barengera abanyabyaha ngo babungabunge ubuhutu bwanyu! mwirengagije abo bahitanye bari barahinduwe inzoka!

    • Ariko Interahamwe zabaye zite ngo abacitse kwicumu bafunishije abantu kumaherere ariko mwemerako 1milion yabatutsi yiswhe nabahutu bangahe? kuburyo abasigaye bazira ubusa.

    • @Bgenge we, iby’abafunzwe barengana byo birahari, nibyo rwose, ariko rero njye mbona ikosa tutarishyira cyane kubababeshyeye bakabafungisha, ahubwo ikosa rikomeye twarishyira ku bantu bari baturanye nabo bakaba bari bazi neza ko barengana, nyamara mu gihe cya Gacaca bakaruca bakarumira ntibavuge ngo berekane ko abo bantu koko barengana, none ahubwo ubu akaba ariho bari kuvugira kuri za Internet ngo abantu bararenganye.

      Mu gihe Gacaca zarimo zicira abo bantu urubanza bakarengana bakanafungwa, nk’uko ubivuze, kuki icyo gihe ntacyo mwavuze, cyangwa se mwaravuze babirengaho barabarenganya. Niba ntacyo mwavuze hanyuma umuntu akarengana, agafungwa, ahubwo namwe mwari mukwiye kubihanirwa. Niba hari icyo mwavuze ariko abacamanza bakabirengaho bakarenganya abantu, icyo gihe abo bacamanza nibo bakwiye kubihanirwa. Ariko bitabujije uwabeshyeye abandi nawe kubihanirwa mu gihe biramutse bimenyekanye.

      • wari kurenganura ute! Kandi nawe barahitaga bakugira icyitso cyangwa umufatanyacyaha?! Ahaaa amateka yacu arakomeye cyane! Ushoboye kurenzaho utwatsi agakomeza aba agira amahirwe! ariko se bishobora nde?

    • Bgenge, ibyo uvuga birashoboka ariko ntabwo aribyo byihutirwa. Kugirango ubumwe n’ubwiyunge twatangiye Abanyarwanda tubugereho kandi bube buzira inenge, tugomba guhana abanyabyaha mbere na mbere, ariko bigakorwa ukurikije uko ibyaha birutana.

      Icyaha nka Genocide yakorewe abatutsi, ni icyaha ndenga kamere, cyigira ingaruka atari gusa kubagikorewe, ahubwo no kubagikoze , kandi ingaruka zayo ziraremera kurusha uko tubitekereza. Niyo mpanvu hagomba gushyirwa imbaraga, mu guhana, kwiyunga aribyo bijyana nyine no gusaba imbabazi, ndetse no kuzitanga.

      Uvugako, hari abafunzwe babeshyerwa, birashoboka kandi nibyo bakwiye kurenganurwa ndetse haba hari uwabafungishije nkana agahanwa. ariko rero,, ko uwo afunzwe azafungurwa, uwo bishe we ?

      Ikindi kandi wirengagiza nkana, ni uko niwa uba mu Rwanda, urazi ko intambwe imaze guterwa nindende mubijyanye n’ubwiyunge. Abenshi mubafunzwe bazira ubusa bararekuwe kugeza n’aho Leta irekura n’abemeye icyaha bagasaba imbabazi.

      Abantu bose bafungiwe Genocide bamaze kugera imbere y’ubutabera, sintekereza rero ko haba hari umuntu agifunzwe azira akarengane.

      Ibyo wavuze niwaba ubifitiye amakuru nyayo, bigaragaze kandi uzaba w’ubatse igihugu ndetse unafashe kugirango abo bantu barenganurwe.

      Niwaba utaba mugihugu, ikiza ni uko waza ugasura, ukareba aho abanyarwanda n’urwanda tugeze, twiyunga, dushyirahamwe kandi twubakira hamwe igihugu cyacu. Bizagufasha kugira amakuru y’impamo nimba koko uri umuntu akunda igihugu kandi agakunda abanyarwanda atabavangura.

      Niwaba wabivuze kubera ukigendera munsi y’amoko canke kubera hari uwakubwiye kubivuga, urimo kwangiza ejo h’urwanda kandi urimo gutema ishami wicayeho.

  • Bgenge waramutse? niba hari abakoze ibyo uvuze, byaba bikwiye ko basaba imbabazi. Ariko nawe niba uzi ababeshyewe ntiwagombye gutegereza watanga ubuhamya bwerekana ko babeshyewe ,kuba utarabikoze ubizi ni wowe wahemutse. Ibi biratuma ntekereza ko uri muri mu bahora bumva ko abafungiye jenoside bose barenganye kuko bumvaga abatutsi bagomba kwicwa nabo kandi ntacyo bashingiyeho.Niba ufite gihamya kuki wareka umuntu arengana?

  • Iki kibazo cyo gusaba imbabazi abantu bakwiye kukigendamo neza, bakitonda, bagashishoza, bakilinda kuzanamo Politiki nyinshi, kuko bishobora gutuma ikigamijwe kitagerwaho.

    Murabona ko nk’umwe mu bacitse ku icumu witwa Petero SAKINDI yasabwe imbabazi ariko we akavuga ko uwamusabye imbabazi yabikoze ku buryo bwa NYIRARURESHWA. Ndetse uwo Petero SAKINDI yanavuze ati: “Ihene yanjye naragiraga ubu yiriwe ubusa ngo naje hano, none ni ukuza bakagusaba imbabazi biyerurutsa”. Aya magambo yavuzwe n’uyu mugabo arakomeye cyane, uramutse uyasesenguye neza wasangamo ubutumwa bukomeye buvuye ku mutima we. Mu yandi magambo, uwo Petero yashatse kwerekana ko yataye igihe cye aza muri uwo muhango, ariko ubwo murumva icyo bisobanuye!!!!!!

    Dukwiye kureka abantu bumva bashaka gusaba imbabazi, akaba aribo babyitekerereza bo ubwabo, ntawe ubibatsindagiyemo, akaba aribo bifatira iyambere (“initiative”) bakajya kwisabira ubuyobozi ko bumva muri bo bashaka gusaba imbabazi, noneho ubwo buyobozi bukabona gutegura umuhango nk’uyu wo gusabana imbabazi za nyazo kandi zivuye koko ku mutima.

    Naho bariya ba Nyapolitiki, cyangwa bamwe mu bihayimana nabo usanga ubu bakina Politiki, iyo bagiye kwinginga abakoze icyaha ngo basabe imbabazi kandi wenda bo ubwabo mu mutima wabo bitabarimo, nibwo usanga umuntu aza mu ruhame akavuga ngo “nsabye imbabazi” akabivuga ku munwa gusa nyamara ku mutima bidafashe. Ibyo rero rwose ntacyo bivuze, ntacyo bitanga, ni kimwe no gusiga amavuta ku mubiri wuzuyeho umukungugu, ni nko kumesa umwenda wera mu mazi yareetse mu ngaraani.

    Ni byiza gushakisha icyaricyo cyose gishobora kunga abanyarwanda, ariko ntacyo bivuze gukoresha “itekinika” mu kunga abo banyarwanda kuko nta musaruro nyawo bitanga.

    Imana idufashe.

  • hahahaa ndi gutanga comment bagahita bayisiba kuki mwanga ukuri ko kuvugwa

  • icyo gikorwa nikiza cyane,kuko kigaragaza ubwiyunge mu banyarwanda,uwo sakindi petero yaciye nabandi intege kubwamagambo yavuze ko yaba yataye igihe aza kumva ibyo yise urwiyerurutso,uwazisabye ntacyo yaruhutse mumutima we icyamubangamiraga,utagira imbabazi nawe ntazazigirirwa,

  • MANA Y’I RWANDA, UYU MUSAZA SAKINDI PETERO UWAZAMUNYEREKA TUKABONANA AMASO KU MASO TUKAVUGANAHO ABILI KUBERA UBUNARARIBONYE MUBONYEHO, ie première impression.

    MBIFULIJE MWESE ISHYA N’IHIRWE MU MWAKA MUSHYA WA 2017. TUZAWULYE NTUZATULYE.

  • None se abo bagororwa mbona bose bakoze jenocide?cyangwa bamwe bari baje no kwiyumvira?nabonye bamwe bakiri bato nibaza barakoze ibyaha bakiri abana,Imana ibahe imbaraga mugusaba imbabazi abo bakoreye ibyaha,kandi nabazisabwa nabo ibahe umutima wo kubabarira,biragoye ariko Imana ibashoboze,hahirwa abanyembabazi kuko aribo bazazigirirwa.

  • Mwaramutse neza, Yemwe ibyo yavuze nibyo, gewe ndabazi benshi, natwe ntituri abere, batwiciye abantu nibyo ariko agahinda baduteye hari abo kateye guhemuka muri ubwo buryo nkuko hari n abo biswe ko barenganuye ngo bazira ubusa kdi baratumaze, ibyo byose n inda itwoshya, Duharanire ubutabera bunoze

  • nubwo burya ushobora kwakwa imbabazi ubibona ko ari nyirarubeshwa ariko ushobora kubisesengura ukaba wasanga ariko uwo muntu ateye pee kuko abantu imotion zacu ntiziza kimwe murakoze

  • MUZEHE SAKINDI GAHUNDA YUBUMWE N’UBWIYUNGE MURIWE NDUMVA ITAMUFASHEHO IBAZE NAWE USABYE IMBABAZI UMUNTU UBIKUYE K’UMUTIMA,AKAGUCA AMAZI KURIYA?ABANTU NKABARIYA BARIHO.ABAZITANZE IMANA IBAHE UMUGISHA,MURIYI SI TWESE TURI ABANYABYAHA,IMANA YANGA ICYAHA ARIKO NTIYANGA UMUNYABYAHA,IKUNDA UMUNYABYAHA WIHANA,NIYO MPANVU ITUBABARIRA,ARIKO NTITUGAKORE IBYAHA NKANA.UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017

  • Bitabye ababiciye muri Gereza ngo babasabe imbabazi !!!!!!! Ariko mubona mudashinyagurira Abacitse ku Icumu ? Kugira ngo mubone ibyo mushyira mu maraporo yanyu agaragaza ibigereranyo by’ubwiyunge bihanitse , ko muri ibitangaza byunga uwamariwe umuryango n’uwawumaze !!
    Mubona iryo TEKINIKA ryanyu nimurishyira no mubumwe n’ubwiyunge mutazashiduka ahubwo musenye nakari gahagaze??!!!

    Mawonesho gusa gusa

  • MANIZABAYO, NDI KUMWE NAWE GATANU KULI GATANU. NAHO UBUNDI BILIYA BYIMANA YANDITSE HARUGURU, NTABWO YUMVA NEZA KO INZIRA Y’UBUMWE N’UBWIYUNGE ALI NDENDE KU MPANDE ZOMBI ALI ABISHE N’ABICIWE, SINIYUMVISHA RERO IMPAMVU ULIYA BYIMANA JEAN PIERRE ATUMVA INTIMBA N’AGAHINDA ULIYA MUSAZA SAKINDI AFITE. MBIFULIJE UMWAKA MUSHYA MUHIRE WA 2017

  • KAMARI, KOMERA KOMERA MUVANDIMWE…

  • Ubumwe nubyiyunge tubukomeze neza,kuko niko kunga abanyarwa muburyo bwiza,ariko leta igumba gushishoza bitazaba nka byabindi byo kungoma ya gahinduro nakanjogera,gahindiro yakuyeho guhingira abatutsi kubuntu,arababwia ati:ntimuzongere kubahingira kubuntu,ahubwo muge mubaragirira gusa,kugirango babahe icyororo,kanjogera araza ati:gahinduro ibyo ukora ntibyubahisha ubwami,ahubwo hagomba nokwiyongeraho ikiboko,nuko abahutu baratangira bakajya babyukira kumirenge kurya ikiboko( gukubitirwa Ko Uri umuhutu) ngaho namwe munyumvire none hagarutse kujya kujya gusaba imbabazi? Buriya ikizakurira nugukora kubisazi ubwami tungora tukabukuraho.
    abanga ngaho nimwunge ariko uwishe umuhutu ntambabazi agomba gusaba?
    MUZEHE WACU KAGAME TUZAGUTORA 100%

  • Ni ubwa mbere nanjye numvise umuntu yitaba undi ngo amusabe imbabazi! En plus muri gereza. Ariko wa Mana we nzaba mbona. Ibyo mu Rwanda biri tres complexe uwashaka kubyinjiramo byamuhitana. Mbiswa ra

Comments are closed.

en_USEnglish