Inyubako enye zatanzweho amafaranga menshi ngo zishobora guhagwarikwa gukorerwamo cyangwa zigasenywa burundu nyuma yo kwangizwa bikomeye n’umutingito uherutse kwibasira akarere ka Rusizi mu mezi atatu ashize, mu igenzurwa ryakozwe n’Ikigo gishinzwe imyubakire na Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, basanze zimwe mu nzu zarubatse nabi izindi ngo zarasondetswe mu kuzisana. Abubatse izi nzu bashinjwa uburangare no […]Irambuye
Mu murenge wa Bwishyura mu kagari ka Kayenzi Umudugudu wa Gitega ku muhanda wa kaburimbo hafi cyane y’aho bakunda kwita kwa Lidiya abana babyutse kuri uyu wa gatanu bajya kwahira ubwatsi babonye igikapu iruhande rw’umuhanda bajya kureba bagirango ni ikindi kintu basanga ni akana k’agahinja. Aba bana bahise batabaza umukecuru babonye hafi nawe aje asanga […]Irambuye
*Agaciro k’umugabane mu Iterambere Fund gakomeje kuzamuka, ubu ugeze ku mafrw 101.82 *Abashoyemo ngo bashobora kuzabona inyungu ya 9% mu mpera z’umwaka, inyungu utabona mu bundi buryo bwo kwizigamira ubwo aribwo bwose mu Rwanda. Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Ikigo “Rwanda National Investment Trust(RNIT)” cyatangije ikigega ‘Iterambere Fund’ cyo kwizigama no gushora imari buratangaza ko nyuma y’umwaka […]Irambuye
Mu nama y’umunsi yahuje ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga, abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza n’ayisumbuye, Mukagatana Fortunée umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza muri aka Karere yanenze cyane bamwe mu barimu bafite umwanda ukabije inyuma ko nta rugero rwiza baba baha abo barera. Mukagatana Fortunée yagarutse ku myitwarire ikwiye kuranga umukozi wa Leta n’undi uwo ari we […]Irambuye
*Ni amashuri Leta yashyizweho imbaraga, aratangira ariko gutanga umusaruro ngo biracyari ibibazo Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara n’impuzama-syndicat y’abakozi n’abari muzabukuru “COTRAF” kuri uyu wa kane, bwagaragaje ko igitekerezo cya Guverinoma cyo gushishikariza abantu kwiga amashuri y’imyuga ari cyiza, gusa ngo ubu imbogamizi ni ubumenyi bucye bahakura, bitewe n’uburyo baba barazamutse, uburyo batoranywa, ibikoresho bicye, imyigishirize n’abarimu […]Irambuye
Ku bufatanye bwa Police y’u Rwanda, Minisiteri y’iterambere ry’Umuryango n’Akarere ka Kamonyi uyu munsi umuryango w’umwana w’umukobwa, wari ufite imyaka 13 agaterwa inda na musaza we benda kungana, wahawe inzu ikwiriye kuko uyu mwana yari yatewe inda kuko bamuraranyaga na musaza we. Uyu muryango ukennye wari utuye i Runda ku Kamonyi ubu wubakiwe inzu mu […]Irambuye
Kuri uyu wa kane ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, Polisi Mpuzamahanga ishami rikorera mu Rwanda (Interpol Rwanda) yasubije imodoka UmunyeCongo wari warariganyijwe n’abo muri Uganda, abakoze ibyo byaha batawe muri yombi ku bufatane na Interpol ya Uganda. UmunyeCongo utuye i Goma, Kasereka JMV ngo yaguze imodoka ku itariki 30/7/2016 yo mu bwoko bwa […]Irambuye
* Me Evode ntazabazwa ibyo kunyuranya na Musenyeri * U Rwanda ngo ni igihugu buri wese yisanzuye mu gutanga ibitekerezo Imyanzuro 12 y’Inama y’igihugu y’Umushyikirano yarangiye mu mpera z’icyumweru gishize yatangajwe kuri uyu wa kane. Umwanzuro wa gatatu ukubiye mu gitekerezo cyatanzwe na Mgr Serviliyani Nzakamwita wagarukaga cyane ku kubaka umuryango Nyarwanda. Musenyeri Nzakamwita wa […]Irambuye
*RDB na Volkswagen bumvikanye ko mu mpera z’umwaka utaha uruganda ruzaba rwatangiye guteranyiriza imodoka mu Rwanda Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu, Francis Gatare umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cyo kwihutisha iterambere-RDB na Thomas Schaefer, umuyobozi w’uruganda rw’imodoka ‘Volkswagen’ muri Africa y’Epfo bashyize umukono ku masezerano agamije kuzazana uruganda ruteranyiriza imodoka za Volkswagen mu Rwanda. […]Irambuye
*Basuzumaga umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo RICA cy’ubuzanenge n’ihiganwa mu bucuruzi, *Hon Ignacienne avuga ko nta handi ku Isi bahuje ubuziranenge n’ihiganwa mu bucuruzi… Kuri uyu wa 21 Ukuboza, Abadepite bagize Komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije batangiye gusuzuma umushinga w’itegeko rishyiraho ikigo ‘RICA’ kizaba gishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’amabwiriza y’ubuziranenge, ihiganwa ry’ubucuruzi no kurengera abaguzi. Aba badepite bagize […]Irambuye