Digiqole ad

2016: Inguzanyo zitishyurwa neza zarazamutse, Ifaranga rita agaciroho 9.3%,… – BNR

 2016: Inguzanyo zitishyurwa neza zarazamutse, Ifaranga rita agaciroho 9.3%,… – BNR

*Ikinyuranyo cy’ibyoherezwa mu mahanga cyamanutseho 5.1%
*Inguzanyo zitishyurwa neza zigera kuri 7.5%
*Inyungu y’amabanki imanukaho 2.8%
*Key Repo Rate (ibipimo yifashisha mu kugurisha amafaranga ku banki z’ubucuruzi) ikurwa kuri 6.5, ishyirwa kuri 6.25 mu gihembwe cya mbere cya 2017.

Kuri uyu wa gatatu, Banki Nkuru y’Igihugu yatangaje imibare mishya ku buryo urwego rw’imari rw’u Rwanda ruhagaze, ndetse na Politike y’Ifaranga. Yagaragaje ko ifaranga ry’u Rwanda ryakomeje guta agaciro ugereranyije n’umwaka ushize, ndetse ngo n’inyungu y’amabanki yaragabanutse.

Guverineri wa BNR John Rwangombwa asobanurira abanyamakuru uko urwego rw'imari na Politike y'ifaranga bihagaze.
Guverineri wa BNR John Rwangombwa asobanurira abanyamakuru uko urwego rw’imari na Politike y’ifaranga bihagaze.

Umuyobozi wa Banki Nkuru y’Igihugu (BNR) yabwiye itangazamakuru muri rusange urwego rw’imari rw’u Rwanda muri uyu mwaka ruhagaze neza kuko rwakomeje kuzamuka, kandi rukaba rutanga inyungu.

Yavuze ko mu mezi icyenda ya mbere y’uyu mwaka wa 2016, umutungo wa za Banki, Ibigo by’imari iciriritse n’ibigo by’ubwishingizi wazamutse. Mu mabanki, umutungo wazamutseho 9.8%, ubu uragera kuri Triliyari 2.2 z’amafaranga y’u Rwanda. Mu bigo by’imari iciriritse wazamutseho 13.5%, ugera kuri Miliyari 221. Mu gihe, umutungo w’urwego rw’ubwishingizi wo wazamutseho 14.2%, ugera kuri Miliyari 342 z’amafaranga y’u Rwanda.

Urwego rw’amabanki ariko rwanahuye n’ikibazo cy’izamuka ry’inguzanyo zitishyurwa neza zavuye kuri 6.3% muri Nzeri 2015, bigera kuri 7.5% muri Nzeri 2016. Naho mu bigo by’imari iciriritse, inguzanyo zitishyurwa neza zavuye kuri 7.8 (Nzeri 2015) zigera ku 8.2% muri Nzeri 2016.

Guverineri Rwangombwa ati “Twasanze tugomba gukorana n’Amabanki n’ibigo by’imari kurushaho kunoza uko biga imishinga yabo no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga, ariko cyane cyane no kuzigamira imyenda batanze itarimo kwishyurwa neza kugira ngo bitazagira ingaruka ku mikorere y’ibyo bigo.”

Ibi, n’izindi mpamvu byatumye inyungu y’Amabanki nyuma yo kwishyura imisoro imanuka iva kuri miliyari 33, igera kuri miliyari 32 z’amafaranga y’u Rwanda. Ku rundi ruhande, inyungu y’urwego rw’imari iciriritse yazamutseho 39.7%, igera kuri miliyari 7.1 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ikindi cyiza cyagaragaye muri uyu mwaka, ni igabanuka ho gato ry’ikinyuranyo hagati y’ibyinjizwa mu Rwanda n’ibyo rwohereza mu mahanga, cyagabanutseho 5.1% mu mezi 11 ya mbere y’uyu mwaka wa 2016. Mu mafaranga, kiriya kinyuranyo kizwi nka ‘”Trade deficit” cyavuye kuri miliyoni 1,602,21 z’amadolari ya America, kigera kuri miliyoni 1,519.97.

Iri gabanuka ry’ikinyuranyo hagati y’ibyoherezwa n’ibitumizwa mu mahanga mu mezi 11 ya mbere y’umwaka, ngo rishingiye ku bitumizwa mu mahanga byagabanutse (formal imports) byamanutseho 2.4% mu gaciro. Mu gihe, ibyoherezwa mu mahanga byo byazamutseho 6.1% mu gaciro.

Gusa, ibi ntibyabujije ko agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda gakomeza gutakara ndetse n’ibiciro ku masoko bigakomeza kuzamuka.

Guverineri Rwangombwa yavuze ko ugereranyije n’Ukuboza 2015, Ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciroho 9.3% urigereranyije n’amadolari ya America kugera mu Ugushyingo 2016.

Naho, ihindagurika ry’ibiciro ku masoko muri rusange byo kugera mu gihembwe cya gatatu cy’umwaka, byari bimaze kuzamukaho 6.4%, ndetse bikaba byitezwe ko umwaka usoza bigeze kuri 6%. Gusa, ngo bakaba bizeye ko umusaruro w’iki gihembwe cy’iginga nugera ku masoko, ibiciro bizarushaho kumanuka.

Ati “Muri uyu mwaka habayemo kwihuta mu kuzamuka kw’ibiciro ku masoko, cyane cyane byaratewe n’ibibazo by’amapfa yabaye, ibiciro by’ibiribwa bikazamuka cyane.”

Nubwo abantu hanze bavuga ko amafaranga yabuze, BNR yatangaje ko ingano y’inguzanyo amabanki atanga yazamutse ariko ku gipimo gito cya 4.1% mu mezi 11 ya mbere y’uyu mwaka, mu gihe mu gihe nk’icyo umwaka ushize zari zazamutseho 18.0%.

Guverineri John Rwangombwa yavuze ko inguzanyo zitarishyurwa zikiri hanze mubikorera zazamutseho 7.4%, zivuye kuri 26.9% zariho mu gihe nk’iki.

Ahanini, ngo byatewe n’uko inguzanyo nshya zatanzwe zabaye nkeya kuko zazamutseho 4.0% (inguzanyo zavuye ku mafaranga miliyari 674.2 zigera kuri miliyari 701.0), mu gihe mu mwaka ushize zari zazamutseho 13.2%.

Rwangombwa ati “Ibi bitugaragariza ko n’ubwo harimo kugenda buhoro kurusha uko byari bimeze mu mwaka ushize, ariko ubukungu bugifite umuvuduko wo gutera imbere, tukaba tubona igipimo twari twihaye nk’igihugu muri uyu mwaka cy’uko ubukungu bushobora gutera imbere 6% gishobora kugerwaho, kereka habaye ibidasanzwe mu buhinzi.”

Kubera izi mpamvu zinyuranye zirimo kugenda kugenda buhoro mu gutanga inguzanyo kubikorera, izamuka ry’ibiciro ku masoko asanzwe n’ayivunjisha, BNR yafashe umwanzuro wo kugabanya ibipimo ngenderwaho mu gihe igurisha baki z’ubucuruzi amafaranga yo gukoresha kizwi nka “Key Repo Rate”, kikava kuri 6,5% kikajya kuri 6,25%. Ibi ngo bishobora kuzatuma Banki zibona amafaranga ahagije yo gukoresha muri Serivise zayo, bitume zibasha gutanga inguzanyo nyinshi ndetse no kurekura amafaranga mu baturage.

Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

15 Comments

  • Ku itariki 02/07/2016, idolari ryavunjaga amanyarwanda 753.4802, naho kuri 27/12/2016 ryavunjaga 833.1585. Bivuga ngo muri ayo mezi atandatu yonyine, idolari ryatumbagiyeho 10.57%. None ngo ifaranga ryataye agaciro ho 9.3% umwaka wose. Ariko ubwo muba mutubeshya ntituba tureba uko ku masoko byifashe, yaba ayo guhaha yaba n’ay’ivunjisha? Kuya 31/12/2016 idolari ryavunjaga amanyarwanda 737.8453. Bivuga ngo mu mwaka wose idolari ryatumbiyeho (833.1585-737.8453)/737.8453*100= 12.91% (Reba kuri iyi website: http://www.exchangerates.org.uk/USD-RWF-exchange-rate-history.html).

    • Sorry. Exchange rate ya 737.8453 ku idolari rimwe ni iyo kuri 31/12/2015.

    • Ibintu biramutse bibaye bibi ntacyo byatumarira, ahubwo ndashima abambara ibigunira bagatakambira UWITEKA kugirango atugirire neza.

  • Izi nguzanyo z’amabanki zitishyurwa neza za 7.5% ni nyinshi cyane, zizakorera ishyano amabanki. Kandi muri za SACCOs ho zirenga 10%. Zizanakomeza kwiyongera kubera amafranga menshi ariho ashorwa mu bwubatsi bw’amagorofa atabona abayakodesha uko bikwiye. No kugira ngo inyungu amabanki yaka zigabanuke, kandi inflation yiyongera, sinumva imibare irimo iyo ari yo. Pilot wa economy yacu nyamara afite ikibazo gikomeye cyaneeeeeee.

    • Bihorere nibatareba neza mu myaka itanu gusa hazaba hari ikibazo gikomeye cy’ubukungu gihereye mu mabanki kandi ntibizoroha kucyivanamo. Hakwiye gufatwa ingamba hakiri kare zo kongera ibijyanwa hanze no kureba uko ibishorwa mu nyubako byaganya umuvuduko cyangwa se uko amagorofa yose yagira abayajyamo kandi mu bice byose (hejuru no hasi dore ko usanga ahanini ku magorofa menshi hasi ariho harimo abantu, ndetse nabajya hejuru ugusanga batanga make cyane ugereranije n’abari hasi)

      • Ndakeka ko ibyo uvuze aribyo kuko nanjye ibyo Ministre yavuze birimo urujijo

  • Nkunda u Rwanda nk’igihugu ntuyemo kndi cyambyaye.Ariko bamwe mu bayobozi bacu hari icyo mbanenga!Ibyabo byose bahora bavuga ko bigenda,twateye imbere.Umuco utari mwiza utuma uwakosheje atamenya aho ahera yikosora.Na we se uti muri bank inguzanyo zishyurwa nabi igipimo cyariyongereye,ukongera uti ifaranga ryacu ryataye agaciro,ku isoko ni ibibazo,Minister Kanimba aherutse kwemera ko ibiribwa ari ikibazo.Warangiza uti ubukungu bwacu buriyongera.Uyu muco wo gusiga amavuta ibintu bitanoze ni mubi.Ndabigaye.
    Reka ndekere aho,Hon Rwangombwa arantangaje.Ibyo avuga biravuguruza ibyo avuga!Arivuguruza.Ko na USA byigeze kuyikomerana igatabarwa n’abashinwa mu gihe OBAMA yimaga ingoma?!!!!#Twisubireho.

  • GUTEKINIKA AMA REPPORT NI UMUCO MUBI UKWIYE GUCIKA BURUNDU,KANDI IKINYOMA NTIKIRAMBA.IBYO AVUGA UBWABYO BIRAVUGURUZANYA.

  • This is the US Dollar (USD) to Rwanda Franc (RWF) exchange rate history summary page, detailing 180 days of USD RWF historical data from Sunday 3/07/2016 to Tuesday 27/12/2016

    Highest: 834.0668 RWF on 22 Dec 2016.
    Average: 802.1866 RWF over this period.
    Lowest: 752.7103 RWF on 03 Jul 2016.

    • @John, check well above, there is also a possibility of checking 365 days or more on a specific histogram.

  • Kandi Rwangombwa ejo bundi yaravuze ngo ubukungu bw u RWANDA buhagaze neza .erega hari ibintu bitabeshywa mwa bantu mwe.

    • PEEEEEE

  • Mark Twain: There are three types of lies: lies, damned lies and statistics.

    • ikinyoma.com

  • Aho bukera kuba umuhanga uzasanga ntacyo bimaze KUKO IBYO TUBONESHA UBWENGE SIBYO TUVUGA kandi tukabaho neza!!!! Birababaje

Comments are closed.

en_USEnglish