Inama yo gutangiza iki kigo kitwa Sustainable Development Goals Center for Africa, yabereye mu nyubako ya Kigali Convention Center muri iki gitondo. Perezida Paul Kagame yavuze ko iki kigo ari amahirwe ku Banyafurika kugira ngo barebe uko bakorera hamwe mu kugeza abaturage ku iterambere. Iyi nama yitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu 24 bya Africa n’abandi […]Irambuye
*Arashinja ubushinjacyaha gutinza nkana urubanza. Ati “Ndifuza kuburana kuko ndababaye.” *Ngo yari akwiye kuburana ari hanze. Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo S/Ltn J. Claude Seyoboka, kuri uyu wa 27 Mutarama Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kongerera uyu wahoze mu gisirikare kongererwa igihe cy’ifungwa ry’agateganyo kigira ngo bukomeze iperereza, we akavuga ko ibi ari ugutinza nkana urubanza. […]Irambuye
Perezida Museveni yashizeho ba Ambasaderi bashya bahagarariye Uganda mu bindi bihugu. Mu Rwanda uwari umaze igihe kinini ahagarariye Uganda yahinduwe, bohereza Mme Oliver Wonekha guhagarariya Uganda mu Rwanda. Richard Kabonero wari uhagarariye igihugu cye mu Rwanda yoherejwe kugihagararira i Dar es Salaam muri Tanzania. Naho Mme Oliver Wonekha wari uhagarariye Uganda muri Leta zunze ubumwe […]Irambuye
*Ati “Ushobora kubabara ariko wagira ikizere mu mutima ukabaho neza” Albert Musabyimana ukunze kumvikana mu magambo y’ihumure, yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko yakuze arera barumuna be yari amaze gusigirwa n’ababyeyi be. Nyuma yashinze ishuri ryigisha abana b’incuke bavutse ku babyeyi basizwe ari imfubyi za Jenoside babyaye batewe inda zitateguwe, gusa nyuma yaje kwagura iri […]Irambuye
*Gasana ati “ N’ubu akarere ntikarasobanura ngo wenda uyu mwarimu yitabye Imana,…” *Ngo REB yasanze hari abarimu 67 bahawe akazi basanga imyanya yabo irimo abandi, *Meyor na we ngo yabimenye abibwiwe na REB, *REB ivuga ko itaratahura intandaro yabyo gusa ngo nta ruhare yabigizemo… Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi (REB) bwitabye Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho […]Irambuye
*Hari abahembwaga ari baringa, abahemberwaga niveau badafite n’abahemberwa aho badakora, *Ngo ibibazo birimo ushatse kubirandurira rimwe byatuma uburezi buhagarara muri aka karere, *Abarimu benshi bakora nta byangombwa kuko ngo kubona akazi yari ruswa y’ibihumbi 200 na 300, *Ngo no mu tundi turere bakwiriye kureba ko ishyamba ari ryeru. Akarere ka Nyagatare kagaragara muri raporo y’ibikorwa […]Irambuye
Kuri uyu wa gatatu, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura (WASAC) bwatangaje ko kuva mu mpera z’umwaka wa 2014, babashije kugabanya igihombo cy’amazi cyari kuri 42% ubu ngo bageze kuri 32%, ibi biri mubyatumye amafaranga WASAC yinjiza ava kuri miliyoni 900 agera kuri Miliyari imwe na miliyoni 700 ku kwezi. Mu kiganiro n’Abanyamakuru, James […]Irambuye
Nzeyimana Fred yatsinze Bugesera ariko ngo ibyo yakoze birenze no kuba amakosa. Komisiyo y’Abadepite y’imibereho myiza y’abaturage ikomeje gusesengura raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ya 2015/2016, kuri uyu wa gatatu wari umunsi wa kabiri wo kumva zimwe mu nzego zagaragaye muri iyi raporo ko zakoze amakosa ajyanye n’imicungire y’abakozi. Akarere ka Bugesera kari […]Irambuye
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Fancis Kaboneka avuga ko ibimaze iminsi biba mu nzego z’ibanze atari ukwegura ku bakozi n’abayobozi, ahubwo ngo habayeho kwirukanwa no gusezera ku mpamvu bwite kandi ngo nta gikuba cyacitse mu nzego zibanze bahora ‘bavugurura’. Ubwo Umunyamakuru w’Umuseke yabazaga Minisitiri Francis Kaboneka icyo atekereza ku gikorwa cyo kwegura kw’abayobozi babarirwa muri magana cyane […]Irambuye
*U Rwanda ngo ntirukwiye kwirara kubera uyu mwanya mwiza *Ingabire M. Immaculee ati “Buriya Botswana iturusha iki? Twe tubura iki?” Uyu munsi umuryango mpuzamahanga ugamije kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, wasohoye ikegeranyo cy’ishusho y’uko kurwanya ruswa bihagaze ku rwego rw’isi. U Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 54 mu bihugu 176 bikurikiranye hakurikijwe uko bivugwamo ruswa. […]Irambuye