Digiqole ad

Seyoboka arashaka kuburana, Ubushinjacyaha bwo bugasaba igihe

 Seyoboka arashaka kuburana, Ubushinjacyaha bwo bugasaba igihe

Seyoboka mu rukiko

*Arashinja ubushinjacyaha gutinza nkana urubanza. Ati “Ndifuza kuburana kuko ndababaye.”
*Ngo yari akwiye kuburana ari hanze.

Mu rubanza Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bukurikiranyemo S/Ltn J. Claude Seyoboka, kuri uyu wa 27 Mutarama Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko kongerera uyu wahoze mu gisirikare kongererwa igihe cy’ifungwa ry’agateganyo kigira ngo bukomeze iperereza, we akavuga ko ibi ari ugutinza nkana urubanza.

Seyoboka wahoze ari sous lieutenant mu ngabo za FAR yoherejwe na Canada ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside aregwa kuba yarakoreye i Nyamirambo
Seyoboka wahoze ari sous lieutenant mu ngabo za FAR yoherejwe na Canada ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside aregwa kuba yarakoreye i Nyamirambo

Seyoboka Jean Claude alias Zaire umwaka ushize yoherejwe na Canada mu Rwanda ngo aburanishwe ku byaha bya Jenoside.

Ubushinjacyaha buvuga ko amatariki avugwa ko Seyoboka yakoreyeho ibyo akekwaho atera urujijo kuko ayo abatangabuhamya bagiye bavuga anyuranye, ndetse ko hari n’abandi batangabuhamya bugishakisha. Buvuga ko bugikenye igihe cyo gukora ibi.

Bugendeye ku ngingo ya 104 yo mu gitabo cy’amategeko y’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha, Ubushinjacyaha buvuga ko igihe cy’ifungwa ry’agateganyo gishobora kongerwa mu gihe ubushinjacyaha bubyifuza kandi bufite impamvu zigenwa n’itegeko.

Iyi ngingo ivuga ko ku byaha byoroheje iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo idashobora kongerwa ariko ko ku byaha by’ubugome nk’ibyo Seyoboka akekwaho iki gihe gishobora kongerwa kugeza ku mezi atandatu.

S/Lt Seyoboboka ukurikiranyweho ubwicanyi n’ibyaha birimo gufata ku ngufu abagore muri jenoside, avuga ko ibyo yabajijwe mu iperereza yakoreshejwe amaze kugera mu Rwanda ntaho bitaniye n’ibyari byanzuweho mu rubanza rwaciwe na Gacaca.

Kuri we, akavuga ko nta gishya gikenewe ku buryo Ubushinjacyaha bwakwifuza ikindi gihe cyo gukora iperereza, akavuga ko ahubwo iki cyifuzo cy’Ubushinjacyaha ari amayeri yo gutinza nkana urubanza. Ati ” Njye ndifuza kuburana kuko ni njye ubabaye.”

Me Albert Nkudabatware wunganira Seyoboka avuga ko uru rijijo ruvugwa ko rwatewe n’abatangabuhamya rudakwiye kubaho kuko ari bo ubushinjacyaha bwahereyeho busaba ko uregwa afungwa by’agateganyo.

Seyoboka kandi yasabye urukiko ko hubahirizwa ihame ryo kuba umwere mu gihe cyose uregwa atarahamwa n’ibyaha (présomption d’innocence). Ati ” Ubundi nagombye kuburana ndi hanze.”

Ubushinjacyaha bwo buvuga ko iperereza bwatangiye kuva Seyoboka yagezwa mu Rwanda ritandukanye n’icyemezo cya Gacaca giherutse guteshwa agaciro, bukavuga ko bumaze kubaza abatangabuhamya umunani kandi muri bo harimo umwe gusa wabajijwe muri Gacaca.

Urukiko rwanzuye ko ruzafata umwanzuro ku busabe bw’Ubushinjacyaha kuwa mbere tariki 30 Mutarama 2017.

 

Ngo arashaka kugaragariza Urukiko ko Leta yiyemereye ko ntacyo imukurikiranyeho

Ltn Jean Claude Henri Seyoboka wabanje gutanga ibisobanuro ku mpamvu yatumye yifuza ko iburanisha riheruka risubikwa, yavuze ko mu masezerano Leta y’u Rwanda yagiranye na Leta ya Canada, u Rwanda rwemeye ko ruzamuha ibyangombwa byose byamufasha kuburana.

Uyu wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda avuga ko muri ibi Leta yari yemeye harimo no kumuha umwunganira mu mategeko yihitiyemo.

Seyoboka watangiye kuburana mu mizi yunganiwe n’umwunganizi aziyishyurira, avuga ko aya masezerano atubahirijwe kuko yahawe umwunganizi yahitiwemo n’Urugaga rw’Abavoka aho kumwihitiramo nk’uko yabisezeranyijwe.

Yagaragaje impapuro ziganjemo ibyemezo yagiye afatirwa n’inkiko zo muri Canada, yavuze ko muri 2014 Urukiko rw’i Otawa muri Canada rwari rwanzuye ko Seyoboka atagomba koherezwa kuburanira mu Rwanda ruvuga ko yahahurira n’ibibazo.

Avuga ko mu cyemezo cya nyuma cyafashwe muri 2015, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda yari yemereye Canada ko uyu mugabo niyoherezwa mu Rwanda azagenerwa ubufasha bwose bwamufasha gutegura no kuburana urubanza rwe.

Ubushinjacyaha bwahise bwamaganira kure aya makuru, bwavuze ko muri Canada, Seyoboka yaburanye ibijyanye no kuba yarabeshye umwirondoro we ubwo yakaga ubuhungiro, urukiko rwaho rukemeza ko yirukanwa ku butaka bw’iki guhugu.

Buvuga ko Seyoboka adakwiye kwitiranya umuntu woherejwe ku bw’umvikane bw’ibihugu n’uwoherejwe ku cyemezo cy’igihugu kimwe. Umushinjacyaha ati «  Iyo bakwambuye ubuhungiro igikurikiraho ni iki ? ni ugusubizwa mu gihugu cyawe. »

Bwavuze ko Seyoboka adakwiye kwaka ibigenerwa abakekwaho ibyaha boherejwe n’ikindi gihugu cyangwa n’inkiko mpuzamahanga kuko we yirukanywe, bukavuga ko atari akwiye kwanga umwunganizi yagenewe n’urugaga gusa ko yemerewe kwiyishyurira uwo yifuza.

Seyoboka wahise ahindura imvugo, ntiyahakanye ko izi manza zo koherezwa zabayeho gusa akavuga ko zitari zikwiye kugarukwaho muri uru rubanza.

Yahise asezeranya urukiko rwa Gisirikare ko ubutaha azazana impapuro zigaragaza ko Leta y’u Rwanda yari yemereye iya Canada ko nta cyaha akurikiranyweho ubwo yasabaga ko yataha mu gihugu cy’amavuko.

Ubushinjacyaha bukavuga ko ku Italiki ya 06 Gicurasi 2016, Urukiko rw’i Otawa muri Canada rwamenyesheje Seyoboka ko hari umutangabuhamya warokotse Jenoside wamutanzeho ubuhamya muri ICTR, avuga ko yagize uruhare mu bwicanyi no gufata ku ngufu abagore.

Seyoboka akurikiranyweho ibyaha bine ari byo Ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Gucura umugambi wo gukora icyaha cya Jenoside, gufata no gusambaya ku gahato n’ubwicanyi nk’icyaha kibasiye inyokomuntu.

Muri iki gitondo Seyoboka n'umwunganizi we imbere y'Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo
Muri iki gitondo Seyoboka n’umwunganizi we imbere y’Urukiko rwa Gisirikare i Nyamirambo

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

8 Comments

  • Kirareba nkikiryanyi kweli!!! Ndabona na murumuna inyuma w ishati y amaraso!!!! Huuu syi bantera muzunga bene aba.

  • Ariko nkawe utuntu n’utundi urwo rwango ruzakugeza he? Urareba umuntu ukavuga ngo arareba nk’umuryanyi? Icyo ni ikibazo kibangamiye ubumwe bw’abanyarwanda! Ukwiye kwikuramo urwo rwango nibwo uzatura udakebaguza, Nibwo uzasinzira utikanga.

    Kubw’uyu Seyoboka, ibyo avuga nanjye niko mbibona. Wenda uregwa ari we usabye igihe cyo kwiga dossier byakumvikana. None se ubwo ntibyaba ari ukuremekanya no gushakisha ibyo aregwa? Ni gute ibirego byatanzwe kuva mu gihe cya gacaca, bikajya muri interpol, bigashyikirizwa ubutabera bwa Canada, akarinda azanwa mu Rwanda hakirimo urujijo? Uyu mugabo niba mubona ari umwere mu murekure yinjire RDF atange umusanzu we ku kubaka igihugu.

  • @turyubake we tuza duturane, Nawe uraryama ugasinzira ngo nijye utasinzira kubwanyu? Nkubwire, mwamaze ubwoba hamwe ubu ndiho kubushake bw Imana atarubwanyu. Ko mwe mutihanganye gutemagura abantu? Twarabababariye mwidegebyee ariko mumenye ko amaraso asama. Jye ndasinzira rwose ntuhangayike kuko ibiganza byajye byera babarira bene wanyu batanemera ngo basabe imbabazi. Urakoze

    • Ubwo Turwubake ikintu kikweretse ko yatemaguye abantu niki? Nuko atagushigikiye gusa!

  • Ese kuri wowe abatsinzwe intambara nibo gusabafite ibiganza bijejeta amaraso?

  • siniriwe nsoma inyandiko yose. Nigute umuntu bamusaba igihugu yahungiyemo kandi ubushijacyaha ntabimenyenso bihagije burabona?

  • ndabona commission yubumwe nubwiyunge igifite akazi gakomeye da

  • Igihe hakiri abantu bareba umuntu gusa bakamubonamo umugenocidaire,turacyafite ikibazo gikomeye cy’ubumwe n’ubwiyunge.Uriya wiyise utuntu n’utundi afite amaso n’ibitekerezo nk’ibyinterahamwe 100% kuko Nazi zarebaga umututsi zikamubonamo inkotanyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish