Ambasaderi mushya wa Uganda mu Rwanda ni Oliver Wonekha
Perezida Museveni yashizeho ba Ambasaderi bashya bahagarariye Uganda mu bindi bihugu. Mu Rwanda uwari umaze igihe kinini ahagarariye Uganda yahinduwe, bohereza Mme Oliver Wonekha guhagarariya Uganda mu Rwanda.
Richard Kabonero wari uhagarariye igihugu cye mu Rwanda yoherejwe kugihagararira i Dar es Salaam muri Tanzania.
Naho Mme Oliver Wonekha wari uhagarariye Uganda muri Leta zunze ubumwe za Amerika niwe woherejwe i Kigali gusimbura Kabonero.
Richard Kabonero yari amaze imyaka 11 ahagarariye Uganda mu Rwanda no mu Burundi.
Mu ba Ambasaderi bashya harimo Dr Kiyonga Chrispus wahoze ari Minisitiri w’ingabo woherejwe guhagararira igihugu cye mu Bushinwa.
Amazina ya ba Ambasaderi bashya ba Uganda mu mahango Perezida Museveni yayashyikirije Inteko ngo ibemeze.
- Brig. Ronnie Balya – JUBA
- Kibedi Zake Wanume – COPENHAGEN
- James Kinobe – KHARTOUM
- Prof Sam Turyamuhika – MOGADISHU
- Mubiru Stephen – ANKARA
- James Mbahimba – KINSHASA
- Onyanga Aparr Christopher – GENEVA
- Nelson Ocheger – ABUJA
- Dr Kiyonga Chrispus – BEIJING
- Hyuha Samali Dorothy – KUALA LUMPUR
- Wonekha Oliver – KIGALI
- Sam Maale- CAIRO
- Olwa Johnson Agara – MOSCOW
- Nimisha Jayant Madhvani – ABU DHABI
- Nduhura Richard – PARIS
- Nsambu Alintuma – ALGIERS
- Betty Akech Okullu – TOKYO
- Katende Mull Sebujja – WASHINGTON
- Maj Gen. Matayo Kyaligonza – BUJUMBURA
- Moto Julius Peter – LONDON
- Blaak Mirjam – BRUSSELS
- Solomon Rutega – GUANGZHOU
- Grace Akello – NEW DELHI
- Phoebe Otaala – NAIROBI
- Tibaleka Marcel – BERLIN
- Napeyok Elizabeth Paula – ROME
- Dr Kisuule Ahmed – RIYADH
- Rebecca Otengo – ADDIS ABABA
- Ruth Aceng – OTTAWA
- Prof. Joyce Kikafunda – CANBERRA
- Nekesa Barbara Oundo – SOUTH AFRICA
- Dr. Ssemuddu Yahaya – TEHRAN
- Ayebare Adonia – NEW YORK
- Richard Kabonero – DAR ES SALAAM
UM– USEKE.RW