Digiqole ad

P.Kagame yatangije ikigo SDGs Center for Africa kizakorera mu Rwanda

 P.Kagame yatangije ikigo SDGs Center for Africa kizakorera mu Rwanda

Perezida Paul Kagame wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango avuga ijambo.

Inama yo gutangiza iki kigo kitwa Sustainable Development Goals Center for Africa,  yabereye mu nyubako ya Kigali Convention Center muri iki gitondo. Perezida Paul Kagame yavuze ko iki kigo ari amahirwe ku Banyafurika kugira ngo barebe uko bakorera hamwe mu kugeza abaturage ku iterambere.

Perezida Paul Kagame wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango avuga ijambo.
Perezida Paul Kagame wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango avuga ijambo.

Iyi nama yitabiriwe n’intumwa zaturutse mu bihugu 24 bya Africa n’abandi banyacyubahiro bo mu mahanga ya kure.

Umuherwe Aliko Dangote wo muri Nigeria uri mu nana y’ubuyobozi bwa kiriya kigo, Visi Perezida w’Ikigo cy’Ubuyapani gishinzwe Iterambere mpuzamahanga (Japan International Cooperation Agency, JICA), Dr Amina Mohamed Umunyamabanga ushinzwe Ububanyi n’Amahanga muri Kenya, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, amabanki, n’abayobozi bakuru mu Rwanda nabo bari bahari.

Perezida Kagame yashimye ibitekerezo byagiye bitangwa n’abitabiriye uyu muhango mu kureba uko abantu bakorera hamwe kugira ngo izo ntego z’iterambere rirambye muri Africa zigerweho.

Yashimiye Dr Begashaw na Dr Amina Mohamed n’abo bakoranye kugira ngo bazane igitekerezo cyo gushyira iki kigo nyafurika cy’Intego z’Iterambere rirambye i Kigali  mu Rwanda n’ababafashije bose ngo bijye mu bikorwa.

Kagame yavuze ko intego z’iterambere rirambye zigenewe gushyirwa mu bikorwa mu bihugu byose, atari mu biri mu nzira y’amajyambere gusa, ariko nk’Abanyafurika ngo bikwiye kubonwa nk’amahirwe adasanzwe mu gusuzuma inzitizi zikibangamiye iterambere rya Africa. Yavuze ko iki kigo kizakorera mu Rwanda kizafasha mu gukora ubuvugizi ku bibazo bya Africa no kubishakira umuti.

Ati “Nk’Abanyafurika dukwiye kubona ibi nk’amahirwe adasanzwe mu kuziba icyuho hagati y’inzitizi dufite ubu n’inyota y’iterambere dufite binyuze mu gukorera icyarimwe ibintintu byiza kandi mu buryo bwiza. Iki kigo kizakoreshwa nk’ahantu ha ngombwa mu gukora ubuvugizi no guhuriza hamwe ibikorwa, ariko nk’uko intego z’iterambere rirambye ziteye, iki kigo kizadufasha kubona koko ibyo dukeneye, kandi ibyo ni ibikorwa.”

Yavuze ko ku bw’ibyo abantu bagomba guhamya ko ibikorwa bakora bigira uruhare mu mpinduka z’ingenzi mu buzima bw’abaturage kuko ari bo bakeneye izo mpinduka cyane.

Kagame avuga ko ibibera ku Isi byigisha ko intege nke n’imbaraga bibaho kandi bishobora kugera ku gihugu icyo ari cyo cyose, bityo ngo abantu bose bafite uruhare bagira muri iki gikorwa.

Dr. Takao Toda Visi Perezida wa JICA, Aliko Dangote wo muri Nigeria, Perezida PaulKagame na Minisitiri Amb Claver Gatete w’Imari n’Igenamigambi

Dr. Belay Ejigu Begashaw Umuyobozi w’ikigo Sustainable Development Goals Center for Africa, yavuze ko uko abantu barushaho guhuza imbaraga mu gufashanya ari na ko byihutisha iterambere.

Asoza ijambo rye yavuze ko ashaka gusangiza abandi ijambo yungutse mu Kinyarwanda, ryitwa “Agaciro”. Yavuze ko iri jambo risobanura icyubahiro no kwiyubaha, akaba asaba ko iki kigo cyazarangwa n’iri jambo mu kazi kacyo kose.

Ati “Icyo dusinjinzwe si uguha imfashanyo abo dukorera, cyangwa guteza imbere ibihugu, kubera ko ibi bihugu bishobora kwiteza imbere ubwabyo. Ahubwo turakora ihuriro ryo guhuza ibitekerezo by’impande n’impande ku mugabane no guha ubushobozi ibihugu n’abantu ku giti cyabo bakagira ‘Agaciro’ bagafasha Africa gukomeza kujya imbere no kugera kuri SDGs.”

Aliko Ndangote, Umuyobozi wungirije w’iki kigo SDGs Center for Africa, akaba n’Umuyobozi washinze ikigo cy’imari Dangote Group, ni umunyemeri akaba n’umugabo ukize kurusha abandi muri Africa, yabwiye abitabiriye iyi nama ko imbogamizi zirimo ubukene, ubujiji n’indwara byakunze kwibandwaho mu nama nyinshi zo ku Isi,  ariko ngo umuntu yakwemera ko hari icyakozwe binyuze muri izo nama, ariko ngo hari na byinshi bikenewe gukorwa.

Dangote yavuze ko imibare igaragaza ko kuva mu 1960 ubukene bwagabanyijwe kuri 1/2 cy’abatuye Isi, ariko ngo abantu bagera kuri miliyari baracyabaho mu buzima bw’ubukene bukabije, bakoresha amafaranga ari munsi y’idolari abantu miliyoni 800 ntibabona ibyo kurya, umuntu umw eku bantu icyenda arya nabi, abana miliyoni 3,1 bapfa buri mwaka bazize indwara z’imirire mibi batazejeje imyaka itanu, abana benshi baracyapfa bavuga abandi b’urubyiruko bakeneye kwiga kandi abenshi baba muri Africa.

Yavuze ko SDGs zizafasha mu iterambere n’imibereho myiza no kwita ku bidukikije, bityo ngo we nk’umushoramari abonako hakenewe uruhare rw’abikorera muri iriterambere no kugera kuri SDGs. Avuga ko kugira ngo bigerweho hakwiye kubaho gushyirwaho uburyo bw’imikoranire hagati ya Leta n’abikorera ariko bikabaho mu buryo bukurikiza amategeko.

Umuherwe Aliko Dangote avuga ijambo.
Umuherwe Aliko Dangote avuga ijambo.

Dangote yavuze ko muri Africa, imbogamizi zishobora kuzabuza SDGs kugerwaho harimo kwiyobora (Organisation) no guhuza ibikorwa (Coordination), no kubigenzura (Monitoring), kuko ngo byakunze kugaraga ko muri Africa bigoye kubona imibare ivuga ibintu, aho ibikorwa remezo ari ntabyo (poor infrastructure) n’ubumenyi ari buke cyane.

Ati “Ishyirwaho ry’ikigo SDGs Center for Africa, nko kwishakamo ibisubizo,  ni inzira nziza n’ikerekezo  kizafasha kubonera umuti izi nzitizi. Inzego ntizakora neza ngo zitange umusaruro ndabasaba mwese gufasha iki kigo…kandi ku ruhare rwanjye mbasezeranyije inkunga yanjye yose kugira ngo iki kigo kizagere ku nshingano no mu miyoborere yacyo.”

Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi w'Ikigo cy'igihugu cy'imiyoborere nawe yari yitabiriye iyi nama.
Prof. Shyaka Anastase, Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere nawe yari yitabiriye iyi nama.
Minisitiri w'urubyiruko n'Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana na Minisitiri w'Uburezi Papias Malimba Musafiri bungurana ibitekerezo.
Minisitiri w’urubyiruko n’Ikoranabuhanga Jean Philbert Nsengimana na Minisitiri w’Uburezi Papias Malimba Musafiri bungurana ibitekerezo.
Lamin Manneh, Umuyobozi wa One UN na Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles muri iyi nama.
Lamin Manneh, Umuyobozi wa One UN na Ambasaderi wa USA mu Rwanda, Erica Barks-Ruggles muri iyi nama.
Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika nawe yari muri iyi nama.
Ange Kagame, umukobwa wa Perezida wa Repubulika nawe yari muri iyi nama.
Iyi nama yitabiriwe n'abayobozi mu nzego z'abikorera, iza guverinoma n'abandi banyacyubahiro banyuranye barenga 200.
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’abikorera, iza guverinoma n’abandi banyacyubahiro banyuranye barenga 200.

Photos: Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • nshimishwa nuko iyo bije ku iterambere bahera ku Rwanda kandi nkishimira ko inama zose zikomeze zibera mu Rwanda! ni ukuri ubu ni ubutumwa bwiza ku mahanga ndetse ni isomo ryiza ku bindi bihugu byo muri Afurika

  • u Rwanda rumaze kuba ikitegererezo kubwo kwihuta mu iterambere , ibi byose tubikesha President wacu

    • @Leo wambwira igiciro cya 1Kg mu Rwanda,Igiciro cy’isukari,Iseri ry’igitoki? Wambwira ibintu bitunze umuturage mu cyaro, aho ashobora kuvana amafaranga ibihumbi 45 mu gihembwe yokurihirira umwana muri nayini? Mujyemureka gutetera kuri zino mbuga kuko twese u Rwanda turaruzi.

  • Kagame ntacyo atazatugezaho ubu nicyo kicaro kigiye kubakwa i Kigali? jyenda Rwanda uratengamaye njye nkurikije aho igihugu cyavuye naho kigeze njye naba umutangabuhamya ko byose bishoboka pfa kuba tumumanye ubuyobozi bushishikajwe no gutera imbere kw’abaturage.

  • ubufatanye bw’abaturage n’abayobozi babo nibwo bubagejeje aha heza bageze, kandi displine ni byose , kandi abanyarwanda bazi icyo bashaka , ahabi banyuze niho habigishije byinshi

  • ni byiza kubona abanyafurika bicara hamwe bagashaka icyateza imbere umugabane, ni ukuri ni ikimenyetso kiza cyerekana ko turi kuganisha kuri gahunda yo kwigira aho ibihugu by’Afurika bizabaho byigenda bidategereje inkunga iva iburayi dore ko ari nimwe ituma ibihugu bimwe byAfurika bidatera imbere.

  • ibi ni ibya agaciro kubona imigambi myiza yose yisi itegurirwa mu gihugu cya , ibi byose ntahandi tubikura ntawundi tubikesha ni ubuyobozi bwiza dufite mu gihugu cyacu, bwatanze icyerekezo gikwiye isi ikaba imaze nayo kugenda ikigiraho , aho amahanga nayo asigaye aza kwigira ku rwanda , akanabona ko ibyiza byose byahategurirwa isi ikarushaho kuba nziza

  • u Rwanda nkigihugu cyashyize mu bikorwa neza izindi MDGs ,nabandi bagakwiriye kurebera ku Rwanda bagafatanya nabo kureba ko na SDGs zashyirwa mu bikorwa kandi birashoboka cyane ubufatanye ni ingenzi , kandi abanyarwanda twe twarabyerekanye ko ubufatanye ari byose , kuko mu 22 , iterambere ryihuse u Rwanda rumaze kugeraho turikesha ubufatanye n’abayobozi bacu badushakira ikiza umunsi kuwundi

  • Very nice story! Nibyo kwishimirwa…

  • Iki Kigo gikorera he ra nta wandangira . Murakoze

  • Harya iterambere bivuga iki? Mu Kinyarwanda baca umugani ngo ijya kurisha ihera kurugo. Abayobozi bacu aho gutangira gutekereza iby’iterambere rya Africa, babanje bagatekereza iterambere ry’u Rwanda? Abaturajye tumerewe nabi, ubushomeri mu rubyiruko, amazi ntayo, umuriro ntawo, ireme ry’uburezi ni zeru, Buruse n’umushahara wa mwarimu n’urusenda, ifaranga rirata agaciro umusubirizo, nzaramba iravuza ubuhuha. None ngo iterambere ry’Africa? Trump niwe ukunda kuvuga ngo America first. Natwe rero dukwiye kuvuga Rwanda First!!

    Munyumve neza sindi umwanzi w’igihugu, ibitekerezo nkibi mbitanga ngamije kubaka.
    Murakoze.

Comments are closed.

en_USEnglish