* Kigomba kuvugurura no gutegura amakarita y’imiterere y’ubutaka * Kizagenzura ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ku mikoreshereze y’ubutaka * Nta mudepite wanze uyu mushinga w’iki kigo nta n’uwifashe mu gutora Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere Inteko ishinga amategeko umutwe w’abadepite yatoye itegeko rikuraho ikigo gishinzwe umutungo kamere mu Rwanda (RNRA) rikanagena inshingano, imiterere n’imikorere […]Irambuye
*Igihombo Leta yagize kubera abayitsinze, ba nyirabayazana ntibazakiryozwa kuko amabwiriza yasohotse nyuma. Kuri uyu wa mbere Komisiyo y’Abadepite y’imibereho myiza y’abaturage yakomeje imirimo yo gusesengura raporo ya komisiyo y’Abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016 yakira inzego zitandukanye zagaragaye muri iyi raporo ko zahombeje igihugu bitewe n’imicungire mibi y’abakozi. None mbere ya saa sita, komisiyo yakiriye […]Irambuye
Urukiko rwa Gisirikare rw’I Nyamirambo rwemeje ko Sous Lieutenant Seyoboka Henri Jean Claude ukurikiranyweho ibyaha birimo gufata no gusambanya ku gahato abagore muri Jenoside akomeza gufungwa by’agateganyo kugira ngo Ubushinjacyaha bukomeze gukora iperereza. Mu mpera z’icyumweru gishize, Ubushinjacyaha bwa Gisirikare bwari bwatanze iki cyifuzo cyo kongera ifunga ry’agateganyo ryahawe S/Ltn Seyoboka uherutse koherezwa na Canada […]Irambuye
Ibiro by’Umurenge SACCO ya Ngoma mu karere ka Huye mu ijoro ryo kuri iki cyumweru byaraye byibwe amafaranga miliyoni ebyiri n’ibihumbi magana atatu n’amafaranga 815 ndetse na mudasobwa zigendanwa eshatu. Abakozi bose ba SACCO ya Ngoma bahise batabwa muri yombi ubu bafungiye kuri station ya Police ya Ngoma. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda mu Ntara […]Irambuye
Evode Imena wahoze ari umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Minisiteri y’Umutungo Kamere (MINIRENA) ari mu maboko ya Police kuva kuwa gatanu akurikiranyweho icyaha cy’itonesha yakoze akiri muri izi nshingano. Umuvugizi wa Police y’u Rwanda, ACP Theos Badege amaze gutangariza Umuseke ko uyu wari umuyobozi afunze kuva kuwa gatanu. ACP Theos Badege yabwiye […]Irambuye
Perezida Paul Kagame kuri iki cyumweru yamurikiye abakuru b’ibihugu na za Guverinoma muri Africa, impinduka zikwiye gukorwa kugira ngo Umuryango wa Africa yunze ubumwe (AU) urusheho gukomera no kugira ingufu. Ni mu mwiherero wabaye kuri iki cyumweru uyobowe na Perezida Idriss Deby Umuryango wa Africa yunze ubumwe ukunze kunengwa kutagira imbaraga zatuma ufata ibyemezo by’umutekano, ubukungu, ubusugire bw’ibihugu […]Irambuye
Mu rukerera rwo kuri iki cyumweru, mu mu mudugudu wa Gakurazo, mu kagari ka Kamusenyi mu murenge wa Byimana ahubatse ikigo cy’imari cya SACCO Ingenzi Byimana harasiwe umusore bikekwa ko yinjiyemo ashaka kwiba. Ngo yari afite umuhoro ndetse ashaka kurwanya inzego z’umutekano. Uyu musore winjiye muri iki kigo cy’imari biravugwa ko yazanye n’abandi batatu ahagana […]Irambuye
Mu gikorwa cy’umuganda cyabereye mu mudugdu wa Gasovu, Akagali ka Nyarunyinya, mu murenge wa Cyeza mu Karere ka Muhanga, kuri uyu wa Gatandatu Minisiteri w’intebe, Anastase Murekezi yasabye Abanyarwanda ko kuhira imyaka no gufata amazi babigira umuco mu rwego rwo guhangana n’imihandagurikire y’ikirere. Nyuma yo kwifatanya n’abaturage muri iki gikorwa cy’umuganda cyabereye mu gishanga gihingwamo […]Irambuye
*Mu Rwanda hafunguwe ikigo kizafasha ibihugu bya Africa kugera ku ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs) *Muri izi ntego harimo kurandura burundu ubukene n’inzara, imibereho myiza no kwegereza ibikorwa remezo abaturage,…zose hamwe ni 17. Mu nama yakurikiye ifungurwa ry’ikigo gishinzwe gufasha ibihugu bya Africa kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs), abayobozi banyuranye bagaragaje ko Afrika ikiri kure […]Irambuye
Iburengerazuba – Abashinzwe umutekano, abaje kugura n’abakozi ba Banki bashushubikanyijwe birukanwa n’ikivunge cy’abaturage kibatera amabuye ubwo kuri uyu wa gatanu ku gicamunsi bari baje guteza cyamunara uruganda rutonora umuceri ruherereye mu murenge wa Muganza mu kagari ka Gakoni muri Rusizi. Abapolisi babiri n’umuturage umwe bakomerekeye muri iyi myigaragambyo. Iyi myigaragambyo y’abaturage bangaga ko uruganda bitaga […]Irambuye