Digiqole ad

Bugesera yabwiye Komisiyo y’abakozi ba Leta ko idashobora kubahiriza inama zayo

 Bugesera yabwiye Komisiyo y’abakozi ba Leta ko idashobora kubahiriza inama zayo
  • Nzeyimana Fred yatsinze Bugesera ariko ngo ibyo yakoze birenze no kuba amakosa.

Komisiyo y’Abadepite y’imibereho myiza y’abaturage ikomeje gusesengura raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ya 2015/2016, kuri uyu wa gatatu wari umunsi wa kabiri wo kumva zimwe mu nzego zagaragaye muri iyi raporo ko zakoze amakosa ajyanye n’imicungire y’abakozi. Akarere ka Bugesera kari mu nzego zitabye uyu munsi aho kaje gusobanura ku kibazo cy’uwari umukozi wako wirukanwe komisiyo y’abakozi ikakagira inama kakavuga ko kadashora kuzikurikiza maze umukozi agatsinda Akareze ndetse n’ubu akaba yarajuriye.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Nsanzumuhire Emmanuel

Raporo y’ibikorwa ya Komisiyo y’abakozi ba Leta y’umwaka wa 2015/2016 yagaragaje ibibazo bitandukanye bijyanye n’imicungire y’abakozi aho abakoresha bagiye bafatira abandi bakozi ibyemezo bitubahirije amategeko bakitabaza Komisiyo ngo ibarenganure.

Akarere ka Bugesera nako kagaragara kuri urwo rutonde aho kirukanye uwari umukozi wako Nzeyimana Fred gashinja ko yakoze amakosa akomeye cyane ndetse n’ingaruka zayo ubu zikaba zigaragarira umuntu wese.

Aka karere ngo kamaze kwirukana Nzeyimana Fred wari mu kanama gashinzwe kwiga no gutanga amasoko, uyu ngo yabonye ko hari amategeko atubahirijwe yiyambaza Komisiyo y’abakozi ba leta.

Komisiyo ngo yagiriye inama Akarere nk’uko biri mu nshingano zayo kandi ko n’amategeko ateganya ko urwego rugomba kubahiriza inama komisiyo iruguriye.

Siko byagenze kuko ngo Akarere ka Bugesera kandikiye Komisiyo kayibwira ko kadashobora gushyira mu bikorwa izo nama Komisiyo yakagiriye.

Uwari umukozi wako yahise agana inkiko baraburana Akarere karatsindwa gategekwa kumwishyura amafaranga agera kuri miliyoni icyenda (9.000.000 Rwf).

Nubwo yatsinze urukiko rukanzura ko agomba guhabwa akayabo ntiyanyuzwe uriya mukozi ntiyanyuzwe yarajuriye n’Akarere karajurira.

Umuyobozi w’Akarere yabajijwe n’abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza impamvu yatumye Akarere kanga gushyira mu bikorwa inama kagiriwe na Komisiyo kandi amategeko ategeka ko inama Komisiyo igiriye urwego ruba rugomba kuyishyira mu bikorwa.

Emmanuel Nsanzumuhire uyobora Akarere ka Bugesera yavuze ko impamvu banze gushyira mu bikorwa izo nama ari uko bari bahaye ibindi bimenyetso Komisiyo kandi ngo yari itarabasubiza.

Komisiyo ariko yahise ibisobanura ko ibyo bimenyetso babisesenguye nabyo basanga nubwo amakosa yakozwe adahanishwa kwirukana umukozi, ngo nabwo ntacyo byari guhindura ku nama bari baratanze mbere.

Abadepite bavuga ko nubwo amakosa Nzeyimana Fred yakoze ari amakosa yakabaye anamufungisha ariko Akarere katagombaga kumwirukana kadakurikije amategeko ahubwo hari gukurikizwa inzira zagenwe.

Ejo kuwa kabiri ubwo iyi komisiyo y’Abadepite yari yatumiye Minisiteri y’ubutabera Minisitiri Jonston Busingye yagarutse ku mabwiriza ya Minisitiri w’ubutabera agena uburyo bwo gukurikirana uwateje Leta igihombo akakishyura.

Yavuze ko ubu ababa babaye ba Nyirabayazana bakwiye kujya babiryozwa ngo nta mpamvu yo kugirango umuntu akore amakosa hahanwe urwego kandi  ibyo yakoze ari gatozi.

Callixte NDUWAYO
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • Bugesera irazwi ubanza ngo ariya kabiri kuri Nyaruguru mu mannyanga, icyene naza ruswa, ubwo uwo mukozi ntabwo yabaturaga bari babonye jyamo tujye tugabana bahengekamo!!! Komisiyo bayiciye amazi kuburyo isigaye uburuko ibigenza, banshi twarenganye tuyisiragiramo IKANABIBONA RWOSE KO TURENGANAariko yavugana nabayobozi batwirukanye bakayitera utwatsi!!! Nkekako na Nyaruguru muzayitumiza mukumva amannyanga yayo kuko irenze kuri Bugesera iyo muvuga, nkekako ariyompamvu ututurere tudatera imbere kuko abadukoramo babona cg bakumvuko bagenzi babo byabagendekeye bakumva bakorera iki!!!!! Nako utwo turere ntakindi kirangwamo uretse guhora batera ubwoba abakozi babo ko isaha nisaha babirukana cg bakabamanura hasi nuko ugasanga imitima bakora yarabavuyemo hatuje bamwe bari kwibere bajyana amaturo!! Ibi byatuma u Rwanda turukunda kweli, abirirwa DUSIRAGIRA…. NAKUBU INKIKO ABAZAZA NYUMA YACFU NTIBAZABONA UKO BAZIJYAMO CG NGO BEGERE KOMISIYO KUKON BABA BANDIKISHIJWE AMABARUWA KUGAHATO

  • ntawe ukwiye guhutaz uburenganzira bya mugenziwe yi twaje uwariwe

  • Fabrice; nkugiriye inama yo kwiga imyandikire y’ikinyarwanda n’ikibonezamvugo (orthographe&Grammaire) ;amakosa ukora ateye isoni n’agahinda Urugero:”Nta wukwiriye guhutaza uburenganzira bwa mugenzi we yitwaje uwo ari we”. Ngaho namwe nimugereranye n’ibyo yanditse!! Nimumugire inama yige kuko Ururimi rwacu si urwo gukinishwa bene aka kageni! Birababaje: Gukora amakosa atandatu mu nteruro itagejeje no ku magambo icumi ni agahomamunwa!!

Leave a Reply

Your email address will not be published.

en_USEnglish
en_USEnglish