Digiqole ad

Kurwanya Ruswa ku isi mu 2016…u Rwanda ku mwanya 3 muri Africa na 50 ku Isi

 Kurwanya Ruswa ku isi mu 2016…u Rwanda ku mwanya 3 muri Africa na 50 ku Isi

*U Rwanda ngo ntirukwiye kwirara kubera uyu mwanya mwiza
*Ingabire M. Immaculee ati “Buriya Botswana iturusha iki? Twe tubura iki?”

Uyu munsi umuryango mpuzamahanga ugamije kurwanya ruswa n’akarengane, Transparency International, wasohoye ikegeranyo cy’ishusho y’uko kurwanya ruswa bihagaze ku rwego rw’isi. U Rwanda ruhagaze ku mwanya wa 54 mu bihugu 176 bikurikiranye hakurikijwe uko bivugwamo ruswa.

Ingabire Mari Immaculee avuga ko u Rwanda rukwiye kwigira imbere
Ingabire Mari Immaculee avuga ko u Rwanda rukwiye kwigira imbere

 

Botswana (35), Cap verde(38), Ibirwa bya Maurices n’u Rwanda (byombi ni ibya 50) nibyo bihugu bya Africa biza imbere kuri uru rutonde mu hatari ruswa ikabije ugereranyije n’ahandi.

Transparency International igaragaza ko muri iki cyegeranyo cy’uyu mwaka (Corruption Perceptions Index 2016) kimwe cya gatatu cy’ibihugu 176 biri munsi y’amanota 50%.

U Rwanda uyu mwaka rwagize amanota 54% ruza ku mwanya wa 50 uko ibihugu bikurikiranye. Umwaka ushize nabwo u Rwanda rwari rufite amanota 54%.

Ibihugu bifite amanota macye kuri iki cyegeranyo nibyo bivugwaho ruswa nyinshi, ngo bikarangwa no kutayihana, imiyoborere mibi n’inzego zidakomeye nk’uko iyi raporo ibivuga.

Muri aka karere ka Africa y’Iburasirazuba u Rwanda nirwo ruza mu myanya ya bugufi, Tanzania iri ku mwanya wa 116, Kenya ni iya 145, Uganda iri ku mwanya wa 151,  DRCongo iri ku mwanya wa 156 n’amanota 21, Burundi ni iya 159 n’amanota 20 naho Sudani y’Epfo ni iya 175 mu bihugu 176.

Mu kugaragaza iki cyegeranyo, ishami rya Transparency International mu Rwanda ryavuze ko kugira ngo igihugu kize kuri uru rutonde rw’ibihugu bikorwaho ubu bushakashatsi kigomba kuba nibura kibarizwamo ibigo mpuzamahanga bitatu bitanga amakuru yizewe kuri ruswa.

Uyu muryango uvuga ko ibigo byatanze makuru ku Rwanda byongereye kuko mu mwaka wa 2015 yari yaturutse mu bigo bitanu mu gihe muri 2016 amakuru yakusanyijwe yaturutse mu bigo bitandatu.

Mu gihe umwaka ushize kuri uru rutonde u Rwanda rwari ku mwanya wa 44, Transparency I. Rwanda ivuga ko u Rwanda rutasubiye inyuma kuko ibihugu byakozweho ubushakashatsi byiyongereye bikava ku 168 ubu bikaba byarabaye 176.

Apollinaire Mupiganyi Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri T.I Rwanda, avuga ko n’ubwo u Rwanda ruri ku mwanya mwiza muri Africa Leta y’u Rwanda idakwiye kwirara ngo yumve ko ihagaze neza.

Ingabire Marie Immaculee uhagarariye Transparency International Rwanda,  avuga ko uyu mwanya atari wo u Rwanda rukwiye.

Ati ” Njye ni umwanya ntishimira, nka buriya Botswana (yabaye iya mbere muri Africa) iturusha iki? Twe tubura iki?”

Ingabire M. Immaculee avuga ko n’ubwo u Rwanda rwasubiye inyuma mu myanya ariko rutasubiye inyuma mu manota, akavuga ko ibi na byo byatewe n’ibihugu byiyongereye mu byakozweho ubu bushakashatsi.

Avuga ko muri ibi bihugu harimo ibihugu bito birimo ruswa ikiri hasi cyane, ndetse ko bimwe muri byo byagiye biza imbere y’u Rwanda.

Mu bikorwa n’ubukanguramba bwo kurwanya ruswa, Leta y’u Rwanda n’abayobozi batandukanye bakunze kwifashisha imvugo igira iti “zero tolerance to corruption” (kutihanganira na busa ruswa). Ingabire Mari Immaculee avuga ko iyi mvugo ikwiye kujyana n’ibikorwa. Ati ” imvugo ibe ngiro“.

Dr Usengumukiza Felicien, Umuyobozi wungirije wa RGB ushinzwe ubushakashati atanga ibitekerezo kuri iki cyegeranyo yavuze ko igikwiye kwitabwaho ari amanota aho guha agaciro umwanya u Rwanda rwajeho.

Dr Felicien wasaga nk’unenga aya manota u Rwanda rufite (54%), yavuze ko u Rwanda rudakwiye kwicara ngo rwumve ko rwateye intambwe muri EAC, akavuga ko ntawe ukwiye kwigereranya n’ibihugu bigicumbagira ahubwo ko icyarebwa ari ukigera mu myanya y’imbere.

Mu mpera z’umwaka ushize, Transparency International (TI) Rwanda yamuritse ubushakashatsi yakoze imbere mu gihugu (Rwanda Bribery Index) bwavugaga ko ruswa yazamutseho 6.9%, ivuye kuri kuri 17.5% mu mwaka ushize ikagera kuri 24.4%. ni mu bushakashatsi bwabajijwe mu bantu 2 373.

Ibihugu 10 bya mbere bitarimo ruswa ikabije 
• Denmark
• New Zealand
• Finland
• Sweden
• Switzerland
• Norway
• Singapore
• Netherlands
• Canada
• Germany

Ibihugu 10 bya nyuma bivugwamo ruswa ikabije kuri iki cyegeranyo:
• Somalia
• South Sudan
• North Korea
• Syria
• Yemen
• Sudan
• Libya
• Afghanistan
• Guinea-Bissau
• Venezuela

Iki cyegeranyo kigaragaza uko abaturage batekereza kuri ruswa
Iki cyegeranyo kigaragaza uko abaturage batekereza kuri ruswa
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri TIR, Apollinaire Mupiganyi avuga ko u Rwanda rudakwiye kwirara
Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri TIR, Apollinaire Mupiganyi avuga ko u Rwanda rudakwiye kwirara
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Vincent Munyeshyaka avuga ko Leta izakomeza gahunda ya Zero Tolerance to Corruption
Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Vincent Munyeshyaka avuga ko Leta izakomeza gahunda ya Zero Tolerance to Corruption
Bamwe mu bafatanyabikorwa mu kurwanya ruswa barimo Umuvunyi na RGB baje kwihera amaso iki cyegeranyo, batanga n'ibitekerezo
Bamwe mu bafatanyabikorwa mu kurwanya ruswa barimo Umuvunyi na RGB baje kwihera amaso iki cyegeranyo, batanga n’ibitekerezo
ACP Elisa Kabera avuga ko abantu bakwiye kwigishwa ubunyangamugayo kandi bagakorera hamwe mu kurwanya ruswa
ACP Elisa Kabera avuga ko abantu bakwiye kwigishwa ubunyangamugayo kandi bagakorera hamwe mu kurwanya ruswa

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

3 Comments

  • A banyarwanda twese dufatanyije,duharanire kuzaba abambere kuruhando mpuzamahanga umwaka utaha.

  • NIBA RUSWA YARARWANYIJWE KOKO NDABYISHIMIYE.. EREGA BILIYA IMMACULATA ABABWIRA NIBYO , RUSWA SA MA FRW GUSA, SAMA FRANCS CONGOLAIS GUSA, SAMA DOLLARS GUSA, HALI IZINDI RUSWA MBI ZILI KUMERERA NABI IGIHUGU NIBA ATALI ISI YOSE…. jyewe nakoze stage muli RRA, ahubwo nahakoze stages hacyitwa Caissse d’épargne du Rwanda… niba ruswa yararwanyijwe koko nk’uko uyu munyamakuru abitubwiye, …. Imana ibishimirwe.

  • Icyo mutazi ni uko mu Rwanda hari ruswa iteye ubwoba, ndetse ugiye kugenzura neza ukabicengera mu mizi, wasanga ko uriya mwanya baha u Rwanda mu bihugu byahagurukiye kurwanya ruswa atariwo. Mu Rwanda ruswa itangwa mu buryo bw’ibanga cyane ku buryo kugira ngo ubimenye ugomba kuba uri umunyarwanda wayitanze cyangwa wayihawe.

    Ntabwo Umuzungu wibera hanze muri Transparency International azapfa amenye uko umunyarwanda atanga cyangwa yakira ruswa, kuko itangwa ryayo n’iyakirwa ryayo harimo ubucakura bwinshi, ndetse harimo n’ubukeca.

    Mu itangwa n’iyakirwa rya ruswa mu Rwanda, ibigaragarira amaso ni bike cyane ku bitagaragarira amaso, ibyo ushobora gukeka ni bike cyane ku byo udashobora gukeka.

    Bijya bitangaza abanyarwanda bamwe bazi neza mu mizi uko ikibazo cya ruswa giteye mu Rwanda, iyo babona ziriya raporo z’imiryango mpuzamahanga zisohoka zishimagiza u Rwanda zivuga ngo mu Rwanda ruswa yaho iri ku gipimo cyo hasi .

    Njye mbona ahubwo ibihugu ugeramo ugasanga baka ruswa ku mugaragaro aribyo byari bikwiye gushimwa ndetse byari binakwiye kubona amanota meza, kuko byo nibura ushobora kubona neza koko iyo ruswa uko iteye, n’uko itangwa, n’uko yakirwa, ukaba wanamenya igipimo cyayo neza.

    Naho mu Rwanda ntabwo wamenya igipimo cyayo nyacyo mu gihe udashobora kumenya uko itangwa n’uko yakirwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish