WASAC yagabanyije 7% ku gihombo cy’amazi, ayo yinjiza azamukaho miliyoni 800 Frw
Kuri uyu wa gatatu, ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gukwirakwiza amazi n’isukura (WASAC) bwatangaje ko kuva mu mpera z’umwaka wa 2014, babashije kugabanya igihombo cy’amazi cyari kuri 42% ubu ngo bageze kuri 32%, ibi biri mubyatumye amafaranga WASAC yinjiza ava kuri miliyoni 900 agera kuri Miliyari imwe na miliyoni 700 ku kwezi.
Mu kiganiro n’Abanyamakuru, James SANO umuyobozi wa WASAC yavuze ko bizeye ko mu 2020 bazaba barageze ku ntego yo guha amazi meza Abanyarwanda ku gipimo cya 100%.
Ubu, ngo abaturarwanda babasha kubona amazi meza muri metero 500 mu bice by’icyaro na metero 200 mu mijyi baragera kuri 84.8%.
Ati “Gusa, ubuhaje ikindi gipimo cyo ku rwego rw’isi kiri muri gahunda z’Intego z’Iterambere Rirambye (SDGs) gisa gupima abafite amazi meza harebewe kungo zifite amazi meza (aho kureba metero urimo), aho ho n’ubwo hakiri gukusanywa amakuru hagendewe kuri icyo gipimo turi munsi ya 50%.”
CEO SANO avuga ko ubu bafite gahunda y’imyaka itanu igamije kwagura inganda n’imiyoboro y’amazi mu mujyi wa Kigali no mu mijyi itandatu iwungirije, mu bice birimo ibikorwa by’iterambere nk’inganda, amashuri n’amavuriro, n’ahandi.
Akavuga ko mu myaka isaga ibiriho gato bamaze WASAC imaze kuba ikigo gicunzwe neza, gikora neza kandi kigenda gitera imbere.
Ibi ngo bigaragarira mu mavugurura yabaye mu bakozi, mu mikorere n’izindi mpinduka zakozwe ku buryo ubu basigaye bita cyane ku bakiliya, ari nacyo kintu ngo cyaburaga mbere.
Aho bakoreye aya mavugurura ngo amafaranga urwego rw’amazi rwinjizaga yavuye kuri miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, ubu bageze kuri miliyari imwe na miliyoni Magana arindwi (1 700 000 000 Frw).
Ikindi bakesha iri terambere, ngo ni ukugabanya igihombo cy’amazi yangirikaga ubundi cyari kimaze igihe kiri hejuru ya 42%.
Ruterana Lucien, ushinzwe ishami ry’ubucuruzi muri WASAC yabwiye Umuseke ko mu gihe gito bamaze batangiye guhangana n’iki kibazo, ubu ngo bamaze kumanura urwego rwacyo.
Ati “Ubu amazi yangirika ageze kuri 35% tuvuye kuri 42%, twagabanyijeho 7%. Tubikesha ingamba nyinshi zashyizweho.”
Mu ngamba zatumye ibi bipimo bimanuka, ngo harimo gukurikirana abakoresha amazi batayishyura kandi ngo bagiye bafatwa kuko nko mu mezi 12 y’umwaka ushize bafashe abagera kuri 90.
WASAC kandi ngo yashyize imbaraga mu gukurikirana amazi apfa ubusa nk’ahantu amatiyo aba yatobotse, kuvugurusa imiyoboro ndetse no kugenda bagaragaza (mapping) ahari ibibazo by’amazi apfa ubusa.
Vénuste KAMANZI
UM– USEKE.RW
3 Comments
Birashoboka ko muri ayo yiyongereyeho hari ayo bari kwiba muburyo butandukanye. Nawe se, bari kwanga kubarira abantu kugirango bazayabare metero cube zarageze mu kiciro cy’abantu bishyura menshi. RURA nitabare abanyarwanda.
WASAC ntiranyemeza iyo ivuga ko yakemuye ibibazo by’amazi muri Kigali birambabaza cyane, abashinzwe kurengera umuturage bazagere Kamabuye mu Kagali ka Karambo munsi ya Murambi ntamazi ahaba, impamvu mbivuze ni uko ahaba amazi ni aho aboneka buri munsi nk’ubu abafite toilet munsu muri Kamabuye byabapfiriye ubusa, muri iyi minsi usanga kubona amazi ari uko tubanza gusakuza tukiyambaza itangazamakuru n’ubundi buryo nkaho atari uburenganzira bwacu kugerwaho n’ibyiza igihugu cyacu cyagezeho nk’amazi.
Abanyarwanda baca umugani ko ujya gukira indwara ayirata, numva WASAC yagombye kwemera ko yananiwe gukemura ikibazo cy’amazi mu duce tumwe twa Kigali twiganjemo abantu bakiyubaka impamvu mbivuze gutyo n’uko nta muturage wa Kimihurura, Kacyiru na Muhima, Kiyovu ndumva avuga ko amaze icyumweru nta mazi mu gihe twe iyo tuyabonye mu cyumweru rimwe ari umunsi mukuru.
Rero niba koko WASAC ifite amazi niyageze kuri bose kandi niba ifite make iyasaranganye bose ntamarangamutima abayeho kuko bamwe twaragowe pe tunywa amazi y’igishanga ya Gashyekero kubera amaburakindi mwokabyaramwe nimudufashe byibura Kamabuye muri Antene ya Gikondo tujye tubona byibuze amazi inshuro ebyiri mu cyumweru kandi zitegeranye niba kuyaduha buri munsi byarabananiye. Murakoze
ikibazo cya WASAC erega ni uko ifite abayobozi bibera mu mibare gusa bicyaye muri office bakirengangiza ko ari ikigo kiri TECHNICAL kurusha kuba ADMINISTRATIVE,reba nawe mu karere kamwe hari branch manager hakaba na plant manager kandi bose bakora imirimo ya administration,nubwo abo bose abenshi ari abahozemo ariko bagombye guhindura imikorere.kuba REG itera imbere nuko urwego technique rwashyizwemo imbaraga.murakoze
Comments are closed.