*Prof Nkusi Laurent yibaza itandukaniro ry’ikizamini cy’akazi na concours (isuzumabumenyi), *Hon Sen Dr.Ntakuliryayo asanga hakwiriye kujyaho Ikigo cya Leta kihari gishinzwe gutanga ibizamini by’akazi ka Leta, *Hari ubwo usanga ngo nk’Abarimu bakoreshwa ibizamini n’abatazi iby’uburezi, cyangwa bakabazwa ‘definitions’, *Ministeri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo ngo ifite ingamba ariko inakeneye inama za buri wese zakemura iki kibazo. […]Irambuye
Nyuma yo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri Manda ya kabiri, Perezida Paul Kagame witegura kwiyamamariza manda ya gatatu y’imyaka irindwi hari byinshi yemereye Abanyarwanda ko azabagezaho mu myaka irindwi bikubiye mu cyiswe “Gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi”. Iyi gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yubakiye ku ntambwe yagezweho mu myaka yari ishize mu gushimangira impinduka […]Irambuye
*MINECOFIN ivuga ko abari abakozi ba komini bujuje ibisabwa bose bishyuwe Mu kiganiro yagiranye n’Abadepite bagize komisiyo y’imibereho myiza y’abaturage kuri uyu wa mbere, Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Amb. Claver Gatete yavuze ko mu ngengo y’imari ya buri mwaka hateganywa amafaranga yo kwishyura ibirarane by’abantu bahoze ari abakozi b’ibyahoze ari komini n’abahoze ari abarimu muri icyo […]Irambuye
* RITCO ni ishoramari rya Miliyari 11 * Muri RITCO Leta ngo ifitemo 52%, RFTC ikagiramo 48%. * ONATRACOM ngo yazize imicungire mibi y’imodoka z’inkunga RITCO uyu munsi nibwo ibikorwa byayo kumugaragaro byatangijwe, isimbuye ikigo cya ONATRACOM cyari kimaze imyaka hafi 40 mu bwikorezi bw’abantu mu Rwanda. RITCO ngo ije guha abanyarwanda serivisi nziza mu […]Irambuye
*Abamotari n’abashoferi nibo benshi bagejejwe mu nkiko ku byaha bya ruswa, *Ruswa nyinshi yari hagati ya 3 000 na 5 000Frw gusa, *Ruswa y’igitsina ngo ntizwi mu nkiko no mu bucamanza… Abanyamakuru bahise bamubaza impamvu abakiriye cyangwa abatanze ruswa nini cyane bakunda kwita ‘ibifi binini’ batagaragara mu nkiko, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga akaba na Perezida w’Inama […]Irambuye
Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba Maj Gen Mubarakh Muganga avuga ko abayobozi bemerera abaturage kubaka ahantu hateje akaga ikiiza cyaza kigatwara ubuzima bw’abantu ari nk’umucengezi. Ngo amategeko aramutse abyemeye bahanwa nk’uko abacengezi bahanwe. Hari mu nama yaguye y’abayobozi bose mu karere ka Kicukiro bari bahuriye i Gikondo kuri iki cyumweru […]Irambuye
* Imvugo ngo “ni ko zubakwa” ikwiriye gucika Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu 1994, ihohoterwa ryo mu ngo cyane cyane ubwicanyi no gukubitwa bigenda byiyongera aho kugabanuka nk’uko byatangijwe na ACP Theos Badege mu Kiganiro-Nyunguranabitekerezo cyateguwe n’URUNANA RW’ABANYARWANDAKAZI, Family Magazine, Womenmag.rw, n’ibindi bigo. Ikiganiro nyungurana-bitekerezo cyateguwe ku bugatanye bw’ibigo bitandukanye byavuzwe […]Irambuye
*Iyi nama yemeje amateka Irya Perezida ryirukana ba Officiye muri Polisi 66, n’Irya Minisitiri ryirukana ba Sous-Offisiye 132. Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye muri Village Urugwiro kuri uyu wa gatanu yashyizeho abayobozi mu nzego zitandukanye harimo MUKARULIZA Monique wayoboraga Umujyi wa Kigali wagizwe Ambassaderi w’u Rwanda muri Zambia. Iyi nama yari iyobowe na Perezida Paul Kagame yagize […]Irambuye
*Abaturage basabwe kudapfa gucumbikira buri wese… *CHUB bakiriye abantu 25 harimo barindwi batemwe bikabije Huye – Bamwe mu batewe n’abagizi ba nabi ubwo bariho basengera ku rusengero rwa ADEPR ruherereye mu kagari ka Ngoma, mu murenge wa Ngoma bavuga ko abagizi ba nabi baje ari benshi ariko ko batabashije kugira uwo bamenyamo. Police iratangaza ko […]Irambuye
Mu nama yabereye mu muhezo, igahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma z’ibihugu bya Africa, muri Ethiopia mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yashimiye ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Africa uburyo byitwaye mu gushakira umuti ikibazo cya Gambia, n’uburyo byahisemo guha agaciro abaturage bititaye ku muntu umwe. Perezida Kagame yavuze ko nubwo hari byinshi Umuryango […]Irambuye