Digiqole ad

Ihohoterwa ryo mu ngo rigenda ryiyongera aho kugabanuka – Police

 Ihohoterwa ryo mu ngo rigenda ryiyongera aho kugabanuka – Police

* Imvugo ngo “ni ko zubakwa” ikwiriye gucika

Imibare ya Polisi y’u Rwanda igaragaza ko kuva mu 1994, ihohoterwa ryo mu ngo cyane cyane ubwicanyi no gukubitwa bigenda byiyongera aho kugabanuka nk’uko byatangijwe na  ACP Theos Badege mu Kiganiro-Nyunguranabitekerezo cyateguwe n’URUNANA RW’ABANYARWANDAKAZI, Family Magazine, Womenmag.rw, n’ibindi bigo.

ACP Theos Badege arasaba Abanyarwanda gufatanyiriza hamwe bakarwanya ihohoterwa
ACP Theos Badege arasaba Abanyarwanda gufatanyiriza hamwe bakarwanya ihohoterwa

Ikiganiro nyungurana-bitekerezo cyateguwe ku bugatanye bw’ibigo bitandukanye byavuzwe hagamijwe kurwanya ihohoterwa rikorwa mu ngo cyabaye mu mpera z’iki cyumweru.

Mu mibare, Polisi y’u Rwanda yagaragaje ko mu 1994, abagore bishwe n’abababo bashakanye bari 37, naho abagabo bishwe n’abagore bashakanye bari 25.

Mu birego Police yakiriye muri uwo mwaka, abagore bakubiswe n’abagabo bashakanye bari 231, naho abagabo bakubiswe n’abagore babo bari 22.

Icyo gihe umubare w’abiyahuye kubera abo bashakanye, abagore bari babiri, abagabo ari batatu.

Mu 2015, abagore bishwe n’abagabo bashakanye bari 38, naho mu mwaka ushize wa 2016 bari 45, naho abagore bakubiswe n’abagabo bashakanye bakaba 254.

ACP Theos Badege yavuze ko imibare igaragazwa ari iy’ababasha gutinyuka bakageza ibibazo byabo ku nzego zibishinzwe, kandi imibare ikaba ikomeje kwiyongera umunsi ku wundi.

Ygize ati ” imibare igaragara igamije kubwira Abanyarwanda ko ihohoterwa ryo mungo rigihari  ku buryo numwe wakubitwaga agaceceka atinyuka akavuga ibimukorerwa kuko iyo umuntu bamugejeje kwa muganga yamaze gupfa ntacyo biba bikimaze.”

Ati “Icyo tugamije ni ukubikumira, twibutsa umugabo n’umugore ko abana babyara n’abo barera bakwiye kurerwa neza, kandi umuryango ari wo musingi w’igihugu.”

Peace Hillary umuyobozi wungirije w’Urunana rw’Abanyarwandakazi akaba n’umuyobozi wa ‘Family Magazine’, umwe mu bateguye iki kiganiro, yavuze ko bifuje gukora ihuriro rirwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo ku buryo bw’umwihariko kuko bahera mu ngo, ku buryo umugabo n’umugore buri wese asobanukirwa amategeko amurengera.

Hillary agira ati “Kugira ngo umugore cyangwa umugabo azajye kurega mugenzi we ko amukorera ihohoterwa  akoresheje amagambo asesereza cyangwa se amwicisha inzara biragoye, …kugera aho bizatutumba bikaba byagera aho kwicana, twifuza ko amategeko arenganura uwahohotewe yanozwa neza kuko bamwe bababazwa ibimenyetso bakabibura kandi barashiriye imbere.”

Nirere Francine, umugore witabiriye ibi biganiro asanga imvugo ngo ‘Ni ko zubakwa’ ikwiye gucika kuko ngo ahanini ari yo ituma umugore ahohoterwa akarinda agera aho yicwa kubera kwanga kwishyira hanze, ngo kuko yabwiwe ko ariko ingo zubakwa.

Abantu banyuranye bari batumiwe muri iki kiganiro kigamije kurwanya ihohoterwa rikorerwa mu ngo
Batanze ibitekerezo binyuranye ku kurwanya ihohoterwa
Kuvuga ngo “Niko zubakwa” bipyinagaza bikanatera ihohoterwa ku bagore

Iki gikorwa cyateguwe ku bufatanye n’URUNANA RW’ABANYARWANDAKAZI, Family Magazine, Womenmag.rw na Serana Hotel kitabirwa ndetse n’izindi nzego zifite aho zihuririra no ku rwanya ihohoterwa nka MIGEPROF, MINIJUST, RWAMREC, PROFEMME na Women Network.

Josiane UWANYIRIGIRA
UM– USEKE.RW

18 Comments

  • Iyo imibare y’ihohoterwa yiyongera mu ngo, biba bisobanura ko yiyongera no mu gihugu muri rusange. Musenyeri Nzakamwita yarabivuze Evode amuhindura umusazi, ngo ihohoterwa mu ngo ntaho ritaba. None nyumvira!

  • Mu ngo niho hagaragarizwa frustrations zuzuye imitima y’abenshi mu banyarwanda. Bahutarizwa hanze y’ingo zabo, bakabigaragaza bageze aho na bo bafite ububasha cyangwa urwinyagamburiro.

    • Me Evode ko ntacyo ubivugaho????? Bavuguruze

  • nibyo gbv nihatari,gender abagore benshi bayumvise nabi maze aho kuba ubwuzuzanye biba uburinganire nyamara bidashoboka,mupfa gusezerana gusa muri komini nako kumurenge maze ukaba wiziritse akagozi mu ijosi,abenshi induru igatangira ubwo.icyizere cyaragabanutse abagore bigize ibitangaza babaye ibishegabo ngo ni uburenganzira bwumugore uburinganire bwomurwanda buzarikora,isi igeze kumusozo abagore bigaranzuye abagabo,ntamugabo ukigira ijambo murugo rwe babaye ibiragi,abagore baravuga bagategeka bakigenga byarimba bakaguteza abana ukanarwirukanwamo,ubundi butike yabo ntihomba iyo yagushakushije acudika numuyobozi cg umupolisi nka ntabana afrodis winyamirambo maze bakakwitendekaho,igitsina kiri hanze aha kizarikora,abagore nibenshi abagabo bakaba bake ariko itegeko rya padiri naryo riri mubikuririza iri hohoterwa ngo nukurongora umugore umwe,hanyumase abasigaye bazaba abande konabyo biri mubikurura iri hohoterwa,imfizi ntikibyara uko ibyagiye,umugabo ntakiri mutiimiirwa,mana tabara umutware wurugo kuko nintumwa zawe zaranzwe nokubahwa nabagore kuko inyinshi zarongoye urenze umwe

    • Ndumiwe kubona umuntu utekereza gutya muri 2017, ntabwo Imana yaremye umugore ngo abe ikirago cyawe, yamuremye ngo akubere umufasha wawe, nyina w’abana bawe, umutima w’urugo rwawe. Umugore avuka afite ubwenge butekereza nkawe. kubona rero wumva ko iyo umugore agize icyo avuga aba abaye igishegabo aho kugirango mufatanye ibitekerezo muzamure urugo rwanyu sinumva icyo wita icyo kuba umugabo ari cyo! Umugabo ni ukunda umugore we, akamwubaha kandi akamurinda ikibi cyose cyamubaho. Umugore ntabwo ari umukozi wawe ukumenyera ibyo wambara n’ibyo urya n’aho uryama, ni urubavu rwawe muganira mukungurana ibitekerezo, mukabyarana mukabarera bakazakura ari abantu bazima bubaka ikiremwa muntu.

  • Kwicwa nuwo mwashakanye ni umuvumo k’umuryango. Usesereza imibereho w’ipfibyi izidapfuye zigakura ziziko kwica ari ibisanzwe kuko yakuze aziko arcyo gihano abashakanye bahana. Umwana ukuze abona iwabo barya inyama y’umuntu akura ariyo arya kuko ariyo imurihafi. Kwica ni bibi muri rusange ariko kwica uwo mwashakanye mukabyarana ni(UMUVUMO) utagira ubwungo.

  • kubijyanye nihohoterwa abagabo turatabaza twashiriye muri nyagasani turahohoterwa bikomeye kandi ntiturenganwa kuko tutagira kivugira . aho gukoma rutenderi( umugore wubu) uremera ukaba inganzwa kuko ntabwinyagamburiro kubagabo.

  • Aha ntobyoroshye namba abo nabatinyuka bakavuga ababibika bikabashengura umutima ngo badasenya kubwo kurinda abana babo agahinda nibo benshi naho ubundi birenze uko bivugwa.

  • Abagore bubu bumvako igitsina cyabo kidasaba, abenshi bakigize bougie bagenda bamurikisha aho banyuze hose ngaho kubona akazi cg indi services. Umugore nkuyu se cg abandi bibishegabo muburyo bunyuranye yakubaka urugo gute? Abantu nibajye muri yesu basenge kuko izindi ngamba zose ntizizakunda. Gusa hari nikibazo cyabakora amategeko, mwitege akazava mubyo abantu nkaba evode bikanyiza bazazana

  • Ikibazo njye nkibona mu gutora amategeko hatitawe ku muco w’abenegihugu!

  • Ibibyose akenshi biterwa nubukene busumbirije abanyarwanda nubwo birirwa batubeshyako ubukungu byiyongera umunsi nijoro.

  • Mbese niyo igiye kuba imigambi mikuru yo kwamamaza perezida kandi haribibazo byinshi by’ingutu, urugero natanga nabanyarwanda bangirwa gutaha mu gihugu cyabo, abandi bakaba barakizinutswe kandi ntacyaha bigeze bakora.

  • ubusanzwe murwanda nziko bagerageza kugabanya iyaha uburyo bushoboka ugereranije nibihugu turimo … murebe neza ibi bigereranyo gusa societe ku isi aho iva ikagera niko bigenda ahubwo mu rwanda biragabanuka muburyo bushoboka ……

  • Amategeko amwe n’amwe atorwa muri iki guhugu nayo ni kimwe mu ntandaro z’ibibazo biri kuvuka mu miryango kugeza aho abantu bicana.

    Itegeko ry’uburinganire ubu rimaze konona byinshi mu miryango itari mike mu Rwanda. Noneho bigiye guhumira ku mirari aho Abadepite baherutse gutora itegeko rishya ry’umuryango aho bivugwa ko ngo iryo tegeko rihamya ko Umugabo atari we mutware w’urugo. Iryo tegeko ngo ryemeza ko mu rugo umugabo n’umugore bose buri wese ari umutware w’urugo. Ubwo se rwose murumva iryo tegeko ritagiye noneho gusenya umuryango nyarawanda burundu.

    Birababaje, biteye agahinda, ariko binateye kwibaza byinshi ku mategeko ashyirwaho muri iki gihe!!!!!!!

  • Abagore bamwe bo muri iki gihe basigaye barabaye ibyigenge bitwaza ngo uburinganire. Aho bibereye bibi kurusha, ni uko hari n’aho usanga institutions zimwe zibatera inkunga mu mafuti bakora. Ugasanga nko muri Banki runaka, umugore yagiye gufata inguzanyo umugabo we atabizi, hanyuma Banki ikamuha iyo nguzanyo umugabo we atabizi, ndetse ugasanga uwo mugore yatanze ingwate y’umuryango umugabo we atabizi nyuma bikazateza amakimbirane mu muryango mu gihe nyamugore agize ikibazo cyo kunanirwa kwishyura wa umwenda wa Banki. Rwose ibi bintu birakabije. Hari ibintu bisigaye biba muri kino gihugu birenze ukwemera, ukabyibazaho bikakuyobera.

  • Ihame ryo gucamo abantu ibice ngo ubone uko ubayobora neza bataguteraho intugunda, urihereye mu muryango byatanga umusaruro ushimishije cyane. Umugore n’umugabo bahora baryana cyangwa bashwana, ntibaba bashobora guharanira uburenganzira bwabo nk’inkingi z’umuryango.

  • Evode mwaramwihaye kandi byo yavuze nibyo niba nta mugore ugira bivuze ko nta nu muryango uzigera none se musenyeri ahohotera ababbikira ko aribo babana cyangwa hari aba ma soeur baza kumuregera nuko musennyeri ntakajye mu byingo kuko atarashaka natange amahoro babanze bavuge ibya genocide bagihishahisha naho mureke umuhungu wabandi

  • NTABWO BISHOBORA GUCIKA NIBA AMATEGEKO ADAHINDUTSE NGO AJYANE NIGIHE . HEMERWE CONTRAT D’ESSAI N’IBINDI

Comments are closed.

en_USEnglish