Digiqole ad

Umuyobozi ureka umuturage akubaka mu manegeka yahanwa nk’umucengezi – Maj Gen Muganga

 Umuyobozi ureka umuturage akubaka mu manegeka yahanwa nk’umucengezi – Maj Gen Muganga

Maj Gen Mubarakh Muganga avuga ko abayobozi bareka abaturage bakubaka mu kajagari bakwiye guhanwa nk’abacengezi

Umuyobozi w’ingabo mu Mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba Maj Gen Mubarakh Muganga avuga ko abayobozi bemerera abaturage kubaka ahantu hateje akaga ikiiza cyaza kigatwara ubuzima bw’abantu ari nk’umucengezi. Ngo amategeko aramutse abyemeye bahanwa nk’uko abacengezi bahanwe.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bose mu nzego zinyuranye mu buyobozi bwa gisivili, ubwa gisirikare na Police mu karere ka Kicukiro
Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bose mu nzego zinyuranye mu buyobozi bwa gisivili, ubwa gisirikare na Police mu karere ka Kicukiro

Hari mu nama yaguye y’abayobozi bose mu karere ka Kicukiro bari bahuriye i Gikondo kuri iki cyumweru ngo baganire ku byagezweho nibyo bateganya mu myaka iri imbere kandi babimurikire Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu Francis Kaboneka wari umushyitsi mukuru.

Maj Gen Muganga yanenze abayobozi birengagiza kurinda ubuzima bw’abaturage bakabareka bakubaka mu manegeka ibiza byaza bikabahitana.

Ati: “Umuyobozi wemerera umuturage kubaka mu kajagari bikazamukururira urupfu uwo mugereranya n’umucengezi. Amategeko abyemeye twamuhana nk’uko nabo twabahannye.”

Kigali yubatse mu gace k’imisozi ihanamye, mu bihe by’imvura nyinshi ibintu byinshi n’ubuzima bw’abatuye mu manegeka bijya mu kaga. Mu mvura nyinshi iheruka mu kwezi gushize abantu batatu bahasize ubuzima.

Maj Gen Muganga avuga ko nta muntu wari ukwiye gupfa kubera amakosa y’abayobozi bamuretse akubaka ahadakwiriye, uyu muyobozi ngo nawe ubundi yari akwiye kubiryozwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro Dr Jeanne Nyirahabimana we yanenze bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze n’abandi b’injijuke kandi bafite amafaranga bica nkana amategeko n’amabwiriza bigenda imiturire bakitwaza abo baribo bakubaka ahatemewe.

Dr Nyirahabimana yasabye ko iyi migirire yacika, abavuga rikijyana bakaba ba ‘bandebereho’ aho kwica amategeko nkana.

Minisitiri Francis Kaboneka yagarutse ku byo Dr Nyirahabimana yavuze by’uko hari abayobozi batiza umurindi kubaka mu kajagari, avuga ko akajagari n’iterambere bidashobora kujyanirana.

 Ati: “Ntiwateza imbere igihugu mu kajagari.”

Minisitiri Kaboneka ati "ntawateza igihugu imbere mu kajagari"
Minisitiri Kaboneka ati “ntawateza igihugu imbere mu kajagari”

Kuri we ngo akajagari kagira uruhare mu guteza impfu mu Banyarwanda kandi ngo aho u Rwanda rugeze ntawe ugomba gupfa by’amaherere.

Minisitiri Kaboneka yashimye ko hari ibikorwa remezo Akarere kagezeho harimo imihanda n’ibindi asaba ko n’ibitarakorwa byakwihutishwa kuko ahari ubushake haba n’ubushobozi.

Iyi nama yitabiriwe n’abayobozi bose mu nzego zinyuranye mu buyobozi bwa gisivili, ubwa gisirikare na Police mu karere ka Kicukiro.

Imibare iheruka ivuga ko Akarere ka Kicukiro gatuwe n’abaturage 310.661.

Maj Gen Mubarakh Muganga avuga ko abayobozi bareka abaturage bakubaka mu kajagari bakwiye guhanwa nk'abacengezi
Maj Gen Mubarakh Muganga avuga ko abayobozi bareka abaturage bakubaka mu kajagari bakwiye guhanwa nk’abacengezi

Jean Pierre NIZEYIMANA
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Ariko abasoda bazamenya ryari ko kwivanga muri politiki atari akazi kabo? Erega burya na politiki numwuga ntabwo wazinduka ngo uvugeko ugiye kuvuga politiki imbere yabaturage.

    • Ese iyo bayivanzemo bikurya he?
      Uyu ni umusirikare mukuru ushinzwe ingabo mu gace kanini, ingabo zishinzwe umutekano n’ubusugire by’igihugu, iyo abantu bapfa rero wumva bitazireba? ngo ntizivange muri politiki.

      Sha mujye mureka udu-formule tw’abazungu bababeshya ngo za demukarasi!! Ni hehe ku isi ingabo zitaba muri politiki? yaba mu buryo buziguye cg butaziguye.

      Menya ko nta kintu kitabamo politiki, nkaswe noneho ingabo ziba zirinze igihugu.

      • @Kalma, wifitiye ikibazo cyo kutamenya ibyo bita séparation des pouvoirs.Sinzi ibyo wize cyangwa wiga.Iyobitabaye ibyo bihinduka akavuyo buriwese gakoribyo ashaka.Umupolisi agasakirana numusilikari biruka ku gisambo nako umuzunguzayi.Ugasanga ucamanza aciye urubanza kubera imbunda imuri kugatwe.Iyo leta urumva yaba yifashe ite?

      • Ufite imyumvire itangaje mugenzi wanjye, abasirikare ntabwo bakwiye kuvuga uko absivile bahanwa, kereka abivuze mu rukiko rw’abasirikare bagenzi be, ibi yavugiye aha yararengeye cyane, ndetse ntibikwiye kuvugwa n’umuntu uri ku rwego rwe. Tutirengagije amateka, tuziko hari abasirikare benshi bacunguye igihugu cyacu(kandi turabishima bakoze igikorwa cy’ubutwari) ariko batize, ubu rero urubyuriko rw’ubu rwarize ntimukatuyobore nk’impumyi. Byumvikane sinenze izo ntwari zacu zirimo aba afande benshi, ariko ntibakadukurure mu mugozi nk’abatagira amaso. Turi mu kinyejana cya 21.

        • Umva njiji. Niba ari umusilikare w’Inkotanyi politike aba ayizi kurusha nabo basivili uvuga. Kagame ubwe yitwaga PC All Units bivuze Komiseri wa Politike w’imitwe yose ya gisilikare. Hanyuma hariho PC kuli buli rwego kugeza hasi. Bitewe nuko buli musilikare w’Inkotanyi z’amarere yabaga akamiritse politike niyo mpmvu batigeze bica abturage (genocide) cyangwa ngo bahuke mu bagore n’abakobwa nka za sake za FAR ngo nzirabwoba ra. Mubaraka rero azi politike cyane wongereho ngo cyaneeee.

    • Politike ni iki we? sobanura twumve

      Then Ingabo zishinzwe iki we ? sobanura twumve

      • Ku giti cyawe urumva buri wese amenye inshingano ze ataribyo byiza?atazuzuza uko bikwiye akabibazwa.Nimwibaze namwe niba twemera ko minister yategeka umucamanza guca urubanza gutya,general agafatira ibyemezo mayor, ubwo ibizangirika bizabazwa nde?

    • Ahubwo iyiba abaminuje dufite, bakoraga nka ka research gato tukamenya;
      1) Kuki abayobozi bamwe bemera abantu bakubaka ahabujijwe?
      2) Kuki abantu bakuru bazi ubwenge, bemera guta amafranga, imbaraga n’igihe cyabo bubaka ahabujijwe?

  • Kamoso iyo udasobanukiwe uricecekera cyangwa ugasobanuza

  • bajye babagira inama nziza ark ntibakubake mumanegerka kuko niko bashyira ubuzima bwabo mukaga kd umuturage murwanda nibwo butunzi bwigihugu muri rusange nkuko president wa repuburika ahora adushishikariza ,,,

  • Rwanda we!!!!!

  • Igisikali cya Mobutu Seseko nicyo nabonaga muri byose. Nabonaga gica Imanza,gisoresha mu isoko,gitanga amategeko munzego za politic na gisivile, no muri za NGO nahandi ntarondoye.

    • @Simba II jya kwigisha nkabariya biyita Kalma batari bamenya imitegekere y’igihugu n’imitegekere yo mwishyamba mukiri aba rebelles.

  • Ntabwo nareka gushima igitekerezo cy’ umujyi wa Kigali, cyo kurwanya gutuza abantu mu manegeka. Muribuka muri za Gakenke ukuntu twabuze abantu kubera gutura mu manegeka.

  • Gahunda yo gukura abanatu mu manegeka ni gahunda cyane cyane ifitiye inyungu umuturage niyo mpamvu biri no mu nshingano kandi bigomba kubahirizwa

  • Iki kintu kirakomeye cyane abayobozi bagakwiye kubyitaho rwose, kuko ni uburyo bwo guteza imbere imibereho myiza y’ abaturage

  • Ahubwo uwavuze ngo “aho kwica gitera wakica ikibimutera” yari afite ukuri! Mbere na mbere ni iki gituma abantu bubaka mu manegeka? Ese bo nta maso bagira yo kubona ko ari habi cg habashyira mu kaga? Ni iki gituma bakomeza kuhubaka kandi babona ko ari habi? Buri wese yisubize ariko icyo nyine nicyo dukwiye kurwanya.

  • ibyo murabyivugira kandi at the end mukaba muravuza induru ngo ingabo nizidutabare. nonese iyo iyo myuzure yateye ni bande batabara si ingabo! iyo ibiza byateye simbona ari ingabo zibatabara, noneho na army week aho bazenguruka bavura abaturage baba bivanga mu kazi katabareba! come on! mwabaye mute kubera iki abantu muri negativists, noneho rero umuyobozi ushinzwe ubuzima bw’abaturage, nabona hari abari kubyica kubw’inyungu zabo azaceceke ati ibyanjye ni ukurasa umucengezi gusa! ubwose yaba afite sense ya kimuntu! please! njye ndazishyigikiye mu bikorwa byazo kabisa, n’ayo manegeka nibashyiremo ingabo urebe ko ikibazo kidakemuka.

    • wowe ndagushyigikiye 100% . abavuga ko ingabo zidakwiye kujya mu bintu byose basa n’abafite ikibazo cy’imyumvire n’imitekerereze. ahubwo niba mbere yo kugira icyo umuntu aba cyo cyose yakabanje kuba umugeshi. byose byatungana bazabohereze aho byanananiranye hose urebe ko batarebaho. naho ibya separation des pouvoir ni theory.

      • separation des pouvoirs ni amateka koko? mwibaze ingaruka za kino cyifuzo cya afande? Ngo alifuza kuzajya arasa abantu bubaka kuli kano kageni nkuko barashe abacengezi? ayo ni amahame yo mwishyamba. Niba hali amategeko ajyana nimyubakire,kuki adakulikizwa? Uyishe agahanywa nkuko amategeko abiteganya!

    • Ntabwo wumvise icyo yashatse kuvuga, ngaho abasirikari mu itangazamakuru, abasirikali mu bucamanza, abasirikali kwa muganga, ni byinshi…. hari abivanga mu kazi katari akabo!

  • Uyu mugabo ibyo avuga sibyo akora mwibuke ibyo yabasezeranyije byose kuva yagera i Kigali niba hari ibyo yakoze, bamuhe demob hayobore abize military academmy

  • @Kamoso, @Simba II,@Kalma : murashaka kugaragaza ko arimwe muzi neza Politike nimikorere ni mikoraniree yinzego kurusha Generale w`Igihugu ? Mujye muvana uburozi bwanyu ahongaho !!!! rero ngo tugirengo!!!!! Generale w`igihugu afite uburenganzira bwose mu mitegekere yigihugu ni Titre yikirenga ntashobora kurebera ibipfa ngo aceceke cyane ko abo ashinzwe kurengera aribo avugira.
    Ubwo burozi bwanyu bmwirirwa mubiba , Abanyarwanda twaraburutse ntawe muzongera kuyobya mwanjijimwe.

    • Mbonye ari wowe njiji cyane ahubwo.

  • ibyo afande avuga nibyo kuko niyo ataba yemerewe gukora politiki ariko umuturage afpuye bira mubbaza rwose abantu bumve ko amanegeka atri meza bashake ubundi buryo naho kuba uyu musilikari yarabijeje ibitangaza ntimubibone muzabimubaze
    ikindi hari uwavuze ko kuyobora ingabo muri iyi minsi bikeneye ababyize kuko guerrila ntikibaho ubu abana bize igisirikare bazi gukoresha umubare na physique nibo dukeneye kuko ntiwazana umuntu ngo azi gupanga urugamba atazi nord na sud cyangwa atazi difference ya mile na km aha

  • Ibyo bizu mwubaka bibaha ahantu hatagera imodoka, kuhagera bigoranjye abahacumbikira abacengezi nta munyarwanda wiyubashye wabaciryera, kuko umunyarwanda utuye neza niwe wegera polisi akamubwira ko yacengewe nuwo atazi.

    Uzacumbikira umucengezi nawe niwe, bose bazahanwa kimwe right?

    Singombwa ko mwese mubyumva kimwe, niba muvuga ngo nta musirikare wemerewe politique kdi mwe muyikorera aha ku rubuga murushwa politique na Dssso, ibyo muvuga njye mbyita ibyabasazi.
    Kera baratwigishaga bati umusoda ukwepa idarasa ( nishuli bigiragamo Politique,amateka…)
    uwo niwe wambura,akica, agafata abagore kungufu, nizindi ngeso mbi zose. Ngaho namwe nimusubize amazo inyuma murebe igisoda cya Habyarimana, icya mobutu, idiamin,..

  • Afande ibyo avuga rwose nibyo, ni gute uba ushinzwe iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage ugashyigikira umuturage wawe akubaka mu manegeka, rimwe na rimwe kubera agafaranga ukurikiranyemo cg icyenewabo! Umuntu wese ureka umuturage akajya mu baymutwara ubuzima turaja turamufata ngu umucengezi.

    • Ntibavuga “icyenewabo” bavuga “Connection” !!!

  • Ibintu byose ntibikwiye kumvikanishwa mu buryo bwa gisirikare! Mbe Gen. Mubaraka Muganga yasobanurira abanyarwanda impamvu hari n’abasirikare batuye mu manegeka?!Leta niyo ikora amakosa yo itarashobora kwubahisha igishushanyo mbonera kuburyo igira iti hano hagenewe guterwa amashyamba kuko ari mu manegeka, hano ni igishanga, hirya hariya hagenewe ubuhinzi cg ubworozi, hariya tuzahubaka blocs za appartements…! Ikikwereka ko mu Rwanda nta politiki y’imiturire ihamye kandi y’igihe kirambye iriho ni uburyo hirya no hino harangwa imyubakire y’akajagari haba mu byaro cg mu mijyi(ku Gisozi ni urugero rwiza rugaragaza uburangare bukabije inzego za Leta zagize hubakwa) Nta politiki ihamye yo kubaka tugira! Naho ibyo uyu musirikare avuga nsanga byose biterwa nuko abasirikare batajya bumva ko hari ibitabareba. Iyo abasirikare bashyirwa mu bintu byose bigera aho bumva ko byose ari ibyabo kandi bishobora gusobanurwa muburyo bwa gisirikare! Umujenerali mu nama nk’izi yazitumirwamo ariko nawe akirinda kuba akabarore(…)!

Comments are closed.

en_USEnglish