Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA kiri mu gikorwa cyo guca transformers/transformateurs zikoresha amavuta arimo ibinyabutabire by’uburozi bwa PCB. Iki kigo kivuga ko ibarura ryakozwe muri 2016 ryagaragaje ko transformers 196 ari zo zirimo ibi binyabutabire bishobora guhumanya ubuzima bw’abantu bibatera indwara zitandukanye zirimo Cancer. Eliesel Ndizeye ushinzwe gukurikirana gushyira mu bikorwa amasezerano y’i Stockholm […]Irambuye
Ubuyobozi bw’umushinga wa Hoteli y’Intara y’Iburasirazuba “EPIC Hotel” yubakwa mu Karere ka Nyagatare buratangaza ko nyuma yo gukerererwa hafi imyaka itatu, ngo noneho igiye kuzura. Iyi Hoteli yubatse ku buso bwa Hegitari enye (Ha 4), ifite ibyumba 78 biri mu byiciro bitandukanye nka ‘presidential, superior, executive, na standard’. Ifite kandi ibyumba by’inama, kimwe gishobora kwakira […]Irambuye
Kuri uyu wa kabiri, Minisitiri w’Imari n’igenamigambi Amb. Gatete Claver yafunguye kumugaragaro igurisha ku isoko ry’ibanze (Initial Public Offer/IPO) imigabane ingana na 19,81% Leta y’u Rwanda ifite muri I&M Bank -Rwanda. Umugabane umwe uri ku mafaranga 90 gusa. Iyi migabane ubu iri ku isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda guhera uyu munsi kugeza tariki 03 Werurwe, […]Irambuye
Nyagatare – Avuye Kagitumba Perezida Kagame yaje kubonana n’abaturage bo mu murenge wa Karangazi mu kagari ka Mbare naho yahaye ubutumwa abaturage bwo kubashishikariza kwivana mu bukene no gukurikiza gahunda za Leta. Yabwiye abaturage ko bagomba kubaza abayobozi inshingano zabo ndetse ntibatinye gushyira hanze umuyobozi utabakorera ibyo ashinzwe kugira ngo na Perezida abimenye. Ati “Umuyobozi […]Irambuye
Mu ijambo yagejeje ku baturage b’Akarere ka Nyagatare mu murenge wa Matimba mu kagari ka Kagitumba Perezida Paul Kagame yibanze ku iterambere ry’imibereho y’abaturage avuga ko aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze ubu hashimishije, ariko ko rushaka kugera heza kurushaho kandi nta muturage usigaye inyuma asabiriza kubera ubukene. Yanenze abayobozi b’inzego z’ibanze kudakemura bimwe mu […]Irambuye
Kuri uyu wa mbere Perezida Paul Kagame yagiriye uruzinduko mu karere ka Nyagatare aho yaganiriye n’abaturage, ndetse anasuura ibikorwaremezo binyuranye by’iterambere muri aka karere birimo uruganda rukora ibikoresho by’ubwubatsi mu mabuye rwa East African Granite Industry, Hoteli y’inyenyeri enye “EPIC Hotel” iri hafi kuzura n’Umupaka wa Kagitumba ‘One Stop Border Post’. Perezida Kagame yaherukaga muri aka […]Irambuye
Mu Karere ka Ruhango harakekwa ibisa nk’itonesha cyangwa ikenewabo mu itangwa ry’akazi aho umwe mu bakandida bahatanira umwanya w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge yaje gukora ikizamini cy’akazi ariko atarigeze agasaba, ataranagaragaye ku rutonde rw’abari bemerewe gukora ibizamini. Bigaragarira ku mugereka w’ibaruwa yanditswe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwerekana urutonde rw’abatsinze ibizamini byanditse ndetse n’amanota bagize. Uru rtonde rwarashyizwe […]Irambuye
*Akarere ka Kamonyi kahaye icumbi MUKARUBAYIZA umukecuru w’incike, *Ubuyobozi bwemeye kumukodeshereza umwaka wose kandi burateganya kumwubakira inzu ye bwite. Nyuma y’uko Umuseke ubagejejeho inkuru y’umukecuru MUKARUBAYIZA Vénantie wabaga mu nzu ikikijwe n’ibihuru kandi idakinze, ndetse yenda kumugwaho, kuri ubu Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi bumaze kumuvana aho hantu abantu bavugaga ko umuntu adakwiye kuba. Ubwo Umuseke […]Irambuye
Mu ijoro ryo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Kaminuza yo muri America, Oklahoma Christian University imaze ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda, Perezida Paul Kagame yashimiye imiryango y’Abanyamerica bemeye kwakira abana b’Abanyarwanda bagiye kwiga muri iyi kaminuza bwa mbere. Ibirori byo kwizihiza iyi sabukuru y’imyaka 10 y’umubano hagati ya Oklahoma Christian University (OCU) n’u Rwanda wabereye muri […]Irambuye
Kuri uyu wa gatanu mu kiganiro n’abanyamakuru Minisitiri w’umubuzima Dr. Diane Gashumba yatangaje ko impamvu bafashe umwanzuro wo kubuza abaganga kwinjirana Telefone mu kazi ari uko gufata Telefone uvura umurwayi ari Serivisi mbi umuganga aba ari guha umurwayi. Mininisitiri Dr. Gashumba yavuze ko bataciye Telefone mu mavuriro bya burundu, ahubwo ngo hazasigara Telefone imwe ikoreshwa […]Irambuye